Pages

Monday 7 May 2018

[haguruka] RE: URU RUBUGA RUTUMARIYE IKI NIBA ABAKURU BAZI IBINTU BANGA KUBITUBWIRA BAKIRIHO BAZABIVUGIRA IKUZIMU : "NDASABA KO FAUSTIN TWAGIRAMUNGU Alias RUKOKOMA AZA MURI IYI DEBATE AKADUHA IBISOBANURO"

 

Bwana E. Udahemuka, ni gutona (tenir) ntiwirwe urwara umutwe, kuko abanyarwanda niko duteye, turanyanganya kandi mu buhezanguni kabombo. Iyo habonetse urwitwazo, turasizora mu kurukamisha menshi arenze. Mbese dukora nko muli uyu mugani tugiye guca:

"Umugabo Bakame yali afatanije inka Cyasha n'umugabo Nzovu, umwe aragira ukwezi undi ukundi. Nuko ukwezi kwa Bakame kugeze, aho kuyiragira arayilya. Noneho gushize agomba kuyishyira Nzovu, afata amehembe ayashinga mu ruguhu (isayo iligita), azilikaho umugozi, nuko ajya ku gasozi avuza akaruru ati Cyasha yasaye, Cyasha yasaye; nimutabare. Nzovu avumbuka vuba, araza. Bakame amubonye ati nali nyishoye, nuko inka igeze ngo iranywa mbona iratebeye. Ngerageza kuyizikura, birananira. Ati none fata uyi mugozi, najye njye hali irunde rw'amahembe; ukurure nanjye nsunike turebe ko twayizikura. Nzovu ati uli intyoza, umugambi niwo. Nuko Bakame ajya ku mahambe atangira kuyatsindagira abeshya ko asunika. Nzovu nawe arakurura, aliko gahoro; nuko Bakame hashize akanya ati shyiramwo utubaraga nyabuna, turebe. Nzovu aba arashitse cyane, amahembe aba arashingutse amunyura hejuru agwa kure halya. Bakame ati sinakubwiye ibibaraga byawe byinshi. Dore urakuruye cyane none unnyozoye amahembe, buliya inka iraligise burundu ntizaboneka. Nzovu ntakindi yashoboraga kuvuga, uretse gusaba imbabazi. Bakame nawe sinakubwira akubita ikilira cy'ingona aliko yishinga icyara ati ndayiliye, ndayiheraheje ntakundi".  


None Bwana Twagiramungu atabalije Gatabazi ngo wishwe na MRND ya Habyarimana; abanyabutare bisutse mu mihanda nta shyaka libibasabye (spontanement); ba Ndungutse bavuye Ikigali aho Gatabazi RIP yiciwe bahurudukiye i Butare, igihe abinyweraga kuli Ibis badaturanye na Martin Bucyana RIP bamubonye bakamwirukaho ngo bamwice, twibutse ko umwe mu bo Ngarambe yatubwiye bwana Straton Nsabumukunzi yaje kujya muli guverinema y'abatabazi nka PSD; abakiga bose bahekeshwejwe amakosa ya Nahimana, Ntirugirimabazi RIP bo mu Ruhengeri na Nsekalije RIP n'izindi individus zo mu Bushiru, etc. Ibi byose aho ntibyakwerekana imirenzo iruta umwe duhishwa? Nyabuna mwatubabaliye mugatobora, nkuko Judi Rever yamennye ikibyimba, tukaganira hatangwa facts n'ubushishozi buhagije, ko umenya ba miseke igoroye mu banyarwanda ali bake?


