Mutyara Marie Kampororo, kumenya icyo bagiliza ilinganiza bya nyakuli byakugora, uramutse utazi amanyanga y'abanyarwanda!
Dore urugero. Guichaoua (2004) yakoreye TPIR-Arusha umwandiko-nshinjacyaya (Butare, prefecture rebelle) washakaga cyane cyane kwerekana ukuntu Butare yarwaniraga kwibohora ubukandamize bw'abakiga. Kuli P 67-70 z'uwo mwandiko, haboneka imbonerahamwe (a table) y'abantu 43: " Liste des cadres UNR (Université Nationale du Rwanda) et autres établissements publics nationaux.
Beaucoup appartenaient au MRND rénové; 40% d'effectifs venaient du Nord (Gisenyi, Ruhengeri, Byumba) soit 17.2 cadres sur 43, signes de trop d'injustices envers les Butaréens"!
Benshi mu banyarwanda bazi ko Rwanda (1962-2002) yali ifite amaprefegitura 10, ushyize iruhande umujyi wa Kigali dusangiye twese. Abanyamibare bahita babona ko buli prefegitura yagombaga kugira 43/10=4.3 cadres, maze ilinganiza likaba sawa (parfait). Amaprefegitura atatu akagira rero 4.3x3=12.9. Ikinyuranyo cyo kwikubira kikaba 17.2-12.9=4.3 ku maprefegitura atatu cyangwa se 1.4 buli prefegitura.
Ngurwo urugero rw'ibyarakaje bamwe muli Butare, baliraga ko balyamiwe n'abo mu Rukiga. None aho muzashobora gushimisha mbene aba banyarwanda, mulinganyiza?
FPR yo isa niyagitsinze, ikuraho ibyo gukorera mu mucyo byagonze ingoma-mhutu. Ya moko n'utwo turere byadukuruliye yabifungiye mu gishuma, nuko ubulyo bwo kugabura uko ishaka nta rusaku n'imirwano by'ilinganiza buba burabonetse.
Envoyé : mercredi 15 août 2018 06:02
À : Lyarahoze Samuel
Cc : RNC Itahuka; Democracy_human_rights; Paulrusesabagina; Francois Munyabagisha; Ndagijimana Jean-Marie; Joseph Matata; Christophe Tuvugishukuri; Kanyamibwa Pilote; Ijwi Ryarubanda; Faustin Twagiramungu; Innocent Twagiramungu; Michel Niyibizi; Rutihunzatheo; Jambo Asbl; Zac Biampa; Gasana31; Kota Venant; Joseph Sebarenzi; Nkiko. Nsengimana; Veritasinfo Ngoga; Mbonigaba Ismaïl; Ngombwa; Pierre Foucher; UDAHEMUKA Eric; Samcyprien; Psimberakuri; Kagomashenge; Inumanews; SHEMA; Bona Sin; Perpétue Muramutse; Pascal Kalinganire
Objet : Re: Ibibazo 3 nsaba Radio Itahuka kuzambariza Gilbert Mwenedata
Ibibazo 3 nsaba Radio Itahuka kuzambariza Gilbert Mwenedata
Mu kiganiro kitagira amakemwa Gilberi Mwenedata yahaye Radio itahuka, mushobora kwiyumvira aha FPR IKOMEJE UMUKINO W'IKINAMICO MU RWANDA ABATURAGE BITORERA ABADEPITE BIFUZA, Serge Ndayizeye n'umutumire we badusezeraniye ko, vuba aha, bazongera kuganirira Abanyarwanda bagasubiza n'ibibazo basigaranye.
Njye mfite utubazo tutatu nsaba Mwenedata n'undi wese ubishoboye kunsubiza:
1. Ntuye muri Skandinaviya aho iringaniza no gufasha abatishoboye n'abashigajwe inyuma n'amateka kujijuka no gutera imbere, bakangana n'abandi benegihu, ari intego ya za Leta.
Icyo ni cyo gituma icyo gice cy'Isi gifatwa nka "Paradizo" ku isi.
Ntawe utazi ko mbere ya 1960 nta muhutu wigaga mu mashuli ya Leta, ubutegetsi n'ubukungu bwose byari iby'abatutsi...
Nta n'utazi ko politiki y'iringaniza na "émancipation des Hutu" yari igamije kujijura no kuzamura ubwoko bw'Abahutu yakozwe na G. Kayibanda na Habyarimana yabaye icyaha cy'inkomoko ku butegetsi bwa FPR. Uretse na FPR hari abacikacumu b'abatutsi ndetse n'abahutu b'induga bavumira ku gahera politiki y'iringaniza ya Habyarimana. Kuri bo "ufite ingufu, uzi ubwenge n'ubucakura agomba kurya byose".
