Pages

Sunday, 21 April 2013

Impamvu Leta ya Kagame ikomeje kwikoma umuryango Human Rights Watch n’umuyobozi wayo Keneth Roth


Impamvu Leta ya Kagame ikomeje kwikoma umuryango Human Rights Watch n'umuyobozi wayo Keneth Roth

Roth and Kagame (alt)
Leta ya perezida Kagame ikomeje gukoresha Itangazamakuru ritandukanye kwibasira umuryango Human Rights Watch igamije kuwutesha agaciro kubera amaraporo wakunze gusohora yerekana ubwicanyi butandukanye bwagiye bukorwa na perezida Kagame.
Hashize iminsi Leta ya Kagame isesagura amafaranga aturuka mu baterankunga hamwe no mu misoro y'abaturage, iyatagaguza hirya no hino mu bitangazamakuru, yaba ibyo mu burayi cyangwa ibyo mu Rwanda, bikoreshwa n'inzego z'ubutasi za Kagame.
Ibi bikaba nta kindi Leta ya Kagame igamije uretse gusebya umuyobozi mukuru w'umuryango urengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu, Human Rights Watch, ari we Kenneth Roth, n'uyu muryango ubwawo, igamije kuwutesha agaciro kubera amaraporo Human Rights Watch yakunze gusohora yerekana ubwicanyi butandukanye bwakozwe n'inzego z'umutekano za perezida Kagame.
Kuba Leta ya perezida Kagame igeze aho ikwirakwiza ikinyoma nk'icya Semuhanuka, ivuga ko Human Rights Watch irengera abakoze jenoside, ni ukwirengagiza nkana ko uwo muryango n'abayobozi bawo ari bo bafashe iya mbere mu kwerekana ubwicanyi simusiga bwakorerwaga abatutsi bo mu Bigogwe no mu Bugesera, ibi uyu muryango ukaba warabinengaga ari na ko ugaragaza za gihamya, dore ko wageze n'aho utaburura amagufa y'izo nzirakarengane zabaga zisasiwe na Leta ya Perezida Habyarimana.
Abakozi ba Human Rights Watch barimo Nyakwigendera Alison Desforges, bakoze igikorwa cya kigabo aho bagiye bataburura hirya no hino mu gihugu aho Leta ya MRND yabaga yatabye abatutsi yicaga, ibaziza uko bavutse; umuryango Human Rights Watch ukaba warakoze icyo gikorwa cy'ubutwari cyagaragazaga uburyo Leta ya MRND yari irimo kwica abatutsi, icyo gihe ingabo zahoze ari iza FPR zikaba zari zitaragira ubushobozi bwo gufata igice kigaragara cyo mu Rwanda.
Kuba Leta ya Kagame ikomeje guharabika umuryango nka Human Rights Watch, iwushinja gukingira ikibaba abakoze jenoside, ni ikimenyetso kigaragaza ko iyi Leta igeze aharindimuka, nkuko perezida Kagame yigeze kubyivugira, dore ko bitumvikana uburyo aka kanya iyo Leta ko yibagiwe ukuntu abakozi ba Human Rights Watch bafashe iya mbere mu kujya mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda gushinja abakoze jenoside, uyu muryango ukaba na none waragize uruhare rugaragara mu kumvisha Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi ari jenoside, dore ko wanagaragaje amashusho yerekanaga za gihamya z'uko ubwo bwicanyi bwatangiye kuva muri za 1991 kugeza muri 1994, aho icyo gikorwa nyirizina cya jenoside abagipanze beruriye rimwe na rizima bakagishyira mu bikorwa muri 1994.
Kubera ubwo buhamya bwose bwagiye butangwa n'indi miryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu nka Amnesty International, ni bwo ako kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi kemezaga ko habayeho jenoside yari igamije gutsemba abatutsi.
Ikibazo nyirizina kiri hagati ya Kagame na Human Rights Watch kikaba ari uko abakozi b'uyu muryango bafashe iya mbere bakajya gusaba umushinjacyaha mukuru w'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) gukora igenzura no gufata abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi, kugirango bakurikiranweho ibyaha by'intambara n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu bagiye bakora nyuma ya jenoside yo muri 1994.
Si ibyo gusa kuko na none umuryango Human Rights Watch hamwe n'umuryango wa Loni uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, bashyize ahagaragara raporo yiswe «Mapping report» yari ikubiyemo ibikorwa by'ubwicanyi ndengakamere bamwe mu basirikare bakoreraga kumabwiriza ya perezida Kagame ukuntu bagiye bisasira impunzi z'abanyarwanda n'abanyekongo.