Bahanga mu bya Rwanda nimudusuzumire iyi Hypothese: None haba harabaye tentative ya coup d'etat yo kwica Habyarimana RIP, 1ere A. Uwilingiyimana RIP wali alliee wa RPF (Guichaoua, 2004) agafata ingoma, bataillon ya 600 igahita imubera Garde presidentielle, noneho bagahindukirana abaGP ba Habyarimana na FAR bakabakubura! Ibi akaba alibyo byarase, abazungu bali bijejwe ko harapfa abatarenze 500 bakiyirukira babonye bikaze, bakajya gushaka plan B muli UN, banagiliza Bagosora na MRND ko alibo bononnye Rwanda? Kuki genocide yemejwe 1ere amaze kwicwa? Ese kuki ba banyabutare basohotse spontanement Gatabazi yishwe batasohotse A Uwilingiyimana na F. Nzamurambaho RIP bishwe?

Turabaza gusa, ntihagire udutera amacumu, ntacyo twemeza nabusa! Twanashyizeho umwandiko wa bwana Ngarambe munsi aha, ngo byunvikane neza



De : UDAHEMUKA ERIC <udaheric@gmail.com>
Envoyé : vendredi 4 mai 2018 17:49
À : Jean Paul Turayishimye
Cc : kota venant; Lyarahoze Samuel; Francois Munyabagisha; Paulrusesabagina; Faustin Twagiramungu; Joseph Matata; Ndagijimana Jean-Marie; Michel Niyibizi; Christophe Tuvugishukuri; Zac Biampa; Kanyamibwa Pilote; Ijwi Ryarubanda; Gasana31; Innocent Twagiramungu; Jambo Asbl; RNC Itahuka; Semahoro; Pierre Foucher; Nkiko. Nsengimana; Rutihunzatheo; Veritasinfo Ngoga; Marie Kampororo; Abdallah. Akishuli; Kabandac2; Samcyprien; Olivier Rukundo; Mbonigaba Ismaïl; Joseph Sebarenzi; Psimberakuri; Sinumvayabo; Kagomashenge; Inumanews; Yonkad; Kalebucyusa01; SHEMA; Ruhorahoza Theophile; Hakiza Canada; Perpétue Muramutse; Bona Sin; Jmarie Micombero; Jeangatera; Bihibindi .; Intabaza Info; abelbanga@gmail.com; Alexis Semana; Etienne Karekezi; Chkayihura; Imanzi Pdp; Darius Murinzi; Niyopaci; Ngombwa; Gahima; Biramahire Salvator; Maurice Niwese; Mugabo. Frank13; Katarypa; Amakuruyurwanda; Pascal Kalinganire; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Nsabij12; Pierre Nzabagerageza; Lafiancee Armee; Semahoro; Emasozera; Cyprien Mugabo; Iyamuremye David; Emmanuel Ntabajyana; Jean-Marie Higiro; Em. Hame; Samuel Desire; Joseph Ngarambe; Eug Ndah; Tuzatsinda Aimable; Mbonigaba; Tharcisse Semana; Paul Umusaza; Jonathanmusonera; Rwagasana Gerard; haguruka@yahoogroups.com
Objet : URU RUBUGA RUTUMARIYE IKI NIBA ABAKURU BAZI IBINTU BANGA KUBITUBWIRA BAKIRIHO BAZABIVUGIRA IKUZIMU : "NDASABA KO FAUSTIN TWAGIRAMUNGU Alias RUKOKOMA AZA MURI IYI DEBATE AKADUHA IBISOBANURO"
 
Ibintu b'iwacu mu Rwanda bijya bintera kurwara umutwe kubera ukuntu bihoramo rwaserera kandi abakabisobanuye neza bahari (kuko babizi). 

Twagiramungu Faustin ngo yavugiye kuri VOA ko GATABAZI Felicien yishwe na MRND ya HABYARIMANA yiganjemo abakiga. 

