Pages

Tuesday 19 June 2018

[haguruka] Uburundi butewe impungenge n’intambara ikomeye igiye kuba mu karere k’ibiyaga bigari!

 

Uburundi butewe impungenge n'intambara ikomeye igiye kuba mu karere k'ibiyaga bigari! - VERITAS INFO NEWS

Uburundi butewe impungenge n'intambara ikomeye igiye kuba mu karere k'ibiyaga bigari!

veritas 28

Perezida Petero Nkurunziza abonana n'umunyamabanga Mukuru wungirije wa CEEAC

Perezida Petero Nkurunziza abonana n'umunyamabanga Mukuru wungirije wa CEEAC

Ku italiki ya 8 Kamena 2018, Perezida w'Uburundi, Petero Nkurunziza yakiriye mu biro bye Bwana Manirakiza Tabu Abdallah, Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Umuryango w'ubukungu uhuje ibihugu by'Afurika yo hagati CEEAC. Mu kiganiro bagiranye, Manirakiza yagejeje kuri perezida Nkurunziza umushinga CEEAC ifite wo kubaka umuhanda wa kaburimbo ugomba kuva i Kisangani (RDC) ukanyura i Bujumbura (Burundi) ukagera i Kampala muri Uganda. Nkurunziza yamenyesheje uyu munyamabanga Mukuru wa CEEAC ko ntamajyambere ashobora kugerwaho mu karere mu gihe ibihugu bikomeye ku isi biri gutegurira i Kigali mu Rwanda intambara igomba kuyogoza igihugu cya Congo n'Uburundi!

Nkuko amakuru dukesha urubuga « burundi-agnews.org » abyemeza, muri icyo kiganiro Perezida Nkurunziza yavuze ko i Kigali mu Rwanda hari gutegurirwa intambara ikomeye, igomba kugabwa ku gihugu cya Congo n'Uburundi. Iyo ntambara iri gutegurwa n'ibihugu bikomeye by'uburaya bigizwe n'Ubufaransa, Ububiligi, Leta zunze Ubumwe z'Amerika (USA) na Canada. Iyo ntambara ikaba ishyigikiwe n'abanyepolitiki bo mu ishyaka ry'abademokarate bo muri leta zunze ubumwe z'Amerika. Iyo ntambara yahawe izina ryitwa : «PROJET REYNDERS / SOROS – MO IBRAHIM / KATUMBI-BEMBA».

Itegurwa ry'iyo ntambara rikaba rigamije gushinga imitwe myinshi yitwaje intwaro ishyigikiwe n'ibyo bihugu bikomeye byo mu Burayi n'Amerika; iyo mitwe ikaba igomba guhungabanya umutekano wa Congo n'Uburundi hagamijwe kuburizamo umushinga witwa OBOR wateguwe n'igihugu cy'Ubushinwa ; uwo mushinga ukaba uteganyije gutangira mu mwaka w'2019 ukarangira mu w'2020. Leta y'Uburundi ikaba yaragejeje uwo mugambi mu bisha mu nama z'imiryango inyuranye ihuza ibihugu by'Afurika kugirango hafatwe ingamba zo kuburizamo iyo ntambara, ariko ibyo bikaba byarafashe ubusa ; akaba ariyo mpamvu leta y'Uburundi yiyemeje gushyigikira hakoreshejwe ububanyi n'amahanga ingamba z'igihugu cy'Uburusiya n'Ubushinwa, mu kuburizamo iyo ntambara.

Imbarutso y'intambara mu karere ni amatora yo muri Congo

Kagame yagiye mu Bubiligi guhabwa amabwiriza n'uburayi yo kwirukana Kabila

Kagame yagiye mu Bubiligi guhabwa amabwiriza n'uburayi yo kwirukana Kabila

Igihugu cya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo gifite amabuye menshi y'agaciro, ashakishwa cyane muri iki gihe kugirango akoreshwe mu ikoranabuhanga rigezweho. Ayo mabuye akaba arwanirwa n'ibihugu bikomeye ku isi kandi byateye imbere mu ikoranabuhanga aribyo: Ubufaransa(Uburaya), Amerika (USA), Uburusiya n'Ubushinwa. Ayo mabuye kandi akaba yarabonetse no mu gihugu cy'Uburundi. Ibihugu by'Uburayi n'Amerika bikaba bitarishimiye ko Perezida Nkurunziza na Joseph Kabila bahaye isoko amwe mu masosiyeti y'abashinwa n'abarusiya ryo gucukura kuri ayo mabuye y'agaciro. Ibyo bikaba byararakaje cyane igihugu cy'Ubufaransa kuko gifata Congo n'Uburundi nk'intara zacyo kuko ibyo bihugu byombi bikoresha ururimi rw'igifaransa!

Ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi (Amerika n'Uburayi) bikaba byarafashe umugambi wo kwirukana ku butegetsi perezida Petero Nkurunziza w'uburundi na Joseph Kabila wa Congo, bagasimbuzwa abandi bakuru b'ibihugu bashyizweho n'ibyo bihugu bikomeye. Mu gihe bazaba bamaze kugera ku butegetsi abo ba perezida bashya bakaba bagomba gusesa amasezerano y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro yashyizweho umukono n'abo basimbuye! Kugirango Nkurunziza na Kabila bave kubuyobozi ibihugu bikomeye ku isi byabashyizeho igitutu cyo kubahiriza demokarasi ! Ariko bitewe ni uko Kagame yashyizweho n'ibyo bihugu kugirango akomeze guteza akavuyo k'intambara muri Congo no mu Burundi, maze abazungu bakabona uko basahura imitungo y'ibyo bihugu; nta gitutu cyo kubahiriza demokarasi yashyizweho!

