http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2013/01/22/muri-eritrea-abasirikari-bigometse-ku-butegetsi-bwa-issaias-afeworki-nibabere-urugero-abasirikari-b%E2%80%99u-rwanda-nabo-biheshe-agaciro-bareke-kuba-inkomamashyi-za-paul-kagame/Muri Eritrea abasirikari bigometse ku butegetsi bwa Issaias Afeworki nibabere urugero abasirikari b'u Rwanda nabo biheshe agaciro bareke kuba inkomamashyi za Paul KagamePosted on janvier 22nd, 2013 par rwanda-in-liberation Amakuru aturuka mu gihugu cya Eritrea aravuga ko taliki 21 Mutarama 2013, abasirikari bagose inzu minisiteri y'itangazamakuru iri mu murwa mukuru wa Asmara ikoreramo banahagarika ibiganiro bya television y'igihugu. Ayo makuru aravuga ko hari ibimodoka binini bya gisirikare bikikije iyo nzu n'abasirikari bagera kuri 200 bivumbagatanyije basaba ko imfungwa za politiki zose zifungurwa. Ngo abasirikari bagose iyo nzu maze bakusanyiriza abakozi bose mu cyumba kimwe Amakuru dukesha ibinyamakuru Le Monde, AFP na Reuters aravuga ko television yagoswe n'abasirikari bigometse bagera kuri magana abiri kandi ngo iyo television y'igihugu yitwa Eri-TV yahagaritse ibiganiro byayo itangira gucishaho umuziki. Television ya Eritrea Eri-TV hamwe na Radio Asmara bikaba byafashwe ariko Eri-TV yo ngo ikaba yakomeje kugaragara kuri internet kandi ngo abasirikari bahise bategeka umuyobozi w'iyo television gusoma itangazo risaba ko imfungwa za politiki zihita zifungurwa. Izo mfungwa kugeza mu mwaka wa 2012 Loni yatangazaga ko ziri hagati ya 5 000 n 10 000. Kugeza magingo aya ariko i Asmara ngo nta sasu ryumvikanye kandi ngo umujyi uratuje. Iki ni ikindi kimenyetso ko abategetsi b'abanyagitugu muri Afrika barambiranye n'ubwo bo babeshya ko abaturage babakunda nyamara bituruka ku iterabwoba babashyiraho. Issaias Afeworki ni umwe mu bategetsi b'abanyafrika bategekesha igitugu gikabije kugeza aho afunga imfungwa za politiki ku kigero kingana kuriya. Uyu muperezida agereranywa na Paul Kagame w'u Rwanda na we ukomeje gushyirwa ku rutondo rwa batanu mu baperezida b'abanyagitugu ku isi. Bikaba byari bikwiye ko abasirikari b'u Rwanda bagira ubutwari nk'ubwa bagenzi babo ba Eritrea bagahagarika ubutegetsi bw'igitugu ndetse nabo bagasaba Kagame gufungura imfungwa za politiki. Mu Rwanda ntidukwiye kurambirwa kuko ntawe uvuma iritararenga Mu Rwanda iyo abaturage bumvise amakuru nk'aya abaturage baharanira uburenganzira bwabo bibaza igituma iwabo ho bitabageraho ngo nabo bipakurure ubutegetsi bw'igitugu ariko birengagiza ko nta wundi uzabibakorera atari bo ubwabo. Gusa no muri Eritrea si abaturage basanzwe babikoze ahubwo ni igisirikari ariko nibura ni igisirikari cya leta, bikaba bivuze ko n'igisirikari cy'u Rwanda gishobora kwitandukanya n'agatsiko k'ingoma y'abicanyi maze kigaharanira inyungu za rubanda dore ko akenshi n'abo basirikari bari mu bakandamizwa n'ubutegetsi bw'igitugu ndetse bakanashorwa no mu ntambara za hato na hato bakazisigamo ubuzima barwana ku nyungu z'agatsiko k'umunyagitugu uzwi ku isi yose. Ibiherutse kandi kubera muri Repubulika ya Centre Afrika birerekana ko atari muri Afrika y'Abarabu gusa babishoboye nk'uko bamwe babyibazaga ahubwo ko no muri Afrika y'Abirabura yo munsi y'ubutayu bwa Sahara naho babishoboye. Kuba ibintu byaratangiriye muri Tuniziya bigafata Misiri na Libiya, bikaba bigaragara ko muri Centre Afrika na Eritrea nabo bagaragaza ko badashaka ubutegetsi bw'abanyagitugu ndetse