Pages

Monday, 25 November 2013

Re: *DHR* Kigali Mater plan 2040 ( video)

Kagame yirata ku bazungu ariko ninabo bavuga politike no kuri Youtube. Nta  munyarwanda wabishobora
Ibyo byose ni corruption umuzungu  arwanya. Iyo umuzungu bamuhaye akazi mu buryo butanyuranije n'amategeko  ubwo iyo ntabwo aba ari corruption.

Bwa bukolonize  Kagame ahora yamagana  aba  atazi ibyo avuga. Ngiyo Ndi Umunyarwanda. Ngako agaciro. Ndi Umunyarwanda ni ukudashobora kwikorera ugatumiza uwo hanze ngo agukorere kuko wumva ko umunyarwanda ntacyo amaze, ko nta bushobozi afite, ukaba umututsi uba ku mfashanyo ya Leta, wiba, w'igisambo, urara mu nzu y'umuhutu, ukoresha isambu ye, usaba amafaranga yo gucuruza Kagame akakwandkira cheque igihe ushakiye cyose, ugacururiza mu nzu itari iyawe, ugahabwa amafaranga yo kwiga, ukabona bourse mu mahanga, umuhutu we akagenda yihishe, nta jambo afite, agahora afite ubwoba, ntashobore kubaza impamvu z'akarengane afite, agakomeza gupyinagazwa. Ng'iyo apartheid mu Rwanda aho igeze. Iriyongera buri munsi. 

On Monday, 25 November 2013, 15:50, fG <gacinyafanuel@yahoo.ca> wrote:
 
Murakoze SamDes,

Nanjye ni uko mbona ibintu!
Agatsinda, muri iyi vedewo, cg senema mu gasebe (sic) ndabonamo umuzungu Kevin, nkabonamo umuzungu kazi Kylie, nkabonamo umuhindi Shree Mahraji, nkabonamo umukenya Njoroge na Kaliyoki, nakwitereza neza nkanabonamo umuganda Sebo, ariko simbone umunyarwanda Miruho, ndetse n umunyarwandakazi Nyiracali!
Ese aho uko ibihe bigenda biza siko Miruho na Nyiracali bagenda batakaza uburenganzira Ku gihugu basigiwe na se ubabyara Kanyarwanda?

Impungenge mfite, n uko uwambuwe n uwo atazi, ajugunya ingata!
Mana y i Rwanda wagiye he?

FG
Bunagana, Rep du Soleil de l Est, RSE

From: Samuel Desire
Sent: â24/â11/â2013 18:22
To: uRwanda_rwacu@yahoogroups.com; Dhr Group; Rwandalibre Group
Subject: *DHR* Re: [uRwanda_rwacu] Re: KIGALI Mater plan 2040 ( video)

Ridicule  ! Kurota !  Kigali=Rwanda?  Nabirebye nsanga biteye isesme kandi bimeze  nk'ibikino by'abana. 

Dutegereje ko baduha master plan y'igihugu cyose ! Nimutekereze akayabo kagiye ku  ba consultants b'abanyamahanga bakoze biriya bishushanyo mu gihe abanyarwanda bicwa n'inzara. Cyakora bose ubwo zajya kuba i Kigali muri 2040 ! Ni akumiro.

Nizere ko y'amafaranga ya AgFund ariyo azakoreshwa kugira ngo master plan ishyirwe mu bikorwa.

On Sunday, 24 November 2013, 17:50, Tiana Mwiza wrote:
 
Gasinzwa kagire inkuru!
Vision 2020 se ihindutse vision 2040 gute?
RPF ibonye ibyo yiyemeje itakibishoboye none yiyobgeje indi myaka 20?
Njye icyo nzi ni uko RPF n'iyo yahanyanyaza ite itazarenza 2017 ikiri ku butegetsi.

Reka tubitege amaso.

