Mukomera.
Njye mbona nta nka Obama yaciye amabere.
Abamwikoma ngo yatunze agatoki kanaka cg ngo ntiyatunze agatoki kanaka baribeshya cyane.
Kw'isi hose ubuyobozi nibwo bushinzwe umutekano w'abayoborwa. Iyo imbaraga zibubanye nkeya bwitabaza inshuti. Iyo ubwo buyobozi buhisemo kwinumira ariko umutekano ugakomeza kuba muke, ubwo buyobozi burakeburwa. Ibi nibyo President Obama yakoze. Akwiye rero gushimirwa.
Abantu bakunze kugereranya ibirimo kubera mu Burundi n'ibyabaye mu Rda muri 1994.
Nibyo rwose.
Kuba Habyara atarabashije gukumira Inkotanyi n'ibyitso byazo byicaga abantu bikabigereka ku buyobozi ( ibi byitso ndibutsa ko no mu Nterahamwe byarimo ariko nta muyobozi wigeze ubitangariza amahanga cg ngo abyamagane ku mugaragaro mpaka genocide irangiye) byatumye ubuyobozi bwa Habyara bugaragara nabi mu mahanga.
Kwikoma Obama ngo ni kuki atikoma Kagame cg M7 mbona ari ukuvanga amasaka n'amasakaramentu.
Kagame ibyo akora byose kugeza ubu nta muturage ukopfora. Iyo nta muntu ukopfoye, biba bivuga ko abaturage nta kibazo bafite ku karengane bakorerwa.
M7 kuba agiye kwongera kwitoza bundi bushya ni uko itegekonshinga rya Uganda ribimwemerera.
Kuba abaganda batarakopfoye ubwo M7 yahinduraga ririya tegeko nshinga agakuramo umubare wa za manda, simbona neza aho ejo bundi bazahera bamubuza kwongera kwiyamamaza.
Icyo abagande bashobora gukora ni ugusaba amatora adafifitse, M7 ntakoreshe umutungo w'igihugu awita uw'ishyaka, maze abaturage bakihitiramo umuyobozi bibonamo.
Ngibyo nguko.
UBUTUMWA GASHOZANTAMBARA BW' UMUKURU WA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA OBAMA, YAGEJEJE KU BARUNDI N' ABAYOBOZI BABO. |
http://ikazeiwacu.fr/?p=21552
Envoyé depuis mon appareil Samsung
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:
http://www.haguruka.com https://www.facebook.com/haguruka https://www.facebook.com/musabeforum http://www.musabe.com/ --------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------