Pages

Friday, 11 May 2018

[haguruka] Dr. Théogène Rudasingwa yaba yaragiranye igihango na FPR-Inkotanyi cyo guhoza abanyarwanda mu marira n’imiborogo?

 


Dr. Théogène Rudasingwa 

11/05/2018, Yanditswe na Bizabagora Patient

Igitabo cy'umunyamakuru Judi Rever cy'avugishije menshi benshi kandi na n'ubu kiracyayabavugisha. Bamwe mu bahoze ari abambari n'inkoramutima zikomeye za Paul Kagame na FPR-Inkotanyi cyabambitse ubusa.  Uyu Judi Rever ni munyamakuru w'umunyakanada. Akora akazi ke k'ubunyamakuru nk'umuntu  wigenga (journaliste freelance). Akorera ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye birimo Ibiro-ntaramakuru by'abafransa (AFP), Le Monde Diplomatique, Radio mpuzamahanga y'abafransa (RFI) n'ibindi…. Ni umwe mu banyamakuru bashishikajwe n'itangazamakuru ricukumbura (journalisme d'investigation). Mu gitabo cye amaze gusohora ku Rwanda yise « The Praise of the blood – The Crimes of the Rwanda Patriotic Front », ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo: "Igisingizo cy'inkaba y'amaraso – Ubwicanyi ndengakamere bwa FPR" yashyize ku karubanda ibyahwihwiswaga na bamwe n'ibyari amabanga ku bwicanyi ndengakamere bwakozwe na FPR-Inkotanyi, ubu iri k'ubutegetsi mu Rwanda. Muri icyo gitabo agaragaza kandi uruhare rwa bamwe mubayobozi ba FPR muri ayo marorerwa ndengakamere yibasiye inyoko-Muntu. Bamwe muri abo bayobozi ba FPR-Inkotanyi  bagiye berekana aho bahagaze ku nkuru zicukumbuye z'uyu munyamakuru abandi bakaba bakomeje kuruca bakarumira. 

Dr. Théogène Rudasingwa wahoze ari umunyamambanga mukuru wa FPR-Inkotanyi ari muri abo bamwe bamaze kugaragaza aho bahagaze ku gitabo cy'uyu munyamakuru. Inyandiko ye ndende inenga bimwe mu bivugwa n'uyu munyamakuru yateye benshi kwibaza kuri Dr. Théogène Rudasingwa no gushyira utubazo n'utubazo ku byo we ubwe yagiye atangaza anasabira imbabazi mu izina rye. Umwe mu abakunzi b'ikinyamakuru "UMUNYAMAKURU" uzi neza kandi wabaye muri FPR-Inkotanyi, amaze kumva ibyo Dr. Théogène Rudasingwa anenga uyu munyamakuru, yaratwandikiye adusaba kumusohoreza ubutumwa bwe kuri Dr. Théogène Rudasingwa.

Mu bibazo yibaza kandi amubaza harimo aho yerekana ko uyu Dr. Théogène Rudasingwa afatanye ikiganza mu kindi na FPR-Inkotanyi kandi ko imbabazi yagiye asaba yabikoze mu nyungu ze bwite za politiki, ko atari abikuye ku mutima kandi ko yirengagiza nkana ibyo abahoze ari abasirikare bakomeye ba APR bagiye batangaza, kugeza ubu atari yagatinyutse kuvuguruza; arerekana kandi ko kubera ko yatunzwe agatoki muri iki gitabo aribyo bishobora kuba bimuteye kwiyasira akarenga akarahira avuga ko uyu munyamakuru w'umucukumbuzi hari aho akabya cyangwa se ngo ubundi agahimba ibinyoma bitajyanye n'imiterere ya FPR-Inkotanyi yabereye umunyamabanga mukuru. Uyu musomyi n'umukunzi wacu, aragenda akagera kure akerekana ko Dr. Théogène Rudasingwa mu mbabazi yagiye asaba atari agambiriye kwimikaza imbere UKURI no gusiza ikibanza cy'inzira y'ubwiyunge nyakuri bw'abanyarwanda nk'uko abantu bari batangiye ku byibeshya ho. Dore aho ahera abyemeza:

Utubazo nabaza Dr. Théogène Rudasingwa ni utu: Kuki abantu nka ba Lizinde, Kanyarengwe bari abasirikare ariko badashobora kujya kuyobora imirwano nk'abandi? Ni uko bari abaswa cg bahishiriwe ibyakorwagwa? Ese kuki Capitaine Muvunanyambo tutamubona abahe? Yishwe ate? Ese Biseruka ari hehe? Uwitwa Sekamana Déo yaturutse i Burundi wari ingenieur we arai he? Waba wibagiwe cyangwa urirengagiza ko nawe yishwe ku maherere n'abo wowe ubwawe uzi? Ushatse kwirengagiza ko utazi icyo aba bose bazize cyangwa ko utazi uko bishwe? Théogene Rudasingwa nka Major uba iruhande rwa Kagame ntacyo rwose ubiziho? Ese abana bavuye mu Rwanda bakubitwaga amafuni kuri Training wavuga ko bidafitanye isano na gahunda yo gutegura kuzataha muyobora mwenyine? Haba aba batutsi cg abahutu? Ese wazatubwiye icyatumye bafungura gereza ya Ruhengeli? Ese watubwira impamvu umugore w'umututsikazi uzwi ku izina rya "Mama Jeanne" ibye? Ko yageranye i Buganda n'abari bamaze gufunguwa kuki atigeze agaruka? Ese watubwira impamvu FPR yageze mu Ruhengeli ikabona abanyeshuli bahunga ntibakize ahubwo ikitwalira abanyapolitiki gusa? Nk'umuntu w'umuyoboke n'umuyobozi muri FPR (icyo gihe) waterura ukihandagaza ukavuga ko utari uzi neza ko abo banyapolitiki FPR yari abakeneye ho kubagira agakingilizo?

Akandi kabazo kanjye: Ese kuba Dogiteri  muri FPR bivuga kudatwara imbunda n'ibigendana nayo nko kwikiza urasa uwo bakubwiye cyangwa wowe mu mutima nama n'ubwenge byawe ubona ko ari "haduye", umwanzi ? Dr. wo muri FPR ntiyemerewe kurasa? We se ntaba ari ku ntambara nk'abandi? Ese aho bavuriraga haduye ariwe les FAR (Forces armées rwandaises) ntiyashoboraga kuhagera? None se ko yagiye ahagarira mu mishyikirano henshi kandi akaba azi neza ko abana b'abatutsi bicwaga basanze FPR, icyo kuli we Umututsi wari mu Rwanda hali icyo yali amubwiye? Ese ko uvuga ngo wari muri political ya FPR, wavuga ko abakada batari bafite imbunda?

Ese abakada sibo bigishaga abaturage amahame ya FPR? Ese iyo babonaga mu baturage kutabumva hakorwaga iki? Kubatsemba ntibyabaga ho rimwe narimwe? Ese DMI yajyaga kwica abantu gutyo nta makuru ifite? Ikindi ni kibazo gishamikiye ho nifuza kukubazo ni ibyerekeranye n'imitungo ya FPR: ese watubwira utarimanganya cyangwa ngo unyure ku ruhande muri dipolomasi zawe aho imitungo FPR yari ifite yavuye? Ese yavuye Uganda? Uretse imisanzu n'inkunga z'abaherwe nka ba Ayabatwa Rujugiro, Assinapol Rwigara n'abandi, wakwihandagaza ukavuga ko gusahura ahabaga hafashwe bitari biri mu migambi ya FPR? Inyigisho nk'izo ntago zatangwaga muri Trainning z'abakada wari ukuriye?

Ese nka Dr. wize, asanga abahutu barahungaga kubera ubwokobwabo cyangwa kubera imirwano? Watubwira ko iyicwa ryabakorerwaga utarizi? Urareba agasanga abantu bahunze bakagera Congo  barahunze amahoro cyangwa arakeka ko bari impumyi? Iyo FPR iba ari nziza nk'uko ugerageza kubiririmba kandi witwa ko ubu uyirwanya, uratekereza koko ko bari kuyihunga? Reka kwigiza nkana utobore wemere ko wabaye umugaragu w'ikinyoma cya FPR kandi ko n'ubu ukiyumva muri FPR.

