Pages

Sunday 3 February 2013

Rwanda: Ibintu bikomeje gukomerera Kagame none arahuzagurika...

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com

Ibintu bikomeje gukomerera Kagame none arahuzagurika ariko ibyo akora byose ingoma ye igeze ku ndunduro

février 3rd, 2013 by rwanda-in-liberation
14781presidentkagame.jpgNk'uko bikomeje kugenda bivugwa hirya no hino, Kagame ngo aho ageze yabuze icyo afata n'icyo areka ku buryo asigaye abyuka akora ibyo yarose atabanje no kureba ingaruka byaba bifite ku butegetsi bwe kuko icyo asigaye ashaka ni uko we abona ko bwakwira bugacya akiri ku butegetsi. Nyamara biragaragara koko ko atazi ibyo agomba gukora kuko mubyo arimo gukora nta na kimwe kigaragaza ko yitaye ku bibazo afite ahubwo akomeze kongera akaduruvayo mu byo akora kuko ubu mbere y'uko ibyo akora bijya mu bikorwa bamwe mu nkoramutima ze (cyangwa abo yita inkoramutima) baba babigejeje ku gasozi kuko nabo batakishimiye ubutegetsi bwe.
Ubu rero ngo Kagame yabonye ko ibintu bitagifite igaruriro maze ategeka ko abakorera amwe mu mabanki y'ubucuruzi yigenga bakoreshwa mu kwiba amafaranga bamwe mu bafitemo amafaranga afatika ku buryo ngo hari ababuze amafaranga yabo banki zikababwira ko amafaranga yabo atagaragara ngo bazajye kubaza za BNR nazi zikabacurika ku buryo babuze ayo bacira n'ayo bamira. Ibi rero bikaba biboneka ko nta kundi aba bantu bazabigenza kuko ubutegetsi bwa Kagame nyuma yo guhabwa akato n'isi yose bukora uko bushoboye ngo bubone amafaranga yo gukomeza guha abo bukoresha mu bwicanyi n'iterabwoba bukorera abanyarwanda.
Tukiri kuri uru rwego rwo kwambura abantu imitungo yabo ntitwabura no kuvuga ku gipolisi cya Kagame ubu gikoreshwa nk'abacanshuro ngo kimufashe gukomeza gutera ubwoba abaturage hatagira abatinyuka bakajya kumugaragaro bakamurwanya. Aha ngo abapolisi bakaba bahabwa amafaranga ku ruhande atari mu mishahara isanzwe ariko aya ngo ni ayo birirwa bambura abantu hirya no hino bikaba ubu aribwo buryo bwonyine leta ya Kagame ikomeza gukoresha ngo abapolisi batayivumburaho mu gihe baba babuze uko babaho hamwe n'imiryango yabo. Nyamara ibi bizashyira birangire kuko abaturage nibamara kurambirwa ibyo bakorerwa bashobora guhaguruka bakirukana ubutegetsi bubakorera amarorerwa.
Kagame ngo ashobora kugarura mu kibuga abahoze ku isonga rya FPR bari baricajwe ku gatebe mu rwego rwo gushakisha icyizere mu babiyumvagamo
patrick_mazimhaka.jpg
Ikindi kigaragaza ko Kagame yataye umutwe akaba atakizi icyo yakora ni uko ubu ngo yaba ashaka guhindura abaminisitiri agasubizamo bamwe mu bari barashyizwe ku gatebe barimo abanyepolitiki bahoze bari ku isonga rya FPR aribo Patrick Mazimpaka na Jacques Bihozagara. Aba bagabo babiri biravugwa ko baba bagiye kugarurwa mu butegetsi bwa Kagame kuko ngo abona ko amaze gutakaza icyizere mu batutsi none akaba abona ko kugarura mu kibuga abo bagabo byatuma agarurirwa icyizere n'abamaze kumucikaho batari bakeya ariko amazi yamaze kurenga inkombe kuko abanyarwanda bose ubu basigaye bategeye ku munwa nk'ubwangati bamaze guhaga ubutegetsi bigera n'aho bubatera ikirungurira ari nacyo ubu gituma Kagame yarataye umutwe atakimenya iyo ava n'iyo ajya.
Noneho rero ubu kubera ko Kagame arimo ahuzagurika birasaba ko abantu bamwitondera kuko iyo umunyagitugu ageze ku ndunduro arimburana n'imizi. Abamunenga murasabwa kuba maso kandi mugakorera hamwe kugirango mubashe guhangana n'amarembera y'umunyagitugu kuko ashobora gukora n'ibyo atari yarakoze acyizeye imbaraga akaba yakwiyahura kuwo abonye wese nk'uko muri iyi minsi abakozi be barimo Jacques Nziza, James Kabarebe, Emmanuel Gasana n'akandi gatsiko k'abicanyi ubu barimo gukora batikoresheje ngo barebe ko shebuja yamara kabiri ariko ndabizeza ko bitazatinda kandi ndanababwira ko ako gatsiko atari kanini cyane nk'uko mubikeka ahubwo ko abakora ibyo kabategetse aribo bakorana imbaraga ngo badacibwa imitwe ariko aba nabo barasabwa kuva ibuzimu bakajya ibuntu kuko uwo batinya yageze ku ndunduro bakaba bakwiye kwitandukanya na we mbere y'uko barundukana.
Ubu rero mu minsi iri imbere u Rwanda ruraba ruramutswa ubuyobozi bushya kandi ubwo buyobozi buzaba bufite imbaraga zidasanzwe kuko buzaba bureba rubanda rwose. Si ubuyobozi buzaba bwica abaturage ahubwo ni ubuzaba bwitaye kuri buri munyarwanda ndetse ni ubuyobozi buzahuza abanyarwanda bose iyo bava bakagera kandi buzanateza imbere igihugu cyose ndetse na Afrika yose ku buryo butigeze bubaho kuko buzaba bwaravanye amasomo ahagije mu bihe byabayeho mbere. Gusa abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame cyangwa abiyita ko batavuga rumwe na we bakwiye kwirinda kujya mu bicu ngo ibintu bigiye gutungana bagatangira gutyaza amenyo yo kurya ruhaya. Oya nibitonde kuko u Rwanda rugiye kuza imbere ntabwo ari ugutobanga ahubwo ni ukuzamura igihugu kuko kugeza magingo aya abanyarwanda barababaye bihagije, bazi ubashakira ineza n'ubashakira inabi ndetse bazi na ba rutemayeze kuko bafite ubunararibonye buhagije.
Mbese mwari muzi ko kariya kaduruvayo Kagame yateje muri Kongo abasirikari benshi batagashyigikiye? Mbese mwari muzi ko abenshi bapakiwe amamodoka abandi amato mu ijoro bakibona bari ahantu batazi bakaza kubwirwa ko icyo bagomba gukora ari ukurwana? Mbese mwari muzi ko hari abarwaniye muri M23 ubu bifuza ko ibintu byatungana vuba nabo bakava ku ngoyi baziritswe n'umunyagitugu? Mbese mwari muzi ko ba bandi bose mubona bakomera Kagame amashyi baba barabwiwe ko icyo umutware avuze nta kindi urenzaho usibye gukoma amashyi kugeza n'aho batakimenya ibyo ababwiye bagakoma mu mashyi n'iyo ababwiye ko abizeza kuzahura n'ibibazo? Mbese muzi ko bariya nabo bategeye ku munwa nk'ubwangati bategereje ko babohorwa? Mbese aba bantu bose bazahuzwa na nde ngo abahumurize abereke ko abanyarwanda bataremewe kwicwa nk'uwica inshishi? Abahatanira imyanya yo gutegeka nibunze muhumurize abahahamutse, muhabure abahabye mubone kurwanira ubutegetsi kuko nimushaka gutegeka ibikange n'ibihahamuke muzahura n'ingorane nyinshi ndetse bibe byanatuma bahuhuka aho gukira.
Gusa ntihazagire umbaza ngo ibyo bizaba ryari ngo twitegure cyangwa ngo ko bitinze tukaba turambiwe. Icyo mbabwira gusa ni uko ibihe byegereje kandi uko mubona ibicu bikoranye bigatangira kureta mukavuga muti imvura igiye kugwa kandi koko bikaba mube ari nako mumenya ko ibimenyetso by'ibihe bibagaragarira birimo kwerekeza ku irangira ry'ubutegetsi bw'umunyagitugu. Mbese kuva 1994 mwigeze mubona aho imiryango itegamiye za leta yose ihambira igatahira icyarimwe nk'aho ishohoje icyari cyarayizanye? Mbese abafite amaso yo kureba ntabwo murabona ko umunyagitugu arimo guhabwa akato ngo namara kubura epfo na ruguru ahite yigizwayo bidatwaye igihe kinini? Reka dutegereze isaha ko igera ariko ababurirwa mwaraburiwe uzahitanwa n'imigeri y'umunyagitugu usambagurika cyangwa akajyana na we mu irimbukiro ntazagirengo ntiyaburiwe hakiri kare.
Nkunda L.
Kigali City

