Pages

Monday 22 June 2020

Fw: *DHR* UBUTUMWA BUGENEWE IMPUNZI Z'ABANYARWANDA AHO ZIBA HOSE MU BUHUNGIRO, KU MUNSI MPUZAMAHANGA WAHARIWE IMPUNZI, TALIKI 20 KAMENA 2020


 

UBUTUMWA BUGENEWE IMPUNZI Z'ABANYARWANDA AHO ZIBA HOSE MU BUHUNGIRO, KU MUNSI MPUZAMAHANGA WAHARIWE IMPUNZI, TALIKI 20 KAMENA 2020 

Ijwi ry'impunzi z'abanyarwanda (Global Voice of Rwandan Refugees (GVRR) ribanje kubasuhuza rinabifuriza kugira umunsi mwiza n'ubwo udusanze turi mu bibazo bitoroshye mu buzima bwacu bwa buri munsi, tutibagiwe icyorezo cya covid-19 cyayogoje isi yose. 

Nkuko tubizi twese, imyaka ishize ari makumyabiri n'itandatu (26) duhunze igihugu cyacu cy'u Rwanda, kubera intambara yashojwe na FPR inkotanyi tariki ya 01 Ukwakira 1990, ndetse n'amahano yatugwiriye nyuma y'iraswa ry'indege yari itwaye umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Nyakubahwa YUVENALI HABYARIMANA; umukuru w'igihugu cy'u Burundi, Nyakubahwa CYPRIEN NTARYAMIRA, ndetse n'abo bari kumwe bose. Iyo ndege yarashwe kw'itariki 06 Mata 1994.

 Uyu munsi wahariwe impunzi ku isi, usanze impunzi z'abanyarwanda turi mu kaga n'akangaratete bitewe no guhigwa bukware, kwicwa n'abo twahunze, ndetse no kwamburwa uburenganzira bwo kwitwa impunzi, bikozwe n'umuryango mpuzamahanga wita ku impunzi (HCR). Kuva tariki ya 01 Mutarama 2018, birengagije ko abanyarwanda batahwemye guhunga igihugu cy'u Rwanda kuva 1994 kugeza n'uyu munsi, kubera ubwicanyi, gufungirwa ubusa, iyicwa rubozo, kunyerezwa (gushimutwa), kugirwa ingaruzwa muheto, n'ibindi.

 Ku byerekeye guhigwa bukware, impunzi z'abanyarwanda zikomeje kwicwa hirya no hino aho zahungiye bikozwe na FPR-Inkotanyi, cyane cyane mu burasirazuba bwa 2 Speaking out for the oppressed – the forgotten Repubulika ihanaranira demokarasi ya Kongo, mu maso y'umuryango w'abibumbye wagombye kuzirinda no kuzitabara. 

Tubonereho rero, tuzirikane abavandimwe bacu bakomeje kwicwa n'ingabo za FPRInkotanyi, abandi bagasubizwa mu Rwanda ku ngufu n'agashinyaguro binyuranyijwe n'amategeko mpuza mahanga agenga impunzi, ababyeyi bicwa no kubyara ( inda) kubera nta buvuzi, abana bavukijwe kwiga ( uburezi), kurara rubunda mu mashyamba, kwicwa n'inzara,... 

Naho ku byerekeye gukurirwaho uburenganzira bwo kwitwa impunzi (clause de cessation), ntawe utazi ingaruka nyinshi byaduteje, harimo gupfa umusubizo kubera tutakitaweho n'umuryango mpuzamahanga (ubuvuzi), abana ntibakiga amashuri, guhohoterwa n'inzego zishinzwe umutekano, kutabona akazi bitewe no kutagira impapuro z'inzira,... 

Kubera ingorane zitoroshye impunzi z'abanyarwanda turimo, bitewe n'abo twahunze ndetse no gutereranwa n'umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi, dusabwe: 
(i) Kugirana urukundo hagati yacu;
 (ii) Gufashanya no gutabarana; 
(iii) Kubana neza n'abavandimwe baducumbikiye ndetse n'abandi duturanye; 
(iv) Kuba intangarugero no kurangwa n'imyifatire myiza aho turi hose; 
(v) kubahiriza amategeko y'ibihugu byatwakiriye, kandi bigikomeje kuducumbikira; (vi) Gushyira imbere y'Imana ishobora byose, icyifuzo cyacu cyo gusubira iwacu mu cyubahiro, ituze n'umutekano; nyuma y'ibiganiro bizira uburyarya n'ubwiyunge nyakuri hagati y'abanyandarwanda bose (abari mu gihugu no hanze yacyo) nkuko ijwi ry'impunzi z'abanyarwanda ritazahwema kubisaba imiryango mpuzamahanga ngo ibidufashemo. Ubwo bwiyunge akaba ari nabwo nyakwigendera umuhanzi KIZITO MIHIGO yamburiwe ubuzima na FPR-Inkotanyi, kuko nawe yabonaga ko ariwo muti w'ibibazo by'u Rwanda. Imana Imuhe iruhuko ridashira; 
(vii) Kwihanganira ibigeragezo dukomeje guhura nabyo; no 
(viii) Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19.

 Ijwi ry'impunzi z'abanyarwanda rishoje ubu butumwa, ryifuriza impunzi z'abanyarwanda ndetse n'izindi z'ibindi bihugu aho ziri hose ku isi, kugira amahoro aturuka ku Mana ndetse no kuzasubira muri gakondo mu cyubahiro no mu mutekano. 

Bikozwe i Cape Town, kuwa 20 Kamena 2020. 

JMV Nyirimbirima
Chairperson 

__._,_.___

Envoyé par : Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr>


__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.