Icyo mbaza  iki : ibyo bintu Twagiramungu yatangaje abifitiye gihamya ko MRND ariyo yahitanye umukombozi GATABAZI ??? Kuko dufite sources zirenga imwe zemeza ko abakomando ba FPR aribo bahitanye GATABAZI kugira ngo KAGAME yongere icyuka kibi muri Nyarugenge bityo bimworohere kugera kuri wa Muleti we abanje kumena amagi yose yasanga mu rwari uko yaba angana kose. Oya rwose RUKOKOMA TWAGIRAMUNGU naze atubwize ukuri atubwire uwahitanye GATABAZI atange na Epreuves. Niba atabonetse wenda kuko amaze gusaza, umuvugizi we amutume adusobanurire. Kuko RUKOKOMA aramutse yaravuze ko GATABAZI yishwe na MRND kandi yarishwe na FPR abizi, byaba bisobanuye ko TWAGIRAMUNGU yakingiye ikibaba umwicanyi, akanahimbira icyaha utaragikoze.

Ikindi kibazo nzanye hano nacyo kimena umutwe : Ariko ndabaza sindega : Abantu i Kigali bakomeje kuvuga ko Faustin TWAGIRAMUNGU akorera inkotanyi kandi ko ari umugambanyi ndetse ko yaba yaragambaniye Agatha UWIRINGIYIMANA kuko bitumvikana ukuntu AGATHA yari kwicwa ngo TWAGIRAMUNGU Faustin asigare kandi amakuru atubwira ko ngo bari bihishe hamwe. Byagenze bite kugira ngo umwe apfe undi asigare??? Abakuru mubizi nimumbwire (kuko 1994 nigaga mu wa mbere secondaire i Kabgayi. Gusa icyo nibuka ni ifoto yansigayemo y'amamodoka yanyuze i Kabgayi agiye gushyingura GATABAZI i Butare akimara kwicwa). Ese koko Twagiramungu Faustin na Uwiringiyimana Agathe bari bihishe ahantu hamwe cyangwa ahantu hajya kwegerana cyane??? 

None se ibi tutabibwiwe na TWAGIRAMUNGU Faustin twazabibwirwa na nde wundi ko mbona arimo agenda agenda umunsi yabipfanye atatubwiye ukuri tuzakubwirwa na nde??? Kandi uwakeka ko TWAGIRAMUNGU Faustin yari koko icyitso cy'inkotanyi mu 1994 ubanza ataba yibeshye cyane kuko kugira ngo umuntu ahunge ataramara imyaka 2 abaye minisitiri w'intebe, bishoboke ko INKOTANYI zamwijeje ibitangaza agakora amahano akangari hanyuma yatangira gukorana nazo agasanga ni abadayimoni we yaribwiraga ko ari abantu.

Ikindi: Ndumiwe koko!!! Burya najyaga mbona Alexandre LYAMBABAJE yikaraga mu kibuga akina BASKET BALL ateramo ibiro inkotanyi zimushima amanywa n'ijoro burya yari hafi cyane yo kumenya uko Bucyana yapfuye. Ese yaba yaragambaniye Bucyana bahu!!!

Kuri Joseph NGARAMBE : Ikibazo gikomeza kugaruka ni cya kindi! Ni uko abazi ibintu badatomora ngo batubwire ukuri kuzuye. Ngarambe natange ibimenyetso simusiga byemeza ko atanekera DMI / FPR noneho nidusanga ibyo avuga bifite ishingiro tureke kumuhoza mu majwi cyangwa se niba yaragambaniye abanyarwanda asabe imbabazi wenda bazazimuha cyangwa bazimwime. 

Burya ukuri kuri mu mutima wawe kubyo Uzi, kubyo wakoze, Niko kuri kuzuye. Uko rero Niko nshaka ko bene ko batubwira naho ubundi nyuma y'igihe runaka muzasanga uru rubuga ntacyo rwamariye abarwisihinzeho batanga ibitekerezo mu kugerageza gushakisha uko twamenya ukuri kose ku mabi yagwiririye igihugu cyacu.

Nshimiye Joseph NGARAMBE kuri iriya paragraph yadusobanuriyemo uko Bucyana yishwe kuko ntari mbizi kandi guhera 1995 kugeza uyu munsi numva nifuza kumenya ukuri kose ku rupfu rwa Felicien GATABAZI kuko kuri njye ni intwari ureke ababyiyitirira batanabikwiye.

