Pages

Wednesday 24 April 2013

Rwanda: Me. Ian Edwards asanga itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ryivuguruza


Me. Ian Edwards asanga itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ryivuguruza


Yanditswe kuya 24-04-2013 - Saa 05:39' na Faustin Nkurunziza


Me. Ian Edwards umwunganizi mu by'amategeko wa Ingabire Victoire Umuhoza, aratangaza ko uwo yunganira adakwiriye guhamwa n'icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kuko itegeko rigihana ridasobanutse neza kugeza ubu.

Imbere y'urukiko Umwongereza Me. Edwards wunganira Ingabire, yavuze ko guhamya Ingabire icyaha cyo gupfobya Jenoside bitari ngombwa, ngo kuko u Rwanda rwarenze ku masezerano mpuzamahanga rwashyizeho umukono ku bijyanye n'ubwisanzure bwa muntu mu kuvuga icyo atekereza ku bintu binyuranye mu gihugu.

Avuga kandi ko muri ayo mategeko mu gika cyayo cya kane, hatavugwamo gupfobya Jenoside. Yagize ati "Iryo tegeko rishyirwaho umukono icyo gihe havugwaga Jenoside yo mu Rwanda, ntabwo havugwaga Jenoside yakorewe Abatutsi, murumva ko iryo tegeko riteye urujijo rukomeye."

Avuga kandi ko ibyo byose urukiko rwabyirengagije nkana, kandi ruzi ko iryo tegeko ridasobanutse neza rugakatira Ingabire igifungo cy'imyaka umunani.

Kuri we asanga uwo yunganira adakwiriye kubizira. Iryo tegeko n'iryo mu 2003, 2008 ndetse n'iryavuguruwe 2012, rihana ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya.

Yagize ati "Tubabajwe n'uko ari twe turimo kubereka uburyo itegeko ryanyu ridasobanutse, harimo kwivuguruza". Yongeyeho ko itegeko rishya ryo mu gitabo Nshinjabyaha, mu rurimi rw'Igifaransa n'Icyongereza ridasobanura kimwe ijambo gupfobya JENOSIDE, ngo mu rurimi rw'igifaransa ni "Minimisations simples" ubwaryo ngo ntibihamya umuntu icyaha.

Yavuze ko ijambo Ingabire yavuze ari igitekerezo cye cy'uko abona ibintu, ko atigeze ahakana ko mu Rwanda habaye Jenoside, ndetse ngo ntabwo rigaragaza urwango yari afitiye Abatutsi, ngo n'amahame agenga FDU–Inkingi ntabwo bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rwasubitse urubanza ruvuga ko ruzasubukurwa kuya 24 Mata 2013 saa mbiri n'igice.

Mu bujurire bwa Ingabire mu Rukiko rw'Ikirenga, abunganizi be mu by'amategeko Me Gatera Gashabana na Me Lan Edwards, ni bo bihariye ijambo.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.