Pages

Tuesday, 19 March 2013

Ukuri kose ku ntambara iherutse guhanganisha inyeshyamba za M23


Ukuri kose ku ntambara iherutse guhanganisha inyeshyamba za M23


Minisitiri Mende yadutangarije ko iby'isubiranamo hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga abibona kimwe kubera ko bombi ari inyeshamba zashyizweho na Kagame zigamije gusa gusahura umutungo kamere wa Kongo

Minisitiri Lambert Mende asanga nta kindi iyo ntambara yari igamije uretse kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry'ingabo z'amahanga muri Kongo Kinshasa.

Umuvugizi umaza iminsi ukora iperereza ku ntambara iherutse kuvugwa hagati y'abayobozi ba M23, aho igice cya Gen Ntaganda cyasubiranyemo n'icya Col Makenga n'ibyari biyihishe inyuma, ari na yo mpamvu twavuganye n'abantu batandukanye kugirango batubwize ukuri ku by'iyo mirwano.

Mu bo twavuganye harimo minisitiri wa Kongo ushinzwe itumanaho, akaba n'umuvugizi wa guverinoma, Lambert Mende, ubwo yadutangarizaga ko isubiranamo hagati y'igice cya Gen Ntaganda na Col Makenga, nta kindi byari bigamije uretse gukoma mu nkokora ingabo z'amahanga "International Intervention Brigade" zigomba gushyirwa muri Kivu y'amajyaruguru, dore ko aho barwaniraga ari ho ibirindiro by'izo ngabo z'amahanga zigomba kujya.

Bwana Lambert Mende yabidutangarije muri aya magambo : "Ni byo koko habaye gusubiranamo hagati ya M23 igice cya Gen Ntaganda n'icya Col Makenga ahitwa i Kibumba hafi y'umupaka wa Kongo, abasirikare babiri bo mu rwego rwa Colonel bishyira mu maboko ya Monusco, naho Gen Ntaganda n'ingabo ze bahungira mu Rwanda; kuri twebwe iryo subiranamo rikaba ntacyo ritumariye uretse kwica inzira karengane z'abaturage bacu no kwangiza imitungo ya rubanda hamwe n'ibikorwa remezo by'igihugu cyacu muri rusange".

Minisitiri w'Itangazamakuru akaba n'umuvuguzi wa Leta ya Kongo yakomeje avuga ko «iby'isubiranamo hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga Leta ye ibibona kimwe kubera ko bombi ari inyeshamba zashyizweho na Perezida Kagame, zikaba zinakorera mu nyungu ze gusa, dore ko bombi bahurira ku mugambi umwe wo guhungabanya umutekano wa Kongo no kuvogera ubusugire bw'igihugu cya Kongo, bagamije gusa gusahurira perezida Kagame umutungo kamere w'igihugu cyacu".

Minisitiri Lambert Mende yanaduhaye za gihamya zerekana ko imirwano yari hagati y'ibice bibiri bya M23 nta kindi yari igamije uretse kudindiza ukugera kw'ingabo z'amahanga muri Kongo, akaba yaranerekanye ko iyo mirwano yabaye iminsi micye mbere yuko abayobozi ba gisirikare cya Afurika yo hepfo ndetse n'icya Tanzaniya bagera kuri Goma kugirango bategure aho ingabo zabo zigomba kujya.

Uburyo igisirikare cya Uganda kibona iyo mirwano iherutse kuba hagati y'inyeshyamba za M23.

Umwe mu basirikare bakuru ba Uganda wavuganye n'Umuvugizi, ariko utarashatse ko dutangaza amazina ye kubera impamvu z'umutekano we, yadutangarije muri aya magambo uko abona isubiranamo ry'inyeshyamba za M23 : "Iri subiranamo nta kindi ryari rigamije, uretse perezida Kagame washatse gutinza ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yari hafi kurangira hagati ya M23 na Leta ya Kongo; perezida Museveni akaba yari amaze kumvikanisha impande zombi ariko kubera umutima mubi wa Kagame, akaba yaraje gutanga amabwiriza yo kugirango ibice byombi byari bimaze kwiyunga bisubiranemo, narangiza aze abihoshe, na none agire uruhare mu kubyumvikanisha na Kabila; aya macenga ya Kagame akaba nta kindi yari agamije uretse gusenya no gutesha agaciro ibyo perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, na Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, bari bamaze kugeraho".

Uburyo ba maneko ba Kagame na bo babona imirwano iherutse kuba hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga.

