Pages

Friday 8 June 2018

[haguruka] Re: RE: Twisabire urumuli, niba hali abashaka kuruduha!

 

Njye, Samweli Lyarahoze, mbabazwa cyane n'abantu b'abagabo nka J. Musonera na T. Rudasingwa bakorana n'umukozi wa DMI/Paul Kagame, Joseph Ngarambe.


Mu bimenye guhera ubu: iyo Rudasingwa, Musonera, Musangamfura, ... baba badakorana na DMI... ubu mba ndi mushyaka ryabo. 

Really, nkunda igitekerezo cyabo "the truth commission" cyo kwerekana ko ubwoko bw'Abahutu bwakorewe Jenoside. 

Nkunda Rudasingwa na Musonera mu kuntu biyemeje kuvuga ukuri ko konyine kuzazanira u Rwanda n'abuzukuru bacu amahoro. 

Le jeudi 7 juin 2018 à 15:26:44 UTC+2, kota venant <kotakori@hotmail.com> a écrit :


Umugani wa HE ati abo kwa Rwigara twarabasubije, dore natwe bwana J. Ngarambe yaradusubije. Ngiki munsi igisubizo yaduhaye, niba mwaba mutarakibonye; hali icyo mwakivugaho ni ahanyu:

"De: Ngarambe Joseph

Date: jeu., 3 mai 2018 7:18 PM

À: Lyarahoze Samuel;Francois Munyabagisha;Paulrusesabagina;Faustin Twagiramungu;Joseph Matata;Ndagijimana Jean-Marie;Michel Niyibizi;Christophe Tuvugishukuri;Zac Biampa;Kanyamibwa Pilote;Ijwi Ryarubanda;Gasana31;Innocent Twagiramungu;Jambo Asbl;RNC Itahuka;Semahoro;Pierre Foucher;Nkiko. Nsengimana;Rutihunzatheo;Veritasinfo Ngoga;Marie Kampororo;Abdallah. Akishuli;Kabandac2;Samcyprien;Olivier Rukundo;Mbonigaba Ismaïl;Joseph Sebarenzi;Psimberakuri;UDAHEMUKA Eric;Sinumvayabo;Kagomashenge;Inumanews;Yonkad;Kalebucyusa01;SHEMA;Ruhorahoza Theophile;Hakiza Canada;Perpétue Muramutse;Bona Sin;Jmarie Micombero;Jeangatera;Bihibindi .;Intabaza Info;abelbanga@gmail.com;Alexis Semana;Etienne Karekezi;Chkayihura;Imanzi Pdp;Darius Murinzi;Niyopaci;Ngombwa;Gahima;Biramahire Salvator;Maurice Niwese;Mugabo. Frank13;Katarypa;Amakuruyurwanda;Pascal Kalinganire;ally.yusuf.mugenzi@bbc..co.uk;Jean Paul Turayishimye;Nsabij12;Pierre Nzabagerageza;Lafiancee Armee;Semahoro;Emasozera;Cyprien Mugabo;Iyamuremye David;Emmanuel Ntabajyana;Jean-Marie Higiro;Em. Hame;Samuel Desire;Eug Ndah;Tuzatsinda Aimable;Mbonigaba;Tharcisse Semana;Paul Umusaza;Jonathanmusonera;Rwagasana Gerard;haguruka@yahoogroups.com;kota venant;


Objet:Re: Twisabire urumuli, niba hali abashaka kuruduha!


Igisubizo cya 1: 
Dusobanura neza ko Interahamwe n'Impuzamugambi zahawe imyitozo ya gisirikare, zigahabwa imbunda za Leta, zikica ku myaka myinshi, kugeza zikoze jenoside n'ubundi bwicanyi bukomeye. Urupfu rwa BUCYANA ntiwarushyira muri balance, kuko n'iyo wakwitwaza ko PSD yari igwiriye mu karere yiciwemo, ntaho wahera uvuga ko hari amabwiriza iryo shyaka ryatanze ku rubyiruko rwaryo. Ntayo rwose, nta na radio yabyogeje nk'uko za RTLM zabikoraga...

N'ubwo harimo abvuga ko FPR/DMI yaba ifite uruhare mu rupfu rwa BUCYANA, ndacyashidikanya cyane. Bucayana yanyuze i Butare mu gihe cya tension ikomeye, Abanyabutare batekereza ko Gatabazi yaraye yishwe na Habyarimana.

