Pages

Saturday, 29 December 2012

Rwanda: FPR ishobora kuba irimo kwicukurira imva mu rugamba irimo rwo gucecekesha abatavuga rumwe nayo

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2012/12/30/fpr-ishobora-kuba-irimo-kwicukurira-imva-mu-rugamba-irimo-rwo-gucecekesha-abatavuga-rumwe-nayo/

FPR ishobora kuba irimo kwicukurira imva mu rugamba irimo rwo gucecekesha abatavuga rumwe nayo


ubutabera-mu-rwanda.pngMu gihe Abisilaheli bari ingaruzwamuheto mu gihugu cya Misiri bahuye n'ibigeragezo bitoroshye aho Pharaoh wari umwami wa Misiri icyo gihe yabangaga urunuka akabakoresha imirimo y'ubucakara y'agahato ndetse abenshi banayiguyemo dore ko ikiboko icyo gihe byari ibyo kurya byabo bya buri munsi (http://en.wikipedia.org/wiki/Pharaoh_of_the_Exodus#Pharaohs_in_the_book_of_Exodus). Mu by'ukuri abami ba Misiri bitwaga abafarawo uko bagiye basimburanwa ntibigeze borohera Abayisilaheli kuko n'ubwo babakoreshaga ibyo umuntu yakwita imirimo nsimbura gifungo ariko bahabwaga uturyo tw'inticantikize two kugirango badapfa Abanyamisiri bakabura umusaruro babakuragamo nyamara igihembo nyakuri cyari ikiboko.
Abafarawo rero uko bagiye basimburanwa bangaga Abayisilaheli kugeza mu gihe Musa yahabwaga n'Imana inkoni y'ubushumba yo kubakura mu Misiri. Icyo gihe Musa na Aroni niba bari bayoboye umuryango w'Abayisilaheli bakoze uko bashoboye ngo bave mu buhungiro bw'ubucakara ariko biragorana cyane. Icyo gihe Misiri yategekwaga n'uwitwaga Horemheb wari uzwi ku izina rya Ahmed Osman (1319-1292 mbere y'ivuka rya Yezu) akaba ari umufarawo wamereye nabi cyane Abayisilaheli. Bwarakeye arapfa asimburwa n'uwitwaga Ramesses I (1292-1290 mbere y'ivuka rya Yezu). Uyu Ramesses akimara kujyaho n'ubwo Abayisilaheli bari bamuzi nk'umuntu washoboraga kuborohera ndetse banizera ko babonye uburyo bwiza bwo gusubira iwabo siko byabagendekeye. Uyu Ramesses we yaje ari gica arabarimbura karahava cyakora Imana irema umutindi ni nayo imwogosha Ramesses yaje kugera aho yemerera Abayisilaheri gutaha. Nyuma byaje kumwanga mu nda yicuza icyatumye abarekura dore ko bari barahunitse ibigega bitagira ingano byo gutunga Abanyamisiri maze Ramesses abakurikiza ingabo zo kubagarura ariko Imana ikora ibitangaza za ngabo zishirira mu nyanza itukura abayisilaheri barokoka batyo inkota z'abicanyi b'abanyamisiri.
Impamvu zo kubanza kurondora izi nkuru zose ni uko twagirango twerekane uburyo FPR y'uko ifata ubutegetsi yaririmbye akarengane kakorwaga na MRND ndetse inabizeza kuzakarandura burundu none ubu abanyarwanda bameze nka ba bayisilaheli bo ku gihe cya Ramesses. Bizeye ko barokotse ikiganza cya MRND none baramarishwa inkota na FPR umuntu akaba mu by'ukuri yavuga ko abanyarwanda bari muri cya gihe cy'Abafarawo ariko cyane cyane igihe cya Ramesses. Ngicyo icyatumye twifashisha iriya nkuru y'Abafarawo n'Abayisilaheli kugirango tunarebe uburyo FPR ishobora kuba irimo kwicukurira icyobo nk'uko ingabo za Pharaoh zashiriye mu Nyanja itukura zikurikiye Abayisilaheli.
