Pages

Wednesday, 24 April 2013

Rwanda: Ingabire mu rw'ikirenga - BBC Gahuza

Rwanda: Ingabire mu rw'ikirenga

Ibiherutse kuvugururwa: 23 ukwa kane, 2013 - 14:34 GMT
Ingabire Victoire mu rukiko

Mu Rwanda ,urukiko rw'ikirenga rwakomeje kumva ubujurire bwa Madame Victoire Ingabire usaba iseswa ry'igifungo yakatiwe .

Uyu mukuru w'ishyaka FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu gihugu yahamijwe ibyaha bibiri birimo gupfobya genocide .

Gusa yaba uregwa cyangwa se abamunganira mu rukiko ngo basanga akurikiranywe gusa kubera ibitekerezo bye bya politiki bidahuye n'iby'ishyaka riri ku butegetsi.

Agaragaza inenge ku mikirize y'urubanza ari zo zatumye bajurira ,me Gatera Gashabana wunganira Ingabire yavuze ko urukiko rukuru rwirengagije ubuhamya bushinjura bw'uwitwa Michel Habimana .

Uyu mugabo bivugwa ko yabaye mu mutwe wa FDLR kimwe n'abasirikare 4 bashinja Ingabire avuga ko yasabwe gutanga ubuhamya bushinja Ingabire kimwe na bagenzi be bo baje kwemera kubikora .

Nk'uko bivugwa na Me Gashabana ,uyu mutangabuhamya ufungiye mu Rwanda yaje guterwa ubwoba n'ubushinjacyaha kubera ubuhamya bushinjura Ingabire yari yahaye urukiko.,

Kudaha agaciro ubu buhamya byaje gukurura impaka ndende mu rukiko ndetse bituma Victoire Ingabire yanga kugaruka mu cyumba cy'iburanisha kugeza urubanza rushoje .

Na ho ku cyaha cyo gupfobya genocide yahamijwe ,Umwongereza Ian Edouards we yongeye kugaruka ku rujijo avuga ko ruri mu itegeko rihana iki cyaha .

Kuri we ngo itegeko ubnwaryo ntirisobanutse ndetse ngo rikaba ritanerekana uwakoze icyaha ku buryo budasshidikanywaho.

Ian Edourds kandi yiyambaje na zimwe mu manza zamaze gucibwa kuri iki cyaha zerekanye ko itegeko ridasobanutse bityo abarezwe bakagirwa abere kuri iki cyaha .

Izo ni nk'urw'abanyamakuru Agnes Nkusi na Saidat Mukakibibi barezwe kupfobya Genocidse ariko icyaha bakagihanagurwaho ,izi ngingo zidashoboye kugaragaza uko bagikoze .

Mu ngingo zashingiweho n'ubushinjacyaha burega Madame Ingabire gupfobya genocide ni imvugo genocide nyarwanda cyangwa genocide rwandais byanditse mu mahame y'ishyaka FDU.

Itegeko rishya rihane icyaha cya Genocide rivuga Genocide yakorewe abatutsi ,kuba FDU itarabivuze gutyo bikaba bifatwa nko gupfobya Genocide,

Nyamara ariko Ian Edouards we asanga iri ritaba ishingiro ryo kurega uyu munyapolitiki kuko n'itegeko nshinga ry'U Rwanda ariko ryabivugaga mbere y'uko iyi ngingo ihindurwa .

Nyuma yo kumuhamya ibyaha bibiri :icyo kurema umutwe w'ingabo ugamije kugira nabi ubutegetsi no gupfobya genocide ,urukiko rwahanishije Victoire Ingabire gufungwa imyaka 8 .

Cyakora ababurana bombi ntibanyuzwe n'uyu mwanzuro,ubushinjacyaha buvuga ko urukikmo rwakabije gutanga igihano gitoya bukaba busaba ko mu bujurire yakatirwa igifungvo cy'imyaka 25 .

Naho Ingabire we agasanga rwaragombaga kumurekura kuko nya kibi yakoreye igihugu .

Rwanda: Me Iain Yereste urukiko rw’ikireng​a ko inyandikoz​a WIKIPEDIA urukiko Rukuru rwashingiy​eho ruhamya Uwo yunganira icyaha cyo gupfobya genocide zidakwiye gushingirw​aho n’urukiko hari amategeko


Me Iain Yereste urukiko rw'ikireng​a ko inyandikoz​a WIKIPEDIA urukiko Rukuru rwashingiy​eho ruhamya Uwo yunganira icyaha cyo gupfobya genocide zidakwiye gushingirw​aho n'urukiko hari amategeko.