Iby'urwo rupfu, capitaine Ildephonse NIZEYIMANA (MRND/CDR) yarukozeho anketi rugikubita, kandi yivugira ko bitamuruhije na busa kumenya uko byagenze. Ngiyo extrait:

GASHYANTARE 94 ijya gushira twagiye kumva twumva ko i KIGALI bwana GATABAZI Félicien yiciwe ku rugi rw´igipangu cyiwe arashwe n´abantu bahamutegeye bagahita bihisha ntibamenyekane. Aho hari mu ijoro ryo kuwa 21 uko kwezi. Ibi byagombaga gukurura imvururu muri BUTARE aho GATABAZI yavukaga. ESO na Gendarmerie ya TUMBA twigiriye inama yo gushyiraho za barrages mu mujyi kugera i SAVE ngo nihaba imyigaragambyo ibe mu ituze ntacyangizwa. Koko ntacyangirijwe. Ariko habaye umwuka mubi kubera amagambo mabi TWAGIRAMUNGU FAUSTIN yavugiye kuri VOA yemeza ko GATABAZI yishwe na MRND yiganjemo abakiga. Birumvikana ko abanyabutare bashakaga kwihorera ku bantu bazwi ko baturuka mu rukiga cyane GISENYI na RUHENGERI. Cyakora kubera quadrillage y´umujyi n´abasirikari n´abagendarmes uwo mugambi ntiwakoretse. Ahubwo tariki ya 22 saa saba ku manywa, nagiye kumva numva CAPITAINE TWAGIRAMUNGU THEOPHILE wari «officier de semaine» muri ESO arantelefonnye ndi imuhira ambwira ko BUCYANA Martin amaze kwicirwa i MBAZI ku muhanda hafi y´ahazwi nko kwa NKUNDABAGENZI. Aho hari mu gace gendarmerie ifitemo barrages zayo.

Nasabye CAPT TWAGIRAMUNGU kujyayo ngo tumenye uko bigenze, cyane ko na we yashakaga kujyayo nk´utabaye mwenewabo w´«umushi». Niwe wanazanye uwo murambo mu buruhukiro bw´ibitaro bya Université I BUTARE. Twahise dutangira enquête ako kanya kandi ntiyaruhije kuko byabaye ku manywa y´ihangu.

Ibyo twabashije kumenya, nuko BUCYANA yageze kuri IBIS muri ayo masasita akaharuhukira akanya gato. Noneho agakomeza umuhanda werekeza I KIGALI. Abagabo bari aho harimo NSABUMUKUNZI STRATON, RYAMBABAJE ALEXANDRE na BASHIMIKI n´uwo bitaga BIZURU n´abandi. BUCYANA ahagurutse yakurikiwe na BASHIMIKI na BIZURU n´abandi muri PAJERO yari ifite plaque y´I Burundi, niyo BASHIMIKI yari asanganywe muri iyo minsi. BUCYANA yageze kwa NKUNDABAGENZI abaturage bigaragambya banga ko atambuka. Yavuye mu modoka ajya mu rugo kwa NKUNDABAGENZI.. Muri ako kanya BASHIMIKI n´abe baba barahageze bamusanga aho kwa NKUNDABAGENZI bamuvanayo bamugarura kumuhanda bamwicira aho bamutemaguye. Naho Umuchauffeur yabonye bikomeye atwara imodoka agana kuri bureau communal ya MBAZI aho yageze ayivamo yihisha mu gisenge cy´inzu ya commune. Abamukurikiyeyo baje kumubura batwika iyo modoka.

Iyi dosiye yashyikirijwe Procureur BUSHISHI kuri Parquet ya BUTARE ariko aza kugira ingorane zikomeye kuko yatewe ubwoba ko Parquet bayitwika, abigenza buhoro.. Umwuka wari mubi cyane. Iyi dosiye ntiyigeze ikurikiranwa ukundi.


Igisubizo cya 2:
Uko bwangana kose, ubucengezi bwa FPR/DMi ntibuzigera bunyumvisha ukuntu abaturage bo mu bwoko bw'Abatutsi barimburwa kugeza ku magi. Cyangwa abataravugaga rumwe na MRND/CDR."

