Pages

Sunday 3 February 2013

Rwanda: Ibintu bikomeje gukomerera Kagame none arahuzagurika...

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com

Ibintu bikomeje gukomerera Kagame none arahuzagurika ariko ibyo akora byose ingoma ye igeze ku ndunduro

février 3rd, 2013 by rwanda-in-liberation
14781presidentkagame.jpgNk'uko bikomeje kugenda bivugwa hirya no hino, Kagame ngo aho ageze yabuze icyo afata n'icyo areka ku buryo asigaye abyuka akora ibyo yarose atabanje no kureba ingaruka byaba bifite ku butegetsi bwe kuko icyo asigaye ashaka ni uko we abona ko bwakwira bugacya akiri ku butegetsi. Nyamara biragaragara koko ko atazi ibyo agomba gukora kuko mubyo arimo gukora nta na kimwe kigaragaza ko yitaye ku bibazo afite ahubwo akomeze kongera akaduruvayo mu byo akora kuko ubu mbere y'uko ibyo akora bijya mu bikorwa bamwe mu nkoramutima ze (cyangwa abo yita inkoramutima) baba babigejeje ku gasozi kuko nabo batakishimiye ubutegetsi bwe.
Ubu rero ngo Kagame yabonye ko ibintu bitagifite igaruriro maze ategeka ko abakorera amwe mu mabanki y'ubucuruzi yigenga bakoreshwa mu kwiba amafaranga bamwe mu bafitemo amafaranga afatika ku buryo ngo hari ababuze amafaranga yabo banki zikababwira ko amafaranga yabo atagaragara ngo bazajye kubaza za BNR nazi zikabacurika ku buryo babuze ayo bacira n'ayo bamira. Ibi rero bikaba biboneka ko nta kundi aba bantu bazabigenza kuko ubutegetsi bwa Kagame nyuma yo guhabwa akato n'isi yose bukora uko bushoboye ngo bubone amafaranga yo gukomeza guha abo bukoresha mu bwicanyi n'iterabwoba bukorera abanyarwanda.
Tukiri kuri uru rwego rwo kwambura abantu imitungo yabo ntitwabura no kuvuga ku gipolisi cya Kagame ubu gikoreshwa nk'abacanshuro ngo kimufashe gukomeza gutera ubwoba abaturage hatagira abatinyuka bakajya kumugaragaro bakamurwanya. Aha ngo abapolisi bakaba bahabwa amafaranga ku ruhande atari mu mishahara isanzwe ariko aya ngo ni ayo birirwa bambura abantu hirya no hino bikaba ubu aribwo buryo bwonyine leta ya Kagame ikomeza gukoresha ngo abapolisi batayivumburaho mu gihe baba babuze uko babaho hamwe n'imiryango yabo. Nyamara ibi bizashyira birangire kuko abaturage nibamara kurambirwa ibyo bakorerwa bashobora guhaguruka bakirukana ubutegetsi bubakorera amarorerwa.
Kagame ngo ashobora kugarura mu kibuga abahoze ku isonga rya FPR bari baricajwe ku gatebe mu rwego rwo gushakisha icyizere mu babiyumvagamo
patrick_mazimhaka.jpg
Ikindi kigaragaza ko Kagame yataye umutwe akaba atakizi icyo yakora ni uko ubu ngo yaba ashaka guhindura abaminisitiri agasubizamo bamwe mu bari barashyizwe ku gatebe barimo abanyepolitiki bahoze bari ku isonga rya FPR aribo Patrick Mazimpaka na Jacques Bihozagara. Aba bagabo babiri biravugwa ko baba bagiye kugarurwa mu butegetsi bwa Kagame kuko ngo abona ko amaze gutakaza icyizere mu batutsi none akaba abona ko kugarura mu kibuga abo bagabo byatuma agarurirwa icyizere n'abamaze kumucikaho batari bakeya ariko amazi yamaze kurenga inkombe kuko abanyarwanda bose ubu basigaye bategeye ku munwa nk'ubwangati bamaze guhaga ubutegetsi bigera n'aho bubatera ikirungurira ari nacyo ubu gituma Kagame yarataye umutwe atakimenya iyo ava n'iyo ajya.
