Pages

Sunday 15 November 2015

[haguruka.com] (unknown)

 

Mukomera.

Njye mbona nta nka Obama yaciye amabere.

Abamwikoma ngo yatunze agatoki kanaka cg ngo ntiyatunze agatoki kanaka baribeshya cyane. 
Kw'isi hose ubuyobozi nibwo bushinzwe umutekano w'abayoborwa. Iyo imbaraga zibubanye nkeya bwitabaza inshuti. Iyo ubwo buyobozi buhisemo kwinumira ariko umutekano ugakomeza kuba muke, ubwo buyobozi burakeburwa. Ibi nibyo President Obama yakoze. Akwiye rero gushimirwa.

Abantu bakunze kugereranya ibirimo kubera mu Burundi n'ibyabaye mu Rda muri 1994. 
Nibyo rwose.

Kuba Habyara atarabashije gukumira Inkotanyi n'ibyitso byazo byicaga abantu bikabigereka ku buyobozi ( ibi byitso ndibutsa ko no mu Nterahamwe byarimo ariko nta muyobozi wigeze ubitangariza amahanga cg ngo abyamagane ku mugaragaro mpaka genocide irangiye) byatumye ubuyobozi  bwa Habyara bugaragara nabi mu mahanga.

Kwikoma Obama ngo ni kuki atikoma Kagame cg M7 mbona ari ukuvanga amasaka n'amasakaramentu.

Kagame ibyo akora byose kugeza ubu nta muturage ukopfora. Iyo nta muntu ukopfoye, biba bivuga ko abaturage nta kibazo bafite ku karengane bakorerwa.

M7 kuba agiye kwongera kwitoza bundi bushya ni uko itegekonshinga rya Uganda ribimwemerera. 
Kuba abaganda batarakopfoye ubwo M7 yahinduraga ririya tegeko nshinga agakuramo umubare wa za manda, simbona neza aho ejo bundi bazahera bamubuza kwongera kwiyamamaza. 

Icyo abagande bashobora gukora ni ugusaba amatora adafifitse, M7 ntakoreshe umutungo w'igihugu awita uw'ishyaka, maze abaturage bakihitiramo umuyobozi bibonamo.

Ngibyo nguko.


On Nov 15, 2015, at 8:26 AM, itwagira71 itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

UBUTUMWA GASHOZANTAMBARA BW' UMUKURU WA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA OBAMA, YAGEJEJE KU BARUNDI N' ABAYOBOZI BABO. |
http://ikazeiwacu.fr/?p=21552

UBUTUMWA GASHOZANTAMBARA BW' UMUKURU WA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA OBAMA, YAGEJEJE KU BARUNDI N' ABAYOBOZI BABO.

Abantu benshi b' abanyarwanda cyane cyane babyutse bashima Obama ngo yahaye u Burundi ubutumwa bwiza, ariko nkaba nibaza niba bumva ururimi rw' icyongereza, cyane cyane ururimi rwa politiki. Turarebera hamwe ubu butumwa bwatanzwe na Obama, turebe koko icyo bugamije. Kugirango tubwumve neza. Nabugabanyijemo ibice bine:

BS

  • Indamutso
  • Ubutumwa ku bayobozi
  • Ubutumwa ku ntwaramiheto
  • Ubutumwa ku barundi bose

MU MAGAMBO YE OBAMA YAVUZE ATI:

Indamutso: uyu munsi ndashaka kubabwira by' umwihariko mwebwe abarundi. U Burundi ni igihugu cy' amateka meza, kandi cyiza cyane. Ariko mu mezi ashize, Imibereho y' igihugu mukunda cyashyizwe mu bibazo bishobora kuzana amakuba, abayobozi bavuze imvugo z' urwango, ibikorwa by' ubugizi bwa nabi bukabije, bumaze guhitana abagabo abana, n' abagore b' inzirakarengane. Duhereye ku mateka y' u Burundi atoroshye, tuzi aho aya makimbirane ashobora kugeza gihugu.

Uyu munsi mufite amahirwe yo guhitamo inzira yindi. Kandi ntimuri mwenyine. Mu minsi ishize, ibihugu by' inshuti mu karere, ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byakoze iyo bwabaga ngo dufatanye kubaka Uburundi bukomeye kandi bufite amahoro. Uyu munsi ndababwira nka mugenzi wanyu kandi w' inshuti.

  • Ugutangira avuga indamutso mu Kirundi ni ikimenyetso cyiza, cyerekana koko ko u Burundi bumuteye ikibazo, bitavuga ko Abarundi bamuteye ikibazo. Mu cyumweru gishize twiyumviye gatumwa ya mpatsibihugu muri Afrika, Kagame, ashira isoni akita Nkurunziza umwicanyi wirirwa wica umunsi wose, hadashize kabiri Obama utarigeze uvuga na rimwe ku bwicanyi bwa Kagame bwamaze Millioni zirenga esheshatu muri Congo tutibagiwe abo ahora arimbura mu Rwanda, Kenya, Afrika y' epfo na Tanzania tutazi umubare. Kagame yavuze inshuro nyinshi ko azarasa abanyarwanda ku manywa izuba riva, kandi ahora abikora, ariko Obama aratinyuka abeshyera Nkurunziza ngo avuga imvugo zitera inzangano mu barundi, Obama araha ntarengwa (Ultimatum) Abarundi ngo "Bafite indi nzira yindi", bigaragara ko adashyigikiye uburyo u Burundi burimo bwirwanaho.