n'abashingamategeko ba Uganda bakaba bamaze iminsi bagaragaza ko batishimiye ubutegetsi bukandamiza rubanda ndetse n'abo mu ishyaka rimwe na perezida Museveni bakaba baratangiye kumwagana ni ikimenyetso ndakuka ko hasigaye Kagame. Nta gushidikanya ko na we mu minsi ibarirwa ku ntoki rubanda, yaba iya gisivile n'iya gisirikari, izahaguruka ikamubwira ko irambiwe igitugu cye. Twanamenyesha abakunzi bacu ko hari amakuru yemeza ko imigambi yo gukuraho ubutegetsi bwa Kagame irimbanyije ku buryo ndetse ibyuma kabuhariwe mu gutara amakuru by'Abanyamerika bafatanyije n'ibihugu bimwe b'Uburayi ubu bigenzura bikomeye ikirere cy'u Rwanda mu rwego rwo gukomeza gushaka amakuru agomba gufasha muri gahunda y'imyiteguro yo kuvanaho umunyagitugu ubu usigaye arangwa n'amaganya. Biranavugwa kandi ko na we azavanwaho n'abasirikari be bwite kandi bari hafi ye, uretse ko bidasa n'ibyabaye muri Eritrea kuko kuri Kagame we ni ukuvanaho ubutegetsi bwa FPR hakajyaho ubundi butegetsi bushya, uburyo bizakorwa tukaba twarabibagejejeho mu nkuru twabagejejeho mu minsi ishize. Reka tubwire Kagame ngo niyisubireho inzira zikigendwa naho ubundi byaba ari nka wa mugani ngo ruriye abandi rutakwibagiwe. Ubwanditsi |
Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !
Monday, 21 January 2013
Muri Eritrea abasirikari bigometse ku butegetsi bwa Issaias Afeworki
“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.
"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."
KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:
-
▼
2013
(1063)
-
▼
January
(63)
- Rwanda: urugendo rw'umunyamabanga mukuru ruteye ub...
- Rwanda: Urujijo ku ibura ry’umunyamabanga ushinzwe...
- Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b’u Rwanda
- Fwd: Leta y'agatsiko irashaka kumara abatavuga rum...
- FDU-Inkingi: Ijambo Bwana Nkiko Nsegimana yavugiwe...
- Ababyeyi bakomeje kugwa ku iseta kubera ubumenyi b...
- PS-Imberakuri-Madame Uwizeye Kansiime: “Badukubita...
- VIDEO: HASHIZE IMYAKA 52 U RWANDA RUBAYE REPUBLIKA.
- FDU-Inkingi: Imyaka itatu i Rwanda duharanira Demo...
- VIDEO; IMYIGARAGAMBYO YO GUSHYIGIKIRA INGABIRE VIC...
- Kigali : Abubatse banyuranyije n’amategeko bahawe ...
- Rwanda: Nyuma ya Adré Kagwa Rwisereka muri Green P...
- Kigali ngo ishobora kuba igiye kwibasirwa n’imyiga...
- Bwana Faustin Twagiramungu yaganiriye na Radio Ita...
- Urugendo rwo kwifatanya na Madame Ingabire i Burus...
- Perezida Kagame mu mishyikirano ya rwihishwa na pe...
- Leta y’u Rwanda irimo irakoresha uko ishoboye ngo ...
- Olivier Nduhungirehe na we arivuguruje...
- Bruxelles 26 Janvier 2013: Marche de soutien à Mme...
- Hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa haranuka urunturuntu
- [Audio] UBUKUNGU MU RWANDA BWABA BWIFASHE GUTE NYU...
- IKINYOMA CYA LETA Y’I KIGALI N’INTORE ZAYO CYABA K...
- Kongo: Amashirahamwe ategamiye leta atunga urutoke...
- Jeannette Kagame mu bujura akoresheje restaurant y...
- Mu Rwanda guhiga ibyitso birakomeje
- Muri Eritrea abasirikari bigometse ku butegetsi bw...
- Ku bw’amaco y’inda abase ba Kagame bamuhanuriye ko...
- Rwanda: Indirimbo za Victoire Ingabire
- Nyuma y’uko twanditse inkuru ku itahuka ry’uwitwa ...
- Rwanda in Liberation Process
- Inuma news: amakuru anyuranye k'urwanda
- Rwanda : Gisagara – Kabirikangwe Jean Paul yashimu...
- Rwanda: Perezida Kagame yahamagaje ba maneko bakor...
- Rwanda: Ibijya gucika bica amarenga: Isesengura ku...