Ni mpamvu ki hari abakemanga iby’uruzinduko rwa Madame Uwizeye Kansiime wa PS Imberakuri i Burayi! | Le Médiateur-Umuhuza


Ni mpamvu ki hari abakemanga iby'uruzinduko rwa Madame Uwizeye Kansiime wa PS Imberakuri i Burayi!

 

Impamvu ituma abanyarwanda bamwe bakemanga uru ruzindiko rw'umunyamabanga mukuru wa PS i Burayi, ni imikorere ya FPR ikunze kurangwa n'ubunetsi! Imitwe y'uterabwoba nka FPR ikunze gukoresha maneko igamije gucacura no kumenya neza abo ishaka kwikiza. Muri urwo rwego inzira zose zishoboka FPR izinyuramo. Ni kenshi ugira utya ukabona umuntu w'inkotanyi agaragaza amagambo y'ubukana yo kurwanya FPR, akavuga ko ari Hutupower cyangwa akiha utundi turingushyo tugamije gushimashima bamwe mu badashishoza, ndetse byarimba ab'intege nke bakamuha icyizere, ariko ibyo byose bihishe umugambi muremure! Ntibitangaje ko habaho abanyarwanda biyemeza kurwanya igitugu batajenjetse, kabone n'iyo baba bafite isano ikomeye ku Nkotanyi. Ariko rero ku byerekeranye n'urugendo rw'umunyamabanga mukuru wa PS Imberakuri Madame Kansiime, hari impamvu zo kubyibazaho! Ikibazo cya mbere aha gishingiye ku kwibaza ibanga umunyapolitiki urwanya FPR yakoresheje kugira ngo icyo cyama kimureke ajye gukora propagande yo kurwanya politiki mbi hanze y'igihugu! Madame Victoire akigera i Kigali hari igihe yifuje kujya gusura umuryango we mu Buholandi, FPR imubera ibamba kuko yateganyaga kumucumbikira mu 1930! Byashobotse rero bite kugira ngo FPR yemere ko uyu Mudamu wo muri PS Imberakuri afata indege akajya hanze kwereka abanyarwanda bahabarizwa uko kuri terrain mu gihugu byifashe? Ibyo aribyo byose ngo hahirwa abemera batabonye! Uyu mutagarugori niba koko yarumvise impamvu leta y'igitugu igomba kurwanwa ni uwo gushimwa, burya hari abahawe ingabire zigirwa na bake! Duhaye urubuga abasomyi bacu kugira ngo bakurikirane ubwabo ibivugwa na Madame Kansiime, bityo babashe kubiha agaciro bitabaye ku babibwirwa cyangwa ngo babyumvire ku bandi.

