Pages

Friday 5 August 2016

[haguruka.com] IGIHE.COM: Rutayisire Boniface dans la presse de Kigali: Itangazo: POLIKI Y’UBUNYARWANDA BUTAVANGURA KANDI BUTAGIRA UMUPAKA YINJIYE MUBUZIMA BW´ IGIHUGU BWA BURI MUNSI

 

Itangazo rya Rutayisire Boniface, nshimiye umpaye link ambwira ko ryanyuze no mu kinyamakuru www.igihe.com murubuga rw'ibitekerezo uko ryakabaye.


-----------------------------------


Le Dimanche 31 juillet 2016 18h30, Mem <memajp2000@yahoo.fr> a écrit :




Le 16 juil. 2016 à 19:57, Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr> a écrit :

Ishyaka Banyarwanda n'umurongo w'ubunyarwanda binjiye mu buzima bw'igihugu bwa buri munsi
Lu pour vous:
Itangazo: POLIKI Y'UBUNYARWANDA BUTAVANGURA KANDI BUTAGIRA UMUPAKA YINJIYE MUBUZIMA BW´ IGIHUGU BWA BURI MUNSI

Ishyaka Banyarwanda n'umurongo w'ubunyarwanda binjiye mu buzima bw'igihugu bwa buri munsi
Banyarwanda Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda,
Benshi mubanyarwanda n'abatuye isi, babayeho bashyira mugatebo kamwe amashyaka yose n'abantu bose bagize opposition nyarwanda maze bigatera urujijo ndetse bikadindiza byinshi kuko batari baziko mubireba u Rwanda kubera amateka yaruranze habaho oppositions nyinshi zinyuranye.
Muri aka kanya ndasaba abantu bose gukosora iryo kosa bakamenya ko hariho opposition ya politiki y'amahoro ishingiye kubuvandimwe n'ubusabane ikaba igizwe n'ishyaka Banyarwanda n'abo duhurira bose mumurongo w'Ubunyarwanda butavangura. Iyi opposition icyo igamije ni ukubaka igihugu tugira uruhare munzego z'ubuzima bw'igihugu bwa buri munsi (imbere mu gihugu no hanze), ibyo bikagerwaho hakoreshejwe gutanga ibitekerezo byubaka kumuntu cyangwa ishyaka iryo ariryo ryose riyoboye.
Indi opposition nyarwanda iriho ni uko kubireba u Rwanda rw'iki gihe n'igihe gishize, hariho indi opposition igizwe n'imitwe y'ingabo irwanya leta hamwe n'amashyaka ari muri icyo cyerekezo n'imyumvire yose ibona ko uwo bahanganye ari umwanzi. Imitwe y'ingabo n'amashyaka ari muri icyo kerekezo, gahunda zayo ni unyice nkwice. Kuri opposition iteye ityo, ishingiro ry'ibikorwa byabo ni uko uwo bahanganye ari umwanzi bagomba kwikiza muburyo ubwo aribwo bwose.
Icyagiye gituma haba kwitiranya opposition zombi, ni uko opposition ibona ko uwo bahanganye ari umwanzi, amwe mumashyaka ayigize, yagiye nayo agira gahunda n'ibikorwa bya politiki bisanzwe ndetse bamwe bakabishyuhamo cyane kandi ibyo bikorwa ukaba ushobora no kubisanga kuri opposition yacu y'amahoro. Ariko iyo ufite ubushake bwo kwitegereza neza usanga ko nta huriro riri hagati y'izo oppositions NYARWANDA zombi kuko ikiba kibyihishe inyuma kiba atari kimwe.
Amashyaka ya politiki ya opposition yacu y'amahoro, gahunda yayo ni ugutanga mumahoro ibitekerezo kuri politiki y'igihugu no gukosora ibibi kugirango igihugu kiyoborwe mubundi buryo burushijeho kubera bwiza abanyarwanda bose. Amashyaka n'abantu kugiti cyabo n'andi mashyiramwe yumva ari munzira ya politiki y'amahoro yo kuba badahuje ibitekerezo na FPR hamwe n'amashyaka bafatanya kuyobora igihugu, nta mpamvu yo kwiheza muri politiki y'igihugu na za gahunda za leta hamwe n'inzego za leta ziri mugihugu no hanze yacyo.
