Pages

Monday 8 October 2018

[haguruka] Twagirimana, Visi Perezida w’Ishyaka rya Ingabire Victoire yatorotse Gereza | IGIHE

 

Twagirimana, Visi Perezida w'Ishyaka rya Ingabire Victoire yatorotse Gereza | IGIHE

Twagirimana, Visi Perezida w'Ishyaka rya Ingabire Victoire yatorotse Gereza | IGIHE

https://igihe.com/

Twagirimana, Visi Perezida w'Ishyaka rya Ingabire Victoire yatorotse Gereza

Twagirimana Boniface usanzwe ari Visi Perezida w'Ishyaka FDU Inkingi rya Ingabire Victoire, yatorotse Gereza ya Nyanza iri ahazwi nka Mpanga ari kumwe n'undi mugororwa mugenzi we.

Itoroka rya Twagirimana ryamenyekanye muri iki gitondo nyuma y'igenzura ryakozwe n'Ubuyobozi bwa Gereza bureba niba abagororwa bose bahari.

Uyu mugabo yatorokanye na mugenzi we witwa Murenzi Aimable wari warahamwe n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigambiriye kwica, akatirwa igihano cy'igifungo cya burundu. Yari amaze imyaka 11 afunzwe.

Twagirimana we yari amaze igihe kigera ku mwaka afunzwe ariko ntiyari yagakatiwe n'inkiko ku cyaha cyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Amagereza, SSP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko bishoboka ko aba bagororwa batorotse bakoresheje imigozi nubwo ntaho bayibonye.

Aba si abagororwa ba mbere batorotse iyi gereza kuko mu Ukwakira 2017, Ntamuhanga Cassien wari muri dosiye imwe na Kizito Mihigo nawe yatorotse.

Abajijwe ku ngamba zihari zo guhangana n'iki kibazo, SSP Sengabo yagize ati "Ni ikibazo turi gushakira umuti, yaba mu gushyiraho camera no kongera inkuta n'ibindi bikoresho by'umutekano."

"Icyo dusaba ni uko uwababona yatanga amakuru bakagarurwa muri gereza nubwo inzego z'umutekano ziri kugerageza kubakurikirana ariko turasaba n'abantu kudufasha gutanga amakuru kandi bisanzwe bikorwa abantu bagafatwa."



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.