Pages

Friday, 25 January 2013

Hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa haranuka urunturuntu

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/

Hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa haranuka urunturuntu: Paul Kagame na leta ye bongeye kwikoma leta y'Ubufaransa mu gihe Loni yafashe icyemezo cyo kohereza indege z'ubutasi mu burasirazuba bwa Kongo aho Kagame aregwa kongera gucengeza ingabo mu nyeshyamba za M23

kagame-vs-hollande.jpgTaliki 23 Mutarama 2013, leta ya Kagame mu ijwi ry'umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga, yongeye kwikoma igihugu cy'Ubufaransa ko ntacyo gikora ngo gite muri yombi abakekwaho uruhare muri jenoside bari ku butaka bw'Ubufaransa. Martin Ngoga yanavuze ko imikino y'Ubufaransa ngo si iya none kuko ngo bahereye kera baza mu Rwanda gukora amaperereza ku buryo ngo ingendo zabo bamaze kuzirambirwa ngo ziruta iza ba mukerarugendo none ngo u Rwanda rugiye guhagurukira ubutegetsi bw'Ubufaransa.

Aya magambo ya Ngoga asa n'ayihanangiriza Ubufaransa si ubwa mbere avuzwe kuko na Kagame ubwe yabanje guhangana n'ubutegetsi bw'Ubufaransa igihe icyo gihugu cyayoborwaga na François Mitterand waje gusimburwa na Jacques Chirac nyuma haza Nicolas Sarkozy none na François Hollande ashobora kuba agiye guhura n'urutoto rwa leta ya Kagame. Ku bwa Mitterand na Chirac, ibintu byagendaga nabi cyane hagati y'Ubufaransa n'u Rwanda kugeza n'ubwo mu mpera za 2006 ibihugu byombi byacanye umubano ushingiye kuri za Ambassade, uyu mubano waje kongera gusubukurwa igihe Sarkozy yari agiye ku butegetsi ari nabwo Kagame yongeye gukandagira mu gihugu cy'Ubufaransa kuva aho yahagiriraga ibibazo hafi no gutabwa muri yombi igihe yari akiyoboye inyeshyamba za FPR/APR.

N'ubwo ku butegetsi bwa Sarkozy ibintu byabaye nk'ibituje ariko bisa n'ibigaragara nk'aho ari umunyotwe wari uvumbitse mu kirundo cy'ivu, kuko mu minsi mike Sarkozy asezeye mu Mirima ya Elysées (Champs Elysées) leta ya Kagame itangiye kubura amakimbirane nk'uko byahoze mbere y'ubutegetsi bwa Sarkozy ari na we mu perezida w'Ubufaransa wenyine wakandagiye mu Rwanda nyuma y'uko FPR Inkotanyi ifashe ubutegetsi mu 1994.

Ahacumba umwotsi haba hari n'umuriro

Kuba leta ya Kagame itangiye kubyutsa amadosiye no kongera kwikoma Ubufaransa abantu barabona ko atari gusa. Abenshi baremeza ko Kagame yamaze kubona ko Hollande atamukunda na busa emwe habe no kumuryarya nk'uko Sarkozy yabikoraga. Ndetse kuba Sarkozy wari uzwi cyane mu kuryarya abaperezida bo muri Afurika yarabanje kwerekana ko afitanye ubucutsi na Kadafi ariko bwacya akaba uwa mbere mu kohereza indege n'abasirikari bo kumurasa byeretse Kagame ko ubucuti n'Ubufaransa bushobora kuba buri kure nk'ukwezi. Nyuma ya Sarkozy Hollande ejobundi yafashe icyemezo cyo kohereza abasirikari n'indege za gisirikari muri Mali kandi ubu ziragenda zigarurira imijyi yari yarafashwe n'intagondwa zigendera ku matwara ya Kiyisiramu.

