Pages

Saturday 29 December 2012

Intwaro z'ingoma y'igitugu: ikinyoma, kwikubira umutungo na ruswa, iterabwoba


 
Kubaka ingoma y'igitugu biroroshye kandi n'uburyo bwo kuyihilika buroroshye kuko intwaro zikoreshwa n'umunyagitugu zizwi, arizo: ikinyoma, kwikubira umutungo uwukoreshamo ruswa n'iterabwoba.
Ingoma y'igitugu iri mu Rwanda yubakiwe kuri ziriya ntwaro uko ari eshatu.

Ikinyoma

Kuva FPR yashingwa, intwaro yayo yari ikinyoma! Iyo usomye programu politiki yayo yagiye yerekana hirya no hino igamije guhuma amaso abanyamahanga n'abanyarwanda, yerekana ibyo inenga Leta ya Habyarimana, yerekana ibyo igamije guhindura mu Rwanda, wabonaga rwose ishakira igihugu demokarasi, amahoro n'ubumwe bw'abanyarwanda! Ariko ku rundi ruhande, ibyo abambari bayo bandikaga, baririmbaga, ndetse babwiraga abo bitaga bene wabo b'abatutsi, wasangaga binyuranye n'ibikubiye muri progrmu yayo.
Byaje kuba akarusho ubwo igeze ku butegetsi, igahumbahumba Abahutu na bamwe bake bo mubatutsi batemeraga ubwicanyi, ariko ikabeshya abaturage n'abanyamahanga ko nta bwicanyi buhari, ko ari bake bihorera hamwe n'ibikorwa by'abacengezi n'interahamwe.
Kugeza magingo aya, ibyo ingoma ya FPR ikora, yerekana cyangwa ivuga, mu rwego urwarirwo rwose, ikoresha ikinyoma. Kubera uruhare rw'imiryango imwe n'imwe idaharanira inyungu, rwa Société civile n'urw'amashyaka atavuga rumwe na Leta, icyo kinyoma gitangiye gutahurwa!

Kwikubira umutungo no kuwukoreshamo ruswa

FPR imaze kugera k'ubutegetsi, yikubiye umutungo wose w'igihugu, cyane ibijyanye n'ubukungu bufitanye isano n'ifaranga, igabira abambari bayo imyanya yose ikomeye, cyane cyane ifitanye isano n'ubukungu, maze abaturage bacuzwa utwabo twose, kuburyo uwo ishakaho inyungu iyariyo yose, cyane ijyanye na politiki yo guhuma amaso, imuvunguriraho kuri ubwo bukungu, hanyuma akaba abaye ingaruzwamuheto n'igikoresho cya FPR mu nyungu zayo! Ni ibyo bita mu gifaransa Politique de clochardisation!
Niyo mpamvu hariho abo bita les Hutu de service hamwe n'abatusi basonga benewabo bacitse ku icumu. Abo bantu nibo bakoreshwa mu gukandamiza abaturage!
Ikindi kandi, igice kinini cy'umutungo w'igihugu gikoreshwa mu gushaka abantu bavuganira FPR mu ruhando rw'amahanga bakwirakwiza bya binyoma (lobbying) kugirango bifatwe nk'ukuri!

Iterabwoba

Kugirango abaturage bumvire amabwiriza ya FPR, ningombwa ko bahinduka ibikange! Niyo mpamvu hari inzego zigamije gutera ubwoba abaturage kuva hasi kugeza hejuru! Ngizo Local defense, ngabo abakada, ngabo abapolisi, ngizo ingabo za APR, ngiyo CID, ngiyo DMI, ngizo intore, ngizo ingando nizindi nzego zigamije guhatira abaturage amabwiriza ya FPR byanze bikunze, niba bashaka kwirirwa bakarara! Ubu abanyarwanda bose, kuva hejuru kugeza hasi, hafi ya bose babaye ba mpemuke ndamuke!

Abiyemeje kurwanya iriya ngoma ishingiye ku kinyoma, kwikubira no gukoresha ruswa, niduhaguruke turwanye ziriya ntwaro kuko zizwi kandi nta shiti tuzagera ku ntsinzi nyakuri atari iya FPR!

Turi kumwe kandi tuzatsinda!

Michel Niyibizi.



__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.