La rédaction, Le Médiateur

 

*************************

Image de prévisualisation YouTube

Saturday 2 February 2013

AMACENGA MASHYA MU RUBANZA RWA JENERALI KAYUMBA NYAMWASA

AMACENGA MASHYA MU RUBANZA RWA JENERALI KAYUMBA NYAMWASA

février 2nd, 2013 by rwanda-in-liberation
kagame-killer.jpg
Johannesburg- Kuri uyu wa gatandatu taliki 2 Gashyantare 2013 mu rukiko rwa Jeppestown mu mujyi wa Johannesburg hakomeje urubanza rw'abashinjwa kugerageza guhitana Jenerali Kayumba Nyamwasa muri Kamena 2010.
Muri iki gitondo nkuko byari byitezwe uregwa nomero ya mbere (Amani Uriwani uzwi cyane ku mazina ya Rukara) yakomeje ubuhamya bwe no guhatwa ibibazo n'umushinjacyaha muri uru rubanza Bwana Shaun Abrahamse.Icyagaragaye ni uko Rukara yakomeje kugerageza kwereka urukiko ko we yagirango yirire amafaranga rwose ko nta mutima wo kujya kwica yari afite.Ariko umushinjacyaha akomeje kumuhata ibibazo yemera ko yamenye ko ushaka kwicwa ari Jenerali Kayumba Nyamwasa nyuma y'amanama atatu yagiranye n'uwitwa Vicent,Kamali na Mukatiri hakaba hari kuya 16 Kamena 2010 mu ma saa tanu z'ijoro.Yongeyeho ko ubundi ikiraka kikizanwa na Vicent yari yabwiwe ko ari ukujya kwaka amafranga umuntu ukomoka mu gihugu cya Nigeria wari wayambuye Vicent akaba ngo yarabwiwe ko ari 150000USD.
Nyuma y'ikiruhuko gito urubanza rwakomeje,ariko umucamanza avuga ko ananiwe ubwo yatangazaga ko agiye gusubika urubanza.
Rukara yahise asaba ijambo asaba urukiko ko amaze kurambirwa nisubikwa ridashira rwose ko bibakundiye bamukatira cyangwa bakamurekura! Abandi nabo baregwa hamwe nawe aribo nomere ya 2,3,4,5 bahise bamanika intoki babwira umucamanza ko batagifitiye ikizere ababunganira ko bamaze no kubona abandi!!!??? Abari aho twese twahise tugwa mu kantu twibaza impamvu batabivuze bakigera mu rukiko biradushobera!
Byagaragaraga ko ari ibintu bari baziranyeho mbere yuko baza mu rukiko, mbega byari ikinamico ryuzuye.
Gusa na none icyateye urujijo ni uko Uregwa nomero 6 ariwe Pascal Kanyandekwe bizwi ko ariwe washakiye bagenzi be ababunganira nawe akaba abifashwamo na ambassade y'u Rwanda,we yatangaje ko umwunganira atamuhinduye ndetse rwose we ko yarangije no kumwishyura nta deni amufitiye!
Ibi byateye kwibaza byinshi bamwe bati: Leta ya Kigali imaze kubona ko urubanza rugiye kurangira none irashaka kurwongerera iminsi kubera ibibazo byo kutavugwa neza mu ruhando mpuzamahanga muri iyi minsi,ikaba idashaka icyakomeza kuyihumanyiriza isura.
Abandi bati: Leta ya Kigali ifite ikibazo cy'amafaranga muri iki gihe,kandi ikaba imaze kubona neza ko nta ntsinzi iteze gukura muri uru rubanza kubera ibimenyetso simusiga bikomeje kugaragaza uruhare rwa maneko zayo mu gushaka guhitana Jenerali Kayumba Nyamwasa,bityo ikaba ibona nta mpamvu yo gukomeza gutakaza akayabo irutangaho.
Urubanza rwasubitswe kugirango abahinduye ababunganira bazabamurikire urukiko kuya 7 Werurwe 2013,bikazakorerwa mu rukukiko ruherereye ahitwa Krugersdorp kubera ko umucamanza ariho asanzwe akorera. Noneho Urubanza nyamukuru rukazaburanishwa kuva kuya 6 Gicurasi 2013 kugeza kuya 31 gicurasi 2013.Ka dutegereze turebe ko nta yandi macenga mashya abaregwa n'ababaterinkunga bazadukana kuri uriya munsi.
Gusa amaherezo y'inzira ni mu nzu barutiza bagira bate ruzarangira maze ikinyoma cya leta y'i Kigali gikurwe ku ntebe.
Peter Kanyarushoki
Johannesburg
Rwanda in Liberation Process
Ubwanditsi
http://rwanda-in-liberation.blogvie.com

Abarwanyi ba M23 barashinjwa gukoresha uburetwa

Abarwanyi ba M23 barashinjwa gukoresha uburetwa

Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo MONUSCO, zashinje abarwanyi ba M23 gukoresha uburetwa abaturage bo mu gace Gako, babakoresha imirimo yo kuvoma no gutashya.
 m23 SOLDIERS
 
