Pages

Wednesday, 20 March 2013

Rwanda: Abakozi ba ICC baje i Kigali gutwara Ntaganda


Abakozi ba ICC baje i Kigali gutwara Ntaganda

Hashize 20 mins Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 20/03/2013 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Nta Gitekerezo kirayitangwaho

Abakozi b'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha bari mu nzira baza i Kigali gufata Gen Bosco Ntaganda uri muri ambasade ya Amerika nkuko byemejwe na Johnnie Carson umwe mu badipolomate ba Amerika kuri uyu wa gatatu. 

Gen Ntaganda Bosco mu bukwe bwa Gen Makenga mu 2009

Gen Ntaganda Bosco mu bukwe bwa Gen Makenga mu 2009

Gen Ntaganda yinjiye muri ambasade ya Amerika asaba ubwe ko yakoherezwa i La Haye mu Ubuholandi aho urukiko rwamushakishaga kuva mu 2006.

Araregwa ibyaha birimo kujyana abana bato mu gisirirakare, ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu yakoze hagati ya 2012 na 2013.

Johnnie Carson umunyamabanga wungirije ushinzwe ububanyi n'amahanga wa Amerika niwe wemeje ko abo bakozi ba ICC bari mu nzira baza i Kigali ubwo yaganiraga n'abanyamakuru ku buhanga bw'iyakure bari muri Ambasade ya Amerika i Kigali.

Yagize ati " Ibijyanye n'ingengabihe yo kumujyana ntibirasobanuka neza, ariko bigomba byose gukorwa vuba bitarenze amasaha 48."

Uyu mugabo yemeje Gen Ntaganda ariwe wizanye ku bushake ku nyabako ya Amerika mu Rwanda ariko ko atasobanuye neza impamvu yahisemo kuza aho.

 

Carson ati "ntekereza ko yahagiye kuko aziko turangwa n'ubutabera kwiyubaha no kunyuza ibintu mu buryo, ariko sinzi ikiri mu bwenge bwe."

 

Yashimye u Rwanda guha inzira Ntaganda

Carson yavuze ko ari byiza ko u Rwanda rwabemereye guha inzira Ntaganda n'abamujyanye igana ku kibuga cy'indege yerekezwa i La Haye.

Ati " Habayeho ibiganiro bidaca ku ruhande n'abayobozi mu Rwanda bemera ko bamureka agakoresha ikibuga cy'indege n'inzira iganayo."

Carson yavuze ko uko kumutwara bizakorwa kugera ku kibuga cy'indege bizakorwa neza nubwo nta gihe nyacyo cyatangajwe.

I La Haye Gen Ntaganda nagezwayo arasangayo, Thomas Lubanga Dyilo (wakatiwe imyaka 14 ubu uri kujurira), Germain Katanga alias Simba (uri kuburana kuva mu 2009), Mathieu Ngudjolo Chui (wagizwe umwere ariko ubushinjacyaha bukajurira), na Jean-Pierre Bemba Gombo (ukiburana kuva 2010) abandi bakongomani bashinjwa ibyaha bisa n'ibye.

Ubwanditsi
UMUSEKE.COM

Facebook Twitter Email 


Akamanyu k'umutsima

http://youtu.be/a0uFqNI8JA0

AKAMANYU K'UMUTSIMA:

Indirimbo idushishikariza kwitwara neza muri iyi si kuko ibi byose twirukamo tuzabisiga. Muvandimwe uzareba iyi ndirimbo si bariya bayigaragaramo ireba gusa njye nawe iratureba kandi dusabwe kuyikuramo amasomo.

Tuesday, 19 March 2013

Ukuri kose ku ntambara iherutse guhanganisha inyeshyamba za M23


Ukuri kose ku ntambara iherutse guhanganisha inyeshyamba za M23


Minisitiri Mende yadutangarije ko iby'isubiranamo hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga abibona kimwe kubera ko bombi ari inyeshamba zashyizweho na Kagame zigamije gusa gusahura umutungo kamere wa Kongo

Minisitiri Lambert Mende asanga nta kindi iyo ntambara yari igamije uretse kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry'ingabo z'amahanga muri Kongo Kinshasa.

