Pages

Thursday 5 March 2015

[amakurunamateka.com] CONGO: IBITARO BYA GISIRIKARI BYO MU KIGO CYA KATINDO NGO BYUZUYE INKOMERE ZA FARDC/RDF

 


IBITERO BYA FARDC/RDF: IBITARO BYA GISIRIKARI BYO MU KIGO CYA KATINDO NGO BYUZUYE INKOMERE.

5 mars 2015

Umutekano

Kuva aho ingabo za FARDC/RDF ziyobowe na Jenerali Bruno Mandevu zitwikiye inkambi y'impunzi z'abahutu yari ahitwa Kirama, MONUSCO hamwe n'indi miryango irengera ikiremwamuntu yasanze itakomeza kurebera gusa, none ngo biyemeje gutangira gukurikirira hafi iby'ibyo bitero, bigaragara ko ari umugambi muremure wo kurimbura abarokotse itsembahutu rimaze imyaka irenga 15 ribera mu burasirazuba bwa Congo.

Abacunguzi ba FDLR

Abacunguzi ba FDLR

Nubwo bwose ariko aba bicanyi bafite ibitwaro bya rutura, byo gutwika imisozi n'amashyamba, basanze ABACUNGUZI ba FDLR babarusha kure ubuhanga ku ntambara. Uyu munsi, nyuma y'agahenge gake mu masaha ya mbere ya sa sita, nyuma ya sa sita, imvura y'amabombe yongeye koherezwa kuri rya tongo ry'inkambi ya Kirama, aha umuntu akaba yakwibaza ukuntu izi ngabo za FARDC/RDF, zakomeza kurasa ahantu zizi ko zamaze kutwika n'ubutaka bugashya! Ariko ngo niko bigenda, umwicanyi buri gihe agaruka aho yagaritse ingogo.

Amakuru IKAZE IWACU yashoboye gutohoza uyu munsi yemeza ko kuba FARDC/RDF barashe mw'itongo ry'inkambi ya Kirama ngo wari umujinya Jenerali Mandevu afite kubera abasirikari benshi amaze gukomerekesha, ndetse ngo hari n'abapfuye. Umusirikari wa FARDC uba mu kigo cya gisirikari cya Katindo, utashatse ko amazina ye amenyekana kubera umutekano we kuko atemerewe kuvugana n'itangazamakuru, yabwiye IKAZE IWACU ko uyu munsi mu bitaro by'abasirikari biri imbere mu kigo hazanywemo inkomere zigera kuri 30, bavuga ko zakomerekeye ku rugamba ahitwa Chahi. Muri aba bakomeretse kandi ngo harimo abamerewe nabi cyane ngo ku buryo bakwitaba Imana, baramutse batajyanywe mu bitaro bikomeye.

Ngo si inkomere gusa kandi ngo no mu buruhukiro bw'ibyo bitaro harimo imirambo 15 y'aba ofisiye, uretse ko uyu musirikari atashatse kutubwira amapeti yabo. Aba ba ofisiye ngo baguye ku rugamba bari bayoboye mu mashyamba ari hafi ya Kiwanja ejo hashize. Ikindi uyu musirikari yatubwiye nuko nta bushake na buke abasirikari ba FARDC bafite bwo kurwana iyi ntambara, ngo byose biri kuba ku gitugu kidasanzwe. Yabitubwiye muri aya magambo mu giswahili: « hakuna hamu ya kupigana katika wanajeshi wa FARDC, lakini wakubwa wanatutuma kwa nguvu. Unajua bwana, watu wa FDLR ni wa ndugu, ni vigumu kupiganisha mutu ambaye mumechangia chakula, na wengi wao wameoa wasichana wetu ». 

Mu kinyarwanda biravuga ngo: « nta bushake ingabo za FARDC zifite bwo kurwana, ariko abakomanda batwohereza ku ngufu. Urabizi ko aba FDLR ari abavandimwe bacu, birakomeye kurwana n'umuntu mwasangiraga , kandi noneho hari benshi muri bo bashakanye n'abakobwa bacu ».

I Kigali naho inkuru yuko urugamba rwabaye insobe yabagezeho, maze nkuko Paul Kagame asanzwe abigenza, iyo bamubwiye ko abasirikari benshi bapfuye, aho kureba niba yahagarika intambara ahubwo ahita yohereza izindi ngabo zo kujya gupfa. Abarwanye muri APR, RCD, CNDP na M23 barabizi neza kuturusha. Amakuru yageze ku IKAZE IWACUmu mugoroba w'ejo tariki ya 04-03-2015, nibwo ABADEMOB (bahoze mu ngabo), bari barangije amahugurwa mu kigo cya gisirikari cya Gako, bahawe amabwiriza abohereza ku rugamba muri Congo, mu kigo cya gisirikari cya Kanombe.

Igitangaje nuko aba Bademob igihe babakusanyaga bari bababeshye ko amahugurwa bagiye guhabwa ari ayo kuzabafasha kubona akazi ko gucunga amagereza none dore bahise babambika imyenda ya gisirikare kandi ubusanzwe bari baranze kujya mu gisirikari, igihe ministeri y'ingabo yari yatanze itangazo risaba urubyiruko kwitabira kwinjira mu ngabo. Ngahore!! Iri tekinika se rigeze no mu ngabo rizatuma Paul Kagame atanga y'amsomo ajya avuga azaha FDLR?  Abaturage bo mu mugi wa Kigali babonye izi ngorwa z'abademob ziherekejwe n'ama chars n'ibikamyo birimo amabunda, babwiye IKAZE IWACU ko wabonaga bababaye kandi ubusanzwe abasirikari ba RDF bakunze kugenda baririmba cyane iyo bagiye ku rugamba.

http://ikazeiwacu.fr/2014/11/17/kigali-abademob-mu-mazi-abira-kubera-guhatirwa-gusubizwa-mu-gisirikari-ngo-boherezwe-muri-congo/

Andi makuru IKAZE IWACU yashoboye kumenya nuko impunzi zari zituye mu nkambi ya Kirama yatwitswe na FARDC/RDF, zahunze, ziciriwe icyanzu n'Abacunguzi ba FDLR, ubu ngo bakaba bari ahantu kure yaho imirwano iri kubera, ubu zikeneye ubufasha ngo zongere zibone icyo kurya, kunywa ndetse n'aho kwivuriza. Turashimira FDLR-Abacunguzi uburyo ikomeje kwitwara neza muri uru gamba rusa n'ururi kwerekeza kumusozo. SALUTE!

 

Sylvestre Mukunzi

Ikazeiwacu.fr 



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.