Kigali kuwa 23 Mata 2013
Mu guhamya Ingabire Victoire ibyaha bishya Urukiko Rukuru rwifashishije inyandiko z'urubuga rwa Wikipedia no ku bitekerezo bwite by'inyandiko ya Yves Ternon yanditse ku mateka y'uRwanda aho gushingira ku mategeko y'uRwanda cyangwa mpuzamahanga.
Ubwo Umunyamategeko Ian Edward wunganira  Mme Ingabire Victoire yahabwaga ijambo uyu munsi ngo asobanurire urukiko ibijyanye n'ubujurire bw'uwo yunganira, yabwiye urukiko ko bibabaje kubona uwo yunganira yarahanaguweho ibyaha 6 yari yarashijwe n'ubushinjacyaha maze Urukiko Rukuru rukamuhamya ibyaha bishya bibiri: icy'ubugambanyi n'icyo gupfobya genocide rutagendeye ku mategeko ahubwo rugashingira ku nyandiko ruvanye ku rubuga rwa'wikipedia'zidafite uwazanditse, naho zandikiwe ,runifashisha igitekerezo cy'umuntu ku giti cye wagize icyo avuga ku mateka y'uRwanda witwa Yves Ternon maze rukatira igihano uwo yunganira rwirengagije amategeko y'uRwanda n'amategeko mpuzamahanga. Ibi byose urukiko rukaba rwarabikoze rutanahaye ijambo abaregwa ngo bagire icyo bavuga kuri izo nyandiko rwashingiyeho rumuhamya icyaha.
Ibi byaha urukiko rwahamije Ingabire rukaba rwarabishingiye ku bimenyetso bibiri aribyo amahameshingiro y'ishyaka ndetse na disikuru Ingabire yavugiye ku Gisozi. Kubijyanye n'amahame y'ishyaka FDU-Inkingi urukiko rukaba rwaribanze ahanditse ijambo ryitwa Genocide y'abanyarwanda ariko uwunganira Ingabire yasobanuye ko iyi migambi y'ishyaka yakozwe mu mwaka wa 2006 kandi icyo gihe ItegekoNshinga ry'uRwanda naryo icyo gihe ryari ritarahinduka ngo hashyirwemo ijambo« genocide yakorewe abatutsi » Me. Ian  akaba yabwiye urukiko ko iyi nyito itabazwa Ingabire kuko inshyashya yari itarabaho.
Me. Ian Edward akaba yabwiye urukiko rw'ikirenga ko ku cyaha cyo gupfobya genocide Urukiko rw'Ikirenga rwazazirikana ibijyanye n'umwanzuro rwagifasheho mu rubanza n°0031/11/S/CS rw'abanyamakuru Sayidadi Mukakibibi na Uwimana Agnes Nkusi aho  urukiko rwabahanaguyeho icyi cyaha cyo gupfobya  genocide rushingiye ko igeteko rihana icyi cyaha mu ngingo yaryo ya 4 ridasobanutse kuko ridatanga igisobanuro ku nyito y'icyaha, runavuga ko ubushinjacyaha butigeze bwerekana ubushake bw'abo bwaregaga ku kuba bari bagambiriye gukora icyo cyaha. Me.Edward akaba yavuze ko uwo yunganira nawe yahutajwe n'iri tegeko kandi akwiye kurenganurwa.
Ku bijyanye no kudafutuka kw'iri tegeko abunganira Ingabire babwiye urukiko ko amategeko arimo urujijo abangamiye amasezerano uRwanda rwashyizeho  umukono tariki ya 16/07/1997  ku bijyanye n'uburenganzira bwa gisivire n'ubw'abanyapolitiki aho busobanura ibijyanye nuko uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza bugomba kubahirizwa.
Uyu munyamategeko akaba yafashe ijambo uyu munsi nyuma yuko ku munsi wejo wari wihariwe na none n'umunyamategeko Gatera Gashabana aho yasobanuye inenge zikomeye zabaye mu Rukiko Rukuru harimo kwirengagiza amasezerano atandukanye Leta y'uRwanda yagiye isinya,uburenganzira bwo kwiregura buteganywa n'itegeko nomero 119 rirebana n'imiburanishirize y'imanza  nshinjabyaha butigeze bwubahirizwa kuwo yunganira, no kuba mu bimenyetso byatanzwe n'ubushinjacyaha nta na hamwe byerekana uruhare Ingabire yabigizemo. Me. Gatera Gashabana akaba yarabwiye  urukiko ko bitangaje ukuntu abareganwa na Ingabire urukiko rwabagize abere ku byaha bo biyemerera kandi basabira imbabazi. Kuri Me.Gashabana ibi bikaba bivuze ko ubwirege bwabo butemewe nyamara ibyo babwiye urukiko babeshya hagamijwe gufungisha uwo yunganira byo urukiko rukaba rwarabihaye agaciro.
Urubanza rukaba ruzasubukurwa ku munsi wejo Umunyamategeko Ian yereka urukiko videwo y'ijambo Ingabire yavugiye ku rwibutso rwa genocide ku Gisozi kugirango arufashe kumva uburyo ibyo uwo yunganira byagoretswenkana hagamijwe kumugerekaho icyaha cyo gupfobya genocide kandi nyamara mu ijambo yahavugiye nta kibi kirimo.
 
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w'agateganyo

Rwanda: Me. Ian Edwards asanga itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ryivuguruza


Me. Ian Edwards asanga itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ryivuguruza


Yanditswe kuya 24-04-2013 - Saa 05:39' na Faustin Nkurunziza


Me. Ian Edwards umwunganizi mu by'amategeko wa Ingabire Victoire Umuhoza, aratangaza ko uwo yunganira adakwiriye guhamwa n'icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kuko itegeko rigihana ridasobanutse neza kugeza ubu.

