Pages

Friday, 25 January 2013

Hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa haranuka urunturuntu

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/

Hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa haranuka urunturuntu: Paul Kagame na leta ye bongeye kwikoma leta y'Ubufaransa mu gihe Loni yafashe icyemezo cyo kohereza indege z'ubutasi mu burasirazuba bwa Kongo aho Kagame aregwa kongera gucengeza ingabo mu nyeshyamba za M23

kagame-vs-hollande.jpgTaliki 23 Mutarama 2013, leta ya Kagame mu ijwi ry'umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga, yongeye kwikoma igihugu cy'Ubufaransa ko ntacyo gikora ngo gite muri yombi abakekwaho uruhare muri jenoside bari ku butaka bw'Ubufaransa. Martin Ngoga yanavuze ko imikino y'Ubufaransa ngo si iya none kuko ngo bahereye kera baza mu Rwanda gukora amaperereza ku buryo ngo ingendo zabo bamaze kuzirambirwa ngo ziruta iza ba mukerarugendo none ngo u Rwanda rugiye guhagurukira ubutegetsi bw'Ubufaransa.

Aya magambo ya Ngoga asa n'ayihanangiriza Ubufaransa si ubwa mbere avuzwe kuko na Kagame ubwe yabanje guhangana n'ubutegetsi bw'Ubufaransa igihe icyo gihugu cyayoborwaga na François Mitterand waje gusimburwa na Jacques Chirac nyuma haza Nicolas Sarkozy none na François Hollande ashobora kuba agiye guhura n'urutoto rwa leta ya Kagame. Ku bwa Mitterand na Chirac, ibintu byagendaga nabi cyane hagati y'Ubufaransa n'u Rwanda kugeza n'ubwo mu mpera za 2006 ibihugu byombi byacanye umubano ushingiye kuri za Ambassade, uyu mubano waje kongera gusubukurwa igihe Sarkozy yari agiye ku butegetsi ari nabwo Kagame yongeye gukandagira mu gihugu cy'Ubufaransa kuva aho yahagiriraga ibibazo hafi no gutabwa muri yombi igihe yari akiyoboye inyeshyamba za FPR/APR.

N'ubwo ku butegetsi bwa Sarkozy ibintu byabaye nk'ibituje ariko bisa n'ibigaragara nk'aho ari umunyotwe wari uvumbitse mu kirundo cy'ivu, kuko mu minsi mike Sarkozy asezeye mu Mirima ya Elysées (Champs Elysées) leta ya Kagame itangiye kubura amakimbirane nk'uko byahoze mbere y'ubutegetsi bwa Sarkozy ari na we mu perezida w'Ubufaransa wenyine wakandagiye mu Rwanda nyuma y'uko FPR Inkotanyi ifashe ubutegetsi mu 1994.

Ahacumba umwotsi haba hari n'umuriro

Kuba leta ya Kagame itangiye kubyutsa amadosiye no kongera kwikoma Ubufaransa abantu barabona ko atari gusa. Abenshi baremeza ko Kagame yamaze kubona ko Hollande atamukunda na busa emwe habe no kumuryarya nk'uko Sarkozy yabikoraga. Ndetse kuba Sarkozy wari uzwi cyane mu kuryarya abaperezida bo muri Afurika yarabanje kwerekana ko afitanye ubucutsi na Kadafi ariko bwacya akaba uwa mbere mu kohereza indege n'abasirikari bo kumurasa byeretse Kagame ko ubucuti n'Ubufaransa bushobora kuba buri kure nk'ukwezi. Nyuma ya Sarkozy Hollande ejobundi yafashe icyemezo cyo kohereza abasirikari n'indege za gisirikari muri Mali kandi ubu ziragenda zigarurira imijyi yari yarafashwe n'intagondwa zigendera ku matwara ya Kiyisiramu.

Kagame rero amaze kubona ko ntacyo ategereje ku muperezida mushya w'Ubufaransa ati reka twongere tubyutse idosiye ya jenoside yasaga n'aho yasinzirijwe n'ubutegetsi bwa Sarkozy. Si ibyo gusa kandi kuko Loni yamaze gufata icyemezo cyo kohereza indege z'ubutasi kabuhariwe mu gutara amakuru n'ubwo leta ya Kagame yari yarerekanye ko itabishaka ndetse ikanatangaza ko izabangamira uwo mugambi.

Leta ya Kagame kandi yananiwe guhangana na Loni itangira guhuzagurika no kwivuguruza ku ikoreshwa ry'indege z'ubutasi mu burasirazuba bwa Kongo

drone.jpg

Igihe uhagarariye ingabo za Loni ziri muri Kongo Monusco yandikiraga akanama ka Loni gashinjwe amahoro ku isi asaba indege eshatu kabuhariwe mu gutara amakuru zidatwarwa n'abaderevu, leta ya Kagame mu ijwi ry'uwungirije uhagarariye u Rwanda muri Loni Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko uwo mugambi leta ya Kagame itawemera kandi ko, nk'igihugu gihagarariye ibindi bihugu bya Afurika mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi mu buryo budahoraho, izabangamira uwo mugambi kuko ngo batemera ko Loni iza kugeragereza muri Afurika intwaro zayo ngo kuko Afurika atari labotatwari ubonetse wese aza kugeragerezamo ibyo yishakiye. Bwarakeye minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo nawe abitangariza mugenzi we minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Koreya y'Epfo Kim Sung Hwan.