Kagame rero amaze kubona ko ntacyo ategereje ku muperezida mushya w'Ubufaransa ati reka twongere tubyutse idosiye ya jenoside yasaga n'aho yasinzirijwe n'ubutegetsi bwa Sarkozy. Si ibyo gusa kandi kuko Loni yamaze gufata icyemezo cyo kohereza indege z'ubutasi kabuhariwe mu gutara amakuru n'ubwo leta ya Kagame yari yarerekanye ko itabishaka ndetse ikanatangaza ko izabangamira uwo mugambi.

Leta ya Kagame kandi yananiwe guhangana na Loni itangira guhuzagurika no kwivuguruza ku ikoreshwa ry'indege z'ubutasi mu burasirazuba bwa Kongo

drone.jpg

Igihe uhagarariye ingabo za Loni ziri muri Kongo Monusco yandikiraga akanama ka Loni gashinjwe amahoro ku isi asaba indege eshatu kabuhariwe mu gutara amakuru zidatwarwa n'abaderevu, leta ya Kagame mu ijwi ry'uwungirije uhagarariye u Rwanda muri Loni Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko uwo mugambi leta ya Kagame itawemera kandi ko, nk'igihugu gihagarariye ibindi bihugu bya Afurika mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi mu buryo budahoraho, izabangamira uwo mugambi kuko ngo batemera ko Loni iza kugeragereza muri Afurika intwaro zayo ngo kuko Afurika atari labotatwari ubonetse wese aza kugeragerezamo ibyo yishakiye. Bwarakeye minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo nawe abitangariza mugenzi we minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Koreya y'Epfo Kim Sung Hwan.

Nk'uko bisanzwe bigenda ariko iyo leta ya Kagame igeze mu bibazo by'isobe umwe avuga iki undi bugacya akivuguruza, Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru kuri 21 Mutarama 2013 avuga ko nta kibazo leta ye ifite kuri Loni ku ikoreshwa ry'indege z'ubutasi mu burasirazuba bwa Kongo The challenges we are facing could be a blessing in disguise. Iri vuguruzanya rya Kagame naba minisitiri b'ububanyi n'amahanga si irya mbere kuko no mu myaka yashize ryagiye rigaragara nk'aho Dr. Charles Muligande igihe yari minisitiri w'ububanyi n'amahanga yabajijwe n'umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango niba yemeza ko nta ngabo z'u Rwanda ziri muri Kongo maze avuga ko ntazihari ariko umunyamakuru amubaza niba ibyo yavugaga ari ukuri kw'Imana undi asubiza ko ari ukuri kw'impamo. Bwarakeye ariko Kagame bamwokeje igitutu muri Amerika aho yari mu rugendo arabyemeza ko ingabo ze zari muri Kongo icyo gihe.

Tukiri kuri izi ndege rero u Rwanda rwarwanyije biragaragara ko umugambi ukomeje. Twakomeje kubivuga ko umugambi ugitegurwa kandi ugateguranwa ubwitonzi n'ubushishozi kugirango Kagame atazahirimana n'imbaga y'abanyarwanda nk'uko byagenze kuri Habyarimana. Emwe duherutse no kubabwira mu nkuru twabagejejeho vuba aha ko amahanga akurikiranira hafi ibibera muri Kongo ndetse ko ibihugu by'ibihangange birimo gukoresha ibikoresho kabuhariwe mu gutara amakuru kugeza mu bwonko bw'igihugu. Ibi rero niba hari abakomeza kubikerensa n'iyoherezwa ry'izi ndege rirabishimangira kandi turacyakomeza gukurikirana amakuru tuzayabagezaho 100% uko tuyabonye. Gusa rimwe na rimwe igihe tukiyatara abasomyi n'abakunzi bacu mujye mugerageza gusubira inyuma murebe neza ibyo twababwiye muzajya musanga bigenda bisohora uko ibihe bihita kandi noneho ubu mushobora no gusesengura mukamenya aho ibintu bigeze mukurikije ibyo twabagejejeho mbere.

