Abakozi ba ICC baje i Kigali gutwara Ntaganda
Hashize 20 mins Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 20/03/2013 . Yashyizwe ku rubuga na EDITOR · Nta Gitekerezo kirayitangwahoAbakozi b'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha bari mu nzira baza i Kigali gufata Gen Bosco Ntaganda uri muri ambasade ya Amerika nkuko byemejwe na Johnnie Carson umwe mu badipolomate ba Amerika kuri uyu wa gatatu.
Gen Ntaganda yinjiye muri ambasade ya Amerika asaba ubwe ko yakoherezwa i La Haye mu Ubuholandi aho urukiko rwamushakishaga kuva mu 2006.
Araregwa ibyaha birimo kujyana abana bato mu gisirirakare, ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu yakoze hagati ya 2012 na 2013.
Johnnie Carson umunyamabanga wungirije ushinzwe ububanyi n'amahanga wa Amerika niwe wemeje ko abo bakozi ba ICC bari mu nzira baza i Kigali ubwo yaganiraga n'abanyamakuru ku buhanga bw'iyakure bari muri Ambasade ya Amerika i Kigali.
Yagize ati " Ibijyanye n'ingengabihe yo kumujyana ntibirasobanuka neza, ariko bigomba byose gukorwa vuba bitarenze amasaha 48."
Uyu mugabo yemeje Gen Ntaganda ariwe wizanye ku bushake ku nyabako ya Amerika mu Rwanda ariko ko atasobanuye neza impamvu yahisemo kuza aho.
Carson ati "ntekereza ko yahagiye kuko aziko turangwa n'ubutabera kwiyubaha no kunyuza ibintu mu buryo, ariko sinzi ikiri mu bwenge bwe."
Yashimye u Rwanda guha inzira Ntaganda
Carson yavuze ko ari byiza ko u Rwanda rwabemereye guha inzira Ntaganda n'abamujyanye igana ku kibuga cy'indege yerekezwa i La Haye.
Ati " Habayeho ibiganiro bidaca ku ruhande n'abayobozi mu Rwanda bemera ko bamureka agakoresha ikibuga cy'indege n'inzira iganayo."
Carson yavuze ko uko kumutwara bizakorwa kugera ku kibuga cy'indege bizakorwa neza nubwo nta gihe nyacyo cyatangajwe.
I La Haye Gen Ntaganda nagezwayo arasangayo, Thomas Lubanga Dyilo (wakatiwe imyaka 14 ubu uri kujurira), Germain Katanga alias Simba (uri kuburana kuva mu 2009), Mathieu Ngudjolo Chui (wagizwe umwere ariko ubushinjacyaha bukajurira), na Jean-Pierre Bemba Gombo (ukiburana kuva 2010) abandi bakongomani bashinjwa ibyaha bisa n'ibye.
Ubwanditsi
UMUSEKE.COM
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.