Imbere y'urukiko Umwongereza Me. Edwards wunganira Ingabire, yavuze ko guhamya Ingabire icyaha cyo gupfobya Jenoside bitari ngombwa, ngo kuko u Rwanda rwarenze ku masezerano mpuzamahanga rwashyizeho umukono ku bijyanye n'ubwisanzure bwa muntu mu kuvuga icyo atekereza ku bintu binyuranye mu gihugu.

Avuga kandi ko muri ayo mategeko mu gika cyayo cya kane, hatavugwamo gupfobya Jenoside. Yagize ati "Iryo tegeko rishyirwaho umukono icyo gihe havugwaga Jenoside yo mu Rwanda, ntabwo havugwaga Jenoside yakorewe Abatutsi, murumva ko iryo tegeko riteye urujijo rukomeye."

Avuga kandi ko ibyo byose urukiko rwabyirengagije nkana, kandi ruzi ko iryo tegeko ridasobanutse neza rugakatira Ingabire igifungo cy'imyaka umunani.

Kuri we asanga uwo yunganira adakwiriye kubizira. Iryo tegeko n'iryo mu 2003, 2008 ndetse n'iryavuguruwe 2012, rihana ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya.

Yagize ati "Tubabajwe n'uko ari twe turimo kubereka uburyo itegeko ryanyu ridasobanutse, harimo kwivuguruza". Yongeyeho ko itegeko rishya ryo mu gitabo Nshinjabyaha, mu rurimi rw'Igifaransa n'Icyongereza ridasobanura kimwe ijambo gupfobya JENOSIDE, ngo mu rurimi rw'igifaransa ni "Minimisations simples" ubwaryo ngo ntibihamya umuntu icyaha.

Yavuze ko ijambo Ingabire yavuze ari igitekerezo cye cy'uko abona ibintu, ko atigeze ahakana ko mu Rwanda habaye Jenoside, ndetse ngo ntabwo rigaragaza urwango yari afitiye Abatutsi, ngo n'amahame agenga FDU–Inkingi ntabwo bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rwasubitse urubanza ruvuga ko ruzasubukurwa kuya 24 Mata 2013 saa mbiri n'igice.

Mu bujurire bwa Ingabire mu Rukiko rw'Ikirenga, abunganizi be mu by'amategeko Me Gatera Gashabana na Me Lan Edwards, ni bo bihariye ijambo.

Sunday, 21 April 2013

FPR IBISHATSE YAKWIHESHA AGACIRO ITUNGA U RWANDA IMYAKA ITATU ABANYARWANDA BADASORA, BADASABA N’INKUNGA Z’AMAHANGA


FPR IBISHATSE YAKWIHESHA AGACIRO ITUNGA U RWANDA IMYAKA ITATU ABANYARWANDA BADASORA, BADASABA N'INKUNGA Z'AMAHANGA.