Ese Kagame ashobora guhitamo umuntu w'mututsi bararana mu byumba no mu ma hotel akaba adashobora kumubwira ibiri ku rugamba uko bimeze ? Ko wagendanye ugasangira na Kagame mu mahotel atabarika, ubwo wakwihandagaza ukavuga ko ubugome n'imipangu mibisha bya FPR utabigezwaga ho? None se ubona koko aho wabaye hose nta DMI yabaga ihali cyangwa uri kumwe nayo? Ujye  ubeshya ikindi icyo kiranyagisha! Ubu se utangiye kwiyibagiza kobakada bari muri G5 ( les Cada font partie du G5) ishinzwe policy ya FPR? Ahantu hose abaturage bageze no mu buhamya bwose uzabona uzasanga DMI cyangwa abakada aribo basigaranye n'abaturage. Ibyo byose wavuga ko ntacyo ubiziho koko? Ikindi ni uko noneho n'intambara irangiye kwigabiza ibyo abaturage byabereye buri munyarwanda ikintu kigaragara kandi bakicwa harimo n'abacikacumu b'abatutsi barokotse. Ibyo se nabyo wari impumyi ntiwabibonye? Abakada wari uyoboye se nta ruhare babigizemo?

Ese imvugo y'uko utarya umuleti utamennye amagi ntayo uzi muri FPR? Ese ko shobuja Kgame yavuze ati: «ibyo mukora byose [NDRL: nk'abakada n'abasirikare ba FPR] sentiments (amarangamutima) muzisubize mu kabati» ntabwo abizi? Ibyo byose wavuga ko utabizi? Dr. Cab muli presidence de la repubique? None se yagemuraga amata? Ese ibyabaye kuli Lizinde, Sendashonga, Bihozagara, Inyumba, Kanyarengwe, Karegeya n'abandi benshi si ibikwereka ko wari akwiye kuzibikira burundu FPR ukomeje kubera umugaragu mu kinyoma cyayo maze ukagaragaza ibitavugwa, wowe ubwa we uzi? Ese Dusaidi cyangwa mukuru wawe Gahima nawe ubwawe Théogène, ibyo mwavugaga mu mishyikirano ubu murabyemera? Ba umugabo uvugishe ukuri niba koko wimirije imbere UKURI n'ubwiyunge bw'abanyarwanda.

Ibyo watangaje kuri kiriya gitabo cy'umunyamakuru Judi Rever birerekana ko ibinyoma mwabayemo igihe kinini utarabyiyambura byose? Sinagucira urubanza ngo warishe ariko nkurikije umwanya wari ufite muri FPR na politiki yayo y'ibinyoma wakwirakwije igihe kinini, wari ukwiye kwatura ubu akavuga ibyo uzi byose ukareka kwigira nyoni nyinshi. Nongere nemeze ko mugucengeza mu bantu  no mu banyamahanga ibinyoma bya FPR wabaye intyoza, bivuze rero ko utari ukwiye ubu kuvuga ngo hari byinshi utari uzi.

Uvuga ko yitandukanyije na FPR ariko namara uracyayirimo

Ese koko witandukanije na FPR wabereye umunyamabanga cyangwa uracyariyumva mo? Wagiye ugaragara hirya no hino usaba imbabazi abanyarwanda ndetse n'abantu ku giti cyabo. Ese izo mbabazi wasabye ni iibyakuvuye ku mutima cyangwa ni izanyirarureshwa?

Kubyerekeranye n'imbabazi wasabye twumvaga ko uri munzira nziza none ubu biragaragara ko wabikoze ari amayeri yo kwivana mu isoni no gucururutsa umutimanama wawe (conscience) wari bakuraje kunkeke y'uruhare rwawe ku byabaye ku banyarwanda. Urongeye wiyerekanye uko uri: umukozi wa FPR kandi utagira amakemwa. Biteye agahinda! Aho kwiyerekana nk'umuntu wahindutse, uri mu nzira yo kwimikaza ukuri no gushakisha uko amahoro n'ubutabera byaza mu Rwanda, uriyerekana nk'ukomeye ku gihango wagiranye na FPR? Ni akumiro! Kuba uvuga ko witandukanije na FPR n'ibibi byayo, ariko none ukaba ugikomeza kuyibera umuzindaro mu binyoma byayo, ni ibyo kwibazwaho no ku kwibazaho!