Ubundi politiki y'igihugu ishyirwaho n'ishyaka riyoboye leta rifatanije n'ayo muri opposition bahanganye kuko uwo ariwe wese uzanye igitekerezo bagicisha mu nteko ishinga amategeko bose bahuriyemo noneho ukinenga akagikorera ubugororangingo byarangira kigatorwa kigahinduka itegeko ry'igihugu rikurikizwa na bose. Aho ikibazo kiri muri iki gihe nuko amashyaka ya opposition ataragira abadepite munteko ndetse no muzindi nzego z'igihugu kandi hakaba hariho n'ingorane zo kuyareka ngo akore. Ibyo rero bigomba gukosorwa. Hariho ariko ikizere ko noneho buhoro buhoro ibiganiro n'imigirire mishya bishobora gutuma abakora politiki nyarwanda y'amahoro ba FPR na opposition yacu turushaho gusabana no kunoza imikorere mu gufatanya kubaka igihugu.
Kuba umurongo w´ubunyarwanda ubu noneho utangiye kwisanzura muri z'Ambassades z'u Rwanda hanze ndetse no mugihugu ni intambwe ikomeye cyane kuko kiriya ari ikiraro (iteme) gikomeye kizahuza abanyarwanda bose n'inzego z'igihugu cyabo.
Kuba kandi amashyaka ari muri leta amaze kugaragaza ko afite abayoboke bayo hanze nk'uko biherutse kugenda PSD na FPR bashyira kumugaragaro abagize inzego zabo mumahanga, ni ikintu cyoroshya imisabanire y'amashyaka ya opposition hamwe n'andi agize leta iriho.
Abagize rero Ishyaka Banyarwanda hamwe n'abagize umurongo w'ubunyarwanda butagira umupaka kandi butavangura, ngirango ubu noneho murushijeho kumva ishingiro ryacu ndetse n'imikorere yanjye nk'umuyobozi wanyu murushijeho kuyisobanukirwa. Kubakira k'urukundo n'ubusabane bw'abanyarwanda bose mugihugu no hanze aho bari ku isi yose, mbona ko bizadushoboza kubona umuti mwiza wa burundu kubibi byose byabayeho bisenya u Rwanda. Icyo nifuza nuko nta munyarwanda ugomba guhezwa mu gihugu cye n'inzego zacyo hanze cyangwa ngo akigendemo yikandagira. Mugihe gitaha ndifuza ko hajyaho inzego zigamije gutinyura abanyarwanda no kubakangura kandi zigakemura n'ibibazo byabo haba kwaka ibyangombwa cyangwa gukurikirana uburenganzira bw'ugiriye ibibazo mu gihugu cyangwa munzego zacyo hanze.
Ndasaba abafite ubushake bose muri gahunda nk'izi kwigaragaza aho bari tugafatanya urugendo. Uwo ariwe wese ashobora kubikora ari mu ishyaka Banyarwanda cyangwa se akaba ari mumurongo wa politiki y'ubunyarwanda. Icyo nifuza nuko abo turi kumwe mwese mwumva koko muri ijisho ry'ukuri ry'umunyarwanda k'ubutegetsi imbere mugihugu no hanze yacyo, ariko ibyo bigakorwa mumahoro, n'ibiganiro kubireba ayo mashyaka ayoboye igihugu hagamijwe kubaka u Rwanda rwa bose.
Kubashora imari mu Rwanda cyangwa abahafite imitungo ndetse n'abasura igihugu hamwe n'ibindi byose by'ubuzima bwa buri munsi, iki ni igihe cyanyu cyo kutugana no kudutiza imbaraga kuko turi opposition NYARWANDA y'amahoro kandi yubaka. Ndifuza ko buri wese abona ko kudahuza ibitekerezo kwacu na FPR ari ubukungu bw'igihugu bukomeye cyaneee buzaranga abanyarwanda imyaka yose u Rwanda ruzabaho. Icyo tugamije kuri buri munyarwanda mugihugu no hanze ni ukumuvuganira mu nzego zose n'ahantu hose ku isi no mubibazo agize byose kandi ibyo tukabikora tubicishije muri politiki yacu yubaka ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka.
Ndasaba inzego z'igihugu hanze n'abagihagarariye bose hamwe n'inzego z'igihugu imbere mugihugu, kurushaho gufungura amarembo maze abanyarwanda twese tugasabana cyane kandi tugafatanya kubaka u Rwanda.
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 14/07/2016 RUTAYISIRE Boniface