Ejobundi na none, ubwo perezida Kagame yashingaga umutwe w'inyeshyamba za M23, agamije kuwugira umuyoboro wo gusahura umutungo kamere wa Kongo, ubwo yanawukoreshaga mu kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Kongo bikungahaye ku mabuye y'agaciro n'undi mutungo kamere, umuryango Human Rights Watch n'Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, bakoze igenzura ku bikorwa by'ubwicanyi bitandukanye byakorewe muri Kongo, basohora amaraporo yagaragazaga uburyo igisirikare cya Kagame n'abanyapolitiki b'ibikoresho bye, ari bo barimo gufasha umutwe w'inyeshyamba za M23 wari urimo gukora ibikorwa by'ubwicanyi ndengakamere, ku buryo bw'umwihariko umuryango Human Rights Watch ukaba warasohoye amaraporo yagaragazaga aho ingabo z'u Rwanda (RDF) zatorezaga inyeshyamba za M23, ukaba wari unafite ubuhamya butandukanye bw'abana b'abasirikare bagiye batoroka ku rugamba nyuma yo kwinjizwa ku ngufu mu gisirikare cy'inyeshyamba za M23, zibifashijwemo n'igisirikare cya Kagame. Umuryango Human Rights Watch ukaba na none warabonye ubuhamya simusiga wakuye ku bagore b'abanyekongo bari mu bice bigenzurwa n'inyeshyamba za M23, bagiye bafatwa ku ngufu, bakorerwa n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Izindi gihamya zasohowe n'umuryango Human Rights Watch ni ukuntu imbunda, amasasu, imyambaro ya gisirikare ingabo za M23 zambaraga, byose zabihabwaga n'u Rwanda, by'umwihariko igisirikare cy'u Rwanda kikaba cyaragize uruhare rugaragara mu gufasha inyeshyamba za M23 mu kwigarurira ibice binini bya Kongo, dore ko nyuma ya raporo ya Loni n'iya Human Rights Watch zagaragazaga ko u Rwanda ruri muri Kongo, kandi ko arirwo rurimo gumfasha inyeshamba za M23 kumena amaraso y'inzirakarengane z'abasiviri b'abanyekongo, RDF nubwo yabihakanaga ivuga ko itari muri iyo mirwano, ariko nyuma yo gufatirwa ibihano no gushyirwaho igitutu n'amahanga, yahise ikurayo zimwe mu ngabo zayo zabarizwaga muri Kongo n'ikimwaro kinshi.
Kuba rero Leta ya Kagame ikomeje gusohora inyandiko zibasira umuryango Human Rights Watch n'umuyobozi wayo Keneth Roth, ni ikimwaro iterwa n'ukuntu uwo muryango wagiye ugaragaza ibikorwa by'ubwicanyi bitagira ingano, byagiye bikorwa na perezida Kagame mu gihe gito amaze ku butegetsi, bityo kimwe n'abanyagitugu bagenzi ba Kagame baba bageze mu marembera, iteka bakaba barangwa no kwikoma iyo miryango kubera ko igenda ibatesha gukora ibikorwa by'ubwicanyi bitandukanye, kubabuza kuniga itangazamakuru, kudatanga ubwisanzure ku banyapolitiki, gufunga abaturage mu buryo budasobanutse, gushimuta abaturage bashinzwe kuyobora, kuyobora igihugu nk'akarima kabo, ibyo byose tuvuze haruguru bikaba ari byo biranga perezida Kagame.
Kuba na none Leta ya Kagame ikomeje kugenda isebya Umuyobozi wa Human Rights Watch hirya no hino mu bitangazamakuru byayo ivuga ko Keneth Roth aherutse gutangaza ko ntawagereranya amateka ya Leta ya Kagame na Israel, bifite ishingiro, dore ko aramutse ayigereranyije na yo byaba ari igitutsi, cyane ko tutarabona leta ya Israel yica abaturage ishinzwe kurinda, ko ahubwo usanga irwana no kubashakira umutekano, yubaka urukuta rugamije kwirinda ibitero by'umwanzi aho ari ho hose yaturuka, kubashakira ubutaka bwo guturamo ari na ko irwana no kwagura imipaka kugirango ibone ubutaka bwo gutuzamo abenegihugu bayo, naho perezida Kagame uwavuga abaturage be amaze kwica mu gihe gito amaze ku butegetsi, harimo n'abamufashije kubugeraho, ntawabarondora ngo azabarangize.
Ikindi cyerekana ko kugereranya Leta ya Kagame na Israel byaba ari igitutsi, nuko iteka iyo igabye ibitero ku baturanyi bayo iba yihimura ku bayigabyeho igitero, ariko ntiturabona itera ahantu ngo ijye gusahura nkuko perezida Kagame n'agatsiko ke bafatanyije kuyogoza igihugu babigenza, aho batanyurwa no kwigwizaho umutungo wa rubanda bakunze gusahura cyangwa amafaranga y'abaterankunga bajyana mu bikorwa byabo bwite, bakarenga bakajya no kugaba ibitero kuri Kongo kugirango basahure umutungo kamere wayo.
Perezida Kagame umuntu yapfa kumugereranya na mugenzi we Sadam Hussein, wagabye ibitero muri Kuwait agamije kuyisahura, ariko na none igitugu Kagame ategekesha abaturage be kirenze icya Sadam Hussein, dore ko Sadam Hussein we atigeze asanga abenegihugu be aho bamuhungiye kugirango ashake kubahitana nkuko perezida Kagame abigenza.
Gasasira, Sweden.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.