Pages

Friday 5 June 2020

Re: [fondationbanyarwanda] Rwanda: Ibyo mutamenye kuri dosiye ya Félicien Kabuga

Kabuga ahubwo ngo agombwa no kubazwa abishwe muri Kenya bakoreraga amafaranga yo kumufata.

None se izo milioni 5 z'abanyamerika bazihaye imiryango yabo.

Aba bataye umutwe. None se Kabuga ahubwo azi ko nabo bantu babayeho bari bafite akazi ko kumufata?

Nibakomeze bashinge imitwe yirya no hino.





 

Ibyo mutamenye kuri dosiye ya Félicien Kabuga

alt Félicien Kabuga

Yanditswe na Ben Barugahare

  • Kuva ahagana byibuze muri 2008, Ubushinjacyaha bw'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha (ICTR) bwari buzi aho Kabuga Félicien aherereye
  • Muri 2011, mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) habaye urubanza muri dosiye ya Kabuga rugamije kubika ibimenyetso bizakoreshwa mu rubanza ruzaza
  • Ubushinjacyaha bw'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda mu by'ukuri bwasabye ko haba urwo rubanza atari ukugirango habikwe ibimenyetso ahubwo bwashakaga kumenya niba koko hari ibimenyetso bifatika byatuma Kabuga ahamwa n'ibyaha
  • Ubushinjacyaha bumaze kubona ko nta bimenyetso bifatika, bwasanze nta mpamvu ndetse nta n'inyungu byo gufata Kabuga ngo aburanishwe icyo gihe.
  • Bwahisemo kumufata ubu kuko bukeka ko kubera imyaka afite n'ubuzima bwe muri iki gihe bishobora kuzatuma urubanza rutaba.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugosalaviya (ICTY) rwari rufite icyicaro i La Haye mu Buhorandi byashyizweho n'Umuryango w'Abibumbye (ONU) ngo biburanishe abagize uruhare muri Genocides zakorewe muri ibyo bihugu, zasoje imirimo yazo muri  ICTR muri 2015 naho ICTY muri 2017 zisimburwa n' Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkoko Mpanabyaha (IRMCT) rufite icyicaro gikuru i La Haye, rukaba rugizwe n'amashami abiri, irikorera i La Haye ryasigariye ICTY n'irikorera Arusha ryasigariye ICTR.

Kabuga Felisiyani, yari mu bashakishwa na ICTR, afite dosiye ICTR-98-44B. Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z' amadorali ya Amerika (US$ 5.000.000) ku muntu uzatanga amakuru yatuma Kabuga afatwa. Byakomeje kujya bivugwa rero ko aho Kabuga ari hatazwi kugeza ubwo amakuru atunguranye yasakaye mu kwezi kwa Gatanu 2020 ko Kabuga yafatiwe mu Bufaransa (France). 

Ikigaragara ni uko ibyavugwaga byose ko aho Kabuga ari hatazwi bitari ukuri, ndetse bikaba bitumvikana ukuntu igihugu cy'igihangange nka Amerika, cyashoboye gutahura, gufata cyangwa se kwivugana ibikomerezwa mu iterabwoba nka Osama Bin Laden n'abandi, cyananiwe kubona umuntu nka Kabuga, ndetse n'ibihembo icyo gihugu cyashyizeho ntibigire icyo bitanga. Ikiri ukuri ni uko Amerika yamenye ukuri kuri genocide yakorewe mu Rwanda mu myaka ya 1994 nyuma yo gusuzuma amakuru yose ifite kuri ako kaga kagwiriye u Rwanda ku buryo ubu igeze aho gusaba amahanga ko ibyabaye mu Rwanda muri 1994 "byavugwa ukuri uko byabaye". Bityo rero Amerika ibyo gushakisha Kabuga yabishingutsemo kera.

Kuva byibuze ahagana muri za 2008, Ubushinjacyaha bwa ICTR bwari buzi aho Kabuga aherereye. Ibi bigaragazwa n'uko mu gihe ubu Bushinjacyaha byasabaga urukiko muri 2011 ko muri dosiye ya Kabuga habaho urubanza rugamije gukusanya no kubika ibimenyetso byazakoreshwa mu gihe urubanza rwe rwaba rubaye, bwemeje ko bufite amakuru y'impamo ko Kabuga yavuye muri Kenya muri 2008.

Aha umuntu akibaza ukuntu byashoboka ko bwaba butarashoboye kumenya aho yanyuze asohoka muri Kenya, aho yerekeje ndetse n'amazina yaba yarakoresheje kuko ahubwo aya makuru ariyo yibanze umuntu aheraho ashingiraho yemeza ko umuntu runaka yasohotse mu gihugu iki n'iki.

Ubushicyaha bwa ICTR ntibwigeze bubura Kabuga ahubwo bushingiye ku bimenyetso bwari bufite, bugendeye ku isura Kabuga yari yarahawe nk'umuntu watumye genocide ishoboka mu Rwanda, bwasanze kumufata akaburanishwa bishobora kuba byatuma hahinduka byinshi ku kuntu abanyarwanda n'amahanga bumva genocide ya 1994 nk'uko isobanurwa n'ubutegetsi bw'u Rwanda. Akaba ari mu rwego rw'imikoranire ya hafi yaranze Kigali n'Ubushinjacyaha bwa ICTR, ubu bushinjacyaha bwabaye buretse gufata Kabuga ngo ikibyimbye kitameneka! 

Ubushinjacyaha bwa ICTR rero bwasabye urukiko muri 2011 ko habaho urubanza rugamije kubika ibimenyetso, bwarabyemerewe maze urwo rubanza ruba guhera kuwa mbere tariki 23 Gicurasi 2011. Aho Ubushinjacyaha bwahamagaje abatangabuhamya barimo abari bafungiwe mu Rwanda 12.

Kabuga yagenewe n'urukiko abavoka bahagararira inyungu ze muri urwo rubanza. Ibimenyetso byagaragaye muri urwo rubanza byakomeje gushimangira ko bitatuma Kabuga ahamwa n'icyaha na kimwe aregwa bituma Ubushinjacyaha bukomeza icyemezo cyo kutamufata ngo aburanishwe. 

Impamvu rero igaragara yaba yaratumye Kabuga afatwa ubu ni uko bukeka ko imyaka agezemo n'ubuzima bwe muri iki gihe bishobora kuzatuma ataburana kuko aramutse aburanye byahindura byinshi ndetse no ku murage (legacy) urukiko mpuzamahanga ruzasiga.



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###
__._,_.___

Envoyé par : Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>


__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.