-----------------------------------------------------

AMATEKA Y'UBUSABANE BW'ABANYARWANDA: RUTAYISIRE BONIFACE YIFATANIJE N'ABANDI BANYARWANDA KWIZIHIZA INTSINZI MURI AMBASSADE Y'U RWANDA I BRUXELLES TARIKI YA 09/07/2016


Ndamenyesha abanyarwanda n'abatuye isi ko tariki ya 09/07/2016 nifatanije n'abandi banyarwanda mubirori by'intsinzi byateguwe n'Ambassade y'u Rwanda mu Bubirigi mu izina rya leta ya Kigali iyobowe na FPR n'andi mashyaka bafatanya.
Nitabiriye ubwo butumire muri gahunda y'Ubunyarwanda butagira umupaka mazemo imyaka myinshi nigisha hamwe na gahunda natangiye y'ibiganiro hagati y'amashyaka yose ya politiki yo mu Rwanda no hanze utibagiwe n'imirongo yose ya politiki nyarwanda.
Muri ibyo birori bya leta, nakiriwe neza bya kinyarwanda n'Ambassadeur n'abadiplomates bafatanya nawe, ndetse mperekezwa na bamwe muribo bajya kunyereka aho ikicaro cyanjye kiri iruhande rw'abakuru ba diaspora hakaba n'iruhande rw'Ambassadeur n'abadiplomates bagenzi be n'abadamu babo.
Abafashe amajambo ni umukuru wa diaspora twari twicaranye Nyakubahwa Muhigana Bonaventure akaba ari vice President wa RUGALI, undi ni Ambassadeur Nyakubahwa Olivier Nduhungirehe, abandi ni Nyakubahwa Musare Faustin umujyanama muri ambassade hamwe Nyakubahwa Bwitare batanze ubuhamya kumateka ababaje yibukwaga.
Ibirori byatangijwe n'abana bato baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu hakuriraho amagambo yagenewe uwo munsi hanyuma bisozwa no gusangira, kubyina no gusabana kw'abari aho bose.
Kubindeba sinigeze nigunga nk'umuntu unyuranije ibitekerezo n'amashyaka ayoboye igihugu kuko nakomeje kwitabwaho n'abari babishinzwe bose ndetse nkaba muba mbere batumirwa guserukira abandi mugucinya akadiho hamwe n'Ambassadeur n'abandi bayobozi n'abandi Banyarwanda bari aho bose.
Ndetse kubera gahunda yanjye izwi yo guharanira kuvanaho imipaka ibuza abanyarwanda gusabana hatezwa imbere Ubunyarwanda butavangura, byageze naho muri ibyo birori mu isoza abanyarwanda benshi basa n'abigaragambya bagira bati kuki utahawe ijambo !!! Ab'intwari bagiye no kubibwira abayobozi b'ambassade ariko byaragaragaraga cyane ko igihe cyarenze kuko gahunda z'amagambo zari zarangiye kare cyane. Umuryango nyarwanda rero kuba ufite abana b'u Rwanda nk'abo bafite ubutwari n'ubushake n'ishyaka byo kurwanira kubaka u Rwanda rwa bose no guha ijambo bose ni ikintu gikomeye cyane mumateka y'igihugu mu gihe kizaza buri wese agomba kubaha.
Ndibutsako ko kuva u Rwanda rwabona ubwigenge nta narimwe abana b'u Rwanda bigeze barubanamo mubusabane busesuye. Buri gihe hagiye habaho abanyarwanda ba leta n'abatari abayo. Hagiye habaho abanyarwanda bisanzura muri za ambassades z'u Rwanda n'abandi bazigendera kure cyangwa bakazihezwamo. Na none politiki yagiye ifatwa nk'umwuga wo kubeshya cyangwa kugirira nabi abandi banyarwanda, kubaheza n'ibindi bibi kuburyo u Rwanda rubarirwa no mubihugu ababiyoboye bavaho bishwe cyangwa bakagirirwa nabi,etc.
Ayo mateka mabi rero duhaguruke tuyace burundu. Twubake Ubunyarwanda bushya bwubaha buri wese kandi abanyarwanda bagasabana nta mupaka n'umwe ubazitira haba mugihugu mu Rwanda imbere no hanze.
Ikindi ni uko aho kugirango u Rwanda rutege amaramuko y'intica ntikize ziva imahanga, nimureke duteze imbere ugusabana kw'ababyarwanda no kwisanzura mugihugu cyabo maze abanyarwanda n'amacuti yabo barusura binjize za miliyari na za miliyari mundege zijyayo n'izivayo buri munsi, mumahoteri ahora yuzuye, mu guteza imbere isoko ryo mugihugu n'amahanga, mugushora imari n'ibindi.
Nimureke ubumwe bw'abanyarwanda n'ubusabane tubibyaze umusaruro kandi bibe Inkingi ya demokasi isesuye.
Ndasoza ngira nti Intsinzi kubumwe bw´' abanyarwanda, njye ndayireba intsinzi mubice byose intsinzi ......
Harakaho ubumwe n'ubusabane bw'abanyarwanda bose
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 10/07/2016
RUTAYISIRE Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President wa Tubeho Twese ASBL
akaba ari n'Umukuru w'umurongo wa politiki y'Ubunyarwanda butavangura
Tel : +32 488 25 03 05 (Watsup, Viber)
Amafoto yandi wayasanga kuri link ya facebook iri kuri website y'Ambassade y'u Rwanda i Bruxelles
kuri iyi link: 















