Pages

Monday, 27 August 2018

[haguruka] RE: Paul Kagame Ageze Aho Gusaba Imbabazi Petero Nkurunziza!

 


Aliko se bwana Lyarahoze, uragira ngo HE agire ate ko ureba bohereje inkota mu mbere (Inyaruguru/Nyamagabe) iwabo wa Kanjogera na Nyiramongi?
Shaa, wowe koko wareka maze aho watahiye ugasasirwa bakahatwika, uretse bimwe bya ba Rwarakabije?
Oya, ahubwo nibanamuca n'inyambo 8 azazihare azihe Umurundi, acururuke adufashe kwirukana abayogoza ibukobwa (kwa ba databubukwe)!  


De : Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr>
Envoyé : lundi 27 août 2018 11:58
À : Democracy_human_rights; Francois Munyabagisha; Paulrusesabagina; Christophe Tuvugishukuri; Joseph Matata; Ndagijimana Jean-Marie; Kanyamibwa Pilote; Faustin Twagiramungu; Innocent Twagiramungu; Michel Niyibizi; RNC Itahuka; Ijwi Ryarubanda; Jambo Asbl; Rutihunzatheo; Ngombwa; Joseph Sebarenzi; Kota Venant; Zac Biampa; Nkiko. Nsengimana; Veritasinfo Ngoga; Marie Kampororo; Mbonigaba Ismaïl; UDAHEMUKA Eric; Jmarie Micombero; Bona Sin; SHEMA; Chantal Karara; Veronika Kirimumpuzu; Skweli; Tatien2miheto; Rwagasana Gerard; Perpétue Muramutse; Gasana31; Intabaza Info; Innocent Twagiramungu; Serge (radio Itahuka) Ndayisaba; Hakiza Canada
Objet : Paul Kagame Ageze Aho Gusaba Imbabazi Petero Nkurunziza!
 

Paul Kagame Ageze Aho

Gusaba Imbabazi Petero Nkurunziza!


Burya koko ngo "uhiriye mu nzu ntaho adapfunda umutwe": Ibaze nawe Paul Kagame apfukamye imbere ya Nkurunziza amusaba imbabazi. 'Iminsi ni imitindi' koko: Ubanza ya 'rwose ndaribwaribwa' ye itangiye kuvamo 'rwose mbabarira ndimo ndinyarira' kubera ubwoba.


Gusa igitangaje/igishekeje ni uko ari ukuri kwambaye ubusa. Si igiparu, Paul Kagame ari gusaba imbabazi Petero Nkurunziza. Umunyamakuru wa Televisio Rwanda, kuri iyi tariki ya 24/08/2018, abisobanura neza, ati 'U Rwanda n'U Burundi mu biganiro by'ibanga'. Arongeraho, ati 'u Rwanda rumaze kohereza intumwa inshuro ebyiri mu Burundi' gupfukamira Nkurunziza.


Ndavuga gufukama kuko 'ubabaye ni we ubanda urugi'. Iyo Kagame aba atarigupfukama, aba nibura yarohereje rimwe intumwa ze mu Burundi, ubukurikiye ho na Nkurunziza akohereza ize mu Rwanda. Si ko bimeze rero. Peter yiyicariye iwe nk'umwami, naho Kagame akamusanga iwe mu Burundi, gupfukama!


Iyumvire ikiganiro cyanyuze kuri televisio y' u Rwanda "uklika" kuli linki iri aha hakurikira, U Rwanda n'U Burundi mu biganiro by'ibanga maze wisekere!





Burya nta kintu gitere isoni, gitera isoni nko 'gusaba uwo wimye'! Ariko rero njye Kagame ndamwumva: nyuma yo kunanirwa kwica Museveni, Kabila akangira Katumbi kujya mu matora, ... na Rusebagina akamugabaho ibitero, ntakundi yarikubigenza. Agomba gupfukama agasaba imbabazi.


Ariko ibibazo ni ibi:

  1. Mbese Nkurunziza aramuha imbabazi koko?

  2. Intore za Kagame zirikumva Intore izirushya intambwe irigupfukamira Nkurunziza zimerewe zite?


Ni ukubitega amaso kuko ngo "muri politiki byose birashoka".


Samuel Lyarahoze 27/08/2018



Virusfri. www.avast.com

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.