FPR ubu irahiga bukware abatavuga rumwe nayo nk'uko abafarawo bahize Abayisilaheli
Iyo witegereje ibyo FPR irimo gukora muri iyi minsi aho ukoroye wese ifata igafunga, uciriye ikaba yamugejeje mu nkiko ngo arasebya leta ntiwatinda kwibaza ko igihe cyaba kiri bugufi ngo ubu bucakara FPR yashyizemo abanyarwanda burangire burundu. Ibi kubivuga biraterwa n'amakuru avugwa ko hari abarwanashyaka b'ishyaka FDU bafunzwe mu mezi ashize ubu ngo bakaba bagomba kujya mu manza kuburana kuko ngo basebeje leta banenga ibyo itagezeho ari nabyo ngo byitwa icyaha cy'ubugome. Ubu se koko uwavuga ko leta ikora ityo ntaho itaniye n'ubwami bw'Abafarawo hari aho aba abeshye? Hari n'amakuru avuga ko ngo Umunyamabanga mukuru w'iryo shyaka rya FDU ngo yaba agerwa amajanja na leta na we ngo ashyirwe aho abo bagenzi be bari dore ko ngo ari na we ushinjwa kuba yarabonanye nabo icyo gihe banengaga bimwe mu bitaragezweho na FPR.
Abakurikirana ibintu umunsi ku wundi ariko bemeza ko FPR ishobora kuba irimo kurangiza igihe cyayo ikaba isamba igahitana uwo ibonye wese aka ya nzovu isamba ikagwira ibyo iguyeho byose. Umuntu akaba yagira inama abanyarwanda kuvira mu nzira inzovu isamba kuko yabahitana ikaba yabagwira aho isamba yerekeza mu rwobo yo ubwayo irimo kwicukurira. Muri iri samba rya FPR ishaka kwerekeza mu kuzimu irakoresha icyitwa ngo ni ubucamanza maze igahonyora uburenganzira bw'abaturage yitwaje ingirwamategeko yashyizeho kugirango rubanda iceceke ni gute umuntu atavuga ko yerekeza ikuzimu?
Niba mu mategeko igihugu kigenderaho harimo n'itegeko nshinga ryanashyizweho na FPR ubwayo aha uburenganzira abanyarwada bwo guteranira hamwe ndetse no kuvuga ibitekerezo byabo nta nkomyi ntibabiryozwe, kuki FPR ihindukira igashinja abatavuga rumwe nayo ko basebya leta kugeza n'ubwo ibamariye mu buroko bazira akarengane? Aba bantu bafunzwe bashinjwa ko bahuriye mu kabari bakaganira ngo bakavuga ibinenga FPR bikitwa ngo ni inama zivugirwamo ibisebya leta dore uko itegeko nshinga ry'u Rwanda ribivuga
Ingingo ya 36
Uburenganzira bwo guteranira mu nama z'ituze kandi nta ntwaro buremewe iyo bitanyuranyije n'amategeko.
Ntibubanza gusabirwa uruhushya keretse igihe biteganyijwe n'itegeko kandi biteganywa gusa
ku byerekeye amakoraniro yo hanze, ahagenewe kugerwa n'abantu bose, n'ahateranira abantu benshi na bwo kandi bitewe n'impamvu zo kurengera umutekano, ituze rusange rya rubanda cyangwa kurinda ubuzima bw'abantu.
Biragaragara ko FPR ishyiraho amategeko ariko ikayica nkana hagamijwe kwikiza abayinenga nyamara uku guhutazwa kw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame bushobora kuba imbarutso yo guhirima kwabwo dore ko ahenshi mu bihugu byagiye bigaragaramo ubutegetsi bw'igitugu bwagiye burangizwa n'ihirikwa ryabwo nk'uko muri iyi minsi mu Rwanda havugwa intangiriro y'ihirima ry'ubutegetsi bwa Kagame.
Nkunda L.
Kigali City

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.