Pages

Wednesday 10 October 2018

[haguruka] RE: Izimizwa rya Bonifasi Twagirimana

 

Aliko mwabantu mwe, mwagiye mubanza gushishoza neza mbere yo kugereka ibyaha ku bandi!

Nimwemere dusomane ubutwari urwo badushigishiye, basenya ingoma mhutu bagilizaga ibibi byose, bakatuzanira ingoma nziza twifuzaga, idukorera neza. Inyandiko n'ibisobanuro birahali, kandi wowe bwana Lyarahoze werekana amavidewo menshi yabyo. Kuki rero ushaka kwikorera Ingabire , P5, n'abandi, urabahora iki?  

Uliya Bonifasi yali amaze igihe apinga ingoma, kandi yo itajenjeka nk'imwe ya Habyarimana, yihesha agaciro n'igitinyiro.  Barekuye Ingabire; kandi ntibyoroshye kuzabona undi Mukuralinda uzahamya mu rukiko umutwe w'ingabo P5 bagiliza umwihanduzacumu Bonifasi. Ubwo rero yarekurwa, kandi ntakuntu yabangikana n'Ingabire, batabanje kubakanda ngo bunve bacishe make.  

Hali rero ibintu bitatu bakora kuli Bonifasi ngo bamucubye: 

 1. Kumwikorera bakajya kumujugunya mu rwabayanga, aho tuzatora amagufwa ye. Dossier ikaba ilizinze. 

 2. Kumujyana kumubika muli za safe houses, bategereje kunva uko urusaku rugenda. Haboneka abotsa igitutu ingoma, bakamuterura mu kabwibwi bakamujugunya ahantu, bwacya akabonwa ashwiragira nkuko byabanje kugendekera umenya ali Rwigara atoragurwa mu gishanga cya Nyabarongo. Ubwo intambara igakomeza, agasubira Mabuso n'icyaha gishya. 

Niba nyamunsi ye yageze, hakabura abakomeye basakuza, akaganishwa iya bwana Cyiza, agaherera atyo, nabwo dosiier ikaba ilizinze.

 3. Niba nyamunsi ye itaragera, bamwikorera, bamugeza ku mupaka bati ngaho hambara ujye kuzerera iyo za Bugande. Dore turakubabaliye aliko nawe urahirwe ibi tugukoreye bizabe ibanga, uzavuge ko mwatorotse Mhanga mukoresheje imigozi (itabonwa na rubanda), mwagera hanze umwe akagenda ukwe undi ukwe. Ubwo azaba agize amahirwe asohotse mu mazi yatuye!


Ngayo nguko. Ibindi muduhiramwo ni iki?



De : Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr>
Envoyé : mardi 9 octobre 2018 20:01
À : Thaddée Banzira; Gaspard Musabyimana; Democracy_human_rights; Tumwesige Halleluja; Francois Munyabagisha; Christophe Tuvugishukuri; Paulrusesabagina; Ndagijimana Jean-Marie; Joseph Matata; Michel Niyibizi; Faustin Twagiramungu; Innocent Twagiramungu; Kanyamibwa Pilote; RNC Itahuka; Jambo Asbl; Zac Biampa; Joseph Sebarenzi; Ijwi Ryarubanda; Rutihunzatheo; Kota Venant; Ngombwa; Nkiko. Nsengimana; Veritasinfo Ngoga; Marie Kampororo; Mbonigaba Ismaïl; UDAHEMUKA Eric; Bona Sin; Jmarie Micombero; SHEMA; Perpétue Muramutse; Hakiza Canada; Pierre Foucher; Intabaza Info; Inumanews; Gasana31; Pascal Kalinganire; Bihibindi .; Ruhorahoza Theophile; Yonkad; Abdallah.. Akishuli; Olivier Rukundo; Kalebucyusa01; Samcyprien; Etienne Karekezi; Lafiancee Armee; Maurice Niwese; Sinumvayabo; Darius Murinzi; Abel Bangamurabo; Jean Paul Turayishimye; Pierre Nzabagerageza
Objet : Izimizwa rya Bonifasi Twagirimana
 
"Hamaze imyaka itanu nanditse nti "Amashyaka y'impunzi naseswe" kuko ntacyo amaze. Akamaro kayo ni ukwicisha abantu gusa: http://www.france-rwanda.info/article-amashyaka-ya-politiki-y-impunzi-naseswe-lyarahoze-samuel-122179093.html. None wowe nyuma y'uru rupfu rwa Bonifasi Twagirimana ubibona gute?"


  • BONIFASI TWAGIRIMANA

  • Bazumva Ryari ko "Smart Way" ya P5 Ari Icyuka Gusa?

