Pages

Wednesday 24 April 2013

Rwanda: Ingabire mu rw'ikirenga - BBC Gahuza

Rwanda: Ingabire mu rw'ikirenga

Ibiherutse kuvugururwa: 23 ukwa kane, 2013 - 14:34 GMT
Ingabire Victoire mu rukiko

Mu Rwanda ,urukiko rw'ikirenga rwakomeje kumva ubujurire bwa Madame Victoire Ingabire usaba iseswa ry'igifungo yakatiwe .

Uyu mukuru w'ishyaka FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu gihugu yahamijwe ibyaha bibiri birimo gupfobya genocide .

Gusa yaba uregwa cyangwa se abamunganira mu rukiko ngo basanga akurikiranywe gusa kubera ibitekerezo bye bya politiki bidahuye n'iby'ishyaka riri ku butegetsi.

Agaragaza inenge ku mikirize y'urubanza ari zo zatumye bajurira ,me Gatera Gashabana wunganira Ingabire yavuze ko urukiko rukuru rwirengagije ubuhamya bushinjura bw'uwitwa Michel Habimana .

Uyu mugabo bivugwa ko yabaye mu mutwe wa FDLR kimwe n'abasirikare 4 bashinja Ingabire avuga ko yasabwe gutanga ubuhamya bushinja Ingabire kimwe na bagenzi be bo baje kwemera kubikora .

Nk'uko bivugwa na Me Gashabana ,uyu mutangabuhamya ufungiye mu Rwanda yaje guterwa ubwoba n'ubushinjacyaha kubera ubuhamya bushinjura Ingabire yari yahaye urukiko.,

Kudaha agaciro ubu buhamya byaje gukurura impaka ndende mu rukiko ndetse bituma Victoire Ingabire yanga kugaruka mu cyumba cy'iburanisha kugeza urubanza rushoje .

Na ho ku cyaha cyo gupfobya genocide yahamijwe ,Umwongereza Ian Edouards we yongeye kugaruka ku rujijo avuga ko ruri mu itegeko rihana iki cyaha .

Kuri we ngo itegeko ubnwaryo ntirisobanutse ndetse ngo rikaba ritanerekana uwakoze icyaha ku buryo budasshidikanywaho.

Ian Edourds kandi yiyambaje na zimwe mu manza zamaze gucibwa kuri iki cyaha zerekanye ko itegeko ridasobanutse bityo abarezwe bakagirwa abere kuri iki cyaha .

Izo ni nk'urw'abanyamakuru Agnes Nkusi na Saidat Mukakibibi barezwe kupfobya Genocidse ariko icyaha bakagihanagurwaho ,izi ngingo zidashoboye kugaragaza uko bagikoze .

Mu ngingo zashingiweho n'ubushinjacyaha burega Madame Ingabire gupfobya genocide ni imvugo genocide nyarwanda cyangwa genocide rwandais byanditse mu mahame y'ishyaka FDU.

Itegeko rishya rihane icyaha cya Genocide rivuga Genocide yakorewe abatutsi ,kuba FDU itarabivuze gutyo bikaba bifatwa nko gupfobya Genocide,

Nyamara ariko Ian Edouards we asanga iri ritaba ishingiro ryo kurega uyu munyapolitiki kuko n'itegeko nshinga ry'U Rwanda ariko ryabivugaga mbere y'uko iyi ngingo ihindurwa .

Nyuma yo kumuhamya ibyaha bibiri :icyo kurema umutwe w'ingabo ugamije kugira nabi ubutegetsi no gupfobya genocide ,urukiko rwahanishije Victoire Ingabire gufungwa imyaka 8 .

Cyakora ababurana bombi ntibanyuzwe n'uyu mwanzuro,ubushinjacyaha buvuga ko urukikmo rwakabije gutanga igihano gitoya bukaba busaba ko mu bujurire yakatirwa igifungvo cy'imyaka 25 .

Naho Ingabire we agasanga rwaragombaga kumurekura kuko nya kibi yakoreye igihugu .

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.