GATABAZI FELICIEN : Umugabo utaniganwa ijambo : Nzahora nkwibuka iteka!!!


De : Ngarambe Joseph <jngarambe2000@yahoo.fr>
Envoyé : vendredi 4 mai 2018 00:39
À : kota venant; JP
Cc : Lyarahoze Samuel; Francois Munyabagisha; Paulrusesabagina; Faustin Twagiramungu; Joseph Matata; Ndagijimana Jean-Marie; Michel Niyibizi; Christophe Tuvugishukuri; Zac Biampa; Kanyamibwa Pilote; Ijwi Ryarubanda; Gasana31; Innocent Twagiramungu; Jambo Asbl; RNC Itahuka; Semahoro; Pierre Foucher; Nkiko. Nsengimana; Rutihunzatheo; Veritasinfo Ngoga; Marie Kampororo; Abdallah. Akishuli; Kabandac2; Samcyprien; Olivier Rukundo; Mbonigaba Ismaïl; Joseph Sebarenzi; Psimberakuri; UDAHEMUKA Eric; Sinumvayabo; Kagomashenge; Inumanews; Yonkad; Kalebucyusa01; SHEMA; Ruhorahoza Theophile; Hakiza Canada; Perpétue Muramutse; Bona Sin; Jmarie Micombero; Jeangatera; Bihibindi .; Intabaza Info; abelbanga@gmail.com; Alexis Semana; Etienne Karekezi; Chkayihura; Imanzi Pdp; Darius Murinzi; Niyopaci; Ngombwa; Gahima; Biramahire Salvator; Maurice Niwese; Mugabo. Frank13; Katarypa; Amakuruyurwanda; Pascal Kalinganire; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Nsabij12; Pierre Nzabagerageza; Lafiancee Armee; Semahoro; Emasozera; Cyprien Mugabo; Iyamuremye David; Emmanuel Ntabajyana; Jean-Marie Higiro; Em. Hame; Samuel Desire; Eug Ndah; Tuzatsinda Aimable; Mbonigaba; Tharcisse Semana; Paul Umusaza; Jonathanmusonera; Rwagasana Gerard; haguruka@yahoogroups.com
Objet : Re: Twisabire urumuli, niba hali abashaka kuruduha!
 
Komera JP Turayishimye,
Kuri iki gitabo cya Judi Rever, Theogene RUDASINGWA (TR) yatanze ibisubizo mu Cyongereza, bikubiye mu nyandiko y'amapaji arindwi (25/04/2018). 
TR yakurikijeho kuyisobanura mu Kinyarwanda kuri Radio Ishakwe (28/04/2018).
Niba atari ukuguhahamura, reka nkwibarize: KAYUMBA Nyamwasa (KN) uregwa bikomeye muri icyo gitabo, ni ryari azagira ubutwari bwo kugira icyo avuga? 
Rwose KN azavuge byibuze, kuko gukora inyandiko, yemwe n'iy'ipaji imwe, ntekereza ko byamuvuna bikabije. 
Mfite amatsiko rwose yo kuzumva KN yunganira Judi Rever, akavuga ukuntu yategereje amasomo ya TR (wabaye SG nyuma y'itariki ya 04/08/1993) kugira ngo abe "Kanywamusayi" tuzi.
Tariki ya 26/03/2018, kuri Radio Ishakwe, twashimye ibyo icyo gitabo cyavuze ku bwicanyi ba KN na Rutayomba bakoreye i Giti. Kandi tuzakomeza. Mwebwe?
JN
------------