Ibi ariko n'ubwo bikorwa Kagame na we ntiyicaye ubusa kuko yakoze uko ashoboye ngo yongere abyutse inyeshyamba za M23 zari zimaze iminsi zihwekereye ndetse azongeramo amaraso mashya aho yacengeje batayo zigera kuri eshatu mu nyeshyamba za M23 usibye ko inyinshi zari zaragarutse mu Rwanda kubera igitutu Kagame yari yokejwe (amakuru turayafite ahagije kuko bamwe mu barwaniraga muri M23 twarahuye imbonankubone baduha amakuru ku buryo burambuye). N'ubwo bamwe bumva ko ari amayeri yo kugirango i Kampala nibumvikana kuvanga ingabo hazajyemo iza Kagame nyinshi bityo zibashe gucengera igisirikari cya Kongo ariko uyu siwo mugambi nyamukuru kuko Kagame ahubwo yabonye ko aca umuti nta muraro aremera atanguranwa n'indege za Loni asubiza abasirikari muri M23 kuko yabonaga nta kundi azabigenza indege z'ubutasi zimaze kuhagera. N'ubundi ariko yakoreye ubusa kuko hari n'ibindi bikoresho by'ubutasi byakurikiranye ayo makuru. Mu minsi iri imbere dushobora kubona indi raporo nshya isobanura ibya ziriya ngabo ziherutse gucengera muri M23.

Ngibyo rero ibirimo gutuma Kagame akora hirya no hino yikoma Abafaransa bwacya ati Loni, bwacya ati nzicwa no kutabemera, bwacya ati nta kibazo mfite, mbese biragaragara ko amaze guta umutwe. Ibi kandi ni nayo gahunda mbere yo kumusunika ngo yigireyo burundu abise abanyarwanda b'umutima bayobore igihugu mu mahoro n'umutekano bizira ubwicanyi n'ubuhunzi, bizira amagereza y'amaherere no kuniga abantu babuzwa ubwisanzure n'ubuhumekero.

Ubwanditsi

Thursday, 24 January 2013

[Audio] UBUKUNGU MU RWANDA BWABA BWIFASHE GUTE NYUMA Y'IBIHANO?

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2013/01/22/ubukungu-mu-rwanda-bwaba-bwifashe-gute-nyuma-yibihano


UBUKUNGU MU RWANDA BWABA BWIFASHE GUTE NYUMA Y'IBIHANO?

by RadioItahuka

h:284593
s:4302291
archived

HOST: SERGE

GUEST: DR EMMANUEL HAKIZIMANA

UBUKUNGU MU RWANDA BWABA BUHAGAZE HE NYUMA YIBIHANO?

IKINYOMA CYA LETA Y’I KIGALI N’INTORE ZAYO CYABA KITAZARENZA UYU MWAKA WA 2013

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/

IKINYOMA CYA LETA Y'I KIGALI N'INTORE ZAYO CYABA KITAZARENZA UYU MWAKA WA 2013.

amani-uriwani.jpg

Johanessburg-Ibi bikaba byaragaragaye mu cyumweru gishize hano mu rukiko rwa Jeppestown mu mujyi wa Johannesburg ubwo umwe mu bashinjywa gushaka guhitana Generali Kayumba Nyamwasa, ariwe Amani Uriwani (aka Uwimana Rukara, akaba yambaye umupira utukura muri iyi Photo), yitabaga urukiko.