On Nov 23, 2013, at 8:25, Gasinzigwa Jean Luis gjeanluis@yahoo.co.uk> wrote:

__._,_._
__._,_.___

Re: [uRwanda_rwacu] Re: [fondationbanyarwanda] Re: NDI UMUNYARWANDA; UBUNDI SE NARI IKI? | Umunyarwanda

Mu kiganiro mbwirwaruhamwe cya FDU-RNC-Ishyaka Amahoro, Rudasingwa yavuze ko  hasiagye 90% y'ibigomba gukorwa kugira ngo ubutegetsi bwa Kagame burandurwe. Cyakora njye nkavuga ko ibyo 90 % bisigaye gukora biterwa nuko 90% ry'abiyita ko ari amashyaka ya opposition nta bushobozi bafite.

Dore nk;iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda mwese murabona ko ari politike y'apartheid mu Rwanda. Kugeza ubu rero kurwanya iyo politike ntibigararagara mu mashyaka. Twasabye ko amashyaka yajya yandikira ubutitsa abatgetsi ba karere kugira ngo bajye bamenyeshwa politke mbi za Kagame aho kwibanda kuri DHR na Radio Internet. Biragaragara ko ubwo buryo tumaze imyaka dukoresha budahagije Guhora twibwira ibibera mu Rwanda tubinyuza kuri DHR  birarambiranye. Gahunda nyayo ni ukubibwira abandi kuko twe tubizi.

On Monday, 25 November 2013, 12:54, Paulin karasira <paulin69k@yahoo.ca> wrote:
 
Ese ibi Umukoloni na Gatulika, bigurutsa ngo un grave malentendu s'est installé et est devenu l'idéologie coloniale officielle, à partir de 8'00" lien ci dessous, badutamitse kugera ubwo bamwe bashatse kurimbura abandi burundu, mwe mwumva itakagombye kwibazwaho muri gahunda NDI UMUNYARWANDA, cyangwa ni uko bamwe bakibibonamo amaronko ya ya "DEMOKARASI Y'ABORO" (démoctarie d'abord usibye ko abaturage batari bazi n'icyo bivuga bakayita batyo) rubanda nyamwinshi, kandi byari rubanda rugufi, wagirango  intego yabo ni uguhoza iyo rubanda rugufi mu butindi no mu myiryane babateranye nabo nyamara basangiye akaga, ngo ngaho umukoloni yabyanditse muri za ndangampuntu zabiciye, kuburyo byabahumye amaso bakaba  batanarebera igipimo ku yandi mahanga uhereye ku bihugu duturanye, ugereranyije aho abanyarwanda bavuye n'aho bageze...
 
Hari umuntu ureba kure uherutse kutubwira, yari amaze gutorerwa umwanya w'ubucunga mari, ati iyo ufite gahunda nziza, urayikomeza abayinenga, baguca intege, ukabihorera, kuko iyo bikunze wageze ku ntego zawe,  nibo bambere baza biruka bahitana ibiti n'amabuye, yewe bakaba banashaka kukurusha kuyigira iyabo...

None wagira ute ngo ko hari ababona ubukwe butaha bakajya kwambaza Ryangombe bagira ngo ni ibitero...?!!!*;) Clin d'œil

"Karasira"

Le lundi 25 novembre 2013 13h12, Tiana Mwiza <tianamwiza@yahoo.com> a écrit :
 
@Fox:
Ubwo bunyarwanda urata bumaze iki nu gihe usa n'utumva ikinyarwanda.
Iyo umuntu avuze ati: "Ndi Umunyarwanda", akongeraho ati: "Ubundi se nari iki?", bivuga ko asanzwe azi nzavko ari ununyarwanda ko atari ngombwa ko abwigamba cg ko hagira ubimeibutsa.
None wowe ndabona mu bushotoranyi wisanganiwe kandi buzwi ku ntore irusha izindi amarere, uhisemo guteshwaguzwa!
Menya ko nta munyarwanda urusha abandi ubunyarwanda ho ubuzare. 