De: Ngarambe Joseph

Date: jeu., 3 mai 2018 7:18 PM

À: Lyarahoze Samuel;Francois Munyabagisha;Paulrusesabagina;Faustin Twagiramungu;Joseph Matata;Ndagijimana Jean-Marie;Michel Niyibizi;Christophe Tuvugishukuri;Zac Biampa;Kanyamibwa Pilote;Ijwi Ryarubanda;Gasana31;Innocent Twagiramungu;Jambo Asbl;RNC Itahuka;Semahoro;Pierre Foucher;Nkiko. Nsengimana;Rutihunzatheo;Veritasinfo Ngoga;Marie Kampororo;Abdallah. Akishuli;Kabandac2;Samcyprien;Olivier Rukundo;Mbonigaba Ismaïl;Joseph Sebarenzi;Psimberakuri;UDAHEMUKA Eric;Sinumvayabo;Kagomashenge;Inumanews;Yonkad;Kalebucyusa01;SHEMA;Ruhorahoza Theophile;Hakiza Canada;Perpétue Muramutse;Bona Sin;Jmarie Micombero;Jeangatera;Bihibindi .;Intabaza Info;abelbanga@gmail.com;Alexis Semana;Etienne Karekezi;Chkayihura;Imanzi Pdp;Darius Murinzi;Niyopaci;Ngombwa;Gahima;Biramahire Salvator;Maurice Niwese;Mugabo. Frank13;Katarypa;Amakuruyurwanda;Pascal Kalinganire;ally.yusuf.mugenzi@bbc..co.uk;Jean Paul Turayishimye;Nsabij12;Pierre Nzabagerageza;Lafiancee Armee;Semahoro;Emasozera;Cyprien Mugabo;Iyamuremye David;Emmanuel Ntabajyana;Jean-Marie Higiro;Em. Hame;Samuel Desire;Eug Ndah;Tuzatsinda Aimable;Mbonigaba;Tharcisse Semana;Paul Umusaza;Jonathanmusonera;Rwagasana Gerard;haguruka@yahoogroups.com;kota venant;

Cc:

Objet:Re: Twisabire urumuli, niba hali abashaka kuruduha!


Igisubizo cya 1: 

Dusobanura neza ko Interahamwe n'Impuzamugambi zahawe imyitozo ya gisirikare, zigahabwa imbunda za Leta, zikica kku myaka myinshi, kugeza zikoze jenoside n'ubundi bwicanyi bukomeye. Urupfu rwa BUCYANA ntiwarushyira muri balance, kuko n'iyo wakwitwaza ko PSD yari igwiriye mu karere yiciwemo, ntaho wahera uvuga ko hari amabwiriza iryo shyaka ryatanze ku rubyiruko rwaryo. Ntayo rwose, nta na radio yabyogeje nk'uko za RTLM zabikoraga...

N'ubwo harimo abvuga ko FPR/DMI yaba ifite uruhare mu rupfu rwa BUCYANA, ndacyashidikanya cyane. Bucayana yanyuze i Butare mu gihe cya tension ikomeye, Abanyabutare batekereza ko Gatabazi yaraye yishwe na Habyarimana.

Iby'urwo rupfu, capitaine Ildephonse NIZEYIMANA (MRND/CDR) yarukozeho anketi rugikubita, kandi yivugira ko bitamuruhije na busa kumenya uko byagenze. Ngiyo extrait:

