Dushimire bwana J. Ngarambe na F. Munyabagisha urumuli batanze. Ni byiza kuvuga ibintu uko bili, bituma tubona inkomoko nyakuli y'ibyago byacu, bitali gusunikira byose kubabuze imbaraga ubakomatanyije. Icyaturutira byose, ntabwo ali imyemerere (position) ya buli muntu ku giti cye, ahubwo ni icyo twahulizaho tumaze kuganira no gusuzuma byose hakulikijwe facts.
1. Yee, duhere 1973 muli UNR Butare: hali uwamenya uruhare abanyeshuli birukanaga abandi bakomeje kugira mu bya Rwanda kugeza magingo aya? Ese bwana J. Ngarambe, ntibibatangaza kubona abo birukanaga abandi muli UNR, byageze aho bamwe bakajya kwiyungira hanze n'abo birukanye, bakagarukana intambara (atali amahoro), yaje guhindukamwo guhagalika jenosidi Habyarimana amaze kwicwa? Mubona aha Rwanda itaraguye mu manyanga ya bamwe mubo yohereje mu mashuli yayo?
2. Ziliya nterahamwe n'imhuzamugmbi: Zavutse nyuma ya MRND, parti unique twese twalimwo nawe bwana Ngarambe, ubwo au plutot ni July 1991. Ziyoborwa na ba Kajuga et al. bali muli MRNDD. jenosidi iba Habyarimana amaze kwicwa 7 Avril 1994 ubwo ni imyaka 2 n'amezi 9. Intambara yo gufata igihugu yatangiye 1 October 1990 yusa ikivi mu maraso 4 July 1994, ubwo yamaze imyaka 3 n'amezi 9.
Ngaho ni dushake nyirabayazana wa kweli, meme si nous ne dedouanons pas (tutavugira) abishoye/abishora mu bibi bakulikiye ababashuka mu ishyamba lya Rwanda, kandi dukeka ko ili mu mhande zombi zahanganye.
Ese ubundi, Rwanda igira ingabo zo kumara iki? Ni izihe ntwaro Rwanda n'abanyarwanda bagomba kugira ngo bitaba umugambi mubi (icyaha)? Ni ubuhe bulyo bwemewe leta igomba gukoresha ngo isigasire abo ishinzwe mu gihe cy'amahoro no mu gihe cy'intugunda? etc.
Ngaho dukomeze rero.
Envoyé : vendredi 4 mai 2018 02:08
À : Ngarambe Joseph; Lyarahoze Samuel; Paulrusesabagina; Faustin Twagiramungu; Joseph Matata; Ndagijimana Jean-Marie; Michel Niyibizi; Christophe Tuvugishukuri; Zac Biampa; Kanyamibwa Pilote; Ijwi Ryarubanda; Gasana31; Innocent Twagiramungu; Jambo Asbl; RNC Itahuka; Semahoro; Pierre Foucher; Nkiko. Nsengimana; Rutihunzatheo; Veritasinfo Ngoga; Marie Kampororo; Abdallah. Akishuli; Kabandac2; Samcyprien; Olivier Rukundo; Mbonigaba Ismaïl; Joseph Sebarenzi; Psimberakuri; UDAHEMUKA Eric; Sinumvayabo; Kagomashenge; Inumanews; Yonkad; Kalebucyusa01; SHEMA; Ruhorahoza Theophile; Hakiza Canada; Perpétue Muramutse; Bona Sin; Jmarie Micombero; Jeangatera; Bihibindi .; Intabaza Info; abelbanga@gmail.com; Alexis Semana; Etienne Karekezi; Chkayihura; Imanzi Pdp; Darius Murinzi; Niyopaci; Ngombwa; Gahima; Biramahire Salvator; Maurice Niwese; Mugabo. Frank13; Katarypa; Amakuruyurwanda; Pascal Kalinganire; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Jean Paul Turayishimye; Nsabij12; Pierre Nzabagerageza; Lafiancee Armee; Semahoro; Emasozera; Cyprien Mugabo; Iyamuremye David; Emmanuel Ntabajyana; Jean-Marie Higiro; Em. Hame; Samuel Desire; Eug Ndah; Tuzatsinda Aimable; Mbonigaba; Tharcisse Semana; Paul Umusaza; Jonathanmusonera; Rwagasana Gerard; haguruka@yahoogroups.com; kota venant
Objet : Re : Twisabire urumuli, niba hali abashaka kuruduha!
Aho! "
zigahabwa imbunda za Leta", JN
Leta zitanga imbunda zo kwica ni leta nyabaki? Simvugira imburagasani ngo ni intera... cg imhuza... kimwe n'izamar... zasahuye imisoro y'abagande, aliko tuzilikane ko abitwa ko twize ali twe tubazwa urumuli n'umuti. Hera 73 muli UNR abanyeshuli birukana abandi,... Nta soni... Duhere hejuru aho, mazecnyuma tuzarebe iby'inkotanyi n'interahamwe.