On Nov 25, 2013, at 5:07, Rutinwa Fox <rutinwafox@yahoo.co.uk> wrote:

niba utazi icyo waricyo se undi wabimenya ninde?ubwo uri icyontazi,ntukabaze ibibazo by'amafuti nk'ibyo wigiza nkana

On Monday, 25 November 2013, 4:20, Kami <cecil.kami@yahoo.fr> wrote:
 
bonne mise au point

Le Lundi 25 novembre 2013 2h47, Nzinink <nzinink@yahoo.com> a écrit :
 
NDI UMUNYARWANDA; UBUNDI SE NARI IKI?

Faustin-Twagiramungu1-300x218
22/11/2013 22:22   Politiki
Aya magambo nanditse nyandikanye ishavu n'agahinda, ubwo nari maze kumva amagambo yavuzwe n'uwitwaChristophe BAZIVAMO umwe mu bayobozi b'imena wa FPR-Kagame (itari FPR-Rwigema), wahoze ari umunyamuryango wa RTLM, asobanura "GAHUNDA NDI UMUNYARWANDA" kuri "Radio Itahuka".
Ishavu nditewe nuko nyuma y'imyaka hafi 20, Perezida Kagame yerekana ko ananiwe atageze ku bwiyunge twatangiye ibitambo bitabarika. Ahubwo yakomeje gushimisha Abazungu b'inshuti ze, ubu nabo batangiye kumurambirwa no kumuhinduka, abereka ko ari intwari, yahagaritse jenoside, ko Kigali yubakwa mo imitamenwa ikanagira isuku, ko hari "mituelle", "girinka", "companies"/"sociétés zashyizweho (inyinshi afite mo imigabane), n'ibindi nka "agaciro fund", atibagiwe no kwerekana ko ari INDWANYI KABUHARIWE ( nimwibuke "I want a fight), ateza imvururu n'intabara z'urudaca muri Congo abeshya ko ahiga yo (ku mayeri) abahutu b'abicanyi yananiwe gutsinda kubera ko yabagize gusa urwitwazo.
Iyi GAHUNDA NDI UMUNYARWANDA uko isobanurwa n'interahamwe nka BAZIVAMO na RUCAGU n'abandi nkabo, abo Perezida Kagame yita abajenosideri akorana nabo, nkuko yabisobnuye kw'itariki ya 30 Kamena 2013. Rero niba nawe (Kagame) ari ko abyumva, byaba biteye kwibaza, no kumwibazaho cyane kugira ngo tumenye niba muri uku KUNANAIRWA KWE ashaka gusiga yoretse u Rwanda mu yindi ntambara y'amoko.
Ni byo se KOKO Perezida KAGAME yemera ko Interahamwe, zishe abatutsi gusa n'abasa nabo, bakabikora mu izina ry'ABAHUTU BOSE? Cyangwa Interahamwe zabishe mu IZINA ry'ABAHUTU BAZIHAGA AMABWIRIZA YO GUTSEMBATSEMBA "INYENZI ( ABATUTSI) N'IBYITSO BYAZO"?
Byaba ari agahomamunwa, nako byaba ari agahinda gusa, kubona Abahutu biciwe ababo mu gihe cya jenoside muri 1994 mu Rwanda, bakaba barishwe n'Interahamwe n'abazifashije, ku mabwiriza y'abayobozi nka Sindikubwabo na Kambanda, BAGENDA BASABA ABATUTSI IMBABAZI! Bakabikorera gusa kubera ko ari Abahutu! Kuki se basaba imbabazi, kandi batarabaye Interahamwe nka BAZIVAMO wari umunyamuryango wa RTLM, cyanga nk'Intore RUCAGU wahoze mu mabanga yazo?