Nyuma yo kuvugana n'igisirikare cya Uganda, twanyarukiye mu Rwanda, tuvugana na zimwe muri maneko za Kagame, zitubwira akari i murore, dore ko zatubwije ukuri kose ko ari Perezida Kagame wategetse Lt Gen Karenzi Karake, nyuma y'inama y'abakuru b'ibihugu yabereye muri Ethiopiya, ko ibice byombi bisubiranamo, ibi na byo bikaba nta kindi byari bigamije uretse gushakira Gen Ntaganda Bosco inzira, dore ko nta kuntu yari gushyirwa inyuma y'amasezerano yari arimo kuba hagati ya M23 na Leta ya Kongo kubera ibirego aregwa n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ibi bikaba na none mu gihe perezida Kagame atari yiteguye kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga cyangwa Leta ya Kabila, kubera ko yatinyaga ko yazavuga amabanga ye nkuko Rubanga yayavuze ageze imbere y'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ku buryo bitinde bitebuke perezida Kagame agomba gusubiza ibirego by'ubwicanyi no gufara abagore n'abakobwa ku ngufu byakozwe n'inyeshyamba zitandukanye yagiye arema muri Kongo.

Izo maneko za Kagame zakomeje zidutangariza ko gutegeka Col Makenga kurwana n'igice cya Ntaganda Bosco intambara ikaza kurangira, byerekana ko ari we wamwirukanye ku butaka bwa Kongo kubera manda ya ICC, ibi na byo bikaba nta kindi byari bigamije uretse guhesha agaciro igice cya Gen Makenga, yaba mu karere cyangwa mu rubuga mpuzamahanga kugirango abonwe nk'inyange, bityo ibyaha inyeshyamba ze zakoreye abanyekongo zifatanyije n'igisirikare cya Kagame, bisibangane.

Izi maneko za perezida Kagame zanadutangarije ko zemeza ko iyi mirwano yo gusubiranamo hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga, aho Col Makenga yasaga nk'aho yigumuye ku butegetsi bwa perezida Kagame, akirukana igice cya Gen Ntaganda, nta kindi na byo bigamije uretse guhesha isura nziza perezida Kagame, aho we n'igisirikare cye mu minsi itaha bazaba bihakana ibikorwa bya M23 iyobowe na Col Makenga, dore ko banamaze gutegeka Gen Ntaganda kwishyira mu maboko ya ambasade ya Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, ibi bikaba nta kindi bigamije uretse kwerekana ko perezida Kagame ari umuntu ushaka ko amahoro yongera kuboneka mu karere, bityo akaba yanasaba ibihugu byamufatiye ibihano kubera ubwicanyi simusiga bwagiye bukorwa n'inyeshyamba za M23 zifatanyije n'igisirikare cye , bityo akabishingiraho yihakana ko atagikorana n'igice cya Col Makenga kandi ko yanarangije gukemura ikibazo cya Gen Ntaganda burundu kugirango ibihugu bitandukanye bimusubize inkunga byari byaramuhagarikiye.

Umwe muri izo za maneko za Kagame twavuganye yabidutangarije muri aya magambo : "Mu mirwano iherutse hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga, Lt Gen Karenzi Karake yavuganaga na Col Makenga hamwe na Gen Ntaganda umunota ku wundi, kugeza ku wa gatanu mu masaha ya saa 5:30 zo mu gitondo, aho yahamagaye Col Makenga akamutegeka ko bahagarika imirwano, akanamuha amabwiriza yo guhumuriza Gen Ntaganda n'abasirikare bari kumwe, ko baza mu Rwanda, ko ntacyo bari bubatware, kandi ko bazabakoresha mu minsi iri mbere, ari na bwo Gen Ntaganda yahise yambukira mu Rwanda ari kumwe n'abasirikare be barimo umu generali umwe hamwe n'aba Colonel bagera kuri batanu ndetse n'izindi ngabo bari bashinzwe kuyobora".

Uyu musirikare na none, n'agahinda kenshi, yibajije impamvu perezida Kagame na Gen Karenzi Karake bagaragaje imyitwarire nk'iriya yo kudakunda abanyarwanda kimwe n'abasore b'abanyekongo, aho barinze kumena amaraso y'abantu bagera kuri magana abiri kugirango babone gukemura ikibazo cyari hagati y'inyeshyamba za M23, nkuko bishakiye, mu gihe perezida Museveni na Kikwete bari barangije kugikemura nta maraso y'abagize M23 amanetse kariya kageni. Yabivuze muri aya magambo : "Turibaza ko nubwo Gen Kabarebe James hamwe na Gen Kayonga bari bamaze iminsi batumvikana kuri kiriya kibazo cya M23 hamwe no gutinya ko amahanga yakomeza kubatahura ko ari bo bayoboye iriya mirwano ya M23, batari kugira ubugome bugeze hariya kimwe nka ba Perezida Kagame na Lt Gen Karenzi Karake bategetse ko abavandimwe bamarana kariya kageni kubera gusa inyungu zabo za politiki, bakaza kubakiza ari uko itangazamakuru ryabitahuye, iki gikorwa gitindi kikaba cyaramaze inzira karengane nyinshi z'abagogwe hamwe n'abanyejomba nk'aho batagira ababo".

Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Mar 18 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyePolitiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.