RPF logoMaze iminsi numva inkuru zitandukanye mu binyamakuru byo kw'isi yose birata FPR kuba ari ishyaka rikize cyane kw'isi aho rifite umutungo uruta cyane Milioni 500 z'amadolari ya Amerika(Miliyari ibihumbi 3 na Miliyari 315 zirenga uyashyize mu manyarwanda), nyamara iki gihugu nicyo gifite abakene benshi n'abashomeri benshi cyane biganjemo urubyiruko rugeze igihe cyo gukora, nicyo gihugu uzasangamo abaherwe ndengakamere batunze za miliyari z'amadolari nyamarra tutagira umutungo kamere.
FPR imaze iminsi yadukanye imvugo nyinshi zirimo KWIHESHA AGACIRO n'IKIGEGA AGACIRO DEVELOPMENT aho kuva yahagirikirwa inkunga ku mafuti yakozwe na Kagame, ihatira abanyarwa b'ingeri zose gutanga amafaranga yo gusimbura ayo Kagame n'agatsiko ke bavukije u Rwanda, ibi bakabitegeka abakozi bakorera Leta mu nzego zitandukanye, abantu kugiti cyabo aho bayabakata ku mishahara, abadakora bakakwa imisanzu n'inzego z'ibanze zitajya ziborohera na gato, ibi bikiyongera ku misoro isanzwe nayo ihanitse, imisanzu itandukanye yaba iy'icyama (FPR) rimwe na rimwe yakwa abakozi bakorera ibigo, inganda n'ubundi bucuruzi byayo, doreko ariyo mushoramari wihariye amasoko yose mu Rwanda ndetse ikaba yararenze imbibi isigaye ikorera no hanze yarwo, ibi by'imisanzu byo biberamo akarengane kuko baka imisanzu ku ngufu, aho bayikata abanyamuryango n'abatari abanyamuryango bitwaje ububasha bw'umukoresha.
IMG_0239[1]Igitangaje ariko kinateye impungenge nuko mu bukire bwayo, imishinga ya FPR myinshi itajya isoreshwa, abanyabubasha bakaba nabo basonerwa imisoro kenshi ibi bigahombya Leta kuburyo bukomeye. muruku kwihesha agaciro FPR ikangurira abantu batandukanye barimo amashyirahamwe yigenga, amatorero na Kiliziya hamwe n'amashyaka kandi yo yigira indorerezi kuko uretse no kuba isahura itarageza ubwo ibeshya abantu nibura ngo yo na Kagame bikuremo makeya yo kuziba icyuho mu ngengo y'imari iba yatejwe nabo, ntanubwo inadohora ngo bagabanye ingoyi yo gukenesha rubanda badukanye kuva mu myaka 20 ishize bayobora, aho batahwemye kwicisha ubukene abana b'u Rwanda, ikaba ibikorera ubugome ngo itindahaze abaturage bityo ibahake ariko ibakoresha uburetwa butandukanye, aho yigaba mu rubyiruko, ikabima akazi, ikabashora mu bikorwa bibi bigamije kurutesha agaciro no kuruhuma amaso, aho abakobwa beza bari kuzabyarira bakanahekera u Rwanda babahinduye INDAYA kubera kutihanganira ubukene, aho basambanywa n'abategetsi b'abanyamurengwe batagitinya umugayo naho abasore bageze igihe cyo gukora no kwiteza imbere bakabigisha ibikorwa by'ubugome bigamije kUBAGIRA ABICANYI, INTASI, N'ABATERABWOBA aho badatinya kubashora mu bugizi bwa nabi, ibi kubera amaburakindi no gushaka kwigura abana b'abantu bakamburwa UBUMUNTU bwabo gutyo, naho abaturage bagahindishwa umushyitsi kugirango hatagira ubaza uburenganzira bwabo bw'ibanze bwo kubaho neza uko babyifuza.
Tugarutse ku bijyanye no gukundisha abantu igihugu, imvugo yeze cyane mu Rwanda rwa Kagame, nuko ayi FPR ivuga gukunda igihugu bintera kwibaza impamvu ishyira abaturage ku ngoyi y'ubukene, ese wasobanuro urukundo rwabo ubwabo aho rushingiye? Nyuma yo gukoresha igitugu cyayo, FPR yahatiye n'amashyaka gutanga amafaranga mu kigega agaciro, nyamara yo na Kagame ntibigeze bibuka no gutekinika ngo batange ikimenyetso, nubwo batayishyura, nibura berekane ko nayo nk'ishyaka rikize cyane kurusha n'igihugu cy'u Rwanda rishyizemo akantu, iyi FPR na Kagame tuvuga nibo batunze kurusha na Leta y'u Rwanda, kuburyo iyo bavuga kwihesha agaciro bo baba barakabonye kera kubera imitungo minyagano yahoze ari iya Leta, iy'abaturage bwite bagiye bamenesha, iy'imitungo misahurano ikomoka kurizo ntambara zateje u Rwanda guhagirikirwa inkunga, ubu Kagame na FPR bakaba bafite buri umwe umutungo watunga u RWanda imyaka irenze itatu, turya, tunywa, tudasora, tudatanga imahoro atandukanye n'imisanzu ibangamiye imibereho rusange y'abaturage. Ikibabaje kandi n'uko ibi byose bakorera abaturage bo biba bitabareba, kuko nkuko nabivuze haruguru, Kagame nta musoro cyangwa umusanzu atanga, nta buzima bubi azi, nta mwana we wabuze amafaranga ya bourse kuko abe biga muri America aho abasura, n'urugendo rumujyanyeyo rukamwinjiriza akayabo, mu mitsi y'abaturage.
Igihe kikaba kigeze ngo abaturage basobanurirwe iby'iki kinyoma, aho FPR ibateza ibibazo, za PL zikabyishyura zitanga imisanzu ya Miliyoni zirenga gato 11 z'amanyarwanda, mugihe banyiri guteza ikibazo batunze ibyakabaye bitunga abanyarwanda bose hamwe, batarenze n'igihumbi (nanjye ngo igihumbi, ahubwo batarenze 20) Kagame yahinduye imana yacu tugomba gusingiza, tukumvira tukaririmba yewe tukiyanga tukamukunda, tukica abavandimwe bacu, tukabagambanira, abize bakitwa injiji, bagakorerwa ihanagurabwenge (brainwashing) ngo bakunde bahabwe ibibatunga, u Rwanda rwacu nirwo urwo batwigisha kwihesha agaciro, gusa tukabikora n'ubundi tuzi neza ko abibidukangurira aribo batugize uko turi.
Igihe kirageze ngo abaturage bibuke ko, ububasha n'ubushobozi ikigirwamana Kagama/FPR bafite ari bo babibahaye, ubwo bemeraga gutoreshwa Itegekonshinga rimuha ububasha burenze urugero, aho yishyiriraho aba depite, agashyiraho abategetsi bose kandi twitwa ngo tuba twatoye, ibi bikamutera kuba indakoreka kandi twagombaga kuba aritwe ubwacu(abaturage) twishyiriraho tukanivaniraho abayobozi bose, ndetse na Kagame arimo igihe cyose baduhemukiye (kuko nitwe Rwanda), ibi kandi bidufashe gusobanukirwa mwanzi ukomeye u Rwanda rufite, Kagame na FPR, we utubeshyako nta bwoko buba mu Rwanda hanyuma hakaduka ubwoko bw'abagande bigabije ibyiza byose, aho ruswa yahinduriwe isura, bakaba basaba abakobwa ruswa ishingiye ku gitsina ngo bakunde bahabwe akazi, aho umuntu ahabwa akazi ataruko yize ahubwo agahabwa kubera uwamuzanye, ikimenyane gikabije, guheza bamwe, ubwicanyi n'andi mabi yose, barangiza bakayobya abaturage ngo bakunde igihugu, umwanzi w'u Rwanda n'umunyamurengwe umara kurengwa akadukira imiryango y'abandi aho abateranya, akigabiza abagore b'abandi, bagasenyera uwo wese wanze gukoma yombi, aho bakoresha abana babo, abafasha babo mu bugambanyi bagamije gukomeza igitugu, gupyinagaza no kubuza abaturage uburenganzira bwabo.
Gukunda igihugu birimo gukunda abagituye, sukwigwizaho maze ngo umurengwe ubatere kubivuga gusa, ibinyoma bya FPR bigomba kujya ahabona, tukibaza impamvu bakenesha Leta, babuza abanyeshuri kubona inguzanyo, batatwubakira ibikorwa remezo, aho kutuzanira ubuvuzi bwiza bakadukinga mutuelle mu maso, aho gutunganyiriza abaturage imirimo muri rusange, n'urubyiruko by'umwihariko, bakimakaza umuco mubi w'ubugome no guhembera inzangano zishingiye ku matiku, aho bahora bumvako kumena amaraso aricyo gisubizo gisimbura ubutabera…ibibi bimaze kuba byinshi kurubu butegetsi bw'igitugu. Ubukungu bw'u Rwanda bugomba gusaranganywa abaturage bose, kandi bwabahaza hatabayemo inda nini no kwikubira. Uburyo FPR yageze kur'uyu mutungo, mwabisanga kuri iyi link:http://www.mdrwi.org/rapports%20et%20doc/gouv%20rw/jet%20de%20luxe.htm
Kanyarwanda.

