Pages

Monday 22 August 2016

Re: [haguruka.com] Ruhigira Enoch

 

Michel,
 
Ndabona ikibazo cyashyizwe ahagaragara utacyumvise neza kubera  izi mpamvu:
 
1. Politike idahwitse cyangwa se itabaho  mu mashyaka ya opposition yo kurwanira abanyarwanda barengana kubera ubutegegetsi bwa Kagame. Ntacyo bimaze kuvuga ko murimo kwiga ikibazo cya Ruhigira kuko n'ubwo ikibazo cya cyakwiga iyo politike ya Kagame ntizavaho. Kugeza ubu icyo FDU yakoze kizwi kandi kigaragara ni ukohereza Ingabire  Victoire mu rufungo mu Rwanda.
2. Kagame afite abakozi bagize igihe n'ubushobozi bihagije byo  gushakisha abo yita abicanyi. Dore hamaze imyaka irenga 20 abikora. Abategetsi bose mu Rwanda ni batutsi kuva ku murenge kuza ku gihugu cyose. Bagombye kuba bararangije gutahura abaicanyi.
Gacaca zaciye imanza zerekana abicanyi kandi barahanwa. Hiyongeraho n'urukiko rwa Arusha. Biratangaje rero ko Kagame agikora amaliste y'abicanyi iki gihe.
3. Kagame n'abandi batutsi bose birengagiza nkana ko umuntu yashoboraga gukora muri Presidensi y'u Rwanda, muri Ministere cyangwa se ikigo cya leta runaka, yari umwarimu, yari umunyamakuru, yari umusirikare, yakoraga mu ishyaka iri n'iri ryari ryemewe icyo gihe, adashikiye ubwicanyi ndetse n'ubutegetsi bwariho. Akaba yari yakoraga akazi ngo ahembwe  maze atunge umuryango we . Abo bose rero bamwe bashobora kuba bari hanze ni abicanyi kandi bari ku malitse menshi yakomeje kuvugururwa. Kagame nawe ndizera ko atahamya ko abatutsi bose bafite imilimo nk'iyo bashyigikira ibyo akora.
4. Icyo narangirizaho ni uko na gihe tutagaragaje ko umututsi ari umugome, agira urwango mu mutima we. Ayo maliste  ahora avuguruzwa ni ibyo agaragaza.
 

Inyandiko iri hasi aha iravuga iti: " Kugeza ubu MICT irashakisha abantu umunani bahunze ubutabera, ndetse n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatanze impapuro zo guta muri yombi abantu 538 mu bihugu 34, ariko ngo nta kintu gifatika bitanga"
 
 
U Rwanda rwasabye ko u Bufaransa busabwa ibisobanuro ku kutaburanisha abakekwaho Jenoside
Yanditswe kuya 20-04-2016 saa 18:41' na Rabbi Malo Umucunguzi
     

