Pages

Friday 1 February 2013

Impamvu zatumye Kagame yirukana umukozi mukuru wa Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda


Impamvu zatumye Kagame yirukana umukozi mukuru wa Ambasade y'Ububiligi mu Rwanda

Colonel William Breuer hamwe na Minisitiri Didier Reynders.
Nyuma y'aho umwe mu bakozi bari bashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambassade y'Ububiligi mu Rwanda yirukaniwe n'ubutegetsi bwa Kagame, itohoza ryakozwe n'Umuvugizi ryemeza ko umunyagitugu Paul Kagame yiyemeje guha amasaha 48 uyu mudiplomate ngo abe yavuye mu Rwanda, kubera ikibazo cya Kongo.
Amakuru Umuvugizi ukura mu nzego z'umutekano za Leta ya Kagame, yemeza ko uyu musirikare w'Umubiligi yirukanywe azizwa kuba yaratahuye, akanabona za gihamya simusiga zerekanaga uko Perezida Kagame atera inkunga umutwe w'inyeshyamba za M23, inyeshamba zikomeje kwica imbaga y'inzirakarengane mu turere twinshi twa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, zikanasahura umutungo kamere w'icyo gihugu, aho kugirango uwo mutungo ugoboke abanyekongo ubwabo bakomeje kurushaho gutindahara.
Nk'uko zimwe muri za maneko za Kagame zabidutangarije, muri iki cyumweru gishize ni bwo Leta y'u Rwanda, ibinyujije muri minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Louise Mushikiwabo, yandikiye ambassade y'Ububuligi i Kigali, itanga ibirego bihimbano kuri uyu musirikare wari ufite ipeti rya sous-officier, ivuga ko ngo yaba yarivanze mu kazi katagize aho gahuriye n'ako yari ashinzwe muri ambassade y'Ububiligi mu Rwanda.
Uyu mu diplomate akaba yari amaze ku kazi ke imyaka igera kuri ibiri n'igice, aho yakoranaga umurava n'ubwitange akazi ke, kugeza ejobundi ubwo inzego z'ubutasi za Kagame zimutwerereye ibirego bihimbano, byanamuviriyemo kumeneshwa mu gihugu.
Yaba uhagarariye ibikorwa bya gisirikare muri ambassade y'Ububiligi mu Rwanda, Colonel William, yaba na Ambasaderi Marc Pecsteen, birinze kugira icyo batangariza Umuvugizi ku bijyanye n'iyi nkuru y'iyirukanwa ry'umukozi wabo.
Mu mwaka ushize, perezida Kagame n'umumotsi we, Gen James Kabarebe, bakunze kwibasira ubutegetsi bw'Ububiligi, ubwo umunyagitugu Kagame yihanukiraga agatuka igihugu cy'igihangange kw'isi nk'Ububiligi, ko ngo "gikennye mu bitekerezo". Mu kunga mu rya shebuja, Gen Kabarebe na we, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa Le Soir, madame Collette Breackman, ati : "niba hari igisirikare kidafite "discipline" kw'isi ni icy'Ububiligi". Mu gutangariza uyu munyamakuru w'Umubiligi aya magambo y'agasuzuguro n'ubwenge buke, yari yiyibagije ko igihugu abereye minisitiri w'ingabo gifite abasirikare bakuru batabarika ubu barimo gukurikirana amasomo ajyanye no kwihugura mu bya gisirikare mu gihugu cy'Ububiligi, aba basirikare bakaba banarihirwa n'igihugu cy'Ububiligi.
Mu Ubumenyi bucye buvanze n'ubuhubutsi, perezida Kagame na we, mu kiganiro ngarukakwezi yagiranye n'abanyamakuru mu cyumweru gishize, yaje kubatungura ubwo yongeraga kugaragaza urwango afitiye abaterankunga, n'ubwo icyo gihe atavuze mu izina igihugu cy'Ububiligi.