Ntabwo Interahamwe, Perezida Kagame akorana nazo, zigomba kwifashisha igihgu cyose kugira ngo ZISABE imbabazi, cyangwa ngo ZISHUKE abana bato b'abahutu ngo NIBASABE IMBABAZI, kugira ngo BAZABONE ku byiza by'u Rwanda ubu Perezida Kagame n'agatsiko ke bashaka kwikubira ubuziraherezo.
ABAFITE INDWARA Y'IPFUNWE ni uko bazi ibyo benewabo bakoze. Ntabwo abahutu bose ari benewacu, kimwe n'uko Abatutsi bose atari benewabo wa Kagame. NONE SE KO ABEGA BISHE ABANYIGINYA KU RUCUNSHU, BAKICA MO N'UMWAMI RUTARINDWA, HARYA NABO BISHE MW'IZINA RY'ABEGA BOSE? NA Perezida KAGAME ARI MO, NAWE TUKAMUSABA KO ASABA ABANYIGIYA BOSE IMBABAZI, AHEREYE KURI KIGERI V NDAHINDURWA aheje ishyanga?
Orororo! Abahutu b'interahamwe zamaze Abahutu bari muri "opposition", abandi bagatsembwa n'INKOTANYI, ngo bagiye gutega amaboko basabe imbabazi Abatutsi? Abo BAHUTU biciwe ababo, BO SE bazazisabwa imbabazi nande? Ese ni kuki Perezida Kagame atemera ko INKOTANYI zishe abahutu benshi, akunze kwisobanura avuga ko zabishe zihôrera gusa, ngo kubera ko Abahutu bari batsembye ababyeyi babo? Kuki Perezida Kagame atemera ko yicishije abahutu benshi, muri commune GITI, Stade Byumba, Ruhuha, i Kibeho, no muri KONGO (abarenze 300,000) maze ngo ace bugufi atange urugero, maze nawe ASABE imbabazi ABAHUTU, nkuko ba RUCAGU na BAZIVAMO b'Interahamwe babikora?
We nta mbabazi asaba kubera ko ari Umututsi? Cyanga kwica umuhutu ni kimwe no kwica inyoni, imbeba cyanga "imbwa"?
Jyewe ubwanjye n'abo dufitanye isano bose, kimwe n'abandi za miliyoni z'ABANYARWANDA biciwe n'Interahamwe, n'abandi biciwe ababo n'Inkotanyi, nta mbabazi tuzasaba. ABICANYI KU MPANDE ZOMBI TURABAZI. NIBASABE IGIHUGU N'ABANYARWANDA IMBABAZI. MAZE BAREKE KWIYOROSA GAHUNDA Y'AMACAKUBIRI. NIBAREKE KONGERA GUCA ABANYARWANDA MO AMOKO ADAFITE ISHINGIRO.
Harya UBUNDI UMUHUTU ASA ATE? UMUTUTSI ASA ATE? PEREZIDA KAGAME YARAKWIYE KUBISOBANURA. ABAHUTU BADASA NA BAZIVAMO UBU NIBO BENSHI MU RWNDA. NIMUSIGEHO gusenya igihugu n'abenegihugu, nimwigishe UMUBANO MU RWANDA, MWIYUNGE, NIDUSANE IMITIMA YABO, INKOVU TUZISIGE TUGIRA TUTI HARABAYE NTIHAKABE. NITUREKE "AMATIKU na "POROTIKI". ABAHUTU BA "NDAMIRINDA" BARAGATSINDWA. MUMENYE KO DUPFA UBUTEGETSI/UBUYOBOZI, N'INDA. NTIDUPFA AMOKO. Iyo biba amoko nta jenoside iba yarabaye ku Rucunshu.

__._,_.___

[Audio] Gahunda "Ndi Umunyarwanda": Umujinya n'uburakari mu baturage kuri Radio Flash FM

Iyumvire umujinya abahamagaye bagaragaje mu kiganiro "Ndi Umunyarwanda" Bazivamo yatanze kuri Flash FM mu Rwanda.

