Pages

Saturday 23 June 2018

[haguruka] Rwanda : Abakanyujijeho Masabo Nyangezi na Phocas Fashaho bagiye guhurira mu gitaramo

 

Abakanyujijeho Masabo Nyangezi na Phocas Fashaho bagiye guhurira mu gitaramo | IGIHE

Abakanyujijeho Masabo Nyangezi na Phocas Fashaho bagiye guhurira mu gitaramo

Abahanzi b'abahanga byihariye, bafite amateka akomeye mu Rwanda, Masabo Nyangezi na Phocas Fashaho bazafatanya gucuranga mu gitaramo bazahuriramo i Washington DC.

Igitaramo kizaba ku itariki ya 7 Nyakanga 2018, cyateguwe na Phocas Fashaho afatanyije na mugenzi we Gasaro Mic bagiha inyito ya 'Umugoroba w'inganzo n'imisango' maze batumira umuhanzi wakoze indirimbo z'ibihe byose Masabo Nyangezi usanzwe uba mu Burayi.

Phocas Fashaho ari mu bahanzi bakoze umuziki mu myaka yo hambere mu Rwanda, yanamamaye biciye mu biganiro yakoraga kuri Radio VOA. Masabo Nyangezi we azwiho ubuhanga bwihariye mu gukirigita gitari, kwandika amagambo aryoshye kandi abyutsa amarangamutima ya benshi; ni umwe mu bahanzi bake bubatse izina mu myaka irenga 30 ishize bakiritera bakarisama.

Mu kiganiro na IGIHE, Fashaho yavuze ko intego y'iki gitaramo ari ukwidagaduro no kuryoherwa n'ingenzo. Yahisemo Masabo Nyangenzi nk'umwe muri bake bafite umwihariko mu muziki bari bakumbuwe cyane mu bitaramo muri Amerika.

Yagize ati "Nta kindi igitaramo kigamije uretse kwishima. Mfatanyije na Gasaro Mic[wamwandikiye amagambo y'indirimbo nshya "Ndiho Ntariho" ] twaragiteguye dutumira Masabo. Twahisemo Nyangezi kuko twifuzaga umuhanzi w'inararibonye mu muziki w'u Rwanda ukumbuwe n'abantu hano muri Amerika."

Phocas Fashaho yavuze ko ari iby'igiciro gikomeye kongera kuririmbana na Nyangezi nk'umwe mu nshuti ze basangiye ubuzima bakiba mu Rwanda mu myaka yo hambere ndetse ngo anyotewe no "kuririmbira mu Rwanda mbere y'uko nsaza".

Yagize ati "Ni iby'igiciro cyinshi kuzaririmbana na Nyangezi, ndumva mbyishimiye cyane. Ni umwe mu nshuti zanjye za kera twabanye mu Rwanda mu myaka yashize, kuri njye ni ikintu gikomeye."

Masabo Nyagenzi, umwe mu bahanzi bakanyujijeho mu Rwanda hambere

Masabo Nyangezi ubu utuye mu Burayi, amaze igihe kinini avuye mu Rwanda gusa aho aba yagiye ahakorera ibitaramo bitandukanye, yanashyize hanze indirimbo nshya na zo zumvikanamo gitari cyane.

Incamake y'urugendo rwa Masabo Nyangezi

Uretse kuba Masabo Nyangezi ari umuhanzi w'indirimbo, yanize iby'umuziki, azobera mu murya wa Gitari, Banjo n'umurishyo w'ingoma. Inzira ye ya muzika yatangiye kuyiharura hagati ya 1965 na 1969.

Urugendo rwa muzika rwa Masabo Nyangezi rutangirana n'ibikorwa bito bito bya muzika mu mashuri, hagati y'umwaka wa 1965 na 1969.

Kuva 1967 kugeza 1976 Nyangezi yakomeje n'ibikorwa binyuranye by'ubuzima rusange, ariko mu rwego rwa muzika yaboneyeho umwanya wo kuwucengera, ari nabwo yize "Esthétique Musicale et Générale". Indirimbo yagizemo uruhare zageze bwa mbere kuri Radio y'igihugu (Radio-Rwanda) mu mwaka wa 1975.

Hagati ya 1976 na 1981, Masabo Nyangezi yabaye muri Orchestre Salus Populi ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda/UNR. Hagati ya 1981 na 1984 yakoranye na Orchestre Umuriri de Kigali.

Masabo Nyangezi ni we muhanzi w'Umunyarwanda uririmba mu Kinyarwanda wahawe igihembo mpuzamahanga kiruta iby'abandi, cyitwa "Chevalier des Arts et des Lettres" cyatangiwe mu Bufaransa mu mwaka wa 1991.

Phocas Fashaho na Masabo bagiye guhurira mu gitaramo

Masabo[iburyo] yaririmbye mu itsinda ryakanyujijeho i Ruhande rya Salus Populi, hano[ibumoso] yari kumwe na ryo mu 1978

Masabo asanzwe akorera ibitaramo mu Burayi

Uko byari bimeze muri kimwe mu bitaramo Masabo yakoze mu 2017



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.