Nk'uko asanzwe abigenza iyo ashaka gutukana no kwishongora, perezida Kagame yifashe ku gahanga atuka ibihugu by'abaterankunga, kugeza ubwo yanatangaje ko "u Rwanda rutakiri Ruanda-Urundi cyangwa Congo Belge";
Amakuru atugeraho nanone akaba yemezako nyirabayazana wiyirukana ry'uyu Umudiplomati w'uBubiligi byatewe nanone n'ukwo Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'Ububiligi, Didier Reynders, yemereje imbere y'Akanama gashinzwe amahoro ku isi ko Leta ya Kagame ifasha inyeshyamba za M23.
Ubwo Minisitiri Didier Reynders yatangazaga aya magambo imbere y'Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, perezida Kagame yahise yerekana uburere bucye asanganywe, ubwo yivumburaga agasohoka mu cyumba cy'inama, abari bamuherekeje bakumirwa, bagakurwa mu isoni na Louise Mushikiwabo, wahise abeshyera shebuja ko yari afite indi nama yihutirwa itumye asohoka adasezeye.
Ibi bisobanuro bidahwitse byatanzwe na minisitiri Louise Mushikiwabo, byibajijweho cyane n'abari aho mu nama, binatuma bibaza niba indi nama perezida Kagame yari atorokeyemo, iruta ikibazo gikomeye cyarimo kigwaho, cyerekeranye n'intambara ya M23 yibasiye ibihumbi by'abanyekongo hamwe n'abanyarwanda bakomeje kurwana iyi ntambara idafite icyo ibamariye uretse gumfasha perezida Kagame gusahura umutungo kamere wa Kongo.
Izindi mpanvu zatumye leta ya Kagame yihimura kuri uyu mudiplomate w'umubiligi ni uburyo Leta y'Ububiligi yahise ifata icyemezo, mu kwezi kwa cumi n'abiri 2012, cyo guhagarika imfashanyo ya gisirikare yagenerega igihugu cy'u Rwanda nyuma y'uko raporo yashyizwe ahagaragara n'itsinda rigize Akanama k'impugucye za Loni, zerekana ko u Rwanda rwagize uruhare rugaragara mu gushyigikira inyeshyamba za M23.
Ibihugu byombi kandi byari bisanzwe bifitanye amasezerano byasinyanye muri 2004, aho Ububiligi bwagombaga gufasha u Rwanda mu bikorwa bijyanye n'igisirikare, ubushakashatsi ndetse n'ubuzima. Maneko za Kagame zikaba zemeza ko nyirabayazana y'ukwirukana uyu mudiplomate w'umubiligi ari igikorwa Kagame akoze kugirango yihimure ku gihugu cy'Ububiligi kubera igihano bwafatiye .
Ba maneko ba Kagame na none bakaba bemeza ko indi nyirabayazana yo kwirukana uyu musirikare ifite icyo ipfana n'uko Ububiligi buherutse kwifata imbere y'Akanama ka Loni gashinzwe amahoro kw'isi, ubwo u Rwanda rwiyamamarizaga kuba kimwe mu bihugu bigize aka Kanama, ari na bwo rwatorerwaga manda yarwo izacyura igihe mu mwaka utaha wa 2014.
Igihugu cy'Ububiligi kikaba giherutse n'ukuba kimwe mu bihugu biherutse gufata iyambere imbere y'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, gisaba ndetse kemeza ko za nyoni zitagira abaderevu (drones), zoherezwa kurinda umutekano muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, kugirango ingabo za Loni zisanzwe muri icyo gihugu zijye zibona, mu buryo bworoshye, amakuru ajyanye n'ibikorwa by'umwanzi, haba ku mbibi z'umupaka w'u Rwanda na Kongo, cyangwa muri Kongo nyirizina.
Mbere y'uko icyemezo cy'Umuryango w'Abibumbye cyo kohereza izi ndege muri Kongo-Kinshasa, gifatwa, u Rwanda ntako rutari rwagize ngo rucyamaganire kure, nyamara icyifuzo cyarwo cyabaye nko kuvomera mu rutete.
Gasasira, Sweden.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.