Iyumvire umujinya abahamagaye bagaragaje mu kiganiro

Ubundi buri giye twabagezagaho ibyo abategetsi b'inkotanyi bavuze cyangwa se abanyamakuru babo bavuga. Ariko uyu munsi twahisemo gushyira amajwi ya rubanda bahamagaye mu kiganiro Bazivamo wungirije perezida wa FP'R yagiranye na radiyo Flash FM aho yariye iminwa asobanura gahunda ya "Ndi Umunyarwanda". Ibi bibazo aba baturage babajije cyangwa se ibitekerezo batanze byagobye kubera FPR n'inkotanyi ibigiye kuzaba cyangwa bazabona mu minsi ir'imbere mu Rwanda.

00:00
00:00

NDI UMUNYARWANDA; UBUNDI SE NARI IKI? | Umunyarwanda

NDI UMUNYARWANDA; UBUNDI SE NARI IKI?

Faustin-Twagiramungu1-300x218

Aya magambo nanditse nyandikanye ishavu n'agahinda, ubwo nari maze kumva amagambo yavuzwe n'uwitwaChristophe BAZIVAMO umwe mu bayobozi b'imena wa FPR-Kagame (itari FPR-Rwigema), wahoze ari umunyamuryango wa RTLM, asobanura "GAHUNDA NDI UMUNYARWANDA" kuri "Radio Itahuka".

Ishavu nditewe nuko nyuma y'imyaka hafi 20, Perezida Kagame yerekana ko ananiwe atageze ku bwiyunge twatangiye ibitambo bitabarika. Ahubwo yakomeje gushimisha Abazungu b'inshuti ze, ubu nabo batangiye kumurambirwa no kumuhinduka, abereka ko ari intwari, yahagaritse jenoside, ko Kigali yubakwa mo imitamenwa ikanagira isuku, ko hari "mituelle", "girinka", "companies"/"sociétés zashyizweho (inyinshi afite mo imigabane), n'ibindi nka "agaciro fund", atibagiwe no kwerekana ko ari INDWANYI KABUHARIWE ( nimwibuke "I want a fight), ateza imvururu n'intabara z'urudaca muri Congo abeshya ko ahiga yo (ku mayeri) abahutu b'abicanyi yananiwe gutsinda kubera ko yabagize gusa urwitwazo.

Iyi GAHUNDA NDI UMUNYARWANDA uko isobanurwa n'interahamwe nka BAZIVAMO na RUCAGU n'abandi nkabo, abo Perezida Kagame yita abajenosideri akorana nabo, nkuko yabisobnuye kw'itariki ya 30 Kamena 2013. Rero niba nawe (Kagame) ari ko abyumva, byaba biteye kwibaza, no kumwibazaho cyane kugira ngo tumenye niba muri uku KUNANAIRWA KWE ashaka gusiga yoretse u Rwanda mu yindi ntambara y'amoko.

Ni byo se KOKO Perezida KAGAME yemera ko Interahamwe, zishe abatutsi gusa n'abasa nabo, bakabikora mu izina ry'ABAHUTU BOSE? Cyangwa Interahamwe zabishe mu IZINA ry'ABAHUTU BAZIHAGA AMABWIRIZA YO GUTSEMBATSEMBA "INYENZI ( ABATUTSI) N'IBYITSO BYAZO"?

Byaba ari agahomamunwa, nako byaba ari agahinda gusa, kubona Abahutu biciwe ababo mu gihe cya jenoside muri 1994 mu Rwanda, bakaba barishwe n'Interahamwe n'abazifashije, ku mabwiriza y'abayobozi nka Sindikubwabo na Kambanda, BAGENDA BASABA ABATUTSI IMBABAZI! Bakabikorera gusa kubera ko ari Abahutu! Kuki se basaba imbabazi, kandi batarabaye Interahamwe nka BAZIVAMO wari umunyamuryango wa RTLM, cyanga nk'Intore RUCAGU wahoze mu mabanga yazo?