AMATEKA Y'UBUSABANE BW'ABANYARWANDA: RUTAYISIRE BONIFACE YIFATANIJE N'ABANDI BANYARWANDA KWIZIHIZA INTSINZI (LIBERATION DAY) MURI AMBASSADE Y'U RWANDA I BRUXELLES TARIKI YA 09/07/2016


<datauri-file.png>
Ndamenyesha abanyarwanda n'abatuye isi ko tariki ya 09/07/2016 nifatanije n'abandi banyarwanda mubirori by'intsinzi byateguwe n'Ambassade y'u Rwanda mu Bubirigi mu izina rya leta ya Kigali iyobowe na FPR n'andi mashyaka bafatanya.
Nitabiriye ubwo butumire muri gahunda y'Ubunyarwanda butagira umupaka mazemo imyaka myinshi nigisha hamwe na gahunda natangiye y'ibiganiro hagati y'amashyaka yose ya politiki yo mu Rwanda no hanze utibagiwe n'imirongo yose ya politiki nyarwanda.
Muri ibyo birori bya leta, nakiriwe neza bya kinyarwanda n'Ambassadeur n'abadiplomates bafatanya nawe, ndetse mperekezwa na bamwe muribo bajya kunyereka aho ikicaro cyanjye kiri iruhande rw'abakuru ba diaspora hakaba n'iruhande rw'Ambassadeur n'abadiplomates bagenzi be n'abadamu babo.
Abafashe amajambo ni umukuru wa diaspora twari twicaranye Nyakubahwa Muhigana Bonaventure akaba ari vice President wa RUGALI, undi ni Ambassadeur Nyakubahwa Olivier Nduhungirehe, abandi ni Nyakubahwa Musare Faustin umujyanama muri ambassade hamwe Nyakubahwa Bwitare batanze ubuhamya kumateka ababaje yibukwaga.
Ibirori byatangijwe n'abana bato baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu hakuriraho amagambo yagenewe uwo munsi hanyuma bisozwa no gusangira, kubyina no gusabana kw'abari aho bose.
Kubindeba sinigeze nigunga nk'umuntu unyuranije ibitekerezo n'amashyaka ayoboye igihugu kuko nakomeje kwitabwaho n'abari babishinzwe bose ndetse nkaba muba mbere batumirwa guserukira abandi mugucinya akadiho hamwe n'Ambassadeur n'abandi bayobozi n'abandi Banyarwanda bari aho bose.
Ndetse kubera gahunda yanjye izwi yo guharanira kuvanaho imipaka ibuza abanyarwanda gusabana hatezwa imbere Ubunyarwanda butavangura, byageze naho muri ibyo birori mu isoza abanyarwanda benshi basa n'abigaragambya bagira bati kuki utahawe ijambo !!! Ab'intwari bagiye no kubibwira abayobozi b'ambassade ariko byaragaragaraga cyane ko igihe cyarenze kuko gahunda z'amagambo zari zarangiye kare cyane. Umuryango nyarwanda rero kuba ufite abana b'u Rwanda nk'abo bafite ubutwari n'ubushake n'ishyaka byo kurwanira kubaka u Rwanda rwa bose no guha ijambo bose ni ikintu gikomeye cyane mumateka y'igihugu mu gihe kizaza buri wese agomba kubaha.