Kuva aho Nkurunziza atangarije ko ataziyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka w'2020, ndetse na Kabila akaba yaratangaje ko ataziyamamaza mu matora ateganyijwe mu kuboza k'uyu mwaka; abazungu bahangayikishijwe nuko abakandida bazashyigikirwa n'aba bakuru b'igihugu bombi aribo bazatsinda amatora bityo bagakomeza politiki ihuye n'abo basimbuye yo gukomeza gukorana n'Ubushinwa ndetse n'Uburusiya mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro; akaba ariyo mpamvu inzira y'intambara ariyo ikomeje gushyirwa imbere n'ibihugu bikomeye ku isi mu kugenzura umutungo wa Congo n'Uburundi bityo bagashobora kwirukana abashinwa n'abarusiya !

Perezida w'Uburusiya Vladimir Poutine yiteguye kurengera inyungu z'igihugu cye muri Congo

Perezida w'Uburusiya Vladimir Poutine yiteguye kurengera inyungu z'igihugu cye muri Congo

Ibihugu biri kurwanira amabuye y'agaciro muri congo no mu Burundi bifite abakandida batandukanye bishyigikiye bibona ko bashobora kuzarengera inyungu zabyo muri ubwo busahuzi ! Igihugu cy'Ubushinwa n'Uburusiya byifuza ko Perezida Nkurunziza na Kabila baguma ku butegetsi cyangwa se bagasimburwa n'abantu ba hafi bo mu mashyaka yabo bazashora gukomeza umubano mwiza bafitanye na Congo n'Uburundi. Uburusiya n'Ubushinwa bivugako Nkurunziza na Kabila bafite uburenganzira bwo kuguma ku butegetsi nk'uko Kagame na Museveni barengera inyungu z'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi babugumyeho, cyangwa se Kabila na Nkurunziza baramuka babuvuyeho, Kagame na Museveni nabo bakabuvaho! Mu gufata ingamba zo kurengera inyungu zabo muri Congo no mu Burundi, leta y'Uburusiya n'Ubushinwa zagiranye amasezerano ya gisilikare n'ibyo bihugu. Uko ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi biri gutegura Kagame n'Angola mu gutera Congo n'uburundi niko uburusiya n'ubushinwa biri kohereza intwaro i Kinshasa n'i Bujumbura !  

Ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi nabyo ntibyumvikana ku mukandida umwe ushobora gusimbura Kabila. Leta Zunze ubumwe z'Amerika ziri gutegura Jean Pierre Bemba kuburyo icyo gihugu cy'igihangange ku isi bivugwa ko cyashyize igitutu kurukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye mu Buholandi ngo rufungure Bemba bityo abone uburenganzira bwo kuziyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu cya Congo. Aya makuru akaba anemezwa n'uwahoze ari ambasaderi w'Amerika i Kinshasa Bwana  Herman Cohen. Naho igihugu cy'Angola, u Rwanda, Ubufaransa, Ububiligi na Canada bikaba bishyigikiye umunyemari Katumbi. Ikibazo gikomeye ni uko ari Katumbi ari na Bemba bombi bari hanze y'igihugu kandi Kabila akaba adashaka ko bagikozamo ikirenge! Igitegerejwe ni ukumenya uko ibi bihugu byo mu burengerazuba bw'isi bizabyifatamo igihe abanyekongo bazakomeza kwanga ko abo bakandida bashyigikiye bakoza ikirenge muri Congo -Kinshasa!

Kagame nawe yabuze ayo acira n'ayo amira; kuva Donald Trump yatangira kuyobora Leta zunze ubumwe z'Amerika (USA), Paul Kagame ntakisanga nk'uko byari bisanzwe mu buyobozi bw'Amerika, gusa bizwi ko iki gihugu cy'Amerika aricyo kimufatiye runini mu gukomeza gukandamiza abanyarwanda no guhungabanya umutekano w'ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari! Ikibazo cyo guca imyenda ya Caguwa mu Rwanda no gusaba ibihugu by'Afurika gutanga umusoro wa 0,2% w'ibicuruzwa biva hanze y'afurika kugirango umuryango w'ubumwe bw'Afurika ushobore kwihaza mu ngengo y'imari, byarushijeho kumuteranya n'abanyamerika! Ibyo bikaba byaratumye Kagame acisha macye maze yegera abafaransa yita abajenosideri! Muri iki kibazo cya Congo, Kagame akaba agomba kwitonda cyane kuko ari hagati nk'ururimi! Ese hagati ya Bemba ushyigikiwe n'abanyamerika na Katumbi ushyigikiwe n'abafaransa, Kagame azahitamo gushyigikira nde?

Twizereko Kagame azitabaza cya kinyoma asanganywe maze akazashobora kwikura muri iri hurizo, naho ubundi Amerika imukuyeho amaboko imbwa zamurya! Iki kibazo cy'umubano wa Kagame n'Amerika muri iki gihe nticyoroshye, cyane ko Donald Trump afite intego yo kurwanya umuntu wese ubangamiye inyungu z'Amerika kandi icyo cyaha akaba agishinja Paul Kagame! Dukurikije aya makimbirane ashingiye k'ubusahuzi bw'umutungo kamere wa Congo n'Uburundi, mu minsi iri imbere akarere k'Afurika yo hagati gashobora guhura n'intambara imeze nk'iyo mu gihugu cya Siriya, ibyo akaba aribyo biteye impungenge leta y'uburundi.

Veritasinfo.fr



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.