Umuvugizi umaza iminsi ukora iperereza ku ntambara iherutse kuvugwa hagati y'abayobozi ba M23, aho igice cya Gen Ntaganda cyasubiranyemo n'icya Col Makenga n'ibyari biyihishe inyuma, ari na yo mpamvu twavuganye n'abantu batandukanye kugirango batubwize ukuri ku by'iyo mirwano.

Mu bo twavuganye harimo minisitiri wa Kongo ushinzwe itumanaho, akaba n'umuvugizi wa guverinoma, Lambert Mende, ubwo yadutangarizaga ko isubiranamo hagati y'igice cya Gen Ntaganda na Col Makenga, nta kindi byari bigamije uretse gukoma mu nkokora ingabo z'amahanga "International Intervention Brigade" zigomba gushyirwa muri Kivu y'amajyaruguru, dore ko aho barwaniraga ari ho ibirindiro by'izo ngabo z'amahanga zigomba kujya.

Bwana Lambert Mende yabidutangarije muri aya magambo : "Ni byo koko habaye gusubiranamo hagati ya M23 igice cya Gen Ntaganda n'icya Col Makenga ahitwa i Kibumba hafi y'umupaka wa Kongo, abasirikare babiri bo mu rwego rwa Colonel bishyira mu maboko ya Monusco, naho Gen Ntaganda n'ingabo ze bahungira mu Rwanda; kuri twebwe iryo subiranamo rikaba ntacyo ritumariye uretse kwica inzira karengane z'abaturage bacu no kwangiza imitungo ya rubanda hamwe n'ibikorwa remezo by'igihugu cyacu muri rusange".

Minisitiri w'Itangazamakuru akaba n'umuvuguzi wa Leta ya Kongo yakomeje avuga ko «iby'isubiranamo hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga Leta ye ibibona kimwe kubera ko bombi ari inyeshamba zashyizweho na Perezida Kagame, zikaba zinakorera mu nyungu ze gusa, dore ko bombi bahurira ku mugambi umwe wo guhungabanya umutekano wa Kongo no kuvogera ubusugire bw'igihugu cya Kongo, bagamije gusa gusahurira perezida Kagame umutungo kamere w'igihugu cyacu".

Minisitiri Lambert Mende yanaduhaye za gihamya zerekana ko imirwano yari hagati y'ibice bibiri bya M23 nta kindi yari igamije uretse kudindiza ukugera kw'ingabo z'amahanga muri Kongo, akaba yaranerekanye ko iyo mirwano yabaye iminsi micye mbere yuko abayobozi ba gisirikare cya Afurika yo hepfo ndetse n'icya Tanzaniya bagera kuri Goma kugirango bategure aho ingabo zabo zigomba kujya.

Uburyo igisirikare cya Uganda kibona iyo mirwano iherutse kuba hagati y'inyeshyamba za M23.

Umwe mu basirikare bakuru ba Uganda wavuganye n'Umuvugizi, ariko utarashatse ko dutangaza amazina ye kubera impamvu z'umutekano we, yadutangarije muri aya magambo uko abona isubiranamo ry'inyeshyamba za M23 : "Iri subiranamo nta kindi ryari rigamije, uretse perezida Kagame washatse gutinza ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yari hafi kurangira hagati ya M23 na Leta ya Kongo; perezida Museveni akaba yari amaze kumvikanisha impande zombi ariko kubera umutima mubi wa Kagame, akaba yaraje gutanga amabwiriza yo kugirango ibice byombi byari bimaze kwiyunga bisubiranemo, narangiza aze abihoshe, na none agire uruhare mu kubyumvikanisha na Kabila; aya macenga ya Kagame akaba nta kindi yari agamije uretse gusenya no gutesha agaciro ibyo perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, na Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, bari bamaze kugeraho".

Uburyo ba maneko ba Kagame na bo babona imirwano iherutse kuba hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga.

Nyuma yo kuvugana n'igisirikare cya Uganda, twanyarukiye mu Rwanda, tuvugana na zimwe muri maneko za Kagame, zitubwira akari i murore, dore ko zatubwije ukuri kose ko ari Perezida Kagame wategetse Lt Gen Karenzi Karake, nyuma y'inama y'abakuru b'ibihugu yabereye muri Ethiopiya, ko ibice byombi bisubiranamo, ibi na byo bikaba nta kindi byari bigamije uretse gushakira Gen Ntaganda Bosco inzira, dore ko nta kuntu yari gushyirwa inyuma y'amasezerano yari arimo kuba hagati ya M23 na Leta ya Kongo kubera ibirego aregwa n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ibi bikaba na none mu gihe perezida Kagame atari yiteguye kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga cyangwa Leta ya Kabila, kubera ko yatinyaga ko yazavuga amabanga ye nkuko Rubanga yayavuze ageze imbere y'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ku buryo bitinde bitebuke perezida Kagame agomba gusubiza ibirego by'ubwicanyi no gufara abagore n'abakobwa ku ngufu byakozwe n'inyeshyamba zitandukanye yagiye arema muri Kongo.