Ndibutsako ko kuva u Rwanda rwabona ubwigenge nta narimwe abana b'u Rwanda bigeze barubanamo mubusabane busesuye. Buri gihe hagiye habaho abanyarwanda ba leta n'abatari abayo. Hagiye habaho abanyarwanda bisanzura muri za ambassades z'u Rwanda n'abandi bazigendera kure cyangwa bakazihezwamo. Na none politiki yagiye ifatwa nk'umwuga wo kubeshya cyangwa kugirira nabi abandi banyarwanda, kubaheza n'ibindi bibi kuburyo u Rwanda rubarirwa no mubihugu ababiyoboye bavaho bishwe cyangwa bakagirirwa nabi,etc.
Ayo mateka mabi rero duhaguruke tuyace burundu. Twubake Ubunyarwanda bushya bwubaha buri wese kandi abanyarwanda bagasabana nta mupaka n'umwe ubazitira haba mugihugu mu Rwanda imbere no hanze.
Ikindi ni uko aho kugirango u Rwanda rutege amaramuko y'intica ntikize ziva imahanga, nimureke duteze imbere ugusabana kw'ababyarwanda no kwisanzura mugihugu cyabo maze abanyarwanda n'amacuti yabo barusura binjize za miliyari na za miliyari mundege zijyayo n'izivayo buri munsi, mumahoteri ahora yuzuye, mu guteza imbere isoko ryo mugihugu n'amahanga, mugushora imari n'ibindi.
Nimureke ubumwe bw'abanyarwanda n'ubusabane tubibyaze umusaruro kandi bibe Inkingi ya demokasi isesuye.
Ndasoza ngira nti Intsinzi kubumwe bw´' abanyarwanda, njye ndayireba intsinzi mubice byose intsinzi ......
Harakaho ubumwe n'ubusabane bw'abanyarwanda bose
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 10/07/2016
RUTAYISIRE Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President wa Tubeho Twese ASBL
akaba ari n'Umukuru w'umurongo wa politiki y'Ubunyarwanda butavangura
Tel : +32 488 25 03 05 (Watsup, Viber)
Amafoto yandi wayasanga kuri link ya facebook iri kuri website y'Ambassade y'u Rwanda i Bruxelles
kuri iyi link: 





------------------------------------


Monsieur Jonas,

Ikibazo ubaza Gasana Anastase kirerekana intambwe igomba guterwa n'abanyarwanda bamwe muri politiki. Muri politiki y'amashyaka menshi ntabwo iyo utanze igitekerezo
cyangwa ukavuga aho uhagaze uba ushyizeho itegeko cyangwa uciye urubanza nk'umu juge ufashe icyemezo.
Ngiryo ipfundo rya Demokarasi. Iyo utanze arguments zawe urareka n'undi agatanga ize mubwisanzure noneho mugakizwa n'ukuri k´uko ibintu biteye cyangwa uburyo ushoboye kwerekana koko ko ari wowe ufite ukuri.

Kuba waratangaje ko utabona kimwe na FPR intsinzi yayo sibyo bivuze ko ugomba kuba umwanzi w'umunyarwanda ufite ibyo bitekerezo by'ukundi azi cyangwa abona iyo ntsinzi. Ushobora gusanga uwo wundi nawe afite arguments zindi kuri we yumva zifatika (urugero: harimo arguments zigira ziti intsinzi si ibintu bibi byazanye nayo (nk'iyicwa ry'abantu n'ibindi) ahubwo intsinzi byibutsa ihirima ry'ubutegetsi bwa MRND bwari bwarahejeje abanyarwanda bamwe hanze y'igihugu bukanatsikamira abandi kandi bukananirwa no kurinda abishwe bose muri 94 n'ibindi bibi byabaye.

