Pages

Tuesday 28 August 2018

[haguruka] Rwanda. Umushahara wa mwarimu bawukaseho ku ngufu amafranga yo gushyigikira FPR

 

Rwanda. Umushahara wa mwarimu bawukaseho ku ngufu amafranga yo gushyigikira FPR

Rwanda. Umushahara wa mwarimu bawukaseho ku ngufu amafranga yo gushyigikira FPR

FPR aho kongeza umushahara wa mwarimu uhembwa intica ntikize ahubwo iramwaka nutwo yaririragaho.

Biramenyerewe cyane ko mu gihe FPR yitegura ya kinamico yayo ngo ni amatora ikwiza amaliste mu barimu n'abandi bakozi bose baba aba Leta cyangwa abigenga ndetse n'abikorera ku giti cyabo n'abaturage ba ntaho nikora.

Siko byagenze ariko muri aya matora y'abadepite 2018 kuko bwo byabaye agahomamunwa. Aha ho FPR yinjiye mu ma compte y'abakozi ba Leta muri banki cyane cyane abarimu bakataho ayo bashaka. Ku buryo nk'umwarimu uhembwa ibihumbi mirongo ine 40.000 rf bamukase ibihumbi bitanu 5000 rf rwihishwa na banyiri amakonte (compte) batabizi kandi ayo niyo make bakase. Ntituzi uko mubandi bakozi ba Leta uko byagenze ariko birashoboka ko bo, kuko banahembwa agatubutse, bakaswe menshi cyane.

Impamvu yibi ni uko imyiteguro y'amatora yabaye abarimu bari mu biruhuko batabona uko babasinyisha ya ma liste yabo ku ngufu.

Tubibutse ko 40.000 rf mwarimu wo mu primaire ahembwa atagura n'ihene nziza yo kworora. Tubibutse kandi ko mwarimu ariwe uhora mu myenda yabuze ayo kwishyura. Mwibuke ko abana be badashobora kwiga kuko ntiyabona amafaranga yo kubarihira. Yigisha abana b'igihugu ariko abe badashobora kwiga kubera amikoro.

FPR nta kintu na kimwe ishaka kuvuga ku bijyanye n'umushahara wa mwarimu. Numvishe hari bamwe mu biyamamariza ubudepite(nubwo bikinira) beruye bakavuga ku bibazo bya mwarimu nubwo bashobora kubizira. Aba barimo Green Party ya Habineza Frank. Ibi bigaragaza ko ikibazo cya mwarimu abantu bose bakibona ariko amabandi yo muri fpr ntashaka kugira icyo abivugaho.

Kwibohora ni ngombwa kuko abanyarwanda barushye kuba muri ubu buzima.

J.Jules Rugero
Kigali-Rawnda



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.