Best regards / Tout.pour le meilleur / Imhagarike!
Francois M-gisha
Diapason conseil
www.diapasonconseil.ca Diapason Conseil et. Un réseau d'affaires novateur . Relations humaines + Solidarité = Relations d'affaires + Tranquillité Contactez-nous |
Envoi mobile LG
Plus smart que iphone
------ Message d'origine------
De: Ngarambe Joseph
Date: jeu., 3 mai 2018 7:18 PM
À: Lyarahoze Samuel;Francois Munyabagisha;Paulrusesabagina;Faustin Twagiramungu;Joseph Matata;Ndagijimana Jean-Marie;Michel Niyibizi;Christophe Tuvugishukuri;Zac Biampa;Kanyamibwa Pilote;Ijwi Ryarubanda;Gasana31;Innocent Twagiramungu;Jambo Asbl;RNC Itahuka;Semahoro;Pierre Foucher;Nkiko. Nsengimana;Rutihunzatheo;Veritasinfo Ngoga;Marie Kampororo;Abdallah. Akishuli;Kabandac2;Samcyprien;Olivier Rukundo;Mbonigaba Ismaïl;Joseph Sebarenzi;Psimberakuri;UDAHEMUKA Eric;Sinumvayabo;Kagomashenge;Inumanews;Yonkad;Kalebucyusa01;SHEMA;Ruhorahoza Theophile;Hakiza Canada;Perpétue Muramutse;Bona Sin;Jmarie Micombero;Jeangatera;Bihibindi .;Intabaza Info;abelbanga@gmail.com;Alexis Semana;Etienne Karekezi;Chkayihura;Imanzi Pdp;Darius Murinzi;Niyopaci;Ngombwa;Gahima;Biramahire Salvator;Maurice Niwese;Mugabo. Frank13;Katarypa;Amakuruyurwanda;Pascal Kalinganire;ally.yusuf.mugenzi@bbc..co.uk;Jean Paul Turayishimye;Nsabij12;Pierre Nzabagerageza;Lafiancee Armee;Semahoro;Emasozera;Cyprien Mugabo;Iyamuremye David;Emmanuel Ntabajyana;Jean-Marie Higiro;Em. Hame;Samuel Desire;Eug Ndah;Tuzatsinda Aimable;Mbonigaba;Tharcisse Semana;Paul Umusaza;Jonathanmusonera;Rwagasana Gerard;haguruka@yahoogroups.com;kota venant;
Cc:
Objet:Re: Twisabire urumuli, niba hali abashaka kuruduha!
GASHYANTARE 94 ijya gushira twagiye kumva twumva ko i KIGALI bwana GATABAZI Félicien yiciwe ku rugi rw´igipangu cyiwe arashwe n´abantu bahamutegeye bagahita bihisha ntibamenyekane. Aho hari mu ijoro ryo kuwa 21 uko kwezi. Ibi byagombaga gukurura imvururu muri BUTARE aho GATABAZI yavukaga. ESO na Gendarmerie ya TUMBA twigiriye inama yo gushyiraho za barrages mu mujyi kugera i SAVE ngo nihaba imyigaragambyo ibe mu ituze ntacyangizwa. Koko ntacyangirijwe. Ariko habaye umwuka mubi kubera amagambo mabi TWAGIRAMUNGU FAUSTIN yavugiye kuri VOA yemeza ko GATABAZI yishwe na MRND yiganjemo abakiga. Birumvikana ko abanyabutare bashakaga kwihorera ku bantu bazwi ko baturuka mu rukiga cyane GISENYI na RUHENGERI. Cyakora kubera quadrillage y´umujyi n´abasirikari n´abagendarmes uwo mugambi ntiwakoretse. Ahubwo tariki ya 22 saa saba ku manywa, nagiye kumva numva CAPITAINE TWAGIRAMUNGU THEOPHILE wari «officier de semaine» muri ESO arantelefonnye ndi imuhira ambwira ko BUCYANA Martin amaze kwicirwa i MBAZI ku muhanda hafi y´ahazwi nko kwa NKUNDABAGENZI. Aho hari mu gace gendarmerie ifitemo barrages zayo.
Nasabye CAPT TWAGIRAMUNGU kujyayo ngo tumenye uko bigenze, cyane ko na we yashakaga kujyayo nk´utabaye mwenewabo w´«umushi». Niwe wanazanye uwo murambo mu buruhukiro bw´ibitaro bya Université I BUTARE. Twahise dutangira enquête ako kanya kandi ntiyaruhije kuko byabaye ku manywa y´ihangu.