Iyo amaze rero kukubwira gutyo ugasanga ko intsinzi avuga idashobora kubangamira kubonera umuti ikibazo cy'abantu bishwe ushyize imbere baba abahutu cyangwa abatutsi, nibwo uhaguruka noneho ugacuma akabando nka Rutayisire Boniface ukajya kumusura ugendeye kubutumire yakoherereje noneho mukaganira mukagera kungingo zikomeye. Iyo ari umugabo nyamugabo agutumira ku munsi w'ibirori mukaganira bakanagutaramira.

Ibyo nibyo Habyarimana Juvenal atakoze kuko yashoboraga kuganira n'impunzi z'abatutsi bagafatanya kubaka igihugu abatutsi ntibakenere gushoza intambara. Ibyo nibyo FPR ikoze iganira na Rutayisire Boniface hamwe n'abo bafatanije bose mumurongo w'ubunyarwanda. FPR niramuka ikomeje kugira abagabo n'abagore bafite ubutwari n'ubuhanga bazaganira n'abo mumurongo w'ubunyarwanda haboneke umuti kukibazo cy'abantu bose bishwe kandi habeho na demokarasi isesuye ndetse n'iterambere rya économie kuko bizavanaho inzitizi zibuza abanyarwanda b'amoko yose n'imyumvire yose gusura no kwisanzura mugihugu cyabo.

Nka buriya kiriya kiriya gikorwa cyakozwe na Rutayisire Boniface cyo kujya mubirori by'intsinzi bya FPR kirafasha mbere na mbere abanyarwanda bo mumashyaka yo mugihugu imbere ndetse no hanze kuko byerekana ko kuba opposant ukaze ukaba uvuga ibibazo bikomeye FPR itinya, bitavuze ko uri umwanzi. Birerekana ko ahubwo opposant ashobora kugufasha kubona umuti w'ibibazo byakunaniye kandi ibyo bikagerwaho neza kubera ko yakwegereye akagutinyura mukaganira.

Abatumva rero umurongo w'ubunyarwanda, ibi biraberekako ari umurongo wa politiki uhamye utari ibigambo no kubeshya rubanda ibyo utazakora. Hari uwavuze ngo umurongo w'ubunyarwanda butavangura niyo opposition y'ukuri ibereye abanyarwanda bose n'amoko yose none biragenda bigaragara mubikorwa.
Sinzi niba iki gisubizo Gasana Anastase adashobora kucyuzuza kuko Jonas bigaragara ko atabazaga byo kwibariza.
Mugema
-------------------------

Le 12 juil. 2016 à 04:41, "ndimbati jonas ndimbati@gmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :

Akabazo kuri Ambassadeur Gasana Anastase
Bwana Gasana Anastase,
Nari mfite akabazo k'amatsiko nagiraga ngo nkubaze, kandi ndagusabye ngo umpfe agasoni unsubize. Mu minsi yashize, mwashishimuye umwandiko muremure musobanura ukuntu iriya tariki y'uwa 4 Nyakanya yiswe iyo « kwibohora », mu by'ukuri ari itariki y'icyunamo, iranga imyaka makumyabiri n'indi ishize ubutegetsi bwa F.P.R bufashe abanyarwanda ku gakanu.
Ntibukeye kabiri, dore uwo mufatanije kandi unabakuriye mu murongo wa politiki wanyu, ariwe Rutayisire Boniface, ngo arajya kwishimana n'izindi « Nkata » mu byo kwishimira « intsinzi » igejeje abanyarwanda b'ingeri zose ku buce!
None se Bwana Gasana, nk'umuntu waminuje kugeza aho wigisha muri Kaminuza, iyo myitwarire ubwo bayita nguki muri za « démarches scientifiques » zizwi?!
Ejo hashize, umurongo mwitwa ko muhagarariye wamaganye uwo munsi w'iya 4 Nyakanga, yemwe mukanavuga ko habonetse ubutegetsi buboneye uwo munsi wagenda nka nyomberi nk'uko uwa 5 Nyakanga wagiye; none uyu munsi uwo mwungirije mu murongo w' « ubunyarwanda bw'uko ntawaje kuvumba iwabo » arajya kubyina « intsinzi » muri Ambassade y'u Rwanda!!!
None se Professeur Gasana, uri kumwe na Rutayisire mu ntsinzi cyangwa uri kumwe nawe mu nyandiko zawe ubwawe?!
Cyakora nabonye Rutayisire yari afashwe neza da! Chantal Karara yari amuri hafi kwa "kila kitu", yamuterekeye amaso reka sinakubwira!!!
Muzabyinisha Abanyarwanda muzunga, na ryari?!