Ibi byatangajwe n'Umuvugizi wa MONUSCO Lt Col. Alexis Base mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku itariki ya 30 Mutarama 2012, aho yavuze ko aba barwanyi ba M23 baherereye ku birometero 10 mu Majyepfo y'Ikicaro cy'Akarere ka Rucuru bakoresheje abaturage mu cyumweru gishize imirimo y'agahato yo kubavomera amazi no kujya gutashya inkwi.
Ibirego ariko Umutwe wa M23 wabiteye utwatsi. Mu ijwi rya M23 François Rucogoza Tuyihimbaze Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo yatangarije BBC ko ari ibinyoma byamabaye ubusa bashinjwe na MONUSCO kuko ngo abarwanyi babo ari abasore bafite ingufu, badakeneye ubafasha kujya kuvoma cyangwa gutashya inkwi.
Gusa, Rucogoza yavuze ko bafite ibikorwa rusange by'umuganda bigamije iterambere ry'aho batuye, aho bafatanya n'abaturage birimo gusibura mihanda kandi ngo bose babikorera hamwe nta gahato bashizweho.
Kuva mu kwezi kwa kane umwana ushize, ubwo umutwe wa M23 wafata intwaro ukiyemeza kurwana, ukagera n'aho wigarurira Umujyi wa Goma ku itariki ya 20 Ugushyingo 2012 aho wamaze iminsi 12 gusa ugahita uhava, ntiwahwemye guvuga ko Leta ya Congo itubahirije amasezerano yagiranye na CNDP yo kuwa 23 Werurwe 2009.
Nyuma yo kotswa igitutu n'ibihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari byibumbiye mu muryango ICGLR ndetse n'Umuryango w'Abibumbye, abarwanyi barekuye Umujyi wa Goma, inzira y'ibiganiro Kabila yari yaranze itangira ubwo.
Kuva mu mpera z'ukwezi kwa 12 umwaka ushize Abayobozi ba M23 bari mu biganiro n'abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, I Kampala muri Uganda aho bahujwe na Perezi Yoweri Kaguta Museveni, gusa ibiganiro ntibiragera ku musozo kuko ibyo M23 isaba bimwe na bimwe leta ya Congo itabikozwa.
http://www.inyenyerinews.org/amakuru-2/abarwanyi-ba-m23-barashinjwa-gukoresha-uburetwa/

Fw: IKIGANIRO MBWIRWA RUHAME CYA PS IMBERAKURI I BURUSELI CYOSE (video)

http://www.therwandan.com/ki/ikiganiro-mbwirwa-ruhame-cya-ps-imberakuri-i-buruseli-cyose-video/

IKIGANIRO MBWIRWA RUHAME CYA PS IMBERAKURI I BURUSELI CYOSE (video)














  •  



Fw: Urwanda ntirwahwemye kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu

http://www.umuvugizi.com/?p=7522

Umuryango «Human Rights Watch» wemeza ko u Rwanda rutahwemye kubangamira uburenganzira bw'ikiremwamuntu

