Pages

Sunday 24 November 2013

Rwanda: Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FDU-Inkingi, akatiwe imyaka ibiri y’akamama


Rwanda: Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w'agateganyo wa FDU-Inkingi, akatiwe imyaka ibiri y'akamama

Kigali, kuwa 22 Ugushyingo 2013.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2013, Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga rwasomye urubanza rwa Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w'agateganyo wa FDU-Inkingi, na Bwana Dominique Shyirambere baregwaga ibyaha bibiri ari byo:
• Gukoresha imyigaragambyo itemewe ubwo bari bitabiriye urubanza mu bujurire rw'Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, kuya 25 Werurwe 2013, ku cyicaro cy'urukiko rw'ikirenga.
• Gukoza isoni abashinzwe umutekano.
Uru rubanza rwari rwarabanje gushyikirizwa Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ariko uru rukiko rwemeza ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza maze rurusubiza mu rwego rw'urukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga, aho rwari rwaratangiye gusuzumwa tariki ya 4 Ugushyingo 2013.
Mu mikirize y'uru rubanza, Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga rwemeje ko Bwana Sylvain Sibomana ahamwa na biriya byaha bibiri, maze rumukatira igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu ry'amafaranga miliyoni y'amanyarwanda (1.000.000 FRW) naho Bwana Dominique Shyirambere akatirwa amezi atanu n'ihazabu y'amafaranga miliyoni y'amanyarwanda (1.000.000 FRW).
Muri uru rubanza icyagaragayemo ni uguhuzagurika kw'umushinjacyaha aho yagendaga akoresha ingingo z'amategeko yo mu gitabo cy'amategeko ahana zikoreshwa ku rwego rwisumbuye yirengagije ko aribyo byatumye uru rubanza rwoherezwa ku rwego rw'ibanze kubera imiterere y'ibyaha abaregwa bakekwaho ndetse n'ibihano biteganijwe n'ingingo zabyo mu rwego rw'amategeko.
Ubwo umucamanza yabazaga ubushinjacyaha ibimenyetso bifatika byerekana ko abo arega baba koko barakoze ibyo ibyaha bakekwaho, Umushinjacyaha nta kimenyetso na kimwe yagaragaje usibye kuvuga ko ngo hari umwe muri bo wari ufite "badge" mu mufuka w'ikote yariyambaye ngo iriho ifoto ya Madamu Victoire Ingabire. Nyamara ubushinjacyaha bwariye iminwa ubwo umucamanza yabubazaga aho iyo foto ihurizwa n'ibyaha burega Bwana Sylvain Sibomana na Dominique Shyirambere.
Mu kwiregura, abaregwaga bagaragaje ko bahohotewe bikomeye, bikaba bigaragara ko icyari kigamijwe mu ifatwa ryabo ari ugutera ubwoba abaturage kugirango batitabira urubanza rwa Madame Victoire Ingabire kandi amategeko atarabibuzaga dore ko urwo rubanza rwa Madamu Ingabire rutari rwarigeze rutangazwa ko ruburanishwa mu muhezo noneho ngo abanyarwanda babirengeho. Uru rubanza rwakurikiranwe n'abantu benshi kandi batandukanye barimo ndetse n'intumwa za ambasade y'igihugu cy'Ubuhorandi mu Rwanda.
Twakwibutsa ko uru rubanza rwa Bwana Sylvain Sibomana na Dominique Shyirambere rwari rwarabunanishijwe mu mizi tariki ya 10 Kamena 2013 mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo. Nyuma y'iburanisha umucamanza yatangaje ko azarusoma tariki ya 12 Nyakanga 2013 ariko kuri iyo tariki umucamanza yarwimuriye tariki ya 19 Nyakanga 2013 ndetse nyuma y'aho yongera kurwimurira tariki ya 24 Nyakanga 2013. Iyi tariki igeze nibwo umucamanza yatangaje ko Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza; ngo kubera iyo mpamvu dosiye ayohereje mu Rukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga mu mujyi wa Kigali.
Ishyaka FDU-Inkingi ntiryahwemye kwamagana iri siragizwa ry'Abanyarwanda mu nkiko, bahimbirwa ibyaha batakoze bigamije kuniga abaturage, no kubima ubwisanzure bemererwa n'amategeko. Twongeye nanone gusaba ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda guha agahenge Abanyarwanda ndetse n'abatavugarumwe naryo bagakora mu bwisanzure.
FDU-Inkingi
Twagirimana Boniface
Visi-Perezida w'agateganyo

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.