GASHYANTARE 94 ijya gushira twagiye kumva twumva ko i KIGALI bwana GATABAZI Félicien yiciwe ku rugi rw´igipangu cyiwe arashwe n´abantu bahamutegeye bagahita bihisha ntibamenyekane. Aho hari mu ijoro ryo kuwa 21 uko kwezi. Ibi byagombaga gukurura imvururu muri BUTARE aho GATABAZI yavukaga. ESO na Gendarmerie ya TUMBA twigiriye inama yo gushyiraho za barrages mu mujyi kugera i SAVE ngo nihaba imyigaragambyo ibe mu ituze ntacyangizwa. Koko ntacyangirijwe. Ariko habaye umwuka mubi kubera amagambo mabi TWAGIRAMUNGU FAUSTIN yavugiye kuri VOA yemeza ko GATABAZI yishwe na MRND yiganjemo abakiga. Birumvikana ko abanyabutare bashakaga kwihorera ku bantu bazwi ko baturuka mu rukiga cyane GISENYI na RUHENGERI. Cyakora kubera quadrillage y´umujyi n´abasirikari n´abagendarmes uwo mugambi ntiwakoretse. Ahubwo tariki ya 22 saa saba ku manywa, nagiye kumva numva CAPITAINE TWAGIRAMUNGU THEOPHILE wari «officier de semaine» muri ESO arantelefonnye ndi imuhira ambwira ko BUCYANA Martin amaze kwicirwa i MBAZI ku muhanda hafi y´ahazwi nko kwa NKUNDABAGENZI. Aho hari mu gace gendarmerie ifitemo barrages zayo.

Nasabye CAPT TWAGIRAMUNGU kujyayo ngo tumenye uko bigenze, cyane ko na we yashakaga kujyayo nk´utabaye mwenewabo w´«umushi». Niwe wanazanye uwo murambo mu buruhukiro bw´ibitaro bya Université I BUTARE. Twahise dutangira enquête ako kanya kandi ntiyaruhije kuko byabaye ku manywa y´ihangu.

Ibyo twabashije kumenya, nuko BUCYANA yageze kuri IBIS muri ayo masasita akaharuhukira akanya gato. Noneho agakomeza umuhanda werekeza I KIGALI. Abagabo bari aho harimo NSABUMUKUNZI STRATON, RYAMBABAJE ALEXANDRE na BASHIMIKI n´uwo bitaga BIZURU n´abandi. BUCYANA ahagurutse yakurikiwe na BASHIMIKI na BIZURU n´abandi muri PAJERO yari ifite plaque y´I Burundi, niyo BASHIMIKI yari asanganywe muri iyo minsi. BUCYANA yageze kwa NKUNDABAGENZI abaturage bigaragambya banga ko atambuka. Yavuye mu modoka ajya mu rugo kwa NKUNDABAGENZI. Muri ako kanya BASHIMIKI n´abe baba barahageze bamusanga aho kwa NKUNDABAGENZI bamuvanayo bamugarura kumuhanda bamwicira aho bamutemaguye. Naho Umuchauffeur yabonye bikomeye atwara imodoka agana kuri bureau communal ya MBAZI aho yageze ayivamo yihisha mu gisenge cy´inzu ya commune. Abamukurikiyeyo baje kumubura batwika iyo modoka.

Iyi dosiye yashyikirijwe Procureur BUSHISHI kuri Parquet ya BUTARE ariko aza kugira ingorane zikomeye kuko yatewe ubwoba ko Parquet bayitwika, abigenza buhoro.. Umwuka wari mubi cyane. Iyi dosiye ntiyigeze ikurikiranwa ukundi.



Igisubizo cya 2:

Uko bwangana kose, ubucengezi bwa FPR/DMi ntibuzigera bunyumvisah ukuntu abaturage bo mu bwoko bw'Abatutsi barimburwa kugeza ku magi. Cyangwa abataravugaga rumwe na MRND/CDR.

-----------------------
On Thu, May 3, 2018, 18:39 JP <jpturayishimye@yahoo.com> wrote:
Bajya  bavuga mucyongereza ngo " Igihe ni Umucamanza mwiza " Buriya statement itari consistent, ihindukana na circumstances , iba itari iyukuri. 

Rudasingwa njye uko nabibonye, igitabo cya Rever cyamutunze agatoki mumahano ya FPR yari ayoboye ubwe, nawe ati nta FPR yigeze kubaho, ahubwo habayeho DMI. Ubwo rero mwibuke ko mugihugu Hari nabandi benshi bazatanga ubuhamya, kubyabaye. U Rwanda ntabwo ari opposition. 
Mugihe kiri imbere biragaragarako Ishakwe  izaba isigaye inyomoza cg yihakana ishakwe !