Izo maneko za Kagame zakomeje zidutangariza ko gutegeka Col Makenga kurwana n'igice cya Ntaganda Bosco intambara ikaza kurangira, byerekana ko ari we wamwirukanye ku butaka bwa Kongo kubera manda ya ICC, ibi na byo bikaba nta kindi byari bigamije uretse guhesha agaciro igice cya Gen Makenga, yaba mu karere cyangwa mu rubuga mpuzamahanga kugirango abonwe nk'inyange, bityo ibyaha inyeshyamba ze zakoreye abanyekongo zifatanyije n'igisirikare cya Kagame, bisibangane.

Izi maneko za perezida Kagame zanadutangarije ko zemeza ko iyi mirwano yo gusubiranamo hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga, aho Col Makenga yasaga nk'aho yigumuye ku butegetsi bwa perezida Kagame, akirukana igice cya Gen Ntaganda, nta kindi na byo bigamije uretse guhesha isura nziza perezida Kagame, aho we n'igisirikare cye mu minsi itaha bazaba bihakana ibikorwa bya M23 iyobowe na Col Makenga, dore ko banamaze gutegeka Gen Ntaganda kwishyira mu maboko ya ambasade ya Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, ibi bikaba nta kindi bigamije uretse kwerekana ko perezida Kagame ari umuntu ushaka ko amahoro yongera kuboneka mu karere, bityo akaba yanasaba ibihugu byamufatiye ibihano kubera ubwicanyi simusiga bwagiye bukorwa n'inyeshyamba za M23 zifatanyije n'igisirikare cye , bityo akabishingiraho yihakana ko atagikorana n'igice cya Col Makenga kandi ko yanarangije gukemura ikibazo cya Gen Ntaganda burundu kugirango ibihugu bitandukanye bimusubize inkunga byari byaramuhagarikiye.

Umwe muri izo za maneko za Kagame twavuganye yabidutangarije muri aya magambo : "Mu mirwano iherutse hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga, Lt Gen Karenzi Karake yavuganaga na Col Makenga hamwe na Gen Ntaganda umunota ku wundi, kugeza ku wa gatanu mu masaha ya saa 5:30 zo mu gitondo, aho yahamagaye Col Makenga akamutegeka ko bahagarika imirwano, akanamuha amabwiriza yo guhumuriza Gen Ntaganda n'abasirikare bari kumwe, ko baza mu Rwanda, ko ntacyo bari bubatware, kandi ko bazabakoresha mu minsi iri mbere, ari na bwo Gen Ntaganda yahise yambukira mu Rwanda ari kumwe n'abasirikare be barimo umu generali umwe hamwe n'aba Colonel bagera kuri batanu ndetse n'izindi ngabo bari bashinzwe kuyobora".

Uyu musirikare na none, n'agahinda kenshi, yibajije impamvu perezida Kagame na Gen Karenzi Karake bagaragaje imyitwarire nk'iriya yo kudakunda abanyarwanda kimwe n'abasore b'abanyekongo, aho barinze kumena amaraso y'abantu bagera kuri magana abiri kugirango babone gukemura ikibazo cyari hagati y'inyeshyamba za M23, nkuko bishakiye, mu gihe perezida Museveni na Kikwete bari barangije kugikemura nta maraso y'abagize M23 amanetse kariya kageni. Yabivuze muri aya magambo : "Turibaza ko nubwo Gen Kabarebe James hamwe na Gen Kayonga bari bamaze iminsi batumvikana kuri kiriya kibazo cya M23 hamwe no gutinya ko amahanga yakomeza kubatahura ko ari bo bayoboye iriya mirwano ya M23, batari kugira ubugome bugeze hariya kimwe nka ba Perezida Kagame na Lt Gen Karenzi Karake bategetse ko abavandimwe bamarana kariya kageni kubera gusa inyungu zabo za politiki, bakaza kubakiza ari uko itangazamakuru ryabitahuye, iki gikorwa gitindi kikaba cyaramaze inzira karengane nyinshi z'abagogwe hamwe n'abanyejomba nk'aho batagira ababo".

Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Mar 18 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyePolitiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

FDU ITEGANYA IKI KUBYEREKEYE POLITIKI Y'UBUHINZI MU RWANDA


02:17

FDU ITEGANYA IKI KIZASIMBURA POLITIKI Y"UBUHINZI YA FPR YICISHA ABATURAGE INZARA?Bwana Charles Ndereyehe ,impuguke mu byubuhinzi akaba numujyanama ushinzwe igenamigambi ningamba za FDU-INKINGi. CALL... more

RDC – Rwanda: Mende, « Pinocchio déguisé en ministre »


RDC – Rwanda: Mende, « Pinocchio déguisé en ministre »

Ntaganda est-il ou n'est-il pas au Rwanda? C'est la question qui était au centre des discussions durant ce week-end sur le réseau social Twitter après que le porte-parole du gouvernement congolais Lambert Mende ait affirmé à l'AFP que Bosco Ntaganda, qui est surnommé « Terminator », avait traversé la frontière Rwando-congolaise.  

Aucun démenti officiel

Bien qu'elles laissent sous-entendre par différents canaux que les propos de Lambert Mende sont mensongers, les autorités rwandaises se refusent jusqu'à présent tout démenti officiel de cette information.  

Néanmoins, sur les réseaux sociaux, certains diplomates rwandais se livrent. C'est ainsi que le numéro deux de la Mission du Rwanda auprès des Nations Unies, Olivier Nduhungirehe, commentant les propos de Lambert Mende, a qualifié sur son compte Twitter, le porte-parole du gouvernement congolais de « Pinocchio déguisé en Ministre »

Pour sa part, la chef de la diplomatie rwandaise Louise Mushikiwabo, interrogée par Jambonews via son compte Twitter, s'est contentée d'une réponse évasive « Mende a menti? Il ne ment jamais » avant d'ajouter sur notre insistance « je n'ai pas l'habitude de me répéter« , refusant ainsi de se livrer à tout commentaire officiel.

Plus tôt dans cette journée du 17 mars, lors d'échanges sur Twitter avec Kenneth Roth, directeur exécutif de l'ONG Human Rights Watch, la Ministre des Affaires étrangères, était également restée évasive quant à la question de Kenneth Roth de savoir si le Rwanda enverrait Bosco Ntaganda à la CPI s'il s'avérait qu'il était effectivement au Rwanda. « Ken, sur cette question, je réponds: cherchez de l'aide » . « Je conclus tristement de cette réponse évasive que le Rwanda souhaite que personne ne poursuive Ntaganda » avait alors réagir Kenneth Roth amenant ainsi Mushikiwabo à rétorquer « Ken, depuis (tout ce temps, NDLR) vous devriez maintenant savoir que le Rwanda est tout sauf évasif. Et au fait: Qui vous poursuivra pour les torts que vous causez à mon pays? »

Bosco Ntaganda, recherché par la CPI 

Bosco Ntaganda, Rwandais qui à l'âge de 17 ans a rejoint le Front Patriotique Rwandais(FPR) et a combattu en 1994 sous le commandement du chef de file du FPR -aujourd'hui président du Rwanda – Paul Kagame, est dans le collimateur de la justice pénale internationale depuis 2006. Son implication aux côtés de Thomas Lubanga dans l'enrôlement d'enfants soldats en Ituri lui est reprochée. En juillet 2012, la Cour pénale internationale a lancé un deuxième mandat d'arrêt à son encontre, cette fois-ci pour des exactions, notamment des massacres ethniques, des meurtres, des viols et le recrutement d'enfants soldats au Nord-Kivu.

Laure Uwase et Ruhumuza Mbonyumutwa
Profitez et partagez avec vos amis:
  • Facebook
  • Twitter
  • MySpace
  • email
  • LinkedIn

Monday, 18 March 2013

Gen Ntaganda ari i Kigali-UMUSEKE.COM


Gen Ntaganda ari i Kigali

Hashize 36 mins Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 18/03/2013 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Ibitekerezo 6

Yari amaze igihe ntawuzi irengerero rye, ndetse mu mpera z'icyumweru gishize abayobozi b'i Kinshasa bavuze ko Rwanda rwaba rwakiriye uyu mujenerali ariko rurabikana, gusa ubu, amakuru amaze gutangazwa na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo aremeza ko Ntaganda ari i Kigali.