Mu buhamya bwo kwiregura yagaragaje ko Umugambi wo guhitana Generali Nyamwasa bawumugejejeho kugirango abafashe gushaka ibisambo bizawushyira mu bikorwa,ariko uwitwa Vicent ubu ubarizwa mu Rwanda kuko we yatorotse igihe abandi bafatwaga,ariwe wamusabye ko bamufasha muri ubwo bugizi bwa nabi.Ngo yamubwiye ko ari umuntu ukomoka mu gihugu cya Nigeria ashaka ko batera iwe bakamwiba amafaranga menshi.Amani Uriwani yamumenyesheje ko ako kazi kazabahenda ariko Vicent we amubwira ko ikitabuze ari amafranga,hagati aho bakoze gahunda maze baza guhurira kuri Station ya lisansi ku muhanda witwa Corlette drive.Rukara akaba yari azanye nabo ngo yagombaga gukorana nabo ubwo bujura aribo Kamali,na Mukatiri.Kamali rero nawe yaganiriye na Vicent amubwira uko ibintu bigomba gukorwa, yahise abambwira ko bamuha akanya gato akajya kubazanira amafaranga ya avance ni uko abazanira ibihumbi makumyabili by'amarandi. Vicent yahise ajyana na Kamali kumwereka aho inzu yuwo mu Nigeria bashaka kwiba atuye ariko bagaruka amusaba ko bagomba noneho kwica wa muntu! Ibyo rero byabateye urujijo bituma batangira kwibaza niba koko uwo muntu ari umuNigeria ari we cyangwa ari umunyarwanda.Bahise bafata icyemezo cyo kwirira ayo mafaranga ntibagira icyo bakora.Bukeye barongera bahurira ha handi babaha urufunguzo rwaho wa muntu atuye.

Kuva icyo gihe Rukara yagumye kwihishahisha Vicent yamuhamagara ntiyitabe telefone ye! Hashize iminsi Rukara ari muri Salon de coiffure y'uwitwa Kalisa Mubaraka telefone ikagumya ihamagara kugeza ubwo uwo Kalisa amubajije impamvu atitaba! Rukara ati umpamagara ndamuzi ni abanyarwanda bashaka kwicana, ati se uwo bashaka kwica uramuzi ati bambwiye ko ari umuNigeria ariko jye (Rukara) nabonye asa n'abanyarwanda.Kalisa aramubwira ati nanjye se mwashyizemo nkirira ku ifaranga, Rukara aramubwira ati nta faranga ririmo ahubwo niba uyu muntu bashaka kwica umuzi wamumenyesha! Bukeye Kalisa aramuhamaga aramubaza ati se ibyanyuze kuri Television wabibonye? Rukara ati oya,ati se wabonye ko hari umujenerali w'umunyarwanda barashe.Kalisa aramubwira ati se buriya si ba bantu bawe wambwiraga,undi ati byashoboka ariko sijyewe.Hanyuma bakorana gahunda ko aza kuza mu rugo rwa Kalisa bakabiganira,bukeye ajyayo ariko aramubura ni uko abwira umugore wa Kalisa ko agaruka sa munani.

Hagati aho Kalisa yari yamaze kubimenyesha Police ni uko Rukara ahageze ahita atabwa muri yombi, yemerera police ko ibyo bintu abizi ndetse atanga na nomero zose za babandi aribo Mukatili, Kamali, na Vicent ni uko police ibacakira bose gutyo.
Ubu buhamya rero bukaba buhuye n'ubwo ubushinjacyaha bwatanze.Ikigaragara ni uko Rukara, abo yari yateguranye umugambi mubisha baje gusanga we yishimiye kurya amafaranga make yari amaze kumugera mu mufuka, akirengagiza menshi yari akiri inyuma igihe bashoboraga kwica General Nyamwasa.
Icyo bakoze rero bamuciye inyuma bajya kurangiza uwo mugambi mubisha we atarimo.

Ikigaragara rero ni uko urubanza rugeze mu marembera, bikaba biteganywa ko niba nta kerereza-rubanza ribaye ku mpande z'abunganira abaregwa dore ko uko uru rubanza rutinzwa ariko bahebwa akayabo na leta y'u Rwanda, kandi kuri bo ntacyo bibatwaye, uyu mwaka uzajya kurangira narwo rwarasomwe.
Ikindi ni uko nyuma y'ibimaze kuvugirwa mu rubanza kuva rwatangira ntawugishidikanya ko Leta ya Paul Kagame ariyo yihishe inyuma yaya mahano! Ya theorie yimakajwe cyane na leta ko General Nyamwasa yirashe yaba igiye kurangiza igihe maze ukuri guciye ku munzani w'ubutabera kukajya ahagaragara abanyarwanda bakiruhutsa.Kagame na bagenzi be dossier yabo ikongerwaho undi mugereka.Tuzakomeza tubagezeho amakuru y'uru rubanza uko azajya atugeraho.