Roth and Kagame (alt)
Umunyobozi wa Human Rights watch Irihanangiriza umunyagitugu Paul Kagame kurekeraho kw'ibasira Uburenganzira bw'ikiremwa muntu .
Muri raporo yawo y'uyu munsi, umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu (Human Rights Watch -HRW), wemeza ko u Rwanda rwigaragaje nk'urwateye intambwe mu by'ubukungu n'amajyambere, nyamara guverinoma yakomeje gushyiraho ibyemezo bikarishye bibangamira uburenganzira bw'itangazamakuru n'uburenganzira bwo kwibumbira mu mashyirahamwe buri wese yifuza.
HRW ivuga ko ibi bigaragarira mu mashyaka ya politiki atavuga rumwe n'ubutegetsi, adafite ubushobozi n'uburenganzira bwo gukorera imirimo yayo mu gihugu. Abayobozi babiri b'aya mashyaka bagifunzwe, naho abandi banyamuryango bayo bakaba barabujijwe amahwemo n'ubutegetsi. Abanyamakuru babiri na bo, bafashwe muri 2010, baracyaborera muri gereza, biyongeraho abandi benshi bahagarikwa umunsi ku wundi. Itegeko ryashyiriweho kurwanya «ingengabitekerezo ya jenoside», n'irirebana n'itangazamakuru, yombi yarahinduwe, nyamara ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa.
Inkiko za gacaca, zashyiriweho kuburanisha ibyaha byakozwe muri jenoside yo mu mwaka w'1994, zashoje ibikorwa byazo mu mpera za kamena 2012. Naho urubanza rwa Jean Bosco Uwinkindi, ari na rwo rwa mbere rwoherejwe mu Rwanda n'Urukiko rwa Arusha, rwatangiye kuburanishwa.
Ama Leta menshi yanahagaritse inkunga yageneraga u Rwanda kubera ko rufasha inyeshyamba za M23 muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC). Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y'u Rwanda, Bernard Ntaganda, umukuru w'ishyaka PS-Imberakuri, aracyafunzwe nyuma y'uko Urukiko rw'ikirenga rwemereje muri mata igihano cy'imyaka ine y'igifungo yari yahawe cyo guhungabanya umudendezo w'igihugu n'amacakubiri. «Human Rights Watch» ikaba ivuga ko ibirego byatumye Ntaganda akatirwa gufungwa iyi myaka yose, byari bishingiye k'ukunenga mu ruhame guverinoma y'u Rwanda.
Abarwanashyaka benshi ba PS-Imberakuri na bo bagiye bahohoterwa ndetse bashyirwaho ubwoba, babazwa na polisi y'igihugu ibibazo bishingiye ku bikorwa byabo bya politiki. Ku wa 5 nzeli, Alexis Bakunzibake, wungirije umuyobozi wa PS-Imberakuri, yanyururijwe mu mugi wa Kigali, anyurujwe n'abantu bitwaje intwaro, bamupfutse ibitambaro mu maso, bamufungira ahantu hatazwi. Abari bamunyuruje, bamubazaga ibijyanye n'ibikorwa by'ishyaka rye, ku bayoboke baryo, aho rikura amafaranga yo gukoresha, n'abandi banyapolitiki bakorana na ryo. Muri iryo baza, bamutegekaga kureka ibikorwa bye yakoreraga ishyaka, mbere yo kumujyana aho na we atamenye izina, hafi y'umupaka w'u Rwanda na Uganda.
Muri iyi raporo yayo, «Human Rights Watch» inavuga ku rubanza rwa Victoire Ingabire, umukuru w'ishyaka FDU-Inkingi, rwari rwatangiye muri nzeli 2011, rukarangira kuburanishwa muri mata 2012. Ingabire yaregwaga ibyaha bitandatu, birimo bitatu bijyanye n'«ibikorwa by'iterabwoba», no gushyiraho umutwe w'abarwanyi. Ibindi birego bitatu — birimo «ingengabitekerezo ya jenoside», amacakubiri no gukwirakwiza ibihuha bihamagarira rubanda kugumuka kuri Leta — byari bishingiye k'ukunenga mu ruhame guverinoma y'u Rwanda.
Ku wa 30 ukwakira, nyuma y'urubanza rwe rutakurikije amategeko na mba, yaruhamijwemo icyaha cyo kubangamira umudendezo wa Leta no guhakana jenoside, ahanishwa igifungo cy'imyaka umunani. Muri uru rubanza habonetsemo ugukekeranya ku bimenyetso by'ibyaha yaregwaga, nyuma y'uko umwe mu bafatanyacyaha be ashyizwe mu majwi n'uwunganiraga madamu Ingabire, avuga ko ibyaha yamushinjaga nta reme byari bifite. Bikaba bishoboka ko uyu mufatanyacyaha yashyizweho agahato kugirango ashinje Victoire Ingabire, mu gihe yari afungiwe mu kigo cya gisirikare.
Undi mutangabuhamya wa Ingabire wari ufunzwe, yashyizweho iterabwoba nyuma yo gutanga mu rukiko ibimenyetso byo kumushinjura. Abayobozi ba gereza yari afungiwemo bagiye gusaka uburyamo bwe, bihawe umugisha n'ubushinjacyaha, bamutwara impapuro ze bwite zarimo n'izo yari yateguye gutanga mu rukiko. Nyuma y'isakwa rye, ubushinjacyaha bwemeje ko koko iri sakwa ryabayeho, ko n'impapuro zivugwa zafashwe n'ubushinjacyaha.
Muri nzeli, abandi bayoboke ba FDU-Inkingi bahagarikiwe ku Kibuye, baregwa kurema amanama atemewe n'amategeko. Banaregwaga guhamagarira rubanda imyivumbagatanyo n'igumuka. Muri uko kwezi kandi, Sylvain Sibomana, umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi na Martin Ntavuka, uhagarariye iri shyaka mu mugi wa Kigali, barafashwe, barazwa kuri station ya polisi hafi y'i Gitarama, nyuma y'ibiganiro binenga ubutegetsi bagiranye ubwo bari bicaye muri bisi. Baje kurekurwa nta kindi cyaha bahamijwe.
