Pages

Monday 15 April 2019

[haguruka] Rwanda: Abasilikare b'inkotanyi bari kurasirwa muri Nyungwe bagashyingurwa mu ibanga!

 

Rwanda: Abasilikare b'inkotanyi bari kurasirwa muri Nyungwe bagashyingurwa mu ibanga!

Uyu ni umusilikare wa FPR inkotanyi witwa Hatangimana warasiwe muri Nyungwe mu mirwano yabaye ku italiki ya 10/04/2019, akomoka mu karere ka Nyamasheke.

Uyu ni umusilikare wa FPR inkotanyi witwa Hatangimana warasiwe muri Nyungwe mu mirwano yabaye ku italiki ya 10/04/2019, akomoka mu karere ka Nyamasheke.

Iyi ngeso yo guhekura abanyarwanda Kagame arayikomeje, muri iki gihe inkotanyi ziri kurasirwa muri Nyungwe ziri gushyingurwa mu ibanga maze ababyeyi babo bakabwirwa ko abana babo bishwe n'uburwayi! Kuwa gatatu taliki ya 10/04/2019 habaye imirwano ikomeye muri Nyungwe, abasilikare benshi b'inkotanyi barapfa abandi barakomereka bikomeye. Abo bose bajyanwe mu buruhukiro bw'ibitaro bya gisilikare i Kanombe, noneho bakajya batuma kubabyeyi babo bababwira ngo nibaze bashyingure ngo uburwayi  aribwo bwishe abana babo!

Urugero rutari kure n'urw'umusore w'umusilikare w'inkotanyi warasiwe mu mirwano yo kuwa gatatu agahita yitaba Imana, ariko umuryango we ukabwirwa ko yishwe n'uburwayi bw'igihe kirekire! Uwo musilikare yitwa Hatangimana (ifoto ye iri ku ntangiriro y'iyi nkuru no kuri iki gika), avuka mu karere ka Nyamashe. Kuwa kabiri taliki ya 9/04/2019 nibwo yarimo avugana n'ababyeyi be kuri telefoni ababwira ko ntakibazo afite ko kandi ari mukazi ka gisilikare muri Nyungwe; ku mugoroba wo kuwa gatatu taliki ya 10/04/2019, nibwo abayobozi b'igisilikare cy'inkotanyi bamenyesheje umuryango wa Hatangimana ko bagomba kuza kumushyingura kuko yishwe n'uburwayi, bababwiye ko yari amaze igihe kirekire arwariye mu bitaro bya gisilikare i Kanombe

Ababyeyi bakubiswe n'inkuba bakimara kumva iyo nkuru, ndetse batangira kuvuga ko bakeneye kumenya icyamwishe kuko bavuganaga nawe kenshi kandi akaba atarigeze ababwira ko arwayeAbo babyeyi bahise bacecekeshwa, bababuza no kugira umuntu babwira ko umwana wabo yapfuye, uwo Hatangimana yashyinguwe ababyeyi be batarebye mu maso y'umurambo we!! Ese inkotanyi uko zakoraga cyera zibona zishobora kubikomeza kandi itumanaho ryarateye imbere? "Veritasinfo" yabonye andi makuru yemeza ko abandi babyeyi mu gihugu bafite abana mu gisilikare cy'inkotanyi bari kugenda bamenyeshwa ko abana babo bitabye Imana bazize uburwayi kandi bishwe n'amasasu barasiwe mu ntambara yo muri Nyungwe!

Maherezo ababyeyi bohereje abana mu nkotanyi bazamera nk'iriya ngwe, bazakanguka abana babo barashize naho Kagame wabamaze yarahungiye muri Amerika! Kubera kutizerako ashobora kuzagaruka mu gihugu, Paul Kagame asigaye azerera amahanga aherekejwe n'indege 3 zikoreye imitungo ye yose yasahuye mu Rwanda no muri Congo; Kagame aba afite ubwoba ko ashobora kuzahirikwa ku butegetsi akamburwa umutungo yasahuye. 

Ese abanyarwanda bazashobora kujya kuraguza muri Amerika? ibihe bizaza biduhishiye byinshi!

veritasinfo

http://www.veritasinfo.fr/2019/04/rwanda-abasilikare-b-inkotanyi-bari-kurasirwa-muri-nyungwe-bari-gushyingurwa-umwe-umwe-mu-mayeri-menshi.html


###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


SPONSORED LINKS
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.