Ntabwo Interahamwe, Perezida Kagame akorana nazo, zigomba kwifashisha igihgu cyose kugira ngo ZISABE imbabazi, cyangwa ngo ZISHUKE abana bato b'abahutu ngo NIBASABE IMBABAZI, kugira ngo BAZABONE ku byiza by'u Rwanda ubu Perezida Kagame n'agatsiko ke bashaka kwikubira ubuziraherezo.

ABAFITE INDWARA Y'IPFUNWE ni uko bazi ibyo benewabo bakoze. Ntabwo abahutu bose ari benewacu, kimwe n'uko Abatutsi bose atari benewabo wa Kagame. NONE SE KO ABEGA BISHE ABANYIGINYA KU RUCUNSHU, BAKICA MO N'UMWAMI RUTARINDWA, HARYA NABO BISHE MW'IZINA RY'ABEGA BOSE? NA Perezida KAGAME ARI MO, NAWE TUKAMUSABA KO ASABA ABANYIGIYA BOSE IMBABAZI, AHEREYE KURI KIGERI V NDAHINDURWA aheje ishyanga?

Orororo! Abahutu b'interahamwe zamaze Abahutu bari muri "opposition", abandi bagatsembwa n'INKOTANYI, ngo bagiye gutega amaboko basabe imbabazi Abatutsi? Abo BAHUTU biciwe ababo, BO SE bazazisabwa imbabazi nande? Ese ni kuki Perezida Kagame atemera ko INKOTANYI zishe abahutu benshi, akunze kwisobanura avuga ko zabishe zihôrera gusa, ngo kubera ko Abahutu bari batsembye ababyeyi babo? Kuki Perezida Kagame atemera ko yicishije abahutu benshi, muri commune GITI, Stade Byumba, Ruhuha, i Kibeho, no muri KONGO (abarenze 300,000) maze ngo ace bugufi atange urugero, maze nawe ASABE imbabazi ABAHUTU, nkuko ba RUCAGU na BAZIVAMO b'Interahamwe babikora?

We nta mbabazi asaba kubera ko ari Umututsi? Cyanga kwica umuhutu ni kimwe no kwica inyoni, imbeba cyanga "imbwa"?

Jyewe ubwanjye n'abo dufitanye isano bose, kimwe n'abandi za miliyoni z'ABANYARWANDA biciwe n'Interahamwe, n'abandi biciwe ababo n'Inkotanyi, nta mbabazi tuzasaba. ABICANYI KU MPANDE ZOMBI TURABAZI. NIBASABE IGIHUGU N'ABANYARWANDA IMBABAZI. MAZE BAREKE KWIYOROSA GAHUNDA Y'AMACAKUBIRI. NIBAREKE KONGERA GUCA ABANYARWANDA MO AMOKO ADAFITE ISHINGIRO.

Harya UBUNDI UMUHUTU ASA ATE? UMUTUTSI ASA ATE? PEREZIDA KAGAME YARAKWIYE KUBISOBANURA. ABAHUTU BADASA NA BAZIVAMO UBU NIBO BENSHI MU RWNDA. NIMUSIGEHO gusenya igihugu n'abenegihugu, nimwigishe UMUBANO MU RWANDA, MWIYUNGE, NIDUSANE IMITIMA YABO, INKOVU TUZISIGE TUGIRA TUTI HARABAYE NTIHAKABE. NITUREKE "AMATIKU na "POROTIKI". ABAHUTU BA "NDAMIRINDA" BARAGATSINDWA. MUMENYE KO DUPFA UBUTEGETSI/UBUYOBOZI, N'INDA. NTIDUPFA AMOKO. Iyo biba amoko nta jenoside iba yarabaye ku Rucunshu.