JD MWISENEZA
JEPPESTOWN MAGISTRATE COURT
JOHANNESBURG

Rwanda in Liberation Process
Ubwanditsi

Kongo: Amashirahamwe ategamiye leta atunga urutoke igisirikare c'u Rwanda - BBC Gahuza - Amakuru


Kongo: Amashirahamwe ategamiye leta atunga urutoke igisirikare c'u Rwanda

Ibiherutse kuvugururwa: 23 ukwa mbere, 2013 - 15:17 GMT
Abasirikare ba M23 bava mu muji wa Goma mu mwaka uheze

Abasirikare ba M23 bava mu muji wa Goma mu mwaka uheze

Amashirahamwe ategamiye leta yo muri Kivu y'uburaruko mu buseruko bwa Kongo avuga ko atewe impungege n'icengera ry'abasirikare b'u Rwanda muri M23.

Icegera c'uwujejwe gutunganiriza hamwe ibikorwa vy'ayo mashirahamwe, Omar Kavota, yabariye BBC ko mu mpera z'indwi iheze hinjiye muri Kongo ibatayo zitatu z'abasirikare b'u Rwanda.

Ngo abo basirikare bari bagizwe ahanini n'abakoresha ibirwanisho biremereye, baja mu turere twa Rumangabo na Kalengera muri Rutshuru.

Ahandi abo basirikare barangwa ngo ni mu karere ka Nyiragongo no mu gace ka Buhima.

Abajijwe igituma umugwi ujejwe kugenzura urubibe (mechanisme de verification) ataco urabivugako, bwana Kavota yavuze ko uwo mugwi ata bwigenge ufise kubiryo wotangaza amakuru nk'ayo.

Yabandanije avuga ko ukwiyongera kw'abasirikare b'u Rwanda muri Kongo kwatanguye kuva aho M23 ifatiye umuji wa Goma.

Omar Kavota kandi yabariye BBC ko igiteye ubwoba ari uko mugihe ibiganiro vy'i Kampala vyoshika ku mwumvikano wo gushira ingabo za M23 mu nzego z'umutekano za Kongo, ngo wosanga hinjiye abanyamahanga benshi, ngo ivyo bikabera ikibazo gikomeye Kongo.

Igisirikare c'u Rwanda ariko kivuga ko ayo makuru ari ikinyoma co kimwe n'ayandi menshi ahora ava muri Kongo.

Umuvugizi w'igisirikare Gen de Brigade Joseph Nzabamwita, yavuze ko bo nka leta y'u Rwanda hamwe n'igisirikare, ata muntu numwe arabidogera kubera ico kibazo canke ngo habe ahandi bumva amakuru y'iryo cengera.

Wednesday, 23 January 2013

Jeannette Kagame mu bujura akoresheje restaurant ye yitwa Kasanova

http://www.umuvugizi.com/?p=7470

Jeannette Kagame mu bujura akoresheje restaurant ye yitwa Kasanova

Jeannnette Kagame arakataje mu gusahura umutungo wa rubanda akoresheje inzira zitandukanye

Nk'uko Umuvugizi wakunze kubagezaho amakuru atandukanye y'ubujura butandukanye bukorwa n'umufasha wa perezida Kagame, noneho twashoboye gutahura ubundi busahuzi simusiga bw'aho restaurant  ya Jeannette Kagame Nyiramongi, ari yo Kasanova, yihariye isoko ryo kugaburira abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w'igihugu, bazwi kw'izina rya "Presidential Protection Brigade".

Ubwo bujura tukaba twarabuburiye inyito, dore ko bitangaje kubona umufasha wa perezida Kagame yiha isoko ryo kugaburira abasirikare bashinzwe kurinda umugabo we, na we ubwe arimo, ntanagire isoni z'uko rubanda cyangwa abo bashinzwe kuyobora babyakira, aho restaurant ye bwite ari yo yahawe iryo soko, bitananyuze mu mapiganwa.
  
