Pages

Sunday 7 October 2018

[haguruka] Gushyigikira/kudashyigikira Candidature ya Mushikiwabo

 

Buri wese afite impamvu imwe cyangwa nyinshi yo gushyigikira /kudashyigikira candidature ya #Mushikiwabo ku buyobozi bwa Francophonie. 1. Ndibaza icyo uwo mwanya umariye umunyarwanda uri muri Rubandigoka. Ntawe utabona ko uriya mwanya ufitiye akamaro agatsiko ka FPR kazawukoresha mu nyungu zako harimo gukora lobby kabeshya ko démocratie iri mu Rwanda, ko iterambere ari ryose, ko kandi n'abafunguwe babyemeza, hakiyongeraho gusaba ko i birego biregwa abayobozi ba FPR bikurwaho.... 2. Indi myanya u Rwanda rwagiye rugira rwayimajije iki ? Umwanya rwagize muri UN ruhagarariwe na Gasana hamwe na Nduhungirehe nta kindi rwawumajije uretse gusaba ko Abanyarwanda bahungiye muri RDC baraswa amasasu y'urufaya, gusaba ko jenoside izajya yibukwa ari iyakorewe abatutsi gusa, gusopanyiriza igihugu cy'u Burundi, n'ibindi bidahuje na valeurs zanjye. 3.. U Rwanda rusaba kwinjira muri Commonwealth Hashyizweho commission yo gusuzuma niba rubikwiye isanga rukibura byinshi notamment en matière de respect des droits de l'homme et bonne gouvernance. Hakoreshejwe lobbies harimo ba Museveni na Tony Blair u Rwanda rwemerewe kwinjira ruvuga ko ibibura ruzabikosora vuba. Hashize imyaka ibiri Ingabire Victoire afungwa azira ko yiyamamarije kuba Perezida, muri 2016 na 2017 Padiri Nahimana Thomas na Madame Nadine Kasinge n'abo bari kumwe babuzwa kwinjira mu Rwanda, mu mwaka wa 2017 Diane Shima Rwigara afunganwa na Mama we ngo ni uko bashaka ubuyobozi,..... 4. Umwanya w'ubuyobozi bwa Union africaine Kagame ariho yawukoresheje akandagira ibyemezo by'inzego zawo. U Rwanda rwasuzuguye icyemezo cy'urukiko rwa Africa ku kirego Victoire Ingabire yareze. Icyo cyemezo cyasabaga u Rwanda gufungura Victoire ndetse agasubizwa uburenganzira bwe bwose bwa gisivili na politiki. Kugeza n'uyu munsi Ingabire ntarahabwa indishyi z'akababaro kandi aracyari ku nkeke zo kwitaba ubushinjacyaha...... Ibi byose hamwe n'ibindi bituma nta cyizere ngirira Mushikiwabo ku buyobozi bwa Francophonie. Jean-Claude Mulindahabi Simeon Mus Jean Marie Vianney Ndagijimana Jeanne Mukamurenzi

Buri wese afite impamvu imwe cyangwa nyinshi yo gushyigikira /kudashyigikira candidature ya #Mushikiwabo ku buyobozi bwa Francophonie.
1. Ndibaza icyo uwo mwanya umariye umunyarwanda uri muri Rubandigoka. Ntawe utabona ko uriya mwanya ufitiye akamaro agatsiko ka FPR kazawukoresha mu nyungu zako harimo gukora lobby kabeshya ko démocratie iri mu Rwanda, ko iterambere ari ryose, ko kandi n'abafunguwe babyemeza, hakiyongeraho gusaba ko i birego biregwa abayobozi ba FPR bikurwaho....
2. Indi myanya u Rwanda rwagiye rugira rwayimajije iki ? Umwanya rwagize muri UN ruhagarariwe na Gasana hamwe na Nduhungirehe nta kindi rwawumajije uretse gusaba ko Abanyarwanda bahungiye muri RDC baraswa amasasu y'urufaya, gusaba ko jenoside izajya yibukwa ari iyakorewe abatutsi gusa, gusopanyiriza igihugu cy'u Burundi, n'ibindi bidahuje na valeurs zanjye.
3. U Rwanda rusaba kwinjira muri Commonwealth Hashyizweho commission yo gusuzuma niba rubikwiye isanga rukibura byinshi notamment en matière de respect des droits de l'homme et bonne gouvernance. Hakoreshejwe lobbies harimo ba Museveni na Tony Blair u Rwanda rwemerewe kwinjira ruvuga ko ibibura ruzabikosora vuba. Hashize imyaka ibiri Ingabire Victoire afungwa azira ko yiyamamarije kuba Perezida, muri 2016 na 2017 Padiri Nahimana Thomas na Madame Nadine Kasinge n'abo bari kumwe babuzwa kwinjira mu Rwanda, mu mwaka wa 2017 Diane Shima Rwigara afunganwa na Mama we ngo ni uko bashaka ubuyobozi,.....
4. Umwanya w'ubuyobozi bwa Union africaine Kagame ariho yawukoresheje akandagira ibyemezo by'inzego zawo. U Rwanda rwasuzuguye icyemezo cy'urukiko rwa Africa ku kirego Victoire Ingabire yareze. Icyo cyemezo cyasabaga u Rwanda gufungura Victoire ndetse agasubizwa uburenganzira bwe bwose bwa gisivili na politiki. Kugeza n'uyu munsi Ingabire ntarahabwa indishyi z'akababaro kandi aracyari ku nkeke zo kwitaba ubushinjacyaha.......
Ibi byose hamwe n'ibindi bituma nta cyizere ngirira Mushikiwabo ku buyobozi bwa Francophonie.
Jean-Claude Mulindahabi Simeon Mus Jean Marie Vianney Ndagijimana Jeanne Mukamurenzi



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.