2016-07-11 22:36 GMT-04:00 Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>:
Jean Bosco Sibomana na Munyabagisha Francois muvuze ukuri muri abagabo bashyira mu gaciro mugashiima ibikwiye gushiimwa mukagaya ibikwiye kugawa nka biriya byo gutukana ku mbuga. Mperuka abantu bo muri opozisiyo tugaya cyane abayobozi ba FPR kubera umuco mubi wabo wo gutukana, byumwihariko gutuka twe abatavuga rumwe nabo muri politiki ngo turi umwanda, ibigarasha n'ibindi bitutsi ntiriwe nsubiramo kuko nzi ko mubizi. None hano ku mbuga bamwe mu bagaya FPR gutukana ni bo bafashe iyambere mu gutuka bagenzi babo basangiye kuba muri opposition. Ni yo kandi mwaba mutanasangiye ibitekerezo mutari na kumwe muri opposition wazana ibitekerezo byawe akazana ibye ariko ntumutuke ngo ni imbwa ngo ni iki! Gutukana muri politiki byerekana intege nke za nyir'ugutukana.
Rutayisire Boniface ni perezida w'ishyaka Banyarwnda akaba n'umuyobozi w'umurongo wa politiki y'ubunyarwanda nyakuri butavangura amoko n'uturere n'ibindi byose by'urwitwazo abanyarwanda bamwe bakunze gukoresha kugirango bigizeyo abandi banyarwanda. Kuba yaritabiriye ubutumire bwo muri Ambassade y'u Rwanda ntacyo bihinduraho ku myumvire ye ya politiki no ku murongo we wa politiki kuko atavuye mw'ishyaka Banyarwnda ngo ajye muri FPR cyangwa PSD. Nta n'ubwo yavuye mu murongo wa politique ishyaka rye ryimeje kubamo ngo ajye mu murongo wa politiki wegamiye cyangwa wubakiye ku mateka ya FPR, cyangwa umurongo wa politiki yegamiye cyangwa yubakiye ku mateka ya MRND, cyangwa umurongo wa politiki yegamiye cyangwa yubakiye ku mateka ya MDR. Sinumva rero uwikoma Rutayisre Boniface amutuka icyo amuziza.
Jye numva ko abantu batagomba kumva politiki mu buryo buri aussi simpliste ngo bayibone buri gihe en opposition entre le noir et le blanc bakibagirwa ko le gris/gray nayo ibaho. Ahubwo turashima abanyarwanda bari muri uriya munsi mukuru twamenye ko bijujuse bagaya ambassade kuba itahaye ijambo Rutayisire nawe ngo agire icyo avuga. Abantu nk'abo bijujuse biragaragara ko bazi ko le gris/gray ibaho kandi ko banyotewe na demokarasi n'ukwishyira ukizana kwa buri muntu mu bitekerezo bye. Ni yo mpamvu bashakaga ko na Rutayise ahabwa ijambo. Abantu banyotewe na demokarasi; mureke abantu bisanzure he kugira ubabohera a droite ngo undi ababohere a gauche; nimubareke bisanzure buri wese yikorere amahitamo ye akurikije ibitekerezo bye bya politiki n'umutima nama we.
Dr.. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose akaba n'umuyobozi wungirije w'umurongo wa politiki y'ubunyarwanda nyakuri butavangura amoko n'uturere n'ibindi byose by'urwitwazo abanyarwanda bamwe bakoresha kugirango babone uko bigizeyo abandi banyarwnda.

