Pages

Wednesday 23 January 2013

Mu Rwanda guhiga ibyitso birakomeje

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/

Mu Rwanda guhiga ibyitso birakomeje kandi ngo ibyo MRND yakoze muguhiga ibyitso na FPR ngo yiteguye kubikora ndetse ikanarenzaho

district-karongi.pngSi umugani ahubwo ni impamo FPR ikomeje umugambi wo guhiga ibyitso aho ubu ifata uwo ibonye wese ngo izi ko atayemera cyangwa ngo atitabira gahunda zayo uko ibishaka kuko uwo ashyirwa mu gatebo k'umwanzi akrwanywa yivuye inyuma. Ni muri urwo rwego ubu mu Rwanda havugwa ishimutwa rikabije ry'urubyiruko cyangwa undi leta ya Kagame idashaka.

Ni muri urwo rwego uwitwa Dogori Jean Marie Vianney utuye mu mudugudu waGitega, akagali ka Kayenzi, umurenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, intara y'Uburengerazuba yatumijwe na polisi yo mu Bwishyura ngo akaba agomba kwitaba taliki 23 Mutarama 2013 saa tatu za mugitondo. Uyu Dogori ahanini akaba ngo ashinjwa kuba ngo barumvise avuga Ingabire (umuyobozi wa FDU ubu ufungiye muri gereza ya Kigali).

Uyu Dogori ngo yariho aganira n'inshuti ye ayibwira ko yifuza kuzasura Ingabire maze ngo hari umuturanyi wabo wamwumvise avuga Ingabire maze ngo atanga amakuru ku muyobozi w'umudugudu wa Gitega ariwe Philippe. Uyu muyobozi ngo yahise akora raporo ayoherereza umuyobozi w'akagari ka Kayenzi witwa Donatille ayisinyaho yohererezwa polisi maze nayo ikora urupapuro ruhamagaza Dogori ngo azajye kwitaba taliki 23 Mutarama 2013 saa tatu za mugitondo.

Dogori rero akaba azira ko yavuze Ingabire bisobanuye ko kuvuga Ingabire uri mu Rwanda biba bivuze kwitwa umwanzi w'igihugu ukaba ugomba guhanwa kandi ukarwanywa mu buryo bwose ndetse ukanafatwa nk'icyitso ugashyirwa mu buroko iyo utajimijwe ngo uburirwe irengero. Ibi bikaba byarabaye mbere ya 1994 ari nabyo FPR yakomeje kugenderaho isaba amahanga kuyishyigikira ngo ivaneho leta yitaga iy'igitugu ihohotera abaturage.

Nyamara hari n'amakuru yemeza ko Dogori ngo yari asanzwe arebana ay'ingwe n'umuyobozi w'akagari ka Kayenzi ariwe Donatille ngo bikaba byaraturutse ku byo uyu Dogori yigeze gutangaza mu mwaka wa 2011 ubwo Radiyo Rwanda yajyaga gukorera I Karongi maze mu gihe abaturage batangaga ibitekerezo Dogori akaba yaravuze ko akagari ka Kayenzi kayobowe nabi maze ngo guhera ubwo atangira guhigwa ku buryo ngo byanabaye ngombwa ko ahunga.

Nyuma yaje kongera kugaruka mu Kayenzi ariko amakimbirana arakomeza kugeza ubwo ikibanza yari yaraguze bashatse kugicishamo umuhanda ujya ku ivomo nta ngurane bamuhaye maze mu gihe ajya kukibaza baboneraho batangira kumugendaho maze ibintu biza gukomera igihe umwe mu batuye aho mu Kayenzi agiye kumurega ko yumvise ngo avuga Ingabire maze Donatille abona aho ahera dosiye ayohereza muri polisi none Dogori ngo agomba kujya kwisobanura.

Nguko uko ibyitso birimo guhigwa kuri ubu bikaba binakorwa n'ahandi hatari muri Karongi kuko kugeza magingo aya hari amakuru avuga ko hari abantu 8 bakomoka mu karere ka Rutsiro gahana imbibe na Karongi baburanira ku rukiko rwa Karongi ngo bashinjwa kuba abayoboke b'ishyaka rya Ingabire. Ibyo bivuze ko kwitwa umuyoboke w'iryo shyaka biba byitwa kuba icyitso kigomba kurwanywa hakoreshejwe inzego za gisirikari na polisi ndetse n'inzego z'ubuyobozi. Mu minsi mike intore n'inkeragutabara nazo ziraba zikora akantu bityo FPR yambare umwambaro wa MRND ijana ku rindi.

Rutakajyanye P.
Karongi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.