  • Ivuzivuzi Ritagira Ibikorwa rya V. Ingabire ni Ryo ryicishije Bonifase Twagirimana.

  • V. Ingabire Ashobora kuba Yatumijwe kuri Police kujya Kureba Umurambo wa Bonifase Twagirimana Wavanwemo Ibyomunda!

  • Mu Itangazo ryayo Ryanyuma RNC ya Kayumba Nyamwasa, iti "Dukomeje Inzira y'Amahoro"!

  • Ntamuhanga Cassien Aratanga Ibimenyetso Simusiga n'Impamvu byerekana ko Bonifasi Twagirimana Yishwe, Byarangiye:


Twumve Cassien Ntamuhanga aha:

https://www.youtube.com/watch?time_continue=607&v=4TsFxyxt_Ko



I. Ibimenyetso simusiga by'iyicwa rya Bonifasi Twagirimana.


  1. Umuntu wese, cyane cyane umunyapolitiki, winjiye mu gereza bamushyiraho inyonjo. "Inyonjo ni umuntu wundi bagushyiraho wo kugucunga akaba ashushe (= asa) nk'ufunzwe ariko adafunzwe cyangwa se akaba asanzwe afunze ariko afite imikoranire n'abo hanze". Hari uwo mwinjirana woherejwe na DMI, hakabaho n'abandi usanga muri gereza bakorera ubuyobozi bwa gereza. Muri make muri gereza haba hari ingenza nyinshi cyane zigukurikirana aho ugiye hose. "Ibyo ni byo bita inyonjo. Bonifasi rero, n'undi muntu wese uri muri politiki cyangwa udafite aho ahuriye na Leta aba azi ko uwo muntu bamuzaniye, icyambere ari INYENZI. Ntushobora rero kugirana imishyikirano n'inyonjo. Icyo ni kimwe.

  2. Icyakabiri.. Ntabwo ushobora kugirana imishyikirano n'umuntu mushyashya, usanze aho ngaho, mutaziranye. Icyagatatu, uyu Aimable Murenzi (= inyonjo) ni uwa Leta y'agatsiko naho Bonifasi akaba utavugarumwenubutegetsi. Urumva rero ko nta kuntu amazi n'umuriro byahura ngo bijye inama, ngo bihunge..." Impossible.

  3. "Ikindi kidashoka. Inyanza kuva aho twahatorokeye … ikintu cyose twakoreshe kugira ngo dusohokemo (= muri gereza), ibiti byose..., imigozi yose yo kwanikaho imyenda, … byose byose babikuyemo. Barafunze baradanangira. Ubwo rero urumva ko nta kuntu umuntu (yasohoka). Ubundi kuba (BT) ari na mushyshya ( muri iyo gereza) ... nta kuntu wajya ahantu utazi ngo ubone n'ibikoresho. … Kugira ngo bakwimure, bakuvana muri gereza bakujyana mu yindi, babanza kugusaka. Baragusaka bakareba ibyo usohokanye byose, wajya no kwinjira mu yindi gereza na ho bakabanza kugusaka. Urumva ko mu minsi 3 gusa bamaza kugusaka, ibyo bikoresho (byatuma uzamuka urukuta) nta hantu waba ubikuye..."

  4. "Gutoroka bisaba gutegurwa neza cyane. Ntushobora gutoroka nyuma y'iminsi itatu, cyangwa ukwezi, cyangwa amezi abiri. Ibyo ni ibintu bidashoboka"...

  5. "N' ikigero (= ubununini/ibiro) cya Bonifasi. Bonifasi ntabwo ari umuntu wajya kwigereza biriya bikuta bireshya kuriya ngo arikubinyegera...".

  6. N'indi myiteguro yose yo kumwica yakozwe na DMI, Cassien Ntamuhanga asobanura neza kuri video iri aha hejuru, bigaragaza neza ko Binifasi yagandaguwe.

Ibi bimenyetso bitanzwe na Cassien Ntamuhanga tubyemeranyaho 100%. Bonifasi Twagirimana yarishwe. Abarira murire mwihanagure... Ntazongera kuboneka ukundi.


  1. Bonifasi Twagirimana azize ivuzivuzi rya Victoire Ingabire. Rwose!

    Ntamuhanga, ati "Bonifasi Twagirimana azize V. Ingabire". Apfuye urwa Rwiserika wa Green Party waciwe umutwe azize Habineza. Bonifasi apfuye urwa Patrick Karegeya, urw'abanyamakuru, abasoda batagira umubare bari inshuti za Kayumba Nywamwasa muri DMI, apfuye urw'Abanyamurenge ba Kiziba,... azize icyo Byabagamba na bagenzi be bafungiwe.


