Pages

Wednesday 17 April 2019

[haguruka] MORONI: KAGAME NA NYAMVUMBA BAKAMYE IKIMASA!!!

 


MORONI: KAGAME NA NYAMVUMBA BAKAMYE IKIMASA!!!

"Ntibyagutangaza zibyitwayemo nabi bakazifatira mu cyuho zishaka gutanga ruswa,bikazikomerana, zikaba zahava ahubwo zicika kandi zikubise igihwereye!"

Iki ni igika cyasogotse mu nkuru yasohotse ku "Ijisho ry'Abaryankuna" kuri uyu wa 15 Mata 2019 aho twasobanuraga ko ntakabuza izi ntumwa Kagame yatumye i Moroni muri Comore kumuzanira Maj. Callixte N. Sankara,zigahururana indege n'uruboho rw'amafaranga,zica ibiti n'amabuye,abazibonye bakabona atari gusa,… twabwiraga abasomyi ko zishobora gukubita igihwereye!

Iryavuzwe riratashye!

Amakuru twakomeje kuvana i Moroni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Mata,yavugaga ko uwo mugabo atari mu mamaboko y'igipolisi, ay'urwego rushinzwe iperereza cyangwa muy'igipolisi mpuzamahanga (Interpol) i Moroni!

Abaryankuna batagoheka i Kigali , bakomeje guhuza amakuru bose bagahuriza ko nta Sankara wagejejwe ku butaka bw'u Rwanda!

Ku ruhande rw'ubutegetsi bw'u Rwanda Radio 10 yabajije Umunyamabanga wa Leta  wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ushinzwe umuryango wa  EAC (East African Community) Ambasaderi NDUHUNGIREHE Olivier ,ku kibazo cy'itabwa muri yombi rya Maj Callixte Sankara,abasubiza ataruka ati "…Reka da! Nanjye nabibonye ku mbuga nkoranyambaga!…" Ibindi binyamakuru byagerageje kubaza umuvugizi wa Polisi, nawe asubiza nk'uwa mbere!

Major Sankara yatsindiye mpaga umujenerari i Muroni!

Izo mbuga nkoranyambaga,bavuga zirwa zivugiraho abanyarwanda ba nyagu cwa, ahanini batazi iripfa n'irikira, baba banambye ku ruhu inka yarariwe cyera! Mu nkuru ibanza twababwiye ko bakwiye kuvuga baziga,kandi abishima batabaye ko bakagombye kwishima batabarutse,hanyuma ko nabafite ubwoba ko impungenge zigomba kurangira!… Abaryankuna bemera ko, "Niyo byaba ngombwa ko abantu benshi bapfa,ariko igihugu kigakira, bagomba gupfa". Kuko, kubyarira umwana mu bucakara ukamuraga ubucakara,birutwa no kutamubyara!

Mu makuru natangarije Radiyo Urumuri kuri uyu wa 16 Mata, nabwiye umunyamakuru ko 50% Sankara yidegembya, 48% ko ari mu maboko ya Leta ya Comore, naho 2% ko ashobora kuba ari mu maboko ya Nyamvumba na Kagame! Kugeza ubu twandika iyi nkuru70% Sankara ari mu maboko mazima…ahandi mukoreshe itegeko ry'itatu riziguye ryoroshye. (Abatuburiwe n'Uburozi kuri bose,bwiswe uburezi kuri bose bya FPR, mutabasha gukora itegeko ry'itatu ryoroshye,mwihangane…icyakora ntimubure kwegera ababizi)!

Amakuru akomeje kugera ku ijisho ry'Abaryankuna, ni uko Maj. Callixte Sankara yabashije kuva mu nzara za Kagame na Nyamvumba. Bivuze ko Batsinzwe mpaga(Gutsindirwa kuri 0)! Ibinyoma,ruswa n'impapuro zo guta muriyombi abantu, niba binaniwe gukora mu birwa bingana n'inshuro eshatu z'Umujyi wa Kigali ( Comore 2,236km2; Kigali 730km), mu minsi mike biraba bitagikora hanze y'imbibi z'u Rwanda!

Inkingi imwe ntigera inzu, mureke gutatanya imbaraga, urumuri iyo ruhingutse umwijima urahunga! Mufatane urunana mwirebere ukuntu muzingira FPR mu izinga,izuba rikayizimiraho!

Cassien NTAMUHANGA






###
"Hate Cannot Drive Out Hate.. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.