Pages

Friday 28 December 2012

Fw: Rwanda: Inkomoko y’Imiriro Imaze Iminsi Muri Kigali



 
http://www.inyenyerinews.org/amakuru-2/inkomoko-yimiriro-imaze-iminsi-muri-kigali/

Inkomoko y'Imiriro Imaze Iminsi Muri Kigali
December 26, 2012 By Rwema IT Webmaster 3 Comments
Muri iyi minsi bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali bakomeje guhura n'ingorane kenshi zikomoka ku miriro idasobanutse. Nubwo muri iyi minsi mikuru irangiza umwaka benshi muli twe twidagadura, hari abo bitoroheye. Muri abo rero hakaba harimo n'abavandimwe bacu bo muri SOFARU.

Hari mu masaha ya saa mbiri n'igice mu gitondo cyo kuwa gatandatu ubwo inkongi yibasiye ububiko bwa SOFARU buherereye ku giti k'inyoni. Iki kikaba ari kimwe mubigo byari byaragurijwe amafaranga yo gukora na banki ADB binyuze muri RDB.
Banki y'Afrika y'iterambere yari yaragurije amafaranga menshi u Rwanda ariko ayo mafaranga aza gukoreshwa mu buryo budasobanutse, ubwo yasohokaga muli banki agakoreshwa adasinyiwe na bamwe mu bategetsi ndetse n'abayobozi ba FPR.. Ibi byaviriyemo umuyobozi wiyo banki Bwana TheogeneTuratsinze kwegura ku mirimo ye, ndetse amenyesha abakozi ba banki ya Afrika ni y'isi yose, kubera ko amafaranga yari yaratwawe n' abayobozi bu Rwanda mu buryo bunyuranyije n'amategeko agenga imikorere y'iyo banki.
Ibyo byaje kuviramo Bwana Turatsinze guhohoterwa ndetse anatakaza ubuzima bwe mu minsi ishije. Abo bagizi ba nabi,baruhutse bamwishe bagirango basibanganye ibimenyetso yari afite byerekeranye n'irengero ryaro mafaranga.Ubu hakaba harashyizweho akanama gakurikirana ruswa n'uburyo amafaranga yakoreshejwe, ako kanama katangiye kubaza abasimbuye Bwana Turatsinze. Maneko za leta y'u Rwanda rero zatangiye gutwika bimwe mu bikorwa by'abacuruzi bafashe inguzanyo ndetse na bimwe mu bikorwa biyobowe n'abantu b'abayoboke ba FPR bazi neza imigambi, dore ko bazagororerwa iperereza rirangiye, ibyo bikaba bikorwa mu rwego rwo kugirango bereke banki y' Afrika ko amafaranga yahombye mu buryo bw'umuriro wibasiye ahantu henshi mu gihugu.
Ububiko bwa SOFARU bwari bwubatse mu mabati, ku buryo abantu bakeka ko mu bibazo byateye inkongi hashobora kuba harimo n'imyubakire mibi, ariko kandi ari imigambi mibisha ya leta yo kwitwikira ahantu haciriritse kugirango bayobye uburari ku iperereza rihambaye ririmo gukurikirana ibyabaye ku mafaranga atagira ingano yarigitishijwe n'abamwe mu bakozi ba leta. SOFARU yabikaga ibikoresho hafi ya byose ku buryo bashobora kugira ikibazo gikomeye cyo guhaza abayigana muri ino minsi, kuko ububiko hafi ya bwose bwangijwe n'inkongi y'umuriro.
Leta ya Kigali ntabwo yibuka abaturage, ahubwo yitekererezaho yonyine n'ukuntu yakomeza gufata abanyarwanda ho ingwate. Ibyo bikaba aribyo twabwiwe na bamwe muri banyiri ububiko bwa SOFARU twagerageje kuvugana nabo ku murongo wa telefoni. Umwe yagize ati;" imiriro muri Kigali inshuro nkizi mu cyumweru kimwe ntibisobanutse, kandi byibasira ahantu hatoya gusa." Cyakora umwe muri ba maneko utashatse kuvuga izina rye, yatwoherereje inyandiko ikubiyemo iyi nkuru, ati, "nanjye ubwanjye abanjye bose barahunze kubera guhigwa ariko ndacyakorera iyi leta ya Kagame itareba ibibazo bya rubanda rugufi."
Uyu muriro wa SOFARU wabaye mu masaha make urubyiniro Orion Club rwabarizwaga i Muhanga narwo rubaye umuyonga. Akabari karimo n'urubyiniro kitwa Down Town kari mu mujyi wa Kigali rwagati nako karahiye karatokombera ndetse na Cadillac urubyiniro rundi narwo rwarakongotse.

Inyenyeri yakoze ubushakashatsi ndetse imenya Imvo nimvano y'inkongi z'imiriro zimaze iminsi zaribasiye utubari n'utubyiniro muri Kigali. Nyuma yaho Bwana Hatari Sekoko ushinzwe ubucuruzi bwa President Paul Kagame aboneye ko inyubako za Kagame zirimo iyitwa Kigali Tower izwi kwizina rya Blique ya Cyomoro, zikomeje kubura abazikodesha kubera ibiciro bihanitse dore ko zinabikwiye kubera gusa neza kwa kijyambere bigaragarira abahisi n'abagenzi. Bwana Hatari yejyereye abakorera imishinga ngo abakodesha bamutera utwatsi. Bamubwira ko badakeneye kuba muri za etage, yahisemo kwegera Bwana Lubega nyiri Angenoir ya Uganda ikaba ari akabyiniro kamaze igihe ariko kaminuje muri Uganda ndetse Lubega akaba azwiho ubuhanga mukwiyegereza abakiriya nogufata neza abakunda muzika harimo no gutoza ba DJ, ariko kandi kubera ubwunvikane bwiza buri hagati ya Lubega na zimwe mu ntwara- muheto z'ubugande zigifitanye inzika ikomeye na leta ya Kagame,hakaba harimo Gen
David Tinyefuza kandi wunvikana na Lubega magara.
Nubwo bwose Bwana Museveni yakomeje kugerageza kumvikanisha ingabo z'ibihugu byombi nyuma y'ibibazo byakomeje kubaho hagati yabo bikomoka ku kurwanira muri Congo, byaturutse kenshi gusahura rwihishwa. Haracyariho abatumva imikorere yose yakomoka mu Bugande itwarwa mu Rwanda, muri urwo rwego rero Lubega yaburiwe kutajya gukorera mu Rwanda, nubwo bwose muri Blique ya Cyomoro hafunguwe akabari naho kubyinira ntabwo hashoboye kubona abajya kubyinirayo.
Twavuganye n'umwe mu bakorera mu tubyiniro muri Kigali badutangariza ko za maneko za leta zifite uruhare muri izo nkongi z'imiriro ati; "kubera ko abantu bose badusanga niyo mpamvu dusenyewe, yongeraho ati; "baradutwikira bakanabyigamba ndetse bakanabwira abantu batugana ko ahantu hari umutekano ari muri Kigali Tower, honyine dore ko haba harinzwe kandi hubatse kijyambere." Undi mucuruzi yagize ati," ahanini nazize gutanga umusanzu muke muri FPR ,akomeza avuga ati," baraduhatira gutanga umusanzu bakanareba kuri konti zacu, iyo utanze make Captain Rushema agushyira Ngarambe Umunyamabanga Mukuru wa FPR bakakubwira gutanga million 5.Yashoje avuga ati" ntabwo gukorera mu Rwanda bigishoboka kuko ninko gukorera FPR, ubwo ni ubucakara buteye agahinda."

__._,_.___




No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.