Twibutse gusa ko nkuko igisubizo cya HE kitabujije abo kwa Rwigara kubohwa no kunyagwa mu bulyo budasobanutse, n'iki cya bwana J. Ngarambe ntikibuza abanyabutare bubakiwe "gare routiere, amagorofa n'amastades", kurwara ubworo bw'ibyo bali bafite ku gihe cy'abanzi (iminota 0:31- 1:07, lien itahukan'abakiga babi kandi benshi bahemukiraga Butare (Guichaoua, 2004).





De : lafiancee armee <lafianceearmee@gmail.com>
Envoyé : lundi 4 juin 2018 11:38
À : Kota Venant
Cc : Maurice Niwese; Ndagijimana Jean-Marie; Joseph Sebarenzi; Jonathanmusonera; Ruhorahoza Theophile; Kagomashenge; Bona Sin; Perpétue Muramutse; Chkayihura; Hakiza Canada; Niyopaci; Etienne Karekezi; abelbanga@gmail.com; Paulrusesabagina; Tuzatsinda Aimable; Jean Paul Turayishimye; Lyarahoze Samuel; Jean-Marie Higiro; Samuel Desire; Abdallah. Akishuli; Jambo Asbl; Iyamuremye David; Kabandac2; Darius Murinzi; Pascal Kalinganire; Rutihunzatheo; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Veritasinfo Ngoga; Gasana31; Joseph Ngarambe; Sinumvayabo; Cyprien Mugabo; Christophe Tuvugishukuri; Nkiko. Nsengimana; Kalebucyusa01; Em. Hame; Eug Ndah; Biramahire Salvator; Yonkad; Marie Kampororo; Jmarie Micombero; SHEMA; Ijwi Ryarubanda; Ngombwa; UDAHEMUKA Eric; Emmanuel Ntabajyana; Pierre Nzabagerageza; Imanzi Pdp; Kanyamibwa Pilote; Mugabo. Frank13; Olivier Rukundo; Pierre Foucher; Semahoro; Intabaza Info; Francois Munyabagisha; Alexis Semana; Joseph Matata; Amakuruyurwanda; Gahima; Tharcisse Semana; Psimberakuri; Jeangatera; Michel Niyibizi; Semahoro; Katarypa; Zac Biampa; Samcyprien; Rwagasana Gerard; Nsabij12; Mbonigaba Ismaïl; RNC Itahuka; Innocent Twagiramungu; Inumanews; Emasozera; Paul Umusaza; Mbonigaba; Bihibindi .; haguruka@yahoogroups.com; Faustin Twagiramungu
Objet : Re: Twisabire urumuli, niba hali abashaka kuruduha!
 

Kota Venant n abandi dusangiye uru rurimi n amateka ndabasuhuje.
Nkunda kwibutsa abantu kenshi amagambo ya Mahatma Gandhi aho yagize ati: Tout ce qui est fonde sur l injustice et le mensonge meme les grands empires finit par s ecrouler!
Bitangiye gutera iseseme n ikimwaro kubakozi ba RPF DMI kudefanda amabi yose bakoze guhera le 1/10/1990 ubwo bateraga u Rwanda bahereye i Kagitumba.....babeshye amahanga, abanyarwanda.. barica.. ibyo byose babyegeka kuri MRND na Habyarimana...kugeza n ubwo bamaze kumwica bati niwe wateguye Genocide!
Mu gihe tugezemo cy iterambere kugoreka amateka ntibizabaku ndira kandi ikinyoma cy abo gitangiye gusandara..na ya ngirwa demokarasi batubeshye yaje ari agahinda n akarengane ndenga kamere.
Ese koko Joseph Ngarambe n abo akorera n uwabaha imyaka ijana  ngo batekinike ubundi bucurabwenge bwabo bwubakiye ku kinyoma bazapfa babonye igisubizo cg ibisobanuro kutubazo nkutu tubiri gusa nibura Bwana Kota Venant  ababajije?
Icyo navuga aha nkunze kubona hafi ya buri wese hano avuga ku bibazo n amateka u Rwanda rwanyuzemo n ibyo runyuramo ariko impanvu nyayo ibitera mbona itazwi cg yirengagizwa.
Bamwe bati FPR DMI...niyo nyirabayazaba na kabutundi  y ibi byose. Abandi bati Interahamwe njye ntazi niyo zikiba. .cg ahari baba bashatse kuvuga abahutu simbizi..gusa ntitwirengagize ikibazo gikomeye cy ubutegetsi burwanirwa n amoko y ingenzi abiri agaragara aribo Tutsi Hutu. None ko nakunze kubona muri aya makimbirane bose bavuga amakosa cg ibyaha bya bamwe bamwe bigira beza cg abere abandi bakagirwa abicanyi n ibicucu...ibyo kandi akaba ataricyo kibazo, none umuzi wiyi nzika y inzigo hagati y abatutsi n abahutu ni uwuhe?
What is the root cause of rwandan conflict?
Is there  a real and permanent  resolution to this  Rwandan old conflict? Ubisoma yihangane kuko nvanze indimi ariko singoretse amagambo umunsi mwiza!

