Pages

Monday 16 November 2015

[haguruka.com] Girinka n'Amata yayo bishobora kuzana amadolari menshi kurusha ikawa i Rwanda?

 

Komera yewe bwana Ngarambe, ukomeza kutujijura.
Tubonye iliya foto mwometse kuli iyi link ( http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2015/11/13/leta-yagatsiko-mu-rwanda-ikomeje-gutekinika-imibare-statistique ): ni umuhanda uzamuka uva ahahoze ali Kibuye ujya hejuru ku musozi wa Karongi nyawo. 
 
Ntitubona neza ibyeze muli aliya materassi n'ubwere bwabyo (yield), wenda ni ibirayi, ibijumba, ibishyimbo, ingano, ibigori  ntawamenya!  Naho baliya bose batuliye iliya nzu baba se ali abakozi b'uruganda, abandi bakaba abacuruzi cyangwa se ni abahinzi bafite indi milima ahandi, iliya imilima twerekwa akaba ali za jardins nka zimwe za Singapour? Bibaye ukuli byaba ali byiza pee,  kuko kera ababaga batuye haliya bakizwaga inzara no kujya guhahira mu bali batuye mu nkengero z'Ikivu. 
 
Naho ko INRS aliyo igomba gutanga imibare kandi ntawundi ugomba kugira icyo ayivugaho, birunvikana ko bikomye ababona imibare ivuguruza isura nyakuli bashaka guha igihugu nkuko Louis Munyakazi yabigaragaje. Aha rero birunvikanye, agaciro k'iliya mibare gashingiye kuli propaganda, ntigashingiye ku kuli umuhanga wese yabona akoresheje facts. 

Aliko hali igihu tugifite bwana Ngarambe, cyerekeranye na biliya bihingwa bitatu: Ibirayi, ibitoki n'ibijumba. 
Tuzi ko ibitoki byatunga cyane cyane Kigali, Kibungo na inkengero za kivu; ibirayi (n'ibigori) bigatunga abakiga na Kigali naho ibijumba bigatunga Nduga-Ngali, abakiga bamwe na Kigali. Abaturage iyo byababanaga bike, bashobora kujya guhaha ibigori byinshi n'udushyimbo duke nuko bakabivanga bakajya batungwa n'imhungure igihe bagitegereje ibyo birayi, ibitoki n'ibijumba basanzwe balya. Ubu rero ho bigishwijwe no kulya ubugali bw'ibigori iyo bafite imboga zo kubulisha. Aliko umuntu agomba kuba afite icyo ajya guhahisha ibyo bigori, iyo atabyiyejereje mu mulima. 
Ni iki rero cyahindutse ngo abakene bagabanuke cyangwa se biyongere i Rwanda? Biliya birayi se ibijumba n'ibitoki ubu byera ali umurengera cyangwa se byabaye imbonekalimwe? Amacashi se niyo yabaye menshi mu giturage ku bulyo bose bahahira muli za supermarkets zo mu Tugali no mu maDistricts?      
 
Duhanure nyabuna!   

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.