Rwanda: Madame Victoire Ingabire yahanishijwe ibyaha atigeze ashinjwa kubera ko ibyo yaregwaga byaburiwe ibimenyetso!


Vendredi 19 avril 2013
Ingabire-copie-1.pngAbunganira Ingabire Victoire babwiye Urukiko rw'Ikirenga ko  ukubogama gukabije k'Urukiko Rukuru ariyo ntandaro yo kuba uwo bunganira atarabashije kubona ubutabera kugeza ubwo ahamywa ibyaha atigeze aregwa mu rukiko. 
 
Kuri uyu munsi wa kane taliki ya 18 mata 2013 hakomeje urubanza rwa politiki leta ya Kigali iregamo umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi , Mme Ingabire Victoire aho yahawe ijambo ngo akomeze atange impamvu z'ubujurire bwe mbere yuko abamwunganira nabo bahabwa ijambo.  Ingabire akaba yagarutse ku cyaha gishya cyo gupfobya Genocide yahamijwe n'Urukiko Rukuru, aho yagaye umucamanza akavuga ko yamuhamije iki cyaha agendeye ku marangamutima.
 
Ayo marangamutima agaragazwa n'aho uyu mucamanza yifashishije ibimenyetso Ingabire yari yashyikirije urukiko kuri za raporo zitandukanye zirimo n'iza Loni zisobanura ibijyanye na Genocide yakorewe abatutsi, ibyaha by'intambara ndetse n'ibyaha byibasiye inyokomuntu maze umucamanza akemeza ko Ingabire avugisha raporo ibyo zitavuze. Aha niho Ingabire yabwiye urukiko ko kuba umucamanza yemera gusa Genocide yakorewe abatutsi ntiyemere ko habayeho n'ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n'ibyaha by'intambara nkuko binemezwa n'amategeko yashyizeho urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, ibyo bikaba bigaragaza amarangamutima yuyu mucamanza, kandi kuba umucamanza yahana umuntu akurikije amarangamutima byaba bibabaje.
 
Ingabire yanavuze ko usibye n'uru rukiko rw'Arusha hari n'izindi raporo zagiye zigaruka kubyaha by'intambara no ku byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe mu Rwanda .Mu gukomeza kwerekana ingingo zirengagijwe mu Rukiko Rukuru,  Ingabire yabwiye umucamanza ko mu kumuhamya ibyaha hirengagijwe ingingo ya 17 y'Itegeko Nshinga ivuga ko uburyozwacyaha ari gatozi. Ingabire akaba atumva ukuntu yahanirwa ibyaha byakozwe n'abandi nk'uko urukiko rushaka kumugerekaho ibyaba byarakozwe n'abarwanyi ba FDLR ndetse n'abagiye boherereza amafaranga bamwe muri aba barwanyi maze urukiko rugashaka kubibaza Ingabire kandi nta nahamwe rwerekana izina rye mu mpapuro z'iyoherezanya ryayo mafaranga.
 