Ku bwanjye nkeka ko icyatumye usaba imbabazi ari uko mu buremere bw'ibyo umutimanama wawe ugushinja (conscience) washatse kwivana mu isoni gusa ngo ujye ubona uko ugera mu abandi, wakirwe neza ntawe ugutunga agatoki. Ntabwo ari uko wahinduye by'ukuri imibonere n'imyemerere yawe ya FPR, ahubwo nk'umunyapolitiki ni uburyo bwo gushaka guhuma amaso rubanda no gushakisha abayoboke bakujya inyuma. Ibyo rero si uruhande rumwe gusa hari aho usanga bisa no mu ruhande rw'abahutu. Abasilikare benshi bafashwe abenshi ni abagiye mu baturage ariko uzarebe nka ba Kabiligi bararekuwe kuko ni abantu biberega ku rugamba ntaho bahuliyeho n'aba civil. Interahamwe nazo zari zifite imbunda kimwe n'abakada. Ibyo byose ntiwavuga ko nta cyemezo wafataga ngo kuko ari DMI gusa yari ibishinzwe. Nk'umuntu wonse ibere rya FPR ndumva ntacyo kwigisha cyangwa nkwibutsa mo gishya. Uzi neza ko FPR ifite urwego rwa politiki rufatirwamo ibyemezo bikomeye, kandi ukaba wari ururimo.

Wowe ubwawe Rudasingwa Théogene wahakana ko mu muryango iyo bigishaga amahame ya FPR ko bavugaga ko umututsi wo mu Rwanda atari uwo kwizera? Barabyeruraga. None se abo batutsi ntibabizi? Kuki bicwaga kuri Training? None se wavuga ko nta bacengeye mu nterahamwe bakazitiza umurindi mu kwica? Waherahe ubuhakana niba Micombero we abihamya? None se akazi bakoze umuntu nka Major w'umututsi wabaga muli High comand wavuga ko nta akanunu kabyo wigeze  wumva? Akabazo k'amatsiko: Ese waba warabaye mu gisirikare nka Major nta cyombo ugira abayobozi bakuru bakoreshaga bahanahana amakuru n'amabwiriza, harimo n'ayo gukubura aha n'aha humvikannywe ho? Niba FPR yica Rwigara na Rwabukamba n'abandi tutarondoye mu batutsi none se byo urabihakana? Ni gute wahakana abacengezi FPR yohereje muli CND? Ese ubutumwa bwa Nyungura Corneille (umuririmbyi) ntacyo bukubwira?

Ese imishyikirano yoherezwagwamo Shamukiga na Gatabarwa rwihishwa urayizi? Birumvikana ko  n'ibi ubigarama.. FPR yarabasuzuguye kuko yari izi ko ishaka ubutegetsi mu nzira zose zishoboka. Kandi bo bari baragiye muri iyo mishyikirano ngo babumvishe ko intambara izicisha abantu benshi harimo n'abatutsi. FPR mu mugambi wayo yo guharanira gufata ubutegetsi, yaravuze iti: "tumaze gufata igice kinini imishyikirano ntacyo ikivuze". Nabyo se wavuga ko utabizi? Kubyerekeye kuvuga ngo abagushinja bari Anonymous kubyo Judi River avuga ni ngombwa kuko abatanga buhamya i Arusha no muli za Gacaca bahuye n'ibibazo by'ingorabahizi bynshi.

Ese wambwira icyatumye Col. Ruhashya Epimaque ahunga akarinda agwa mu bubiligi. Ese ubona yari yanze kubana n'abandi batutsi? Ese kumwohereza gukora mu biro bya Minisitiri w'intebe (primature), gukorayo nyuma y'intambara nta kandi kazi yashoboraga gukora?

Ibyo byose Theogene Rudasingwa uti ntabyo nzi. None se kuva wajya muri FPR byose byari byiza. Ubibonye ubu ari uko utandukanye na Kagame? Hari umudepite w'umucikacumu witwa Rugema Donatien ibyo byose yarabibabwiye bategura kumwica arabimenya arahunga yaje no kwitaba Imana mu buhungiro. Kabera Assiel nawe yabuze muri ubwo buryo. Mucyo we ubu arihe? Umucuruzi Victor n'umugore we Kagaju? Uko bishwe ntacyo abiziho? Yewe Theogène Rudasingwa, reka kwihisha inyuma ya politiki ishaje ujye ku karubanda uvuge ukuri kose uzi kandi bizaguhesha ishema. Ubwo igihe utarabohoka ngo wiyegurire nyabyo UKURI n'ubwiyunge, reka nkwisabire ikintu kimwe: Ese byashoboka ko kwemera ko abanyamakuru bigenga uretse abo kuri Radio yanyu bagukingira ikibaba baguhuza nabifuza ku kubaza k'uruhare rwawe mu marorerwa FPR-Inkotanyi yakoreye abanyarwanda? Reka nsabe ubuyobozi bw'iki kinyamakuru nyujijemo ibyo nkunengaho kuzangezaho igisubizo cyawe.



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.