Ikindi kibabaje kandi kinateye agahinda, ni ukuntu Jeannette Kagame atigeze agira isoni z'uko restaurant ye abo yakira ibishyuza ku biciro bihanitse, ugereranyije n'ibiri kw'isoko, ibi bikaba mu gihe perezida Kagame yirirwa abeshya abanyarwanda n'abaterankunga ko ngo arwanya ruswa.

Twanashoboye kumenya ko na none iyi restaurant ya Jeannette Kagame ari yo yihariye isoko ryo kugaburira abanyeshuri ba Green Hills Academy, ibi na none akaba abikora yishyuza ababyeyi bafite abana biga muri iryo nshuri kandi ku giciro kiri hejuru cyane.

Ubu bujura bukaba bumaze kurenga n'ubwa Grace Mugabe wa Zimbabwe, ku buryo ubujura bwa Jeannette Kagame bumaze kwamamara; abahanga bakaba bemeza ko aza no kw'isonga mu bafasha b'aba perezida babarizwa ku mugabane wa Afurika, basahura umutungo wa rubanda batitaye ku bukene bwabo.

Gasasira, Sweden. 

Mu Rwanda guhiga ibyitso birakomeje

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/

Mu Rwanda guhiga ibyitso birakomeje kandi ngo ibyo MRND yakoze muguhiga ibyitso na FPR ngo yiteguye kubikora ndetse ikanarenzaho

district-karongi.pngSi umugani ahubwo ni impamo FPR ikomeje umugambi wo guhiga ibyitso aho ubu ifata uwo ibonye wese ngo izi ko atayemera cyangwa ngo atitabira gahunda zayo uko ibishaka kuko uwo ashyirwa mu gatebo k'umwanzi akrwanywa yivuye inyuma. Ni muri urwo rwego ubu mu Rwanda havugwa ishimutwa rikabije ry'urubyiruko cyangwa undi leta ya Kagame idashaka.

Ni muri urwo rwego uwitwa Dogori Jean Marie Vianney utuye mu mudugudu waGitega, akagali ka Kayenzi, umurenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, intara y'Uburengerazuba yatumijwe na polisi yo mu Bwishyura ngo akaba agomba kwitaba taliki 23 Mutarama 2013 saa tatu za mugitondo. Uyu Dogori ahanini akaba ngo ashinjwa kuba ngo barumvise avuga Ingabire (umuyobozi wa FDU ubu ufungiye muri gereza ya Kigali).

Uyu Dogori ngo yariho aganira n'inshuti ye ayibwira ko yifuza kuzasura Ingabire maze ngo hari umuturanyi wabo wamwumvise avuga Ingabire maze ngo atanga amakuru ku muyobozi w'umudugudu wa Gitega ariwe Philippe. Uyu muyobozi ngo yahise akora raporo ayoherereza umuyobozi w'akagari ka Kayenzi witwa Donatille ayisinyaho yohererezwa polisi maze nayo ikora urupapuro ruhamagaza Dogori ngo azajye kwitaba taliki 23 Mutarama 2013 saa tatu za mugitondo.

Dogori rero akaba azira ko yavuze Ingabire bisobanuye ko kuvuga Ingabire uri mu Rwanda biba bivuze kwitwa umwanzi w'igihugu ukaba ugomba guhanwa kandi ukarwanywa mu buryo bwose ndetse ukanafatwa nk'icyitso ugashyirwa mu buroko iyo utajimijwe ngo uburirwe irengero. Ibi bikaba byarabaye mbere ya 1994 ari nabyo FPR yakomeje kugenderaho isaba amahanga kuyishyigikira ngo ivaneho leta yitaga iy'igitugu ihohotera abaturage.

Nyamara hari n'amakuru yemeza ko Dogori ngo yari asanzwe arebana ay'ingwe n'umuyobozi w'akagari ka Kayenzi ariwe Donatille ngo bikaba byaraturutse ku byo uyu Dogori yigeze gutangaza mu mwaka wa 2011 ubwo Radiyo Rwanda yajyaga gukorera I Karongi maze mu gihe abaturage batangaga ibitekerezo Dogori akaba yaravuze ko akagari ka Kayenzi kayobowe nabi maze ngo guhera ubwo atangira guhigwa ku buryo ngo byanabaye ngombwa ko ahunga.