2016-07-11 19:47 GMT-04:00 Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>:
Usenya urwe bamutiza umuhoro. Ibi bintu murimo byo gutukana birimo birasenya imbuga zari zisanzwe zarashegeshwe. Iyi posting ya Munyabagisha ndumva itasohotse kuri DHR. Rutayisire nawe yohereje posting ye à +71 destinataires! Mperuka cyera ba modérateurs bahana, bakihanangiriza abatukuna. Aka kaduruvayo karasenya izi mbuga nibidakosorwa. Ubu rwose umunyarwanda aserutse akabasangiza udufoto tw'umunsi mukuru, murumva hari akabazo na gato byagombye guteza???


Le lundi 11 juillet 2016, Mem memajp2000@yahoo.fr [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :

Bwana Nizeyimana Christophe (alias Tuvugishukuri),

Politiki iragusize pe none uranze ugumye muri extremisme n'ubuswa?

Ubwo se politiki ya Rutayisire Boniface y'Ubunyarwanda butagira umupaka yo kutagira aho yiheza cyangwa ahezwa ntuyigiriye ishyari kumugaragaro ikaba igusize?
Nyamara ugaragaje kuba igifura kubera ko ibintu bigusize ugashwanyuka ugatukana!!!!!

Erega mugomba gukora telechergement (downloading) mugushyira ubwenge bwanyu kugihe. Kuba opposant politique si ukuba umwanzi w'uwo mudahuje ibitekerezo. Uko niko mu maze igihe mwishuka mukanabizanamo iterabwoba.

Ba extremists mwese mwaba hutu cyangwa tutsi muhinduke bwangu kuko amateka arimo arabasiga.
Ngicyo ikishe u Rwanda umunyarwanda ntashobora korohera undi badahuje
Ibitekerezo n'imibonere muri politiki.
Abifuza igihugu cya bose rero mukenyere mukomeze uru rugamba turutsinde.
Mugema
--------------------

Expéditeur: Francois Munyabagisha <fmunyabagisha@hotmail.com>

Objet: Rép : [fondationbanyarwanda] Photos FACEBOOK AMBARWANDA.be: RUTAYISIRE BONIFACE YIFATANIJE N'ABANDI KWIZIHIZA INTSINZI MURI AMBASSADE Y'U RWANDA I BRUXELLES

Duharanira twimazeyo guca umuco wo kwica. Ni byo cg si byo?
Iki kerekezo gisa ni ikili kure nk'ukwezi. Si byo aliko si hafi hano!
Uwabanza agaca ingeso yo gutukana no kurangazwa n'abavumba.

N-kubahwa JC (T-ukuri) uliya mugabo uramuziza iki? Uretse ko nta n'icyo umuntu yagahoye undi. Bonifasi R afite imyumvire ye, bishoboka ko mutayisangiye. Afite vision ye, noye kuvuga misiyoni ye. Mwemerere akore m'uburyo bwe. Nawe ukore uko ubwenge bwawe bukumulikira. Niba wamufataga nk'uwo mufatanyije urugendo, muhe imhumeko nziza, uguhize ubutwari muratabarana.



Mugire Imhagalike n'Ubugingo (Ayez la droiture et une saine santé) !

Francois M. (1-819-461-0353)
Il y a dans tout comportement d'autrui notre part d'influence par nos actions, nos omissions, nos attitudes ou nos pensées. C'est ensemble que chacun peut s'élever et contribuer à l'amélioration de la vie autour de soi.
-----------------------------

«Ne tuez pas Gitera, tuez Ikibimutera (la cause)», sé Rudahigwa, roi du Rwanda, 1957.



Date: Mon, 11 Jul 2016 21:31:24 +0000
From: psj_survivors@yahoo.com
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Photos FACEBOOK AMBARWANDA.be: RUTAYISIRE BONIFACE YIFATANIJE N'ABANDI KWIZIHIZA INTSINZI MURI AMBASSADE Y'U RWANDA I BRUXELLES
------------------------------------

Le 11 juil. 2016 à 20:32, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :






__._,_.___

Posted by: Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (5)

Save time and get your email on the go with the Yahoo Mail app
Get the beautifully designed, lighting fast, and easy-to-use Yahoo Mail today. Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.