Noneho rero ubu kubera ko Kagame arimo ahuzagurika birasaba ko abantu bamwitondera kuko iyo umunyagitugu ageze ku ndunduro arimburana n'imizi. Abamunenga murasabwa kuba maso kandi mugakorera hamwe kugirango mubashe guhangana n'amarembera y'umunyagitugu kuko ashobora gukora n'ibyo atari yarakoze acyizeye imbaraga akaba yakwiyahura kuwo abonye wese nk'uko muri iyi minsi abakozi be barimo Jacques Nziza, James Kabarebe, Emmanuel Gasana n'akandi gatsiko k'abicanyi ubu barimo gukora batikoresheje ngo barebe ko shebuja yamara kabiri ariko ndabizeza ko bitazatinda kandi ndanababwira ko ako gatsiko atari kanini cyane nk'uko mubikeka ahubwo ko abakora ibyo kabategetse aribo bakorana imbaraga ngo badacibwa imitwe ariko aba nabo barasabwa kuva ibuzimu bakajya ibuntu kuko uwo batinya yageze ku ndunduro bakaba bakwiye kwitandukanya na we mbere y'uko barundukana.
Ubu rero mu minsi iri imbere u Rwanda ruraba ruramutswa ubuyobozi bushya kandi ubwo buyobozi buzaba bufite imbaraga zidasanzwe kuko buzaba bureba rubanda rwose. Si ubuyobozi buzaba bwica abaturage ahubwo ni ubuzaba bwitaye kuri buri munyarwanda ndetse ni ubuyobozi buzahuza abanyarwanda bose iyo bava bakagera kandi buzanateza imbere igihugu cyose ndetse na Afrika yose ku buryo butigeze bubaho kuko buzaba bwaravanye amasomo ahagije mu bihe byabayeho mbere. Gusa abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame cyangwa abiyita ko batavuga rumwe na we bakwiye kwirinda kujya mu bicu ngo ibintu bigiye gutungana bagatangira gutyaza amenyo yo kurya ruhaya. Oya nibitonde kuko u Rwanda rugiye kuza imbere ntabwo ari ugutobanga ahubwo ni ukuzamura igihugu kuko kugeza magingo aya abanyarwanda barababaye bihagije, bazi ubashakira ineza n'ubashakira inabi ndetse bazi na ba rutemayeze kuko bafite ubunararibonye buhagije.
Mbese mwari muzi ko kariya kaduruvayo Kagame yateje muri Kongo abasirikari benshi batagashyigikiye? Mbese mwari muzi ko abenshi bapakiwe amamodoka abandi amato mu ijoro bakibona bari ahantu batazi bakaza kubwirwa ko icyo bagomba gukora ari ukurwana? Mbese mwari muzi ko hari abarwaniye muri M23 ubu bifuza ko ibintu byatungana vuba nabo bakava ku ngoyi baziritswe n'umunyagitugu? Mbese mwari muzi ko ba bandi bose mubona bakomera Kagame amashyi baba barabwiwe ko icyo umutware avuze nta kindi urenzaho usibye gukoma amashyi kugeza n'aho batakimenya ibyo ababwiye bagakoma mu mashyi n'iyo ababwiye ko abizeza kuzahura n'ibibazo? Mbese muzi ko bariya nabo bategeye ku munwa nk'ubwangati bategereje ko babohorwa? Mbese aba bantu bose bazahuzwa na nde ngo abahumurize abereke ko abanyarwanda bataremewe kwicwa nk'uwica inshishi? Abahatanira imyanya yo gutegeka nibunze muhumurize abahahamutse, muhabure abahabye mubone kurwanira ubutegetsi kuko nimushaka gutegeka ibikange n'ibihahamuke muzahura n'ingorane nyinshi ndetse bibe byanatuma bahuhuka aho gukira.
Gusa ntihazagire umbaza ngo ibyo bizaba ryari ngo twitegure cyangwa ngo ko bitinze tukaba turambiwe. Icyo mbabwira gusa ni uko ibihe byegereje kandi uko mubona ibicu bikoranye bigatangira kureta mukavuga muti imvura igiye kugwa kandi koko bikaba mube ari nako mumenya ko ibimenyetso by'ibihe bibagaragarira birimo kwerekeza ku irangira ry'ubutegetsi bw'umunyagitugu. Mbese kuva 1994 mwigeze mubona aho imiryango itegamiye za leta yose ihambira igatahira icyarimwe nk'aho ishohoje icyari cyarayizanye? Mbese abafite amaso yo kureba ntabwo murabona ko umunyagitugu arimo guhabwa akato ngo namara kubura epfo na ruguru ahite yigizwayo bidatwaye igihe kinini? Reka dutegereze isaha ko igera ariko ababurirwa mwaraburiwe uzahitanwa n'imigeri y'umunyagitugu usambagurika cyangwa akajyana na we mu irimbukiro ntazagirengo ntiyaburiwe hakiri kare.
Nkunda L.
Kigali City

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.