- Rwanda: INGOMA YA KAGAME NA FPR-Inkotanyi KU NKOMB...
- Rwanda: Nadine Gakarama arasubiza ikinyamakuru Igi...
- Ikindi gitotsi mu biganiro bya M23
- Igihe cyose Kagame afashe ijambo muri iki gihe asi...
- Noneho Kagame ati umuzigo w’abanyarwanda uzahora w...
- Rwanda: Imiryango y’abihayimana irasaba Leta Zunze...
- Rwanda: Ibyo FPR irimo gukorera abatavuga rumwe n’...
- Sit-in ya buri wa kabiri ibangamiye Ambasade y’u R...
- ABDULLAH AKISHULI KURI RADIO ITAHUKA: FPR NTIYAFAS...
- Rwanda: Umwe mu bashinje umuyobozi wa FDU-Inkingi ...
- Dr Paulin Murayi, umuhuzabikorwa wungirije wa RNC ...
- Mzee Rutagambwa Umubyeyi Wa Nyakubahwa Paul Kagame...
- Ishyano ryabuze gihana: Ubwicanyi buzarangizwa no ...
- RWANDA: IKINJIRO RYA KAMI KWIMURIRWA NDEGO.
- FDLR IRAGIRWA INAMA YO GUSABA IMISHYIKIRANO NA LET...
- Icyo perezida Kagame na Bizimungu bapfuye intambar...
- USA: Ambasaderi Kimonyo yaraserewe==Radio Itahuka...
- Ingabo z’u Rwanda zafashe ibirindiro mu majyarugur...
- Fw: *DHR* INTASHYO Y’UMWAKA MUSHYA 2013
- IVUKA RY'AMASHYAKA MENSHI MURI OPPOSITION
- Inuma Newsletter: Amakuru y'uRwanda
- Fw: *DHR* FDU-Inkingi Newsletter - Mutarama 2013
- Fw: *DHR* 2012 Usize Kagame avuga akarimurori (Ind...
- Re: *DHR* 2012 Usize Kagame avuga akarimurori (Ind...
- Rwanda: aba TIG barenga 1000 bamaze gutoroka
- Rwanda: Udushya twaranze ingoma y’igitugu ya Perez...
- 2012 Usize Kagame avuga akarimurori (Indaki)
- FDU-INKINGI IRIFURIZA ABANYARWANDA UMWAKA MUSHYA M...
- HURIRO NYARWANDA: IJAMBO RISOZA UMWAKA
-
▼
January
(63)
RECOMMENCE
Liens Utiles
- Slate Afrique, actualité de l'Afrique, information sur le Maghreb
- Magazine Afrique Asie : journal d'informations sur l'Afrique
- Communauté économique des Etats de l'Afrique centrale (CEEAC)
- C o m m u n a u t é E c o n o m i q u e D e s E t a t s d e l ' A f r i q u e d e l ' O u e s t ( C E D E A O )
- Annuaire Afrique - Les annuaires des pays d'Afrique
- famafrique, le site web des femmes d'Afrique francophone
- Organisations humanitaires - Liens Utiles
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- Afrique Index
- Institut Panafricain pour le Développement (IPD)
- Institut Euro-Africain de Droit Economique (INEADEC)
- African Manager
- Financial Afrik
- L'Expansion
- GriGri News
- Jeune Afrique actualité
- Radio France Info
- France TV infos Afrique
- La Lettre de l'Afrique : informations Afrique, actualités africaines
- Organisation internationale de la Francophonie (OIF)
- Centre d’Actualites de l’ONU
- Haut Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés (HCR)
- Haut Commissariat des Nations Unies aux droits de l'homme
- Tribunal pénal international pour le Rwanda
- Déclaration universelle des droits de l'homme
- Centre de recherches et d'études sur les droits de l'Homme et le droit humanitaire
- Histoire du Rwanda--History of Rwanda
- Histoire coloniale et de la montée de l'ethnisme
- Rwandan Histories
- CATW International
- Voice of Witness
- United Nations. High Commission for Refugees
- Reporters sans Frontieres
- Refugees International
- Minority Rights Group International (London)
- Human Rights Watch (New York)
- Danish Institute for Human Rights (Copenhagen)
- Amnesty International
- African Immigrant and Refugee Foundation
- African Centre for Democracy and Human Rights Studies
- African Commission on Human & Peoples' Rights(Banjul, The Gambia)
- United Nations Human Rights
- International Criminal Tribunal for Rwanda
- International Criminal Court (ICC)
1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe. 2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.
|
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.