Ingabire kandi yanagarutse no mu kwivuguruza k'umucamanza, aho hamwe usanga yemeza ko nta mugambi numwe ugaragarira mu bimenyetso Ingabire yaba yarigeze agira wo kuvanaho Leta usibye uwo kunyura mu matora ariko uwo mucamanza agahindukira agahamya Ingabire icyaha cy'ubugambanyi mu kugirira nabi ubutegetsi buriho ! Ingabire akaba yashoje asaba Urukiko rw'Ikirenga kumurenganura.
 
http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L300xH199/arton15872-bd35f.jpgNyuma y'ibi bisobanuro ahagana mu ma saa sita n'igice z'amanywa, Urukiko rw'Ikirenga rwahaye ijambo umunyamategeko Me.Gatera GASHABANA wunganira Madame Ingabire Victoire. Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko uwo yunganira atigeze ahabwa ubutabera butabogamye . Aha uyu munyamategeko yabwiye Urukiko rw'Ikirenga ko igihe cyo kujya mu mizi y'urubanza mu Rukiko Rukuru, ihame ryo gufatwa nk'umwere kugeza umuntu akatiwe ritubahirijwe kuko uwo yunganira haba ubushinjacyaha haba n'umucamanza bamufataga nk'umunyabyaha kugeza nubwoumucamanza yifataga nk'umushinjacyaha kugeza ubwo uwo yunganira yafashe icyemezo cyo kuva mu rubanza tariki ya 16 Mata 2012 kubera kubona ko nta butabera uru rukiko rwari kumuha.
 
Me. Gatera yanabwiye urukiko ko uku kubogama k'umucamanza mu Rukiko Rukuru kwanatumaga abunganira Ingabire bibasirwa n'abashinzwe umutekano kugeza ubwo bakorerwaga isakwa ridasanzwe bonyine nyamara ubushinjacyaha bwo ntiburikorweho nyamara amategeko agenga umwuga abagenera uburenganzira bumwe burimo ndetse n'ubudahangarwa bagomba guhabwa iyo bari mu murimo wabo.
 
Me.Gatera Gashabana yabwiye Urukiko rw'Ikirenga ko mu gihe cy'urubanza mu Rukiko Rukuru barugejejeho inzitizi zirimo :ukudasubira inyuma kw'itegeko mpanabyaha, ndetse n'inzitizi z'ubushobozi bw'Urukiko Rukuru mu kuburanisha bimwe mu byaha uwo yunganira yaregwaga, ariko urukiko ntirugire icyo rubivugaho ahubwo icyemezo kuri izo nzitizi kigatangirwa ahandi hatari mu rubanza aho umuvugizi w'inkiko z'uRwanda ariwe watangazaga ibigomba gukurikizwa abinyujije mu itangazamakuru kandi koko bagaruka mu rubanza ibyatangajwe akaba aribyo bikurikizwa. Kuri Me.Gatera iki akaba ari ikimenyetsocy'ukutigenga k'umucamanza. Me Gatera Gashabana akaba yanavuze ko uku kubogama k'umucamanza kwageze naho yiha uburenganzira bwo kubatuka no kubakangisha ko  umurimo wabo w'ubwunganizi ashobora kuwuhagarika burundu.

Uyu munyamategeko kandi yanabwiye urukiko ko uku kubogama k'umucamanza kwatumye n'umutangabuhamya wuwo yunganira yarahutajwe urukiko rukaruca rukarumira, ibi bikaba byarahutaje ihame ryo kureshya kw'ababuranyi imbere y'umucamanza ari nabyo ntandaro simusiga yo kuba uwo yunganira yarageze naho ahamywa n'Urukiko Rukuru ibyaha ubushinjacyaha butigeze buregera nyuma yaho Urukiko Rukuru rubuze ikimenyetso na kimwe rwaheraho ruhamya Mme Ingabire ibyaha 6 ubushinjacyaha bwari bwaregeye urukiko maze ahubwo agahamywa ibindi byaha bibiri icyo gupfobya genoside n'icy'ubugambanyi kandi ibi byaha nta na hamwe byigeze biregerwa nta n'aho uwo yunganira yigeze abibazwaho haba mu bugenzacyaha haba no mu bushinjacyaha. Kuri Me. Gatera ubu bubasha umucamanza yihaye bwo gutanga inyito y'ibyaha bukaba butarubahirije ibitegenywa n'amategeko .
 
Nkuko bisanzwe iburanisha rikaba ryahagaritswe saa saba maze umucamanza avuga ko urubanza ruzakomeza kuwa mbere tariki ya 22 Mata 2013 Me. Gatera Gashabana akazakomeza asobanura impamvu z'ubujurire bw'uwo yunganira.
 
 
 
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w'agateganyo.

