Pages

Monday 29 August 2016

[haguruka.com] Re: *DHR* Ngo Bizimana wa CNLG arega Tasiyani Ndolimana gucumbetsa "double genocide"?

 

Mu Rwanda, umuntu wese ukomoje ku byaha by'intambara, RPF ihita imuregwa kugira ingengabitekerezo, kwemera double genocide cg gupfobya genocide yakorewe abatutsi.

Reka twibuke bimwe mu byo Mme Victoire Ingabire azira:

[Biragaragara ko inzira y'ubwiyunge ikiri ndende. Iracyari ndende kandi koko urebye abantu bishwe muri iki gihugu ntabwo ari ikintu cyahita kirangira ako kanya. Ariko nanone n'iyo urebye usanga nta ngamba ya politiki ihari ifatika yo gufasha abanyarwanda kugera ku bwiyunge. Kuko nk'ubu hano turareba kuri uru rwibutso ruragarukira mu by'ukiri ku bantu bahitanywe n'itsembabwoko ry'abatutsi. Haracyari uruhare rundi rw'itsembatsemba ryakorewe abahutu kuko nabo barababaye bashyigikiye abantu babo bishwe nabo baravuga bati: "mbese ibyacu bizagerwaho ryari?"].

http://hungryoftruth.blogspot.com/2013/03/gisozi-ijambo-rya-victoire-ingabire.html?m=1

Tatien Ndolimana we simushira amakenga. Ashobora kuba yifitiye izindi gahunda zitazwi nk'uko bigaragara muri iyi nyandiko ya Marc Matabaro:

Tatien Ndolimana Miheto na Dr Bizimana Jean Damascène barapfa iki?
http://www.therwandan.com/ki/tatien-ndolimana-miheto-na-dr-bizimana-jean-damascene-barapfa-iki/ 


On Aug 29, 2016, at 1:23 PM, Agnès Murebwayire agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Yemwe! Iyi post yose ya Ndolimana kuri Facebook ntaho yerekana ibyo avuga ko ngo Bizimana wa CNLG amurega gucumbetsa "double génocide.

Dore ng'iyi hepfo, hanyuma uwaba abyumva kundusha ansobanurire.

"Abaswa n`inkundarubyino, barangiza uRwanda.

Hanze aha hari abantu banganya ubwenge na ba ba Dogiteri President Kagame yita injiji, usanga baragwije za diplomes ariko ari injiji zirimo zangiza igihugu/zangiriza abanyarwanda, hari kandi bagenzi babo inkandagirabitabo zidakozwa gutekereza.

Ndi mu bantu bize uko impunzi z`abanyarwanda zarwanirirwaga n`Inkotanyi zazatuzwa, n`uburyo byashoboka.

Ndi mu bantu batekereje kuva umunsi abagenosideri batsindiweho, buryo ki abarescape bakwitabwaho, buryo ki twashyingura mu cyubahiro abacu, buryo ki habaho rééducation y`abanyarwanda muri rusange.

Uyu munsi ibitekerezo byange biragusha ku ngingo yo gukora ibikwiye ngo ejo ejo bundi, abanyarwanda twese, abatutsi, abahutu n`abatwa, abayobozi n`abayobowe, tugire imibonere imwe n`imyumvire imwe y`amateka y`uRwanda, by`umwihariko ku ruhande rumwe génocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande, amateka y`intambara n`ingaruka zayo mu Rwanda kuva 1990 kugeza abagenosideri batsinzwe, na nyuma gato bagerageza kongera gutera uRwanda.

Maze iminsi ntanga ibitekerezo mu gikorwa gikwiye kuzashoboka, cyo kuzibuka ubuziraherezo, de generation en génération, genocide yakorewe abatutsi, ku rundi ruhande hakanabaho kuzahora twibuka ubuzirahezo intambara y`uRwanda ya 1990-1994, mbese ibyacu bikaba nk`ibya genocide yakorewe abajuifs hamwe n`intambara y`Isi ya 1940-1945.

Gutekereza kuri iyi ngingo ikomeye yo kureba icyatuma abanyarwanda tugira lecture imwe ku mateka yacu abanyarwanda, umuyobozi wa CNLG abyita kugira ingengabiyekerezo ya genocide, kuriwe kubona ko uRwanda rukwiye kuzibuka ubuziraherezo izi tragédies zombi, abyita ingengabitekerezo ya génocide cyangwa double génocide.

Kwibuka iyi ntambara, umuyobozi wa CNLG Bizimana, sinzi niba hari icyo bimubangamiyeho; kwibuka iyi ntambara, hakubiyemo  
byinshi, kw`isonga hakabamo libération (gufata igihugu no gutsinda abagenosideri), hakabamo no kwibuka impamvu zateye iyi ntambara, kwibuka abayiguyemo (honorer la mémoire des victimes militaires des 2 armées ainsi que des victimes civiles), no kubahiriza intwari zatsinze (kuziha impeta n`ibindi), byose bigakorwa neza neza nk`uko bikorwa na Israel n`ibihugu by`uburayi n`America) igihe cya commémorations za Shoah n`igihe cya commémorations z`intambara z`Isi (iya 1914-1918 n`iya 1940-1994).

Imitekerereze nk`iyi ye, yo kutifuza izi commémorations zombi, ni ubuswa kuko gusiba ipagji ikomeye cyane y`amateka y`igihugu (gaumer une page grave constitutive de l`histoire d`un pays), ni ugusenya si ukubaka, bitihi se ni ukubaka ku musenyi.

Ntabwo millioni zigera kuri 70 bahitanwe n`intambara ya kabili y`isi, amateka avuga ko ababishe/icyabishe ari génocide, ntabwo commemorations z`iyi ntambara zivangwa na commémorations za Shoah, nyamara byombi bizahora byibukwa ubuziraherezo.

Rwanda naryo rukwiye kuzibuka ubuziraherezo amateka akomeye yarwo, by`umwihariko ayubakirwaho, uRwanda rwa nyuma ya 1994. Si umuyobozi wa CNLG ukwiye kuvuga ko bidakwiye, ese bimuteye ipfunwe?

Nakomeza bene iyi mitwalize, ndizera ko ababishinzwe bazahita babona ko adafite ubwenge bwamufasha nibura gupfundura udushumi tw`inkweto z`uwo yasimbuye kuri uwo mwanya.

Kuwa 22/08/2016

Tatien Ndolimana Miheto"


Envoyé de mon iPad

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.