Pages

Tuesday, 30 April 2013

Rwanda: Ikiganiro Mme Victoire Ingabire Umuhoza yagiranye na Radiyo Ijwi Ry’Afrika Kigali FM


Rwanda: Ikiganiro Mme Victoire Ingabire Umuhoza yagiranye na Radiyo Ijwi Ry'Afrika Kigali FM


Ikiganiro Mme Victoire Ingabire Umuhoza yagiranye na
Radiyo Ijwi Ry'Afrika Kigali FM , tariki ya 21 Mutarama, 2010.

VOA-KFM: Tubahaye ikaze muri studio za Voice of Africa Kigali FM (VOA-KFM). Njye nitwa Ildephonse Sinobabariraga. Nkora mu ishami ry'amakuru. Ngirango nifuzako mwatangira mutwibwira.

IUV: Murakoze kuba namwe mwantumiye muri studio yanyu. Nitwa Ingabire Umuhoza Victoire (IUV). Nkaba ndi umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi ritarandikwa hano mu gihugu ariko nkaba naraje kuryandikisha.

VOA-KFM: Ngirango, mwaje mu Rwanda mumaze igihe kingana iki muruvuyemo?

IUV: Ngarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka cumi n'itandatu nari maze ntarubamo.

VOA-KFM: None ngirango nyuma y'imyaka cumi n'itandatu umuntu ataba mu gihugu ni imyaka myinshi cyane. Mukiri i Buraya hari uburyo mwumvaga u Rwanda n'ubu noneho mumaze icyumweru murubamo mwaba hari ubundi buryo mumaze kurubona. Ibyo bintu mwabitugereranyiriza gute?

IUV: Mu by'ukuri urebye nasanze uko narutekerezaga ndi i Buraya n'uko narusanze ari kimwe. Icyo navuga yenda ni uko nasanze umujyi wa Kigali waragutse ukagera hirya. Ejo nari ku Gisenyi. Nasanze umujyi wa Gisenyi warashaje, n'imihanda yarashaje, ariko mu by'ukuri nko ku bibazo bireba igihugu, amakuru twabonaga turi i Burayi ni nako twasanze hano mu gihugu ahari kuko naje koko kuwa Gatandatu ariko urebye uko abantu bavuga ukareba n'abo nagiye mpura n'abo kuko ku Cyumweru nanyarukiye i Kabgayi i Gitarama hanyuma ejo nari ku Gisenyi, usanga ibibazo abantu bavuga uko twabibonaga turi i Burayi ninako n'imbere mu gihugu bimeze. Akaba ari nayo mpamvu yatumye dufata icyemezo cyo kuza gukorera politiki mu gihugu kuko dusanga ko ari ngombwa ko abanyarwanda twese hamwe dufatanyiriza hamwe kuzamura igihugu cyacu.

VOA-KFM: Ibyo bibazo by'ingenzi muvuga mwabonaga muri i Burayi n'ubu mukaba muvuga ko aho mugereye mu gihugu musanga bigihari ni nk'ibihe?

