Kubaka ingoma y'igitugu biroroshye kandi n'uburyo bwo kuyihilika buroroshye kuko intwaro zikoreshwa n'umunyagitugu zizwi, arizo: ikinyoma, kwikubira umutungo uwukoreshamo ruswa n'iterabwoba.
Ingoma y'igitugu iri mu Rwanda yubakiwe kuri ziriya ntwaro uko ari eshatu.
Ikinyoma
Kuva FPR yashingwa, intwaro yayo yari ikinyoma! Iyo usomye programu politiki yayo yagiye yerekana hirya no hino igamije guhuma amaso abanyamahanga n'abanyarwanda, yerekana ibyo inenga Leta ya Habyarimana, yerekana ibyo igamije guhindura mu Rwanda, wabonaga rwose ishakira igihugu demokarasi, amahoro n'ubumwe bw'abanyarwanda! Ariko ku rundi ruhande, ibyo abambari bayo bandikaga, baririmbaga, ndetse babwiraga abo bitaga bene wabo b'abatutsi, wasangaga binyuranye n'ibikubiye muri progrmu yayo.
Byaje kuba akarusho ubwo igeze ku butegetsi, igahumbahumba Abahutu na bamwe bake bo mubatutsi batemeraga ubwicanyi, ariko ikabeshya abaturage n'abanyamahanga ko nta bwicanyi buhari, ko ari bake bihorera hamwe n'ibikorwa by'abacengezi n'interahamwe.
Kugeza magingo aya, ibyo ingoma ya FPR ikora, yerekana cyangwa ivuga, mu rwego urwarirwo rwose, ikoresha ikinyoma. Kubera uruhare rw'imiryango imwe n'imwe idaharanira inyungu, rwa Société civile n'urw'amashyaka atavuga rumwe na Leta, icyo kinyoma gitangiye gutahurwa!
Kwikubira umutungo no kuwukoreshamo ruswa
FPR imaze kugera k'ubutegetsi, yikubiye umutungo wose w'igihugu, cyane ibijyanye n'ubukungu bufitanye isano n'ifaranga, igabira abambari bayo imyanya yose ikomeye, cyane cyane ifitanye isano n'ubukungu, maze abaturage bacuzwa utwabo twose, kuburyo uwo ishakaho inyungu iyariyo yose, cyane ijyanye na politiki yo guhuma amaso, imuvunguriraho kuri ubwo bukungu, hanyuma akaba abaye ingaruzwamuheto n'igikoresho cya FPR mu nyungu zayo! Ni ibyo bita mu gifaransa Politique de clochardisation!
Niyo mpamvu hariho abo bita les Hutu de service hamwe n'abatusi basonga benewabo bacitse ku icumu. Abo bantu nibo bakoreshwa mu gukandamiza abaturage!
Ikindi kandi, igice kinini cy'umutungo w'igihugu gikoreshwa mu gushaka abantu bavuganira FPR mu ruhando rw'amahanga bakwirakwiza bya binyoma (lobbying) kugirango bifatwe nk'ukuri!
Iterabwoba
Kugirango abaturage bumvire amabwiriza ya FPR, ningombwa ko bahinduka ibikange! Niyo mpamvu hari inzego zigamije gutera ubwoba abaturage kuva hasi kugeza hejuru! Ngizo Local defense, ngabo abakada, ngabo abapolisi, ngizo ingabo za APR, ngiyo CID, ngiyo DMI, ngizo intore, ngizo ingando nizindi nzego zigamije guhatira abaturage amabwiriza ya FPR byanze bikunze, niba bashaka kwirirwa bakarara! Ubu abanyarwanda bose, kuva hejuru kugeza hasi, hafi ya bose babaye ba mpemuke ndamuke!
Abiyemeje kurwanya iriya ngoma ishingiye ku kinyoma, kwikubira no gukoresha ruswa, niduhaguruke turwanye ziriya ntwaro kuko zizwi kandi nta shiti tuzagera ku ntsinzi nyakuri atari iya FPR!
Turi kumwe kandi tuzatsinda!
Michel Niyibizi.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.