Iki kiganiro ni cyiza 
JP

 Sent from my iPhone


On May 3, 2018, at 10:01, kota venant <kotakori@hotmail.com> wrote:

Bwana Ngarambe tumaze kunva ibi https://www.youtube.com/watch?v=K0DX30loOX4&t=765s mu Ishakwe lyanyu, turabashima. Hali byinshi twasabaho urumuli, aliko reka tube dufashe 2 gusa:


 1. Bwana Ngarambe uti  Urubyiruko rwa opposition 1991-1994, nubwo rwateraga udukofi, aliko ntirwicanaga nk'interahamwe za MRNDD ya Ngirumhatse na Habyarimana. Ni byiza.  Aliko se buliya bamwe babagiye haliya iwanyu Imwulire wa mushederi (CDR) Martini Bucyana, umunyacyangu, nabo bali interahamwe?  Halya koko byali ukuli ko bahoraga F. Gatabazi wali uhitanwe na MRNDD?

 

 2. Murongera muti Rwose intambara yayegayegejwe mu Rwanda ukwakira 1990 yali ikwiye kandi ntawarugamije kwica abahutu, uretse umubi Paul wali ufite agenda cache ba bwana Rudasingwa bakoranaga batamenye

Nuko! 

a) RPF iteye ntiyagannye ibigo bya Gisilikari, ahubwo yapfunukiye mu baturage. Bwana Ngarambe ko naho mu Buraya uba tubona urugo ruvumbuwemwo ISIS (ihanganye n'abanyaburaya) abarutuye baba bagize ibyago, halya RPF yo yunvaga ko izibera mu baturage maze abaFAR bayivumburamwo igaha imidali abo baturage? RPF se yo halya yahaye abanyaRuhengeri na Gisenyi imidali imeze ite ku gihe cy'abacengezi?  Protocol imwe ya recherches kandi ikozwe neza ibyara iteka ibintu bisa, bwana, ni mukore interpretation honnete. 

 b) Rutaremara, Kajeguhakwa, Professor Alan Kuperman, bose bemeje ko RPF yali yalinjije mu Rwanda amacelire secrete yayo (Fith Column). Bwana Ngarambe, wali mu Rwanda 1990-1994 wunvise rero ibisasu byatewe. Hali icyasimbukishije Bus yuzuye abantu icyangugu, Daihatsu yuzuye abantu mu Mayaga, umugore cyaciye ikibuno agiye muli WC Igisenyi, icyatulikiye muli gare routiere Ikigali. Ubona byarategwaga na FAR n'interahamwe? Niba se ali abandi, mwakeka bande: Abashinwa, RPF na fith column yabo,  Abasenegalais, etc.? Abo se babitegaga ni abakunzi b'abahutu n'inzirakarengane z'abatutsi?

c) Bwana Ngarambe, ngo wali inshuti ya Dr F. Nahimana; wigeze kutubwira ukuntu nyuma y'intambara wishimiraga gukina tennis na HE Paul. Mwabanye na ba gal Kayumba na Mj Micombereo muli RNC birenze amezi 6, hamwe nabo muli FDU ya ba Ir Niyibizi umugabo wuliya nyakwigender umumama mwiganye wa Didier.. Ni byiza kubana no gusabana. Aliko se bigenda bite kugira ngo nyuma y'agahe gato, ahali urukundo n'ubwunvikana haze umuvumo n'umunuko?  


Bwana Ngarambe, nkuko twabibwiye ejo bwana Lyarahoze, ntabwo turwanya abagerageza kugera ku kuli. Gusa ntakitubuza kwerekana ahali urunturuntu. Tubasabye rero urumuli kuli utu tubazo 2; ni muruduha tuzabagana no ku tundi; nimwanga kandi ntacyo bidutwara, tumenyereye imikino nyarwanda! 


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.