Nyuma yaje kongera kugaruka mu Kayenzi ariko amakimbirana arakomeza kugeza ubwo ikibanza yari yaraguze bashatse kugicishamo umuhanda ujya ku ivomo nta ngurane bamuhaye maze mu gihe ajya kukibaza baboneraho batangira kumugendaho maze ibintu biza gukomera igihe umwe mu batuye aho mu Kayenzi agiye kumurega ko yumvise ngo avuga Ingabire maze Donatille abona aho ahera dosiye ayohereza muri polisi none Dogori ngo agomba kujya kwisobanura.

Nguko uko ibyitso birimo guhigwa kuri ubu bikaba binakorwa n'ahandi hatari muri Karongi kuko kugeza magingo aya hari amakuru avuga ko hari abantu 8 bakomoka mu karere ka Rutsiro gahana imbibe na Karongi baburanira ku rukiko rwa Karongi ngo bashinjwa kuba abayoboke b'ishyaka rya Ingabire. Ibyo bivuze ko kwitwa umuyoboke w'iryo shyaka biba byitwa kuba icyitso kigomba kurwanywa hakoreshejwe inzego za gisirikari na polisi ndetse n'inzego z'ubuyobozi. Mu minsi mike intore n'inkeragutabara nazo ziraba zikora akantu bityo FPR yambare umwambaro wa MRND ijana ku rindi.

Rutakajyanye P.
Karongi

Monday, 21 January 2013

Muri Eritrea abasirikari bigometse ku butegetsi bwa Issaias Afeworki

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2013/01/22/muri-eritrea-abasirikari-bigometse-ku-butegetsi-bwa-issaias-afeworki-nibabere-urugero-abasirikari-b%E2%80%99u-rwanda-nabo-biheshe-agaciro-bareke-kuba-inkomamashyi-za-paul-kagame/

Muri Eritrea abasirikari bigometse ku butegetsi bwa Issaias Afeworki nibabere urugero abasirikari b'u Rwanda nabo biheshe agaciro bareke kuba inkomamashyi za Paul Kagame

isayas-afewerki.jpg

Amakuru aturuka mu gihugu cya Eritrea aravuga ko taliki 21 Mutarama 2013, abasirikari bagose inzu minisiteri y'itangazamakuru iri mu murwa mukuru wa Asmara ikoreramo banahagarika ibiganiro bya television y'igihugu. Ayo makuru aravuga ko hari ibimodoka binini bya gisirikare bikikije iyo nzu n'abasirikari bagera kuri 200 bivumbagatanyije basaba ko imfungwa za politiki zose zifungurwa. Ngo abasirikari bagose iyo nzu maze bakusanyiriza abakozi bose mu cyumba kimwe

Amakuru dukesha ibinyamakuru Le Monde, AFP na Reuters aravuga ko television yagoswe n'abasirikari bigometse bagera kuri magana abiri kandi ngo iyo television y'igihugu yitwa Eri-TV yahagaritse ibiganiro byayo itangira gucishaho umuziki.  Television ya Eritrea Eri-TV hamwe na Radio Asmara bikaba byafashwe ariko Eri-TV yo ngo ikaba yakomeje kugaragara kuri internet kandi ngo abasirikari bahise bategeka umuyobozi w'iyo television gusoma itangazo risaba ko imfungwa za politiki zihita zifungurwa.  Izo mfungwa kugeza mu mwaka wa 2012 Loni yatangazaga ko ziri hagati ya 5 000 n 10 000. Kugeza magingo aya ariko i Asmara ngo nta sasu ryumvikanye kandi ngo umujyi uratuje.