Source: Faustin Twagiramungu

INKINGI Y’AMAHORO, KUWA MBERE, TARIKI YA 25 UGUSHYINGO 2013

Bwana Michel Niyibizi, Komiseri muri FDU-Inkingi, Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, aratuganirira ku ngingo ikurikira:
 
"Ubuhendabana n'Iyozabwonko ku Ngoma ya FPR-Inkotanyi (Part 2)".
 
Ni kuwa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2013:
 
  • saa mbiri za nimugoroba (8:00pm) i Washington DC, Montreal, Ottawa na Toronto.
 
Ni kuwa Kabiri, tariki ya 26 Ugushyingo 2013:
 
·        saa saba z'ijoro (1:00am) i Londoni, Dakar, Monrovia, Freetown na Abidjan.
 
·        saa munani z'ijoro (2:00am) i Paris, Bruxelles, Frankfurt, Berlin, Hamburg, Munich, Cologne, Amsterdam, Madrid, Abuja, Yaounde, Brazzaville, na Bangui.
 
·        saa cyenda z'ijoro (3:00) i Kigali, Bujumbura, Goma, Bukavu, Pretoria, Lusaka, Lilongwe, Harare, Maputo, na Johannesburg.
 
·        saa kumi z'ijoro (4:00am) i Kampala, Nairobi, Mombasa, Arusha, Mwanza na Dar-Es-Salam.
 
·        saa  n'ebyiri n'igice zo mu gitondo (6:30am) i New Delhi mu Buhindi.
 
·        saa sita z'amanywa (12:00pm) i Sydney muri Australia.
 
Ohereza ibibazo n'ibitekerezo byawe kuri email: radioitahuka@gmail.com cyangwa kuri facebook: https://www.facebook.com/ijwi.ryihurironyarwanda
 
Ushobora kandi no guhamagara kuri: +1-347-945-6449.
 
Sunday, 24 November 2013

Re: [uRwanda_rwacu] Re: KIGALI Mater plan 2040 ( video)

Ridicule  ! Kurota !  Kigali=Rwanda?  Nabirebye nsanga biteye isesme kandi bimeze  nk'ibikino by'abana. 

Dutegereje ko baduha master plan y'igihugu cyose ! Nimutekereze akayabo kagiye ku  ba consultants b'abanyamahanga bakoze biriya bishushanyo mu gihe abanyarwanda bicwa n'inzara. Cyakora bose ubwo zajya kuba i Kigali muri 2040 ! Ni akumiro.

Nizere ko y'amafaranga ya AgFund ariyo azakoreshwa kugira ngo master plan ishyirwe mu bikorwa.

On Sunday, 24 November 2013, 17:50, Tiana Mwiza <tianamwiza@yahoo.com> wrote:
 
Gasinzwa kagire inkuru!
Vision 2020 se ihindutse vision 2040 gute?
RPF ibonye ibyo yiyemeje itakibishoboye none yiyobgeje indi myaka 20?
Njye icyo nzi ni uko RPF n'iyo yahanyanyaza ite itazarenza 2017 ikiri ku butegetsi.

Reka tubitege amaso.

On Nov 23, 2013, at 8:25, Gasinzigwa Jean Luis <gjeanluis@yahoo.co.uk> wrote:

__._,_._

Rwanda: Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FDU-Inkingi, akatiwe imyaka ibiri y’akamama

Rwanda: Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w'agateganyo wa FDU-Inkingi, akatiwe imyaka ibiri y'akamama

Kigali, kuwa 22 Ugushyingo 2013.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2013, Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga rwasomye urubanza rwa Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w'agateganyo wa FDU-Inkingi, na Bwana Dominique Shyirambere baregwaga ibyaha bibiri ari byo:
• Gukoresha imyigaragambyo itemewe ubwo bari bitabiriye urubanza mu bujurire rw'Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, kuya 25 Werurwe 2013, ku cyicaro cy'urukiko rw'ikirenga.
• Gukoza isoni abashinzwe umutekano.
Uru rubanza rwari rwarabanje gushyikirizwa Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ariko uru rukiko rwemeza ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza maze rurusubiza mu rwego rw'urukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga, aho rwari rwaratangiye gusuzumwa tariki ya 4 Ugushyingo 2013.
Mu mikirize y'uru rubanza, Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga rwemeje ko Bwana Sylvain Sibomana ahamwa na biriya byaha bibiri, maze rumukatira igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu ry'amafaranga miliyoni y'amanyarwanda (1.000.000 FRW) naho Bwana Dominique Shyirambere akatirwa amezi atanu n'ihazabu y'amafaranga miliyoni y'amanyarwanda (1.000.000 FRW).
Muri uru rubanza icyagaragayemo ni uguhuzagurika kw'umushinjacyaha aho yagendaga akoresha ingingo z'amategeko yo mu gitabo cy'amategeko ahana zikoreshwa ku rwego rwisumbuye yirengagije ko aribyo byatumye uru rubanza rwoherezwa ku rwego rw'ibanze kubera imiterere y'ibyaha abaregwa bakekwaho ndetse n'ibihano biteganijwe n'ingingo zabyo mu rwego rw'amategeko.
Ubwo umucamanza yabazaga ubushinjacyaha ibimenyetso bifatika byerekana ko abo arega baba koko barakoze ibyo ibyaha bakekwaho, Umushinjacyaha nta kimenyetso na kimwe yagaragaje usibye kuvuga ko ngo hari umwe muri bo wari ufite "badge" mu mufuka w'ikote yariyambaye ngo iriho ifoto ya Madamu Victoire Ingabire. Nyamara ubushinjacyaha bwariye iminwa ubwo umucamanza yabubazaga aho iyo foto ihurizwa n'ibyaha burega Bwana Sylvain Sibomana na Dominique Shyirambere.
Mu kwiregura, abaregwaga bagaragaje ko bahohotewe bikomeye, bikaba bigaragara ko icyari kigamijwe mu ifatwa ryabo ari ugutera ubwoba abaturage kugirango batitabira urubanza rwa Madame Victoire Ingabire kandi amategeko atarabibuzaga dore ko urwo rubanza rwa Madamu Ingabire rutari rwarigeze rutangazwa ko ruburanishwa mu muhezo noneho ngo abanyarwanda babirengeho. Uru rubanza rwakurikiranwe n'abantu benshi kandi batandukanye barimo ndetse n'intumwa za ambasade y'igihugu cy'Ubuhorandi mu Rwanda.
Twakwibutsa ko uru rubanza rwa Bwana Sylvain Sibomana na Dominique Shyirambere rwari rwarabunanishijwe mu mizi tariki ya 10 Kamena 2013 mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo. Nyuma y'iburanisha umucamanza yatangaje ko azarusoma tariki ya 12 Nyakanga 2013 ariko kuri iyo tariki umucamanza yarwimuriye tariki ya 19 Nyakanga 2013 ndetse nyuma y'aho yongera kurwimurira tariki ya 24 Nyakanga 2013. Iyi tariki igeze nibwo umucamanza yatangaje ko Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza; ngo kubera iyo mpamvu dosiye ayohereje mu Rukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga mu mujyi wa Kigali.
Ishyaka FDU-Inkingi ntiryahwemye kwamagana iri siragizwa ry'Abanyarwanda mu nkiko, bahimbirwa ibyaha batakoze bigamije kuniga abaturage, no kubima ubwisanzure bemererwa n'amategeko. Twongeye nanone gusaba ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda guha agahenge Abanyarwanda ndetse n'abatavugarumwe naryo bagakora mu bwisanzure.
FDU-Inkingi
Twagirimana Boniface
Visi-Perezida w'agateganyo

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.