Nk'uko bisanzwe bigenda ariko iyo leta ya Kagame igeze mu bibazo by'isobe umwe avuga iki undi bugacya akivuguruza, Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru kuri 21 Mutarama 2013 avuga ko nta kibazo leta ye ifite kuri Loni ku ikoreshwa ry'indege z'ubutasi mu burasirazuba bwa Kongo The challenges we are facing could be a blessing in disguise. Iri vuguruzanya rya Kagame naba minisitiri b'ububanyi n'amahanga si irya mbere kuko no mu myaka yashize ryagiye rigaragara nk'aho Dr. Charles Muligande igihe yari minisitiri w'ububanyi n'amahanga yabajijwe n'umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango niba yemeza ko nta ngabo z'u Rwanda ziri muri Kongo maze avuga ko ntazihari ariko umunyamakuru amubaza niba ibyo yavugaga ari ukuri kw'Imana undi asubiza ko ari ukuri kw'impamo. Bwarakeye ariko Kagame bamwokeje igitutu muri Amerika aho yari mu rugendo arabyemeza ko ingabo ze zari muri Kongo icyo gihe.

Tukiri kuri izi ndege rero u Rwanda rwarwanyije biragaragara ko umugambi ukomeje. Twakomeje kubivuga ko umugambi ugitegurwa kandi ugateguranwa ubwitonzi n'ubushishozi kugirango Kagame atazahirimana n'imbaga y'abanyarwanda nk'uko byagenze kuri Habyarimana. Emwe duherutse no kubabwira mu nkuru twabagejejeho vuba aha ko amahanga akurikiranira hafi ibibera muri Kongo ndetse ko ibihugu by'ibihangange birimo gukoresha ibikoresho kabuhariwe mu gutara amakuru kugeza mu bwonko bw'igihugu. Ibi rero niba hari abakomeza kubikerensa n'iyoherezwa ry'izi ndege rirabishimangira kandi turacyakomeza gukurikirana amakuru tuzayabagezaho 100% uko tuyabonye. Gusa rimwe na rimwe igihe tukiyatara abasomyi n'abakunzi bacu mujye mugerageza gusubira inyuma murebe neza ibyo twababwiye muzajya musanga bigenda bisohora uko ibihe bihita kandi noneho ubu mushobora no gusesengura mukamenya aho ibintu bigeze mukurikije ibyo twabagejejeho mbere.

Ibi ariko n'ubwo bikorwa Kagame na we ntiyicaye ubusa kuko yakoze uko ashoboye ngo yongere abyutse inyeshyamba za M23 zari zimaze iminsi zihwekereye ndetse azongeramo amaraso mashya aho yacengeje batayo zigera kuri eshatu mu nyeshyamba za M23 usibye ko inyinshi zari zaragarutse mu Rwanda kubera igitutu Kagame yari yokejwe (amakuru turayafite ahagije kuko bamwe mu barwaniraga muri M23 twarahuye imbonankubone baduha amakuru ku buryo burambuye). N'ubwo bamwe bumva ko ari amayeri yo kugirango i Kampala nibumvikana kuvanga ingabo hazajyemo iza Kagame nyinshi bityo zibashe gucengera igisirikari cya Kongo ariko uyu siwo mugambi nyamukuru kuko Kagame ahubwo yabonye ko aca umuti nta muraro aremera atanguranwa n'indege za Loni asubiza abasirikari muri M23 kuko yabonaga nta kundi azabigenza indege z'ubutasi zimaze kuhagera. N'ubundi ariko yakoreye ubusa kuko hari n'ibindi bikoresho by'ubutasi byakurikiranye ayo makuru. Mu minsi iri imbere dushobora kubona indi raporo nshya isobanura ibya ziriya ngabo ziherutse gucengera muri M23.

Ngibyo rero ibirimo gutuma Kagame akora hirya no hino yikoma Abafaransa bwacya ati Loni, bwacya ati nzicwa no kutabemera, bwacya ati nta kibazo mfite, mbese biragaragara ko amaze guta umutwe. Ibi kandi ni nayo gahunda mbere yo kumusunika ngo yigireyo burundu abise abanyarwanda b'umutima bayobore igihugu mu mahoro n'umutekano bizira ubwicanyi n'ubuhunzi, bizira amagereza y'amaherere no kuniga abantu babuzwa ubwisanzure n'ubuhumekero.

Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.