Iki ni ikindi kimenyetso ko abategetsi b'abanyagitugu muri Afrika barambiranye n'ubwo bo babeshya ko abaturage babakunda nyamara bituruka ku iterabwoba babashyiraho. Issaias Afeworki ni umwe mu bategetsi b'abanyafrika bategekesha igitugu gikabije kugeza aho afunga imfungwa za politiki ku kigero kingana kuriya. Uyu muperezida agereranywa na Paul Kagame w'u Rwanda na we ukomeje gushyirwa ku rutondo rwa batanu mu baperezida b'abanyagitugu ku isi. Bikaba byari bikwiye ko abasirikari b'u Rwanda bagira ubutwari nk'ubwa bagenzi babo ba Eritrea bagahagarika ubutegetsi bw'igitugu ndetse nabo bagasaba Kagame gufungura imfungwa za politiki.

Mu Rwanda ntidukwiye kurambirwa kuko ntawe uvuma iritararenga

Mu Rwanda iyo abaturage bumvise amakuru nk'aya abaturage baharanira uburenganzira bwabo bibaza igituma iwabo ho bitabageraho ngo nabo bipakurure ubutegetsi bw'igitugu ariko birengagiza ko nta wundi uzabibakorera atari bo ubwabo. Gusa no muri Eritrea si abaturage basanzwe babikoze ahubwo ni igisirikari ariko nibura ni igisirikari cya leta, bikaba bivuze ko n'igisirikari cy'u Rwanda gishobora kwitandukanya n'agatsiko k'ingoma y'abicanyi maze kigaharanira inyungu za rubanda dore ko akenshi n'abo basirikari bari mu bakandamizwa n'ubutegetsi bw'igitugu ndetse bakanashorwa no mu ntambara za hato na hato bakazisigamo ubuzima barwana ku nyungu z'agatsiko k'umunyagitugu uzwi ku isi yose.

Ibiherutse kandi kubera muri Repubulika ya Centre Afrika birerekana ko atari muri Afrika y'Abarabu gusa babishoboye nk'uko bamwe babyibazaga ahubwo ko no muri Afrika y'Abirabura yo munsi y'ubutayu bwa Sahara naho babishoboye. Kuba ibintu byaratangiriye muri Tuniziya bigafata Misiri na Libiya, bikaba bigaragara ko muri Centre Afrika na Eritrea nabo bagaragaza ko badashaka ubutegetsi bw'abanyagitugu ndetse n'abashingamategeko ba Uganda bakaba bamaze iminsi bagaragaza ko batishimiye ubutegetsi bukandamiza rubanda ndetse n'abo mu ishyaka rimwe na perezida Museveni bakaba baratangiye kumwagana ni ikimenyetso ndakuka ko hasigaye Kagame. Nta gushidikanya ko na we mu minsi ibarirwa ku ntoki rubanda, yaba iya gisivile n'iya gisirikari, izahaguruka ikamubwira ko irambiwe igitugu cye.

Twanamenyesha abakunzi bacu ko hari amakuru yemeza ko imigambi yo gukuraho ubutegetsi bwa Kagame irimbanyije ku buryo ndetse ibyuma kabuhariwe mu gutara amakuru by'Abanyamerika bafatanyije n'ibihugu bimwe b'Uburayi ubu bigenzura bikomeye ikirere cy'u Rwanda mu rwego rwo gukomeza gushaka amakuru agomba gufasha muri gahunda y'imyiteguro yo kuvanaho umunyagitugu ubu usigaye arangwa n'amaganya. Biranavugwa kandi ko na we azavanwaho n'abasirikari be bwite kandi bari hafi ye, uretse ko bidasa n'ibyabaye muri Eritrea kuko kuri Kagame we ni ukuvanaho ubutegetsi bwa FPR hakajyaho ubundi butegetsi bushya, uburyo bizakorwa tukaba twarabibagejejeho mu nkuru twabagejejeho mu minsi ishize.

Reka tubwire Kagame ngo niyisubireho inzira zikigendwa naho ubundi byaba ari nka wa mugani ngo ruriye abandi rutakwibagiwe.

Ubwanditsi

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.