Gen Ntaganda wishyize mu maboko y'Abanyamerika Photo: nytimes.com

Gen Ntaganda wishyize mu maboko y'Abanyamerika Photo: Nytimes.com

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yanditse ko uyu munsi aribwo bamenye ko Gen Bosco Ntaganda yinjiye mu Rwanda agahita yishyira mu maboko y'Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika i Kigali.

Mushikiwabo yagize ati "Twamenye ko Gen Ntaganda yishyize mu maboko y'Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu gitondo"

Ubutumwa Minisitiri Mushikiwabo yanyujije ku rubuga rwe rwa twitter

Ubutumwa Minisitiri Mushikiwabo yanyujije ku rubuga rwe rwa twitter

Aya makuru amaze no gutangazwa ku rubuga rwa Guverinoma y'u Rwanda aravuga ko Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko byinshi kuri iki kibazo bigisuzumwa.

Gen Bosco Ntaganda wishyize mu maboko y'Abanyamerika akurikinwawe ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by'intambara yaba yarakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse yashyiriwe impapuro zimuta muri yombi n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

UBWANDITSI 
UMUSEKE.COM

Facebook Twitter Email 


Rwanda: Leta ya Kagame ikomeje kurundanya ibitwaro by’intambara...


Leta ya Kagame ikomeje kurundanya ibitwaro by'intambara inatumiza ibishya nk'aho yaba yitegura urugamba

mars 18th, 2013 by rwanda-in-liberation
kagame-nubutegetsi-bwe-ku-ndunduro.jpg
Nyuma y'uko tubagezaho inkuru y'imbunda yateretswe hejuru ya CND ireba mu Kiyovu kwa Kagame ubu noneho ngo leta yatumije ibibunda bya rutura birimo n'ibimodoka by'intambara byo kwifashisha mu kurasa kure no kurasa abantu benshi icyarimwe. Ibi bimodoka ngo bikaba bikiri mu nzira ku buryo bitazageza mu kwezi kwa gatandatu 2013 bitageze i Kigali.
Aya ni amakuru aturuka mu nzego z'umutekano za Kigali aho bamwe mu bakorera muri izo nzego badutangarije ko leta yatumije ibyo bitwaro bya rutura n'ibimodoka by'intambara ngo bikaba byitezwe ko bizaba byageze i Kigali mu minsi ya vuba kuko n'abagomba kuzabikoresha barangije imyitozo ubu bakaba bategereje ibyo bitwaro ngo bagomba kuzakoresha mu gihe bashobora guhangana n'uwo ariwe wese wabagabaho igitero ndetse ngo byanakoreshwa mu gushwiragiza abigaragambya dore ko Kigali ngo yaba yiteguye guhangana n'imyigaragambyo ikaze.
Muri ibyo bitwaro byatumijwe ngo harimo n'ibimodoka bitera imyuka iryana mu maso ngo bigomba kuza vuba kuko ngo Kigali yaba inukamo imyigaragambyo nk'iyabereye mu bihugu bya Misiri na Tuniziya ngo leta ikaba ifite ubwoba ko iyo myigaragambyo iramutse ibaye itashobora guhangana n'abayikora idafite ibyo bimodoka kabuhariwe mu gutera imyuka iryana mu maso.
Impamvu ngo ibi bimodoka byatumijwe muri ibi bihe ngo ni uko kera leta yateraga ikiyikiriza none ngo yaba yarabonye ko ibintu bishobora kuyikomerana ihitamo gusha uko yabona ibyo bimodoka yabonaga mbere ko nta kamaro byari kugira mu gihe nta muntu watinyukaga kuvuga ikintu na kimwe cyo guhangana none ngo basigaye banababwira ko imyigaragambyo yaba iri mu nzira ndetse ngo yaba iri mu marembo ya Kigali niba itaranayigezemo.
Reka dutege amaso iby'aya makuru ariko burya ngo ntakabura imvano n'aya makuru y'aba bashinzwe umutekano ntawayakerensa ahubwo dutege amaso iby'ejo hazaza bigaragara ko bishobora kutazoroha na busa.
Nkunda L.
Kigali City

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.