Umuryango «Human Rights Watch» unavuga ko uwitwa Frank Habineza, umukuru w'ishyaka rishinzwe ibidukikije na demukarasi mu Rwanda, wari warahunze igihugu mu mwaka wa 2010 nyuma y'iyicwa ry'uwari umwungirije, yasubiye mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda kugirango yongere azahure ishyaka rye no kuryandikisha mu matora y'abadepite ateganijwe muri uyu mwaka wa 2013. Ishyaka rye ryaje kwigiza imbere inama rusange yaryo yari iteganijwe mu ugushyingo kubera ko guverinoma y'u Rwanda itari yarihaye uruhushya rwo guterana.
Muri iyi raporo nshya ya HRW, hanavugwamo urubanza rw'abantu batandatu baregwaga kugerageza kwicira i Johannesbourg muri Afurika y'Epfo, général Kayumba Nyamwasa, mu mwaka wa 2010. Uyu Kayumba akaba yari umusirikare mukuru mu ngabo z'u Rwanda, waje kugaragaraho ibikorwa byo kunenga guverinoma y'u Rwanda.
Itangazamakuru
HRW inavuga ko Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda yongeye kwemeza amategeko mashya agenga itangazamakuru. Uko bigaragara, aya mategeko ngo akaba ashingiye k'ugukanda abanyamakuru bigenga bakorera mu Rwanda. Abanyamakuru bakomeje kwizibukira imijugujugu y'ubutegetsi kubera inkuru ubu butegetsi buba bwemeje ko zinenga guverinoma. Urugero ni urwa Agnès Uwimana na Saidati Mukakibibi, bakoreraga ikinyamakuru Umurabyo, bakaba barafashwe mu mwaka wa 2010, ndetse bakaba bagifunzwe. Nyuma y'uko bakatiwe muri 2011 imyaka 17 n'irindwi y'igifungo, kubera inkuru bari bahitishije mu kinyamakuru cyabo, baje kujuririra iki gihano bari bahawe.
Ku wa 5 mata, Urukiko rw'ikirenga rwagabanije ibihano byabo bigirwa imyaka ine n'itatu. Uru rukiko rwagumishijeho ibirego baregwaga byo guhungabanya umudendezo w'igihugu, n'ikindi cyaha cyo gusebanya cyahamijwe Agnès Uwimana. Urukiko kandi rwatesheje agaciro ibyaha byo gupfobya jenoside yo muri 94 n'iby'amacakubiri byaregwaga na none Agnès Uwimana.
Muri kanama, uwitwa Stanley Gatera, umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Umusingi, na we yarafashwe kubera inkuru yari yahitishije muri iki kinyamakuru, yerekeranye n'uko ngo abagore b'abatutsikazi bahururirwa na benshi. Iyi nkuru, yafashwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda ko yari ishingiye ku ivangura rishingiye ku bitsina, yaviriyemo uyu munyamakuru gufungwa mu kwezi kwa cumi na kumwe, igihe kingana n'umwaka.
Naho muri mata, Epaphrodite Habarugira, wakoraga kuri Radio Huguka, na we yarezwe ingengabitekerezo ya jenoside nyuma y'uko, atabigambiriye, yibeshye ku mvugo ikomeretsa abacitse ku icumu rya jenoside. Yamaze muri gereza igihe cy'amezi atatu, mbere y'uko arekurwa muri nyakanga. Umushinjacyaha wa Repubulika y'u Rwanda yajuririye irekurwa rye.
Idriss Gasana Byringiro, wakoreraga ikinyamakuru «The Chronicles», yanyurujwe ku wa 15 kamena, ubwo yabazwaga ku bijyanye n'akazi ke k'itangazamakuru, aza kurekurwa bukeye. Mu minsi yakurikiyeho, yaje guhohoterwa n'abantu batigaragaje amazina, bamuhatira kureka umwuga we w'umunyamakuru, mbere y'uko yongera gufatwa na polisi ku wa 17 nyakanga. Nyuma y'iminsi ibiri gusa, Idris Gasana Byiringiro, mu kiganiro n'abanyamakuru, yaje gutangaza ko atigeze anyuruzwa. Amakuru yaje kumubonekaho yemeza ko wenda yahatiwe kunyomoza ibyo yari yatangaje. Yaje kurekurwa atanze ingwate, akaba agitegereje kuburanishwa kubera ko ngo yatangaje ibinyoma ko polisi y'u Rwanda yari yamunyuruje.
Mu kwezi kwa gatandatu, Tusiime Annonciata, umunyamakuru wa Flash FM, yakubiswe n'abapolisi imbere y'Inteko ishinga amategeko, kugeza ubwo ataye ubwenge. Abamuhondaguraga bamuregaga kugerageza kwinjira mu nama y'Inteko ishinga amategeko nta ruhushya abifitiye.
Naho Charles Ingabire, wari umwanditsi mukuru w'akanyamakuru kandikirwa kuri internet (Inyenyeri News), wari uzwi mu kunenga cyane guverinoma y'u Rwanda, yarasiwe i Kampala muri Uganda ku wa 30 ugushyingo 2011. Mbere y'uko avunderezwaho amasasu, yari yarahawe gasopo mu mezi yari yabanjirije urupfu rwe. Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko kirimo gukora amaperereza ku iyicwa rye, nyamara nta n'umwe mu bishi be urafatwa.
Imiryango itegamiye kuri Leta
Muri iyi raporo kandi, HRW yemeza ko imiryango itegamiye kuri Leta na yo yashegeshwe n'uko Leta iyibuza amahwemo mu kazi kayo. Imike muri iyi miryango nyarwanda yatangaje ku mugaragaro ihohoterwa ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Guverinoma y'u Rwanda n'itangazamakuru riyibogamiyeho, banashyize mu majwi imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu, bagerageza kuyitesha agaciro mu kazi kayo.
Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside
Muri kamena, Inama y'abaminisitiri yemeje ihindurwa ry'igika cy'itegeko ryo muri 2008 rijyanye n'ingengabitekerezo ya jenoside, iyi ngingo ikaba yarakoreshwaga mu gucecekesha abanenga ubutegetsi. Iri tegeko ryahinduwe ryakorewe ubugororangingo, by'umwihariko ku bijyanye n'igisobanuro cy'icyaha no kukigabanyiriza ibihano byo gufungwa. Nyamara n'ubwo iri tegeko ryakorewe ubugororangingo, ijambo « ingengabitekerezo ya jenoside » ryagumyemo, rikaba rifatwa nk'icyaha gihanwa n'amategeko, ugikoze agafungwa n'ubwo byaba bibangamiye uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza.
Ubutabera bushingiye ku itsembabwoko
Umuryango «Human Rights Watch» unavuga muri raporo yayo ko inkiko za gacaca, zashyiriweho gukurikirana ibyaha bya jenoside, zashoje imirimo yazo mu mpera za kamena, nyuma yo kuburanisha abagera hafi kuri miliyoni ebyiri, ukurikije imibare yatanzwe na guverinoma y'u Rwanda. Igikorwa cya mbere cy'Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, cyo kohereza Jean Bosco Uwinkindi kuburanishirizwa mu Rwanda, cyakozwe mu kwezi kwa kane, iburanishwa rye rikaba ryaratangiye kubera i Kigali. Uru rukiko mpuzamahanga rukorera Arusha muri Tanzaniya, rwemeye no kohereza abandi baregwa, bagera kuri barindwi.
Muri mutarama kandi, Léon Mugesera yoherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda, avuye mu gihugu cya Canada. Aregwa ibyaha byo gutegura no gushishikariza gukora jenoside, urubanza rwe rukaba rwaratangiye kuburanishirizwa i Kigali. Ikurikiranwa mu butabera ry'abandi baregwa icyaha cya jenoside, ryanabereye mu bihugu byinshi birimo Suède ,Canada, Norvège, , Ubudage, ndetse n'Ubuholandi.
Ifungwa ritemewe n'amategeko n'iyicarubozo
HRW yemeza ko ku wa 13 mutarama, Urukiko rukuru rwa Kigali, ruburanisha abantu 30 baregwa kuba baragize uruhare mu iterwa ry'ibisasu (grenades) mu mugi wa Kigali muri 2010, rwakatiye abaregwa 22 igifungo cy'imyaka kuva kuri itanu kugeza kuri burundu, rurekura abandi umunani. Muri uru rubanza, abacamanza ntibitayeho ibyo benshi mu baregwa babatangarije, bavuga ko bafungiwe mu kigo cya gisirikare mu ibanga, bakanakorerwa ibikorwa by'iyicarubozo.
Murumuna wa général Kayumba Nyamwasa, lieutenant-colonel Rugigana Ngabo, wafashwe muri 2010, akanafungirwa mu ibanga muri gereza ya gisirikare mu gihe kingana n'amezi atanu, yaburanishijwe mu muhezo n'urukiko rwa gisirikare, akatirwa mu kwezi kwa karindwi igihano cyo gufungwa imyaka icyenda. Yaregwaga guhungabanya umudendezo w'igihugu no gushishikariza rubanda imigumuko. Nyuma y'uko mushiki we, mu mwaka wa 2010, yitabaje Urukiko rwa Afurika y'ubumanuko (East African Court of Justice, EACJ, mu rurimi rw'icyongereza), uru rukiko rwemeje mu ukuboza 2011 ko ifungirwa mu ibanga rya Rugigana Ngabo ritakurikije amategeko. Guverinoma y'u Rwanda yaje kujuririra iki cyemezo cy'urukiko rwa EACJ, nyamara kiza na none kwemezwa muri kamena mu rubanza rw'ubujurire rwaburanishijwe n'uru rukiko.
Ukwivanga kw'ingabo z'u Rwanda mu ntambara yo muri Kongo-Kinshasa
HRW inemeza ko ingabo z'u Rwanda zatanze inkunga ku nyeshyamba z'abanyekongo za M23, zigometse ku ngabo za Kongo mu kwezi kwa gatatu. Inyeshyamba za M23 zakoze ibikorwa bikabije byo guhohotera abantu mu burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ibikorwa birimo ubwicanyi ku basiviri no kwica urubozo, ugufata abagore ku ngufu no gushyira abantu mu gisirikare, babihatiwe. Mu rwego rwo gukatakata umwanzuro w'Umuryango w'Abibumbye werekeranye no guhagarikira abarwanyi batazwi n'amaleta kugura intwaro, abayobozi bakuru b'ingabo z'u Rwanda bahaye inyeshyamba za M23 intwaro, amasasu yo kuzirashisha, n'abazirwanisha, barimo abana. Ibikundi by'ingabo z'u Rwanda byanambutse umupaka uhuza Kongo n'u Rwanda kugirango bijye gutera ingabo mu bitugu inyeshyamba za M23 mu bikorwa bya gisirikare, cyane cyane ubwo M23 yafataga umugi wa Goma, mu kwezi kwa cumi na kumwe. Guverinoma y'u Rwanda yakomeje guhakana yivuye inyuma ibi birego.
U Rwanda rwanahagarikiwe inkunga n'ibihugu by'amahanga
Raporo y'Umuryango «Human Rights Watch» irangira ivuga ko ama Leta menshi — arimo iya Suède ,Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubudage, , Ubuholandi, Ububiligi n'Umuryango w'Ubumwe bw'i Burayi — yahagaritse cyangwa itinza igice cy'inkunga yayo yageneraga u Rwanda, kubera ko rufasha inyeshyamba za M23. HRW yemeza ko ihagarikwa ry'izi nkunga ryakajije umurego ubwo inyeshyamba za M23 zafataga umugi wa Goma.
Amiel Nkuliza, Sweden.