Ku bayobozi b' u Burundi: Ni igihe ngo mushyire ku ruhande imvugo y' inzangano n' amacakubiri. Mugomba gushyikirana binyuze mu nzira y' amahoro, hanze y' u Burundi. Burya ingufu ziri mu guhuza ingufu z' igihugu, aho kugicagagura.

  • Nkurunziza kuva cyera yirinze imvugo z' inzangano, icyo azira akaba aruko yahaye ntarengwa ababitse ibirwanisho bihungabanya amahoro, kandi akaba yaratangaje ko u Rwanda ari rwo rucumbikiye abahungabanya umutekano mu karere, akaba ari byo yita imvugo z' inzangano, kuko bavuze igikoresho cya mpatsibihugu, Kagame. Tuzi twese ko buri mukuru w'igihugu afite inshingano yo kurinda ubusugire bw' igihugu cye, ari byo Nkurunziza arimo agerageza gukora, kandi akaba abikorana ubushishozi, atishe amategeko mpuzamahanga, cyangwa ngo aryamire amategeko y' ikiremwamuntu, nubwo ari akazi katorshye mu gihe igihugu kijagata abanzi, bamaze kwica abasirikari bakuru nka Gen Adolph ku manywa y' ihangu. Obama akomeza ashyira amakosa ku bayobozi b' U Burundi, ntagire icyo avuga ku babutera, bagiye batera ibisasu bakivuga ibigwi ku ma Televiziyo. Ibyo muri Amerika babyita iterabwoba (Terorrism). Ariko Obama yirinze gukoresha iryo jambo, kandi azi neza ko Terrorism ari yo irimo ikoreshwa mu Burundi. Abarwanya ubutegetsi bafite intwaro za rutura zirimo za RPGs. Machine Guns, Grenades, Mortars…Abo ngo nibo Obama ashaka ko Abayobozi b' abarundi bareka kurasaho, ariko ntababwire nabo ngo bahagarike kurasa. 

Ku ntwaramiheto z' u Burundi: Mufite ubushobozi bwo guhagarika amacakubiri, mugashyira hamwe. Muri abana b' U Burundi. Mwafashije kurinda amahoro mu bihugu bindi muri Afrika. Ubu ni igihe cyo gufasha kuzana amahoro mu Burundi, muhagarika kwivanga muri politiki, ahubwo mukarinda abarundi.

  • Obama nta burenganzira afite bwo guha amabwiriza ingabo z' u Burundi kuko umugaba wazo Bwana Nkurunziza ni we wabitorewe. Kuba Obama aza kubwira ingabo, ni agasuzuguro afitiye abayobozi b' u Burundi, kandi mu byo yasabye ingabo mu rurimi rwa politiki ni ugukora "Coup d' Etat". Kutivanga muri politiki amaze kwiyama Nkurunziza, ni ugusaba intwaramiheto kudakurikiza amategeko bahabwa n' ubuyobozi bwatorewe kuyobora u Burundi. 

Ku barundi mwese: Mwibuke icyo mwageraho muramutse mushyize hamwe, mwanyuze mu bukoronize, mu ntambara z' amoko (Civil Wars), mwubaka igihugu gishya. Mwabonye inyungu zo kubaho mu gihugu gituje. Ntimureke abanyapolitiki, cyangwa imvugo z' inzangano, zibibakura mu maboko. Muri Abarundi mwese. Ubu ni igihe cyo kwanga amacakubiri n' intambara, mugatangira akazi katoroshye ko kwishyira hamwe. Ejo hazaza h' u Burundi, ejo hazaza h' abana banyu, biri mu maboko yanyu [MURAKOZE CANE]

  • Mu kubwira abarundi bose Obama ariyibagiza ko hari abanzi biyemeje gusenya ubwo bumwe, batera ibisasu mu baturage. Imvugo nkiyi akaba ari zo yatangiye abwira Assad, umukuru w' ugihugu cya Syiria, ubu cyahindutse amatongo. Ni imvugo yabwiwe Kadhaffi, umukuru wa Libya, igihugu Obama yateje abacancuro, kikaba cyarabaye amatongo. 

Ubutumwa bwa Obama ku Barundi ni gashozantambara kuko buhamagarira Abategetsi kureka inshingano yabo yo kurinda igihugu, bugahamagarira abasirikari b' u Burundi gusuzugura Leta yabo, byose akabikora yitwaje ko yitaye ku mibereho myiza y' abarundi, nkuko yabivuze bakuraho Kadhaffi, akaba akinabivuga kuri Bashir Assad.Urwitwazo rwa Obama rwo gukunda abaturage, ntarufitiye abahutu mu Rwanda, aho impunzi zirenga 250,000 ziri mu mashyamba ya Congo. Ntimuzigera mwumva Obama abwira Kagame ngo nashyikirane na FDLR, nubwo ibyo bihugu by'abaturanyi yitwaza, byasabye U Rwanda kubikora.

Urwitwazo ko Nkurunziza yiyamamaje bwa gatatu, Obama ntavuga Kagame wahinduye itegeko nshinga, rimuha ububasha bwo kuba umwami. Obama ntavuga Museveni, umaze imyaka hafi 30, akaba agiye kwiyamamaza bwa gatanu. Uwo Museveni ufite abamurwanya batagira ingano, ahubwo Obama yamwoherereje ingabo zo guhiga abamurwanya, ariko ngo Nkurunziza we umaze imyaka 10, ngo nashyikirane n' abamurwanya, bamaze kwica abarundi batagira ingano. Barundi mukomere ku muheto!

Image de prévisualisation YouTube

 

Jean Paul Rugero Romeo

Ikazeiwacu.fr

  •  
  •  

arrow4 commentaires

Laisser un commentaire

 

 



Envoyé depuis mon appareil Samsung

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.