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko hari ibihugu bigishidikanya ku guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside, n'abafashwe hakaba ubwo badakurikiranwa nk'uko byakagombye.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yakiraga Serge Bremmertz, Umushinjacyaha w'Urwego rw'Umuryango w'Abibumbye (MICT) rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Mu bibazo by'ingenzi Minisitiri Busingye yagejeje kuri uyu Mushinjacyaha, harimo uburyo abakekwaho uruhare muri Jenoside bahunze ubutabera bashakishwa.
Busingye yagaragaje ko ICTR mbere yo gufunga imiryango, hari imanza yohereje mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo u Bufaransa.
Yavuze ko u Rwanda rwohererejwe abantu batatu barimo Jean Uwinkindi mu 2012, ubu wamaze kuburanishwa, Munyagishari Bernard woherejwe mu 2013 nawe urubanza rwe rwatangiye kumvwa, na Ladislas Ntaganzwa watangiye kugezwa imbere y'ubutabera.
Gusa ngo ku manza zohererejwe u Bufaransa haracyarimo ikibazo gikomeye. Yakomoje kuri Padiri Munyeshyaka Winceslas woherejwe mu Gushyingo 2007, ariko ntihashyirwa ingufu mu kumuburanisha.
Minisitiri Busingye yakomeje agira ati "Nyuma y'imyaka umunani yo kugenda biguru ntege, ikirego cye muri Kamena 2015 cyahagaritswe mu buryo butumvikana."
Ikindi kirego ngo ni icya Bucyibaruta Laurent woherejwe mu Bufaransa mu 2017, ariko ngo urubanza rwe ruracyari mu iperereza ry'ibanze nyuma y'imyaka hafi 10.
Yakomeje agira ati ''Nubwo hari ibibazo nk'ibi, ntihajya havugwa abagenzuzi bigenga ba ICTR cyangwa MICT bajya gukora iperereza ku miburanishirize y'imanza mu Bufaransa cyangwa ngo basabe Guverinoma y'u Bufaransa gusobanura impamvu nta gikorwa, nk'uko bigenda ku Rwanda. Nk'uko utangiye inshingano nshya nk'Umushinjacyaha w'uru rwego, ndizera ko uzasuzuma iki kibazo."
Umushinjacyaha Serge Bremmertz yijeje gutanga ubufasha mu buryo bushoboka, cyane ko ari mu mwanya ufatirwamo ibyemezo muri MICT.
Yavuze ko ari uruzinduko rwe rwa mbere akoze nk'Umushinjacyaha wa ICTR, ariko ngo si ubwa mbere yari aje mu Rwanda ku kibazo cy'abantu bahunze ubutabera bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi ngo bituma yumva neza agaciro bifite kubagizweho ingaruka na Jenoside, igihe uwayigizemo uruhare ashyikirijwe ubutabera.Uyu mushinjacyaha kandi yavuze bishimishije kuba abantu boherejwe mu Rwanda baburanishwa, nubwo atari ko bimeze ku bindi bihugu.
Ati "Ndumva neza ibyo muvuga ku bijyanye n'ibindi bihugu, mu gihe kiri imbere nzajya i Paris guhura n'ubucamanza mu kurebera hamwe uko imanza zihari zimeze."
Nta ngufu zihagije zishirwa mu gushakisha abakekwaho Jenoside
Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko u Rwanda rwashimishijwe no kuba Ladislas Ntaganzwa uheruka gufatirwa muri RDC yarashyikirijwe u Rwanda ngo aburanishwe, gusa ngo birasa n'agatonyanga mu nyanja.
Kugeza ubu MICT irashakisha abantu umunani bahunze ubutabera, ndetse n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatanze impapuro zo guta muri yombi abantu 538 mu bihugu 34, ariko ngo nta kintu gifatika bitanga.
Busingye ati "Abenshi muri aba hari ahantu bidegembya kandi bakihisha. Twatunguwe cyane no kubona uburyo Ladislas Ntaganzwa yasaga neza ubwo yashyikirizwaga u Rwanda. Yasaga n'umuntu uba mu mudendezo, bitandukanye no kuba yari yihishe mu mashyamba ya RDC mu myaka 22 ishize."
Busingye avuga ko ibi bigaragaza ko abandi benshi bahunze bashobora gutabwa muri yombi igihe byaba bishyizwemo imbaraga n'ubushake bwa politiki.
Serge Bremmertz yavuze ko buri kibazo yagejejweho gikeneye inama yihariye, cyane nko ku kugira ngo abahunze ubutabera barimo Felicien Kabuga, Augustin Bizimana na Protais Mpiranya, batabwe muri yombi, hakenewe imbaraga zihurijwe hamwe.
Serge Bremmertz usanzwe ari n'Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia, yagizwe Umushinjacyaha wa MICT kuwa 26 Gashyantare 2016, uru rukaba ari uruzinduko rwa mbere agiriye mu Rwanda nyuma y'izo nshingano nshya.


On Sunday, 21 August 2016, 15:04, "Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [haguruka]" <haguruka@yahoogroups.com> wrote:


 
Iki kibazo cya Ruhigira kirareba benshi bari ku ma liste Kagame ahora asubiramo buri mwaka yongeramo abandi bitewe ni uko bari abakozi ba Leta mu Rwanda, cyangwa ubu bari muri opposition, cyangwa se bahunze igihugu kubera ko barwanije ku mugaragaro intambara na genocide Kagame yashoyemo abanyarwanda kandi akaza abica urubozo. Kugeza ubu abiyita aba nyapolitike bo muri opposition ntacyo bakoze ngo bamagane iryo hindura rya buri gihe ry'ayo ma liste ku mpamvu za politike kandi ngo binamenyeshwe ibihugu ayo maliste yoherejwemo. Bararebera gusa nyamara bamwe muri abo bari kuri ayo maliste. Ibyabaye kuri Ruhigira nabo bizabageraho. 

On Saturday, 20 August 2016, 13:32, "Claudine Vidal clvidal@ehess.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:




__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.