Ibyo twabashije kumenya, nuko BUCYANA yageze kuri IBIS muri ayo masasita akaharuhukira akanya gato. Noneho agakomeza umuhanda werekeza I KIGALI. Abagabo bari aho harimo NSABUMUKUNZI STRATON, RYAMBABAJE ALEXANDRE na BASHIMIKI n´uwo bitaga BIZURU n´abandi. BUCYANA ahagurutse yakurikiwe na BASHIMIKI na BIZURU n´abandi muri PAJERO yari ifite plaque y´I Burundi, niyo BASHIMIKI yari asanganywe muri iyo minsi. BUCYANA yageze kwa NKUNDABAGENZI abaturage bigaragambya banga ko atambuka. Yavuye mu modoka ajya mu rugo kwa NKUNDABAGENZI. Muri ako kanya BASHIMIKI n´abe baba barahageze bamusanga aho kwa NKUNDABAGENZI bamuvanayo bamugarura kumuhanda bamwicira aho bamutemaguye. Naho Umuchauffeur yabonye bikomeye atwara imodoka agana kuri bureau communal ya MBAZI aho yageze ayivamo yihisha mu gisenge cy´inzu ya commune. Abamukurikiyeyo baje kumubura batwika iyo modoka.
Iyi dosiye yashyikirijwe Procureur BUSHISHI kuri Parquet ya BUTARE ariko aza kugira ingorane zikomeye kuko yatewe ubwoba ko Parquet bayitwika, abigenza buhoro. Umwuka wari mubi cyane. Iyi dosiye ntiyigeze ikurikiranwa ukundi.
Bwana Ngarambe tumaze kunva ibi https://www.youtube.com/watch?v=K0DX30loOX4&t=765s mu Ishakwe lyanyu, turabashima. Hali byinshi twasabaho urumuli, aliko reka tube dufashe 2 gusa:
1. Bwana Ngarambe uti Urubyiruko rwa opposition 1991-1994, nubwo rwateraga udukofi, aliko ntirwicanaga nk'interahamwe za MRNDD ya Ngirumhatse na Habyarimana. Ni byiza. Aliko se buliya bamwe babagiye haliya iwanyu Imwulire wa mushederi (CDR) Martini Bucyana, umunyacyangu, nabo bali interahamwe? Halya koko byali ukuli ko bahoraga F. Gatabazi wali uhitanwe na MRNDD?
2. Murongera muti Rwose intambara yayegayegejwe mu Rwanda ukwakira 1990 yali ikwiye kandi ntawarugamije kwica abahutu, uretse umubi Paul wali ufite agenda cache ba bwana Rudasingwa bakoranaga batamenye.
Nuko!
a) RPF iteye ntiyagannye ibigo bya Gisilikari, ahubwo yapfunukiye mu baturage. Bwana Ngarambe ko naho mu Buraya uba tubona urugo ruvumbuwemwo ISIS (ihanganye n'abanyaburaya) abarutuye baba bagize ibyago, halya RPF yo yunvaga ko izibera mu baturage maze abaFAR bayivumburamwo igaha imidali abo baturage? RPF se yo halya yahaye abanyaRuhengeri na Gisenyi imidali imeze ite ku gihe cy'abacengezi? Protocol imwe ya recherches kandi ikozwe neza ibyara iteka ibintu bisa, bwana, ni mukore interpretation honnete.
b) Rutaremara, Kajeguhakwa, Professor Alan Kuperman, bose bemeje ko RPF yali yalinjije mu Rwanda amacelire secrete yayo (Fith Column). Bwana Ngarambe, wali mu Rwanda 1990-1994 wunvise rero ibisasu byatewe. Hali icyasimbukishije Bus yuzuye abantu icyangugu, Daihatsu yuzuye abantu mu Mayaga, umugore cyaciye ikibuno agiye muli WC Igisenyi, icyatulikiye muli gare routiere Ikigali. Ubona byarategwaga na FAR n'interahamwe? Niba se ali abandi, mwakeka bande: Abashinwa, RPF na fith column yabo, Abasenegalais, etc.? Abo se babitegaga ni abakunzi b'abahutu n'inzirakarengane z'abatutsi?
c) Bwana Ngarambe, ngo wali inshuti ya Dr F. Nahimana; wigeze kutubwira ukuntu nyuma y'intambara wishimiraga gukina tennis na HE Paul. Mwabanye na ba gal Kayumba na Mj Micombereo muli RNC birenze amezi 6, hamwe nabo muli FDU ya ba Ir Niyibizi umugabo wuliya nyakwigender umumama mwiganye wa Didier.. Ni byiza kubana no gusabana. Aliko se bigenda bite kugira ngo nyuma y'agahe gato, ahali urukundo n'ubwunvikana haze umuvumo n'umunuko?
Bwana Ngarambe, nkuko twabibwiye ejo bwana Lyarahoze, ntabwo turwanya abagerageza kugera ku kuli. Gusa ntakitubuza kwerekana ahali urunturuntu. Tubasabye rero urumuli kuli utu tubazo 2; ni muruduha tuzabagana no ku tundi; nimwanga kandi ntacyo bidutwara, tumenyereye imikino nyarwanda!
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.