Impamvu Leta ya Kagame ikomeje kwikoma umuryango Human Rights Watch n’umuyobozi wayo Keneth Roth


Impamvu Leta ya Kagame ikomeje kwikoma umuryango Human Rights Watch n'umuyobozi wayo Keneth Roth

Roth and Kagame (alt)
Leta ya perezida Kagame ikomeje gukoresha Itangazamakuru ritandukanye kwibasira umuryango Human Rights Watch igamije kuwutesha agaciro kubera amaraporo wakunze gusohora yerekana ubwicanyi butandukanye bwagiye bukorwa na perezida Kagame.
Hashize iminsi Leta ya Kagame isesagura amafaranga aturuka mu baterankunga hamwe no mu misoro y'abaturage, iyatagaguza hirya no hino mu bitangazamakuru, yaba ibyo mu burayi cyangwa ibyo mu Rwanda, bikoreshwa n'inzego z'ubutasi za Kagame.
Ibi bikaba nta kindi Leta ya Kagame igamije uretse gusebya umuyobozi mukuru w'umuryango urengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu, Human Rights Watch, ari we Kenneth Roth, n'uyu muryango ubwawo, igamije kuwutesha agaciro kubera amaraporo Human Rights Watch yakunze gusohora yerekana ubwicanyi butandukanye bwakozwe n'inzego z'umutekano za perezida Kagame.
Kuba Leta ya perezida Kagame igeze aho ikwirakwiza ikinyoma nk'icya Semuhanuka, ivuga ko Human Rights Watch irengera abakoze jenoside, ni ukwirengagiza nkana ko uwo muryango n'abayobozi bawo ari bo bafashe iya mbere mu kwerekana ubwicanyi simusiga bwakorerwaga abatutsi bo mu Bigogwe no mu Bugesera, ibi uyu muryango ukaba warabinengaga ari na ko ugaragaza za gihamya, dore ko wageze n'aho utaburura amagufa y'izo nzirakarengane zabaga zisasiwe na Leta ya Perezida Habyarimana.
Abakozi ba Human Rights Watch barimo Nyakwigendera Alison Desforges, bakoze igikorwa cya kigabo aho bagiye bataburura hirya no hino mu gihugu aho Leta ya MRND yabaga yatabye abatutsi yicaga, ibaziza uko bavutse; umuryango Human Rights Watch ukaba warakoze icyo gikorwa cy'ubutwari cyagaragazaga uburyo Leta ya MRND yari irimo kwica abatutsi, icyo gihe ingabo zahoze ari iza FPR zikaba zari zitaragira ubushobozi bwo gufata igice kigaragara cyo mu Rwanda.
Kuba Leta ya Kagame ikomeje guharabika umuryango nka Human Rights Watch, iwushinja gukingira ikibaba abakoze jenoside, ni ikimenyetso kigaragaza ko iyi Leta igeze aharindimuka, nkuko perezida Kagame yigeze kubyivugira, dore ko bitumvikana uburyo aka kanya iyo Leta ko yibagiwe ukuntu abakozi ba Human Rights Watch bafashe iya mbere mu kujya mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda gushinja abakoze jenoside, uyu muryango ukaba na none waragize uruhare rugaragara mu kumvisha Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi ari jenoside, dore ko wanagaragaje amashusho yerekanaga za gihamya z'uko ubwo bwicanyi bwatangiye kuva muri za 1991 kugeza muri 1994, aho icyo gikorwa nyirizina cya jenoside abagipanze beruriye rimwe na rizima bakagishyira mu bikorwa muri 1994.
Kubera ubwo buhamya bwose bwagiye butangwa n'indi miryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu nka Amnesty International, ni bwo ako kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi kemezaga ko habayeho jenoside yari igamije gutsemba abatutsi.
Ikibazo nyirizina kiri hagati ya Kagame na Human Rights Watch kikaba ari uko abakozi b'uyu muryango bafashe iya mbere bakajya gusaba umushinjacyaha mukuru w'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) gukora igenzura no gufata abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi, kugirango bakurikiranweho ibyaha by'intambara n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu bagiye bakora nyuma ya jenoside yo muri 1994.
Si ibyo gusa kuko na none umuryango Human Rights Watch hamwe n'umuryango wa Loni uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, bashyize ahagaragara raporo yiswe «Mapping report» yari ikubiyemo ibikorwa by'ubwicanyi ndengakamere bamwe mu basirikare bakoreraga kumabwiriza ya perezida Kagame ukuntu bagiye bisasira impunzi z'abanyarwanda n'abanyekongo.