On 03 May 2018 4:01 PM, "kota venant" <kotakori@hotmail.com> wrote:

Bwana Ngarambe tumaze kunva ibi https://www.youtube.com/watch? v=K0DX30loOX4&t=765s mu Ishakwe lyanyu, turabashima. Hali byinshi twasabaho urumuli, aliko reka tube dufashe 2 gusa:


 1. Bwana Ngarambe uti  Urubyiruko rwa opposition 1991-1994, nubwo rwateraga udukofi, aliko ntirwicanaga nk'interahamwe za MRNDD ya Ngirumhatse na Habyarimana. Ni byiza.  Aliko se buliya bamwe babagiye haliya iwanyu Imwulire wa mushederi (CDR) Martini Bucyana, umunyacyangu, nabo bali interahamwe?  Halya koko byali ukuli ko bahoraga F. Gatabazi wali uhitanwe na MRNDD?

 

 2. Murongera muti Rwose intambara yayegayegejwe mu Rwanda ukwakira 1990 yali ikwiye kandi ntawarugamije kwica abahutu, uretse umubi Paul wali ufite agenda cache ba bwana Rudasingwa bakoranaga  batamenye

Nuko! 

a) RPF iteye ntiyagannye ibigo bya Gisilikari, ahubwo yapfunukiye mu baturage. Bwana Ngarambe ko naho mu Buraya uba tubona urugo ruvumbuwemwo ISIS (ihanganye n'abanyaburaya) abarutuye baba bagize ibyago, halya RPF yo yunvaga ko izibera mu baturage maze abaFAR bayivumburamwo igaha imidali abo baturage? RPF se yo halya yahaye abanyaRuhengeri na Gisenyi imidali imeze ite ku gihe cy'abacengezi?  Protocol imwe ya recherches kandi ikozwe neza ibyara iteka ibintu bisa, bwana, ni mukore interpretation honnete. 

 b) Rutaremara, Kajeguhakwa, Professor Alan Kuperman, bose bemeje ko RPF yali yalinjije mu Rwanda amacelire secrete yayo (Fith Column). Bwana Ngarambe, wali mu Rwanda 1990-1994 wunvise rero ibisasu byatewe. Hali icyasimbukishije Bus yuzuye abantu icyangugu, Daihatsu yuzuye abantu mu Mayaga, umugore cyaciye ikibuno agiye muli WC Igisenyi, icyatulikiye muli gare routiere Ikigali. Ubona byarategwaga na FAR n'interahamwe? Niba se ali abandi, mwakeka bande: Abashinwa, RPF na fith column yabo,  Abasenegalais, etc.? Abo se babitegaga ni abakunzi b'abahutu n'inzirakarengane z'abatutsi?

c) Bwana Ngarambe, ngo wali inshuti ya Dr F. Nahimana; wigeze kutubwira ukuntu nyuma y'intambara wishimiraga gukina tennis na HE Paul. Mwabanye na ba gal Kayumba na Mj Micombereo muli RNC birenze amezi 6, hamwe nabo muli FDU ya ba Ir Niyibizi umugabo wuliya nyakwigender umumama mwiganye wa Didier. Ni byiza kubana no gusabana. Aliko se bigenda bite kugira ngo nyuma y'agahe gato, ahali urukundo n'ubwunvikana haze umuvumo n'umunuko?  


Bwana Ngarambe, nkuko twabibwiye ejo bwana Lyarahoze, ntabwo turwanya abagerageza kugera ku kuli. Gusa ntakitubuza kwerekana ahali urunturuntu. Tubasabye rero urumuli kuli utu tubazo 2; ni muruduha tuzabagana no ku tundi; nimwanga kandi ntacyo bidutwara, tumenyereye imikino nyarwanda! 



Virusfri. www.avast.com

__._,_.___

Posted by: Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (10)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.