None Mwenedata n'abo bafatanije, ndetse n'abandi ba nyamashyaka, babona gute ikibazo cy'ubwoko bw'Abahutu (n'ubw'Abatwa) bwasubijwe inyuma ku bushake bw'ingoma irondakoko ya FPR, muri iyi myaka 25 ishize?
Ingero z'iryo vangura moko ni nyishi:- mu myaka 25 ishize abana b'Abatutsi gusa, nkuko byemezwa na Hosea Niyibizi wari ushinzwe gutanga izo mfashanyo, ni bo bonyine barihirwa na Leta. Muri rusange umwana w'umuhutu udafite mwene wabo mu Buraya na Amerika ntashobora gukandagira muri Segonderi no muri Kaminuza;
Radio Ubumwe : Abacikacumu babaye ikiraro Pkagame yambukiyeho afata ubut...
Radio Ubumwe: Abacikacumu babaye ikiraro kagame yambukiyeho afata ubutegetsi. 08/05/2018
- inkiko Gacaca za FPR, zaciriya imanza abahutu 2.000.000, zari zigamije kugira ubwo bwoko ibicibwa no kubwambura imitungo. Ubu Abahutu n'Abatwa baragigana mu kwitwa abahanya;- nkuko Mwenedata abyemeza na we poilitiki ya ndi umunyarwanda no gusaba imbabazi mu izina ry'ubwoko ntawe utazi ko igamije kwicisha ipfunwe ubwoko bw'Abahutu ibihe bidashira. Umwana ufite ipfunwe rero nta nagato ashobora gukurikira mu ishuli. Urugero rufatika ni uko nta mwana w'umuhutu ushobora kubaza n'ikibazo cyane cyane Paul Kagame.- inzego z'umutekano zose zigizwe n'ubwoko bumwe bw'Abatutsi bimaze imyaka 25;- akazi keza kose ka Leta n'ibigo bya Leta byose bigizwe n'ubwoko bumwe bw'Abatutsi mu myaka 25;
- Uburezi nyabwo, koherezwa kwiga hanze, bwihariwe n'ubwoko bumwe bw'Abatutsi mu myaka 25;
FPR IKOMEJE UMUKINO W'IKINAMICO MU RWANDA ABATURAGE BITORERA ABADEPITE B...
Multistreaming with https://restream.io/ FPR IKOMEJE UMUKINO W'IKINAMICO MU RWANDA ABATURAGE BITORERA ABADEPITE ...
- Umugi mukuru Kigali utuwe n'ubwoko bumwe n'abanyamahanga bagashize: bariya bazunguzayi n'abantu bafungirwa kwa Kabuga ni ubwoko bw'Abahutu;- Kwirukana igifaransa mu Rwanda ni joniside yakorewe Abahutu mu by'ubwenge n'ubukungu kuko hafi y'abatutsi bavugaga igifaransa na bo baribamaze gutsembwa n'interahamwe;- None se bariya bahutu bavukiye, bagakurira muri Kongo bajya ku kazi mu mabanki,... bakagashobora? Bajya muri kaminuza se bakigana n'abana b'Abatutsi?
Muri make rero n'uwazana Demokarasi nyayo nk'iy' i Buraya byagorana cyane ko ubwoko bw'Abahutu n'ubw'Abatwa bashobora kupiganwa mu mashuli no ku isoko ry'imirimo n'ubwoko bw'Abatutsi. Mu yandi magambo bagomba kongera gufashwa kugira ngo babe "abantu" nk'Abatutsi. "Emancipation" y'Abahutu n'Abatwa ni ngombwa.
Ni yo mpamvu nshakumenya uburyo Mwenedata na bagenzi be bazafasha ubwoko bw'Abahutu n'ubw'Abatwa ngo bagere ku rugero Abatutsi bagezeho mu bukungu, mu by'amashuli ... no gukira ipfunwe batewe na FPR mu myaka 25.
2. Muri kiriya kiganiro Mwenedata yemeza ko abagize uruhari mu mahano yabaye mu Rwanda badashobora kuzanira u Rwanda impunduka nyayo.Ikibazo ni iki: Mwenedata avuga iki kuri Gnl Kayumba Nyamwasa na RNC ye wafatanije na Kagame gutangiza Jenoside yakorewe abatitsi... akanayobora DMI yakoreye Abahutu jenoside?
3. Mbese ko Sankara na Rusesabagina bahamagarira abacikacumu, ni ukuvuga abanyarwanda bari mu Rwanda mbere ya 1994 b'abahutu n'abatutsi ndetse n'Abatwa, kwishyirahamwe..., uwo muhamagaro wa MRCD Mwenedata arawemera? Mu yandi magambo nshaka kumenya niba azakorana n'abahekuye u Rwanda kubera inyungu za politiki cyangwa niba azhitamo gukorana n'abacikacumu nka we.
Mbaye mbashimiye.
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.