Friday 1 February 2013

Impamvu zatumye Kagame yirukana umukozi mukuru wa Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda


Impamvu zatumye Kagame yirukana umukozi mukuru wa Ambasade y'Ububiligi mu Rwanda

Colonel William Breuer hamwe na Minisitiri Didier Reynders.
Nyuma y'aho umwe mu bakozi bari bashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambassade y'Ububiligi mu Rwanda yirukaniwe n'ubutegetsi bwa Kagame, itohoza ryakozwe n'Umuvugizi ryemeza ko umunyagitugu Paul Kagame yiyemeje guha amasaha 48 uyu mudiplomate ngo abe yavuye mu Rwanda, kubera ikibazo cya Kongo.
Amakuru Umuvugizi ukura mu nzego z'umutekano za Leta ya Kagame, yemeza ko uyu musirikare w'Umubiligi yirukanywe azizwa kuba yaratahuye, akanabona za gihamya simusiga zerekanaga uko Perezida Kagame atera inkunga umutwe w'inyeshyamba za M23, inyeshamba zikomeje kwica imbaga y'inzirakarengane mu turere twinshi twa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, zikanasahura umutungo kamere w'icyo gihugu, aho kugirango uwo mutungo ugoboke abanyekongo ubwabo bakomeje kurushaho gutindahara.
Nk'uko zimwe muri za maneko za Kagame zabidutangarije, muri iki cyumweru gishize ni bwo Leta y'u Rwanda, ibinyujije muri minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Louise Mushikiwabo, yandikiye ambassade y'Ububuligi i Kigali, itanga ibirego bihimbano kuri uyu musirikare wari ufite ipeti rya sous-officier, ivuga ko ngo yaba yarivanze mu kazi katagize aho gahuriye n'ako yari ashinzwe muri ambassade y'Ububiligi mu Rwanda.
Uyu mu diplomate akaba yari amaze ku kazi ke imyaka igera kuri ibiri n'igice, aho yakoranaga umurava n'ubwitange akazi ke, kugeza ejobundi ubwo inzego z'ubutasi za Kagame zimutwerereye ibirego bihimbano, byanamuviriyemo kumeneshwa mu gihugu.
Yaba uhagarariye ibikorwa bya gisirikare muri ambassade y'Ububiligi mu Rwanda, Colonel William, yaba na Ambasaderi Marc Pecsteen, birinze kugira icyo batangariza Umuvugizi ku bijyanye n'iyi nkuru y'iyirukanwa ry'umukozi wabo.
Mu mwaka ushize, perezida Kagame n'umumotsi we, Gen James Kabarebe, bakunze kwibasira ubutegetsi bw'Ububiligi, ubwo umunyagitugu Kagame yihanukiraga agatuka igihugu cy'igihangange kw'isi nk'Ububiligi, ko ngo "gikennye mu bitekerezo". Mu kunga mu rya shebuja, Gen Kabarebe na we, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa Le Soir, madame Collette Breackman, ati : "niba hari igisirikare kidafite "discipline" kw'isi ni icy'Ububiligi". Mu gutangariza uyu munyamakuru w'Umubiligi aya magambo y'agasuzuguro n'ubwenge buke, yari yiyibagije ko igihugu abereye minisitiri w'ingabo gifite abasirikare bakuru batabarika ubu barimo gukurikirana amasomo ajyanye no kwihugura mu bya gisirikare mu gihugu cy'Ububiligi, aba basirikare bakaba banarihirwa n'igihugu cy'Ububiligi.
Mu Ubumenyi bucye buvanze n'ubuhubutsi, perezida Kagame na we, mu kiganiro ngarukakwezi yagiranye n'abanyamakuru mu cyumweru gishize, yaje kubatungura ubwo yongeraga kugaragaza urwango afitiye abaterankunga, n'ubwo icyo gihe atavuze mu izina igihugu cy'Ububiligi.
Nk'uko asanzwe abigenza iyo ashaka gutukana no kwishongora, perezida Kagame yifashe ku gahanga atuka ibihugu by'abaterankunga, kugeza ubwo yanatangaje ko "u Rwanda rutakiri Ruanda-Urundi cyangwa Congo Belge";
Amakuru atugeraho nanone akaba yemezako nyirabayazana wiyirukana ry'uyu Umudiplomati w'uBubiligi byatewe nanone n'ukwo Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'Ububiligi, Didier Reynders, yemereje imbere y'Akanama gashinzwe amahoro ku isi ko Leta ya Kagame ifasha inyeshyamba za M23.
Ubwo Minisitiri Didier Reynders yatangazaga aya magambo imbere y'Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, perezida Kagame yahise yerekana uburere bucye asanganywe, ubwo yivumburaga agasohoka mu cyumba cy'inama, abari bamuherekeje bakumirwa, bagakurwa mu isoni na Louise Mushikiwabo, wahise abeshyera shebuja ko yari afite indi nama yihutirwa itumye asohoka adasezeye.
Ibi bisobanuro bidahwitse byatanzwe na minisitiri Louise Mushikiwabo, byibajijweho cyane n'abari aho mu nama, binatuma bibaza niba indi nama perezida Kagame yari atorokeyemo, iruta ikibazo gikomeye cyarimo kigwaho, cyerekeranye n'intambara ya M23 yibasiye ibihumbi by'abanyekongo hamwe n'abanyarwanda bakomeje kurwana iyi ntambara idafite icyo ibamariye uretse gumfasha perezida Kagame gusahura umutungo kamere wa Kongo.
Izindi mpanvu zatumye leta ya Kagame yihimura kuri uyu mudiplomate w'umubiligi ni uburyo Leta y'Ububiligi yahise ifata icyemezo, mu kwezi kwa cumi n'abiri 2012, cyo guhagarika imfashanyo ya gisirikare yagenerega igihugu cy'u Rwanda nyuma y'uko raporo yashyizwe ahagaragara n'itsinda rigize Akanama k'impugucye za Loni, zerekana ko u Rwanda rwagize uruhare rugaragara mu gushyigikira inyeshyamba za M23.
Ibihugu byombi kandi byari bisanzwe bifitanye amasezerano byasinyanye muri 2004, aho Ububiligi bwagombaga gufasha u Rwanda mu bikorwa bijyanye n'igisirikare, ubushakashatsi ndetse n'ubuzima. Maneko za Kagame zikaba zemeza ko nyirabayazana y'ukwirukana uyu mudiplomate w'umubiligi ari igikorwa Kagame akoze kugirango yihimure ku gihugu cy'Ububiligi kubera igihano bwafatiye .
Ba maneko ba Kagame na none bakaba bemeza ko indi nyirabayazana yo kwirukana uyu musirikare ifite icyo ipfana n'uko Ububiligi buherutse kwifata imbere y'Akanama ka Loni gashinzwe amahoro kw'isi, ubwo u Rwanda rwiyamamarizaga kuba kimwe mu bihugu bigize aka Kanama, ari na bwo rwatorerwaga manda yarwo izacyura igihe mu mwaka utaha wa 2014.
Igihugu cy'Ububiligi kikaba giherutse n'ukuba kimwe mu bihugu biherutse gufata iyambere imbere y'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, gisaba ndetse kemeza ko za nyoni zitagira abaderevu (drones), zoherezwa kurinda umutekano muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, kugirango ingabo za Loni zisanzwe muri icyo gihugu zijye zibona, mu buryo bworoshye, amakuru ajyanye n'ibikorwa by'umwanzi, haba ku mbibi z'umupaka w'u Rwanda na Kongo, cyangwa muri Kongo nyirizina.
Mbere y'uko icyemezo cy'Umuryango w'Abibumbye cyo kohereza izi ndege muri Kongo-Kinshasa, gifatwa, u Rwanda ntako rutari rwagize ngo rucyamaganire kure, nyamara icyifuzo cyarwo cyabaye nko kuvomera mu rutete.
Gasasira, Sweden.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.