IUV: Ni ibibazo bijyanye n'ubwoba. Ubwoba kandi mvuga njye ko bufite ishingiro. Hari ubwoba bw'uko abanyarwanda batinya kuvuga icyo batekereza, uko babona ibibazo. Ubwo bwoba akenshi ugasanga buturuka ku makuba yagwiriye u Rwanda: itsembabwoko ryakorewe abatutsi muri 1994, hari ubwicanyi bwakorewe abahutu. Ibyo bintu ugasanga ndetse ari ibintu bataratinyuka kuvugaho. Kuko nabonye uko nabivuze nkigera mu gihugu, n'uburyo hari ibinyamakuru byinshi byihutiye kwandika ibyo ntavuze, ngasanga ari ikibazo gikomeye. Nk'uko nabivuze nasanze mu Rwanda ikibazo dufite gikomeye nyuma y'ako kaga kagwiriye u Rwanda ari ikibazo cy'ubwiyunge. Kuba inzira y'ubwiyunge itaratangira mu Rwanda nyuma y'imyaka 16 habaye itsembabwoko ry'abatutsi n'ibyo bikorwa by'ihonya ry'ikiremwa muntu byabaye hano mu Rwanda ubwo bwiyunge bukaba butaratangira nibyo ntandaro y'uko abantu bafite ubwoba. Hari ubwoba bwo kuvuga ko ngomba gukora uko nshoboye nkirwanaho ntavaho nzira icyo ndicyo, ntavaho nzira uwo ndiwe. Hakaba n'abandi bafite ubwoba bwo kuvuga bati ntabwo ntinyuka kuvuga batavaho babinziza. Ni ubwo bwoba nabonye mu bantu. Akaba ariyo mpamvu usanga ibinyamakuru byandika  ugasanga byanditse ibyo umuntu atavuze. Ni ubwo bwoba abantu bafite, kandi bufite ishingiro. Aribwo bwoba bavuga. Usanga hari abandi bavuga bakwihererana wababaza ibibazo bakakubwira bati ntacyo twavuga niyo tuvuze turabizira. Ku buryo rero usanga ari ibibazo bikomeye. Ndafata nk'urugero. Nk'ejo nasuye abagororwa bari muri prison yo ku Gisenyi. Muri abo bagororwa twahuye nabo navugako harimo ibice binyuranye. Hari abagororwa bavuga bati icyaha cy'itsembabwoko koko twaragikoze. Nanjye nababwiye y'uko niba koko barakoze icyaha cy'itsembabwoko ibihano bahawe bigomba kubaha akanya ko gutekereza no kumva ibyo byaha bakoze no kumva ko kizira ko umuntu avutsa undi ubuzima bwe. Ko bigomba kubabera isomo. Ariko hari n'abandi bagororwa bambwiye bati tumaze imyaka 7 dufunze nta dosiye ihari. Ukumva ko iki ari ikibazo gikomeye ko ahantu hari ubutegetsi mu gihugu hari ubutegetsi bw'ubutabera umuntu bamufunga imyaka irindwi batarashobora kubona ibimenyetso by'uko uwo muntu yakoze icyaha koko. Abantu nk'abo ngabo ntabwo ibintu biba byumvikana. Byerekana imikorere mibi itagenda neza. Ikindi hari n'abandi bavuze bati twafunzwe tuzizwa ingengabitekerezo. Hari umugabo wambwiye ati isambu yanjye bayubatsemo imidugugu batambwiye, nta nyishyu bampaye. Ibyo byanteye ikibazo. Mu gihe mbajije bahita bavuga ko ubwo nzanye ingebitekerezo ya jenoside baramfunga. Urumva ko hari ibibazo byinshi biterwa n'imyumvire mibi ariko iteka ukagaruka ugasanga ari ibibazo bituruka kuri cya kibazo twagize cy'intambara ikomeye, cy'ubwicanyi bukomeye bwabaye hagati y'abanyarwanda. Twebwe rero tukavuga tuti ibintu bigomba kwongera gutangirira ku ntangiriro. Ni ngombwa ko abanyarwanda dushirika ubwoba tukagira ubutwari bwo gutinyuka kuvuga ku byatubayeho. Ni ukuvuga ko ubutegetsi bahari bugomba kureka abantu bakabivuga. Kuko nabonye inyandiko zanditswe kenshi n'itangazamakuru rya leta mu by'ukuri ryanditse rikavuga ibyo ntavuze. Ugasanga ari uburyo mu by'ukuri ubwo butegetsi buhari burimo bukoresha kugirango bubuze abantu kuvuga. Kuvuga kugirango bavaho bavuga kuko wenda ikibabeshejeho n'icyo kinyoma bashingikiraho babwira abantu bati habaye itsembabwoko ntimubumbure umunwa ngo muvuge. Ntabwo ibyo bintu rero aribyo. Dutekereza ko igihe rero kigeze nyuma y'imyaka 16 iryo tsembabwoko ribaye mu gihugu cyacu ko abanyarwanda dutinyuka kuvuga kubyatubayeho. Habayeho itsembabwoko ry'abatutsi. Abarikoze bagomba kubihanirwa nk'uko ejo nabibwiye abanyururu nasuye. Abatararikoze ntabwo bagomba guhozwa ibyo batakoze. Abantu b'inzirakarengane bagomba gufungurwa. Ariko noneho bigatuma n'