Pages

Wednesday 30 November 2016

TR: [haguruka.com] U Rwanda rwateye utwatsi gahunda ya EAC yo gutwarira ibinyabiziga ibumoso

 

Abanyafurika ni ibihangange! Aho kwiga ibibazo bafite, bahitamo gusimbukira kuli za nyirarureshwa. 

Murebe amamodoka ali mu Bwongereza no muli EU isigaye nyuma ya BREXIT, maze mayagereranye  (mu bwinshi no mu bwiza) nayo muli EAC. Ni mumara kubona aharusha ahandi ayo mamomodoka , noneho mwibaze imhanvu mu Burayi nta kibazo kiraboneka ku bijyanye n'ibyo byo gutwalira ibimoso cyangwa se ibulyo, aliko kikaraza rwantambi abategetsi ba EAC

Ibi bilibutsa umuntu waba afite inka imwe akavuga ko yabuze ubwatsi mu milima ye ya 10ha, nyamara uwaba afite inka 20 ntabe yagira ikibazo cy'ubwatsi muli izo 10 ha. 

EAC igomba kuba yifitiye ibindi bibazo, bitagira aho bihuliye n'ibyo gutwalira imodoka ibulyo cyangwa ibumoso.



De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com>
Envoyé : lundi 28 novembre 2016 21:52
À : Haguruka Group; urwanda_rwacu@yahoogroupes.fr; Fondation Banyarwanda
Objet : [haguruka.com] U Rwanda rwateye utwatsi gahunda ya EAC yo gutwarira ibinyabiziga ibumoso
 
 


U Rwanda n'Ubu Burundi biri mu kuri kuko gutwarira ibumuso si ngombwa mu gihe technology yo gutwara imodoka irimo gutera imbere cyanee hakoreshejwe SatNav.
Nkuko mubizi hari urujya n'uruza hagati yu Bufaransa na UK. Urwo rujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa  hagati y'ibyo bihugu byombi ni urwa mbere ku isi rwitabirwa n'bantu benshi. Abongereza bagendera i buumoso naho Abafaransa bakagendera iburyo. Ntabwo rero nigeze n'umva aho ibyo bihugu ibyinubir a uburyo bwo gutwra imodoka muri kimwe muri icyo gihugu.

--------------------------------------------------------------------------
Ibihugu bitandatu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), birasa nibyananiwe kumvikana ku cyifuzo cyo guhuza ibijyanye n'ikoreshwa ry'imihanda cyane cyane uruhande rwo gutwariramo ibinyabiziga.
Muri uyu muryango ibijyanye no gutwara ibinyabiziga ntibivugwaho rumwe kuko u Rwanda n'u Burundi bitwarira mu ruhande rw'iburyo mu gihe ibindi bihugu nka Tanzania, Uganda, Kenya na Sudani y'Epfo bitwarira mu ruhande rw'ibumoso.
Byari byasabwe ko u Rwanda n'u Burundi nabyo byahindura uburyo bwo gutwara ibinyabiziga ariko inyigo yakozwe n'itsinda ryo muri Kaminuza ya Dar es Salaam kuri icyo cyifuzo igaragaza ibindi.
Nkuko Daily News yabyanditse, Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ya Kenya, Peter Njoroge, mu mpera z'icyumweru gishize yatangaje ko iyo nyigo yerekanye ko u Rwanda n'u Burundi byateye utwatsi kiriya cyifuzo.
Yagize ati "Twasabye agashami gashinzwe iby'ubufatanye mu nganda ka Kaminuza ya Dar es Salaam ngo gakore inyigo ku guhuza uburyo bw'ikoreshwa ry'imihanda mu bihugu bigize EAC, harimo n'uruhande rwo gutwariraho ibinyabiziga."
Yakomeje avuga ko iyo nyigo yerekanye ko kuba ibihugu byose byatwarira ibinyabiziga mu ruhande rumwe bidashoboka kuko guhindura ubwari busanzwe byasaba amafaranga menshi ibihugu byahindura kandi bigasaba kuvugurura ibikorwa remezo by'ubwikorezi.
Mu Rwanda cyangwa mu Burundi abashaka guhindura uburyo bwo gutwariramo imodoka byabasaba amadolari ya Amerika arenze 500.
U Rwanda rwari rwagaragaje ubushake mu guhindura uburyo bwo gutwaramo ibinyabiziga ariko inyigo yaje kwerekana ko bitari mu byo rukeneye byihutirwa.
Tanzania, Kenya na Uganda bitwarira ibinyabiziga ibumoso, nk'umurage basigiwe n'Abongereza babakolonije. Ni mu gihe u Rwanda n'u Burundi nabo bakomeje uw'Abafaransa wo gutwarira iburyo.
Abatwara ibinyabiziga mu bihugu bigize umuryango wa EAC bavuga ko nk'iyo bavuye nko mu Rwanda bakajya Tanzania bisanga batwarira imodoka mu kuboko kutariko.

Source: igihe.com

Kwamamaza
 

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.