Ejobundi na none, ubwo perezida Kagame yashingaga umutwe w'inyeshyamba za M23, agamije kuwugira umuyoboro wo gusahura umutungo kamere wa Kongo, ubwo yanawukoreshaga mu kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Kongo bikungahaye ku mabuye y'agaciro n'undi mutungo kamere, umuryango Human Rights Watch n'Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, bakoze igenzura ku bikorwa by'ubwicanyi bitandukanye byakorewe muri Kongo, basohora amaraporo yagaragazaga uburyo igisirikare cya Kagame n'abanyapolitiki b'ibikoresho bye, ari bo barimo gufasha umutwe w'inyeshyamba za M23 wari urimo gukora ibikorwa by'ubwicanyi ndengakamere, ku buryo bw'umwihariko umuryango Human Rights Watch ukaba warasohoye amaraporo yagaragazaga aho ingabo z'u Rwanda (RDF) zatorezaga inyeshyamba za M23, ukaba wari unafite ubuhamya butandukanye bw'abana b'abasirikare bagiye batoroka ku rugamba nyuma yo kwinjizwa ku ngufu mu gisirikare cy'inyeshyamba za M23, zibifashijwemo n'igisirikare cya Kagame. Umuryango Human Rights Watch ukaba na none warabonye ubuhamya simusiga wakuye ku bagore b'abanyekongo bari mu bice bigenzurwa n'inyeshyamba za M23, bagiye bafatwa ku ngufu, bakorerwa n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Izindi gihamya zasohowe n'umuryango Human Rights Watch ni ukuntu imbunda, amasasu, imyambaro ya gisirikare ingabo za M23 zambaraga, byose zabihabwaga n'u Rwanda, by'umwihariko igisirikare cy'u Rwanda kikaba cyaragize uruhare rugaragara mu gufasha inyeshyamba za M23 mu kwigarurira ibice binini bya Kongo, dore ko nyuma ya raporo ya Loni n'iya Human Rights Watch zagaragazaga ko u Rwanda ruri muri Kongo, kandi ko arirwo rurimo gumfasha inyeshamba za M23 kumena amaraso y'inzirakarengane z'abasiviri b'abanyekongo, RDF nubwo yabihakanaga ivuga ko itari muri iyo mirwano, ariko nyuma yo gufatirwa ibihano no gushyirwaho igitutu n'amahanga, yahise ikurayo zimwe mu ngabo zayo zabarizwaga muri Kongo n'ikimwaro kinshi.
Kuba rero Leta ya Kagame ikomeje gusohora inyandiko zibasira umuryango Human Rights Watch n'umuyobozi wayo Keneth Roth, ni ikimwaro iterwa n'ukuntu uwo muryango wagiye ugaragaza ibikorwa by'ubwicanyi bitagira ingano, byagiye bikorwa na perezida Kagame mu gihe gito amaze ku butegetsi, bityo kimwe n'abanyagitugu bagenzi ba Kagame baba bageze mu marembera, iteka bakaba barangwa no kwikoma iyo miryango kubera ko igenda ibatesha gukora ibikorwa by'ubwicanyi bitandukanye, kubabuza kuniga itangazamakuru, kudatanga ubwisanzure ku banyapolitiki, gufunga abaturage mu buryo budasobanutse, gushimuta abaturage bashinzwe kuyobora, kuyobora igihugu nk'akarima kabo, ibyo byose tuvuze haruguru bikaba ari byo biranga perezida Kagame.
Kuba na none Leta ya Kagame ikomeje kugenda isebya Umuyobozi wa Human Rights Watch hirya no hino mu bitangazamakuru byayo ivuga ko Keneth Roth aherutse gutangaza ko ntawagereranya amateka ya Leta ya Kagame na Israel, bifite ishingiro, dore ko aramutse ayigereranyije na yo byaba ari igitutsi, cyane ko tutarabona leta ya Israel yica abaturage ishinzwe kurinda, ko ahubwo usanga irwana no kubashakira umutekano, yubaka urukuta rugamije kwirinda ibitero by'umwanzi aho ari ho hose yaturuka, kubashakira ubutaka bwo guturamo ari na ko irwana no kwagura imipaka kugirango ibone ubutaka bwo gutuzamo abenegihugu bayo, naho perezida Kagame uwavuga abaturage be amaze kwica mu gihe gito amaze ku butegetsi, harimo n'abamufashije kubugeraho, ntawabarondora ngo azabarangize.
Ikindi cyerekana ko kugereranya Leta ya Kagame na Israel byaba ari igitutsi, nuko iteka iyo igabye ibitero ku baturanyi bayo iba yihimura ku bayigabyeho igitero, ariko ntiturabona itera ahantu ngo ijye gusahura nkuko perezida Kagame n'agatsiko ke bafatanyije kuyogoza igihugu babigenza, aho batanyurwa no kwigwizaho umutungo wa rubanda bakunze gusahura cyangwa amafaranga y'abaterankunga bajyana mu bikorwa byabo bwite, bakarenga bakajya no kugaba ibitero kuri Kongo kugirango basahure umutungo kamere wayo.
Perezida Kagame umuntu yapfa kumugereranya na mugenzi we Sadam Hussein, wagabye ibitero muri Kuwait agamije kuyisahura, ariko na none igitugu Kagame ategekesha abaturage be kirenze icya Sadam Hussein, dore ko Sadam Hussein we atigeze asanga abenegihugu be aho bamuhungiye kugirango ashake kubahitana nkuko perezida Kagame abigenza.
Gasasira, Sweden.

INAMA YIGA IKIBAZO CY'IMPUNZI Z'ABANYARWANDA

INAMA YIGA IKIBAZO CY'IMPUNZI Z'ABANYARWANDA

RadioItahuka

RadioItahuka

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.