Muri make, nkuko Ntamuhanga abisobanura, Bonifasi Twagirima azize impamvu eshatu:


  1. Paul Kagame na DMI ye bashatse kwereka V. Ingabire ko ari ubusa, ko uretse no kumufunga no kwicwa yakwicwa kandi Pk ntagire icyo aba. C. Ntamuhanga, ati "bakoreye Victoire Ingabire ibyo bakoreye Kizito Mihigo igihe biciraga umuntu mu maso ye".

  2. (2) DMI ya Kagame yashatse kumutera ubwobo, kumuteroriza. Kumukorera ibyo bakoreye Habineza, baca umutwe Rwiserika, bigatuma acisha make... akayoboka.

  3. (3) DMI ya Pkagame yahaye isomo Abanyarwanda bari mu Rwanda n'abari hanze yarwo ko ntawe ugomba kwibeshya: nta "preshya" ishobora kubuza PK kwica uwo ashaka kwica. Ni uko nanjye mbyemera. Rwose.


DMI ya Pkagame yakoreye V. Ingabire ibyo yakoreye Bonifasi Rucagu, bashahura umugabo wamurindaga mu maso ye, bakamutegeka kurya ibyo bishahu bivirirana amaraso, ari bibisi; na we akabimira bunguri!


Nyabuna, umviriza Jonnathan Musonera wiboneye n'amaso ye B. Rucagu arikumiragura ibishahu:

https://www.youtube.com/watch?v=JaLgs7U0Orw.


Ndahamya ko icyo polisi yahamagarije V. Ingabire uri ukumwereka umurambo wa Bonifasi bawuvanyemo ibyo mu nda cyangwa na we bakamutegeka kurya ibishahu by'umuyoboke we, Bonifasi Twagirimana. Ndahamyako V. Ingabire atazongera kuba "victoire" ukundi. Guhera uyu munsi azaba Rucagu uhora yambaye Pkagame kuva ku mano kugera ku musatsi.


Ariko ndacyibaza nti, aba bantu bose barikuzira iki? Kuri njye, barikuzira P5 y'icyuka gusa.


III. Ndabisubiramo, P5 ni icyuka gusa.

Niba atari icyuka gusa irakora iki kuri n'iyicwa rya Bonifasi Twagiramungu? Nta na kimwe. "Smart Way ya P5 ni Icyuka gusa"! Rwose.


Narabyanditse inshuro nyinshi, nyinshi cyane, ko Paul Kagame afite uruhushya yahawe n'Amerika... rwo kwica uwashaka. Mbese abayobozi ba P5 ntibabizi koko? Ntibazi ko amaze kwica no kwicisha +- 15.000.000 y'Abanyarwanda, Abanyekongo, Abaganda, Abarundi, Abanyamerika, Abasipanyoli, Abongereza, Abanyakanda, Abafaransa,... kandi Mushikiwabo akaba agiye kugororerwa kuyobora OIF?!!!


Kombona rwose Justin Bahunga azi icyongereza, ntiyariyasoma igitabo cya Judi Rever: https://www.youtube.com/watch?v=i9W9-y71Pq8&t=326s. ?


Ndabihamya, abataribabizi babimenyere aha. Umuntu wase uvuga demokarasi ku bihugu bikennye ni umwanzi wa bampatsibihugu: None abo bampatsibihugu bakwiba bate... ahari demokarasi? Basahura bate badakoresheje banyamuke, ibisambo n'abicanyi by'abanyafurika? Paul Biya arengeje imyaka 40 ku butegetsi ariko ni inshuti y'Abafarnsa; M7 ari kuyababa kandi ni imena mu Bwongereza; Pk ni Rudasumbwa muri Amerika kubera kwica... kandi agiye kugororerwa no guteka Francophonie na Commenwealth; muri Arabisa Soudite biremewe gufata ku ngufu umugore wese winjiye mu modoka/bisi irimo abagabo, ... Ibihugu nk'ibyo ni byo bagashabuhake bashaka. Kugira ngo bashobore kwiba! None se Amerika si umwanzi wa TPI iri mu Buhorande, none na Trump akaba amaze kuyivana mu Kanama ka Loni gashinzwe Agateka ka Zinamuntu?


Igihe Pkagame yaramaze guha gasopo uriya mudamu Ingabire, igihe P5 yashishikarizaga iriya ntwari yacu kudaterwa ubwoba na PK, njye Samuel Lyarahoze nasohoye inyandiko kuri DHR ya I. Twagiramungu gusa, kuko abafite imbuga/site kuri murandasi bari muri P5 banze kuyisohara; inyandiko nasabiragamo abayobozi ba P5 ko barekeraho "koshya intwari yacu V. Ingabire kwiyahura", mbasaba ahubwo ko niba bashishikajwe no gutabara Abanyarwanda koko bafate imbunda. Umuntu wese wasomye iyo nyandiko, yakwemeza ko igihe kimpaye ukuri: Iyo Ingabire adakomeza gutesha umutwe Pkagame amusaba gufungura izindi mfungwa..., iyo aba yaricecekeye, ntabwo Bonifase abayishwe. Ni uko byumva. Nkuko nabigaragaje hejuru, B Twagirimana yishwe kugirango Ingabire aceceke burundu, bityo nabashakaga kumukurikira basubize amerwe mu isaho.


Bisa n'ukuri. Bonifasi na we aragiye ntazagaruka. Icyo nabonye P5 ishoboye ni ukuvuza induru gusa. Ni ukwandika amatangazo... Abanyamakuru barishwe abandi barafungwa P5 yandika amatangazo; Karageya yarishwe amatazo arandikwa; K. Nyamwasa araraswa biratinda n' imanza ziracibwa; Rwigara yicwa ku manywa y'ihangu, umupfakazi n'abana be barabasenyera.... banze guceceka babajugunye mu buroko; ... Abanyamurenge bari bishingikirije RNC ya Kayumba Nyamwasa bararaswa, baricwa karahava; ... none na Vice Président wa FDU baramunogonoye... None navuga, nti P5 ni icyuka gusa abantu bakangaya, koko?!


Hamaze imyaka itanu nanditse nti "Amashyaka y'impunzi naseswe" kuko ntacyo amaze. Akamaro kayo ni ukwicisha abantu gusa: http://www.france-rwanda.info/article-amashyaka-ya-politiki-y-impunzi-naseswe-lyarahoze-samuel-122179093.html. None wowe nyuma y'uru rupfu rwa Bonifasi Twagirimana ubibona gute?


Maze ikintera ikirungurira, kikantera agahinda ngashavura, nkababara... nkibaza.... simbone igisubizo ahubwo nkumirwa gusa n'itangazo riherutse kongera gusohorwa na RNC rivuga riti "dukomeje inzira y'amahoro" kuko tubona ari yo nzira "smart way" izabohora Abanyarwanda. Naho FDU inkigi, iti "guma guma mon Gen. KN!". Ni akumiro gusa!


Mbese koko RNC na P5 ntibumva icyo Amerika ivuga aha: "The most important human rights problems were government harassment, arrest, and abuse of political opponents, human rights advocates, and individuals perceived to pose a threat to government control and social order; security forces' disregard for the rule of law; and restrictions on media freedom and civil liberties. Due to restrictions on the registration and operation of opposition parties, citizens did not have the ability to change their government through free and fair elections."

https://www.state.gov/j/drl/rls/hrrpt/2016/af/265290.htm


http://intabaza.com/?p=2512&lang=en. P5 se yumva isumbya gukora ubushakashatsi abanyamerika batanze uriya mwanzuro?


Twanzure.


Burya ngo "gutera (amasaka) menshi siko kuyameza". Nkurikije ukuntu P5 ikomeje kwicisha Abanyarwanda kandi ntacyo ikora, ari ibigambo gusa, ndasaba Abanyarwanda bakunda ukuri kwitandukanya no yo, maze twese tugashyigikira Sankara na Rusesabagina cyangwa abandi bantu bose biyemeje/bashaka kubwiza Pkagame ururimi yumva.

Rwose, ndahamya ko imisanzu abantu bari muri RNC, FDU... bamaze imyaka irenga icumi batanga iyo bayigenera FDLR cyangwa se FLN, Pkagame na DMI ye baba batacica Abanyarwanda nk'uwica isazi.


Abanyarwanda ntibagomba gutinya abasoda ba Amerika numva bivugwa ko barinze Pk. Bariya basoda ntabwo bashoboye na mba intambara ya gerilla cyangwa imyivumbagatanyo/revolution y'abaturage. Rwose. Muri Somaliya barakubiswe bakizwa n'amaguru. Muri Vietnamu biba uko... No mu Rwanda abaturage (Abatutsi Abahutu n'Abatwa) niduhagurukira icyarimwe nk'umuntu umwe naho baziruka nta kabuza. Bazajyana n'umwicanyi wabo kabombo Paul Kagame.


Mbese uzi icyongereza, mbese ushaka kumenya uko Clinton na Blair bahaye Pkagame uruhushya rwo kwica uwo ashaka... soma igitabo cya Judi Rever ku buntu kiri hepfo.


Samuel Lyarahoze, 09/10/2018


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.