Pages

Monday 25 November 2013

Re: [uRwanda_rwacu] Re: [fondationbanyarwanda] Re: NDI UMUNYARWANDA; UBUNDI SE NARI IKI? | Umunyarwanda

Mu kiganiro mbwirwaruhamwe cya FDU-RNC-Ishyaka Amahoro, Rudasingwa yavuze ko  hasiagye 90% y'ibigomba gukorwa kugira ngo ubutegetsi bwa Kagame burandurwe. Cyakora njye nkavuga ko ibyo 90 % bisigaye gukora biterwa nuko 90% ry'abiyita ko ari amashyaka ya opposition nta bushobozi bafite.

Dore nk;iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda mwese murabona ko ari politike y'apartheid mu Rwanda. Kugeza ubu rero kurwanya iyo politike ntibigararagara mu mashyaka. Twasabye ko amashyaka yajya yandikira ubutitsa abatgetsi ba karere kugira ngo bajye bamenyeshwa politke mbi za Kagame aho kwibanda kuri DHR na Radio Internet. Biragaragara ko ubwo buryo tumaze imyaka dukoresha budahagije Guhora twibwira ibibera mu Rwanda tubinyuza kuri DHR  birarambiranye. Gahunda nyayo ni ukubibwira abandi kuko twe tubizi.



On Monday, 25 November 2013, 12:54, Paulin karasira <paulin69k@yahoo.ca> wrote:
 
Ese ibi Umukoloni na Gatulika, bigurutsa ngo un grave malentendu s'est installé et est devenu l'idéologie coloniale officielle, à partir de 8'00" lien ci dessous, badutamitse kugera ubwo bamwe bashatse kurimbura abandi burundu, mwe mwumva itakagombye kwibazwaho muri gahunda NDI UMUNYARWANDA, cyangwa ni uko bamwe bakibibonamo amaronko ya ya "DEMOKARASI Y'ABORO" (démoctarie d'abord usibye ko abaturage batari bazi n'icyo bivuga bakayita batyo) rubanda nyamwinshi, kandi byari rubanda rugufi, wagirango  intego yabo ni uguhoza iyo rubanda rugufi mu butindi no mu myiryane babateranye nabo nyamara basangiye akaga, ngo ngaho umukoloni yabyanditse muri za ndangampuntu zabiciye, kuburyo byabahumye amaso bakaba  batanarebera igipimo ku yandi mahanga uhereye ku bihugu duturanye, ugereranyije aho abanyarwanda bavuye n'aho bageze...
 

Hari umuntu ureba kure uherutse kutubwira, yari amaze gutorerwa umwanya w'ubucunga mari, ati iyo ufite gahunda nziza, urayikomeza abayinenga, baguca intege, ukabihorera, kuko iyo bikunze wageze ku ntego zawe,  nibo bambere baza biruka bahitana ibiti n'amabuye, yewe bakaba banashaka kukurusha kuyigira iyabo...

None wagira ute ngo ko hari ababona ubukwe butaha bakajya kwambaza Ryangombe bagira ngo ni ibitero...?!!!*;) Clin d'œil


"Karasira"



Le lundi 25 novembre 2013 13h12, Tiana Mwiza <tianamwiza@yahoo.com> a écrit :
 
@Fox:
Ubwo bunyarwanda urata bumaze iki nu gihe usa n'utumva ikinyarwanda.
Iyo umuntu avuze ati: "Ndi Umunyarwanda", akongeraho ati: "Ubundi se nari iki?", bivuga ko asanzwe azi nzavko ari ununyarwanda ko atari ngombwa ko abwigamba cg ko hagira ubimeibutsa.
None wowe ndabona mu bushotoranyi wisanganiwe kandi buzwi ku ntore irusha izindi amarere, uhisemo guteshwaguzwa!
Menya ko nta munyarwanda urusha abandi ubunyarwanda ho ubuzare. 




On Nov 25, 2013, at 5:07, Rutinwa Fox <rutinwafox@yahoo.co.uk> wrote:

 
niba utazi icyo waricyo se undi wabimenya ninde?ubwo uri icyontazi,ntukabaze ibibazo by'amafuti nk'ibyo wigiza nkana


On Monday, 25 November 2013, 4:20, Kami <cecil.kami@yahoo.fr> wrote:
 
bonne mise au point


Le Lundi 25 novembre 2013 2h47, Nzinink <nzinink@yahoo.com> a écrit :
 

NDI UMUNYARWANDA; UBUNDI SE NARI IKI?

Faustin-Twagiramungu1-300x218
22/11/2013 22:22   Politiki
Aya magambo nanditse nyandikanye ishavu n'agahinda, ubwo nari maze kumva amagambo yavuzwe n'uwitwaChristophe BAZIVAMO umwe mu bayobozi b'imena wa FPR-Kagame (itari FPR-Rwigema), wahoze ari umunyamuryango wa RTLM, asobanura "GAHUNDA NDI UMUNYARWANDA" kuri "Radio Itahuka".
Ishavu nditewe nuko nyuma y'imyaka hafi 20, Perezida Kagame yerekana ko ananiwe atageze ku bwiyunge twatangiye ibitambo bitabarika. Ahubwo yakomeje gushimisha Abazungu b'inshuti ze, ubu nabo batangiye kumurambirwa no kumuhinduka, abereka ko ari intwari, yahagaritse jenoside, ko Kigali yubakwa mo imitamenwa ikanagira isuku, ko hari "mituelle", "girinka", "companies"/"sociétés zashyizweho (inyinshi afite mo imigabane), n'ibindi nka "agaciro fund", atibagiwe no kwerekana ko ari INDWANYI KABUHARIWE ( nimwibuke "I want a fight), ateza imvururu n'intabara z'urudaca muri Congo abeshya ko ahiga yo (ku mayeri) abahutu b'abicanyi yananiwe gutsinda kubera ko yabagize gusa urwitwazo.
Iyi GAHUNDA NDI UMUNYARWANDA uko isobanurwa n'interahamwe nka BAZIVAMO na RUCAGU n'abandi nkabo, abo Perezida Kagame yita abajenosideri akorana nabo, nkuko yabisobnuye kw'itariki ya 30 Kamena 2013. Rero niba nawe (Kagame) ari ko abyumva, byaba biteye kwibaza, no kumwibazaho cyane kugira ngo tumenye niba muri uku KUNANAIRWA KWE ashaka gusiga yoretse u Rwanda mu yindi ntambara y'amoko.
Ni byo se KOKO Perezida KAGAME yemera ko Interahamwe, zishe abatutsi gusa n'abasa nabo, bakabikora mu izina ry'ABAHUTU BOSE? Cyangwa Interahamwe zabishe mu IZINA ry'ABAHUTU BAZIHAGA AMABWIRIZA YO GUTSEMBATSEMBA "INYENZI ( ABATUTSI) N'IBYITSO BYAZO"?
Byaba ari agahomamunwa, nako byaba ari agahinda gusa, kubona Abahutu biciwe ababo mu gihe cya jenoside muri 1994 mu Rwanda, bakaba barishwe n'Interahamwe n'abazifashije, ku mabwiriza y'abayobozi nka Sindikubwabo na Kambanda, BAGENDA BASABA ABATUTSI IMBABAZI! Bakabikorera gusa kubera ko ari Abahutu! Kuki se basaba imbabazi, kandi batarabaye Interahamwe nka BAZIVAMO wari umunyamuryango wa RTLM, cyanga nk'Intore RUCAGU wahoze mu mabanga yazo?
Ntabwo Interahamwe, Perezida Kagame akorana nazo, zigomba kwifashisha igihgu cyose kugira ngo ZISABE imbabazi, cyangwa ngo ZISHUKE abana bato b'abahutu ngo NIBASABE IMBABAZI, kugira ngo BAZABONE ku byiza by'u Rwanda ubu Perezida Kagame n'agatsiko ke bashaka kwikubira ubuziraherezo.
ABAFITE INDWARA Y'IPFUNWE ni uko bazi ibyo benewabo bakoze. Ntabwo abahutu bose ari benewacu, kimwe n'uko Abatutsi bose atari benewabo wa Kagame. NONE SE KO ABEGA BISHE ABANYIGINYA KU RUCUNSHU, BAKICA MO N'UMWAMI RUTARINDWA, HARYA NABO BISHE MW'IZINA RY'ABEGA BOSE? NA Perezida KAGAME ARI MO, NAWE TUKAMUSABA KO ASABA ABANYIGIYA BOSE IMBABAZI, AHEREYE KURI KIGERI V NDAHINDURWA aheje ishyanga?
Orororo! Abahutu b'interahamwe zamaze Abahutu bari muri "opposition", abandi bagatsembwa n'INKOTANYI, ngo bagiye gutega amaboko basabe imbabazi Abatutsi? Abo BAHUTU biciwe ababo, BO SE bazazisabwa imbabazi nande? Ese ni kuki Perezida Kagame atemera ko INKOTANYI zishe abahutu benshi, akunze kwisobanura avuga ko zabishe zihôrera gusa, ngo kubera ko Abahutu bari batsembye ababyeyi babo? Kuki Perezida Kagame atemera ko yicishije abahutu benshi, muri commune GITI, Stade Byumba, Ruhuha, i Kibeho, no muri KONGO (abarenze 300,000) maze ngo ace bugufi atange urugero, maze nawe ASABE imbabazi ABAHUTU, nkuko ba RUCAGU na BAZIVAMO b'Interahamwe babikora?
We nta mbabazi asaba kubera ko ari Umututsi? Cyanga kwica umuhutu ni kimwe no kwica inyoni, imbeba cyanga "imbwa"?
Jyewe ubwanjye n'abo dufitanye isano bose, kimwe n'abandi za miliyoni z'ABANYARWANDA biciwe n'Interahamwe, n'abandi biciwe ababo n'Inkotanyi, nta mbabazi tuzasaba. ABICANYI KU MPANDE ZOMBI TURABAZI. NIBASABE IGIHUGU N'ABANYARWANDA IMBABAZI. MAZE BAREKE KWIYOROSA GAHUNDA Y'AMACAKUBIRI. NIBAREKE KONGERA GUCA ABANYARWANDA MO AMOKO ADAFITE ISHINGIRO.
Harya UBUNDI UMUHUTU ASA ATE? UMUTUTSI ASA ATE? PEREZIDA KAGAME YARAKWIYE KUBISOBANURA. ABAHUTU BADASA NA BAZIVAMO UBU NIBO BENSHI MU RWNDA. NIMUSIGEHO gusenya igihugu n'abenegihugu, nimwigishe UMUBANO MU RWANDA, MWIYUNGE, NIDUSANE IMITIMA YABO, INKOVU TUZISIGE TUGIRA TUTI HARABAYE NTIHAKABE. NITUREKE "AMATIKU na "POROTIKI". ABAHUTU BA "NDAMIRINDA" BARAGATSINDWA. MUMENYE KO DUPFA UBUTEGETSI/UBUYOBOZI, N'INDA. NTIDUPFA AMOKO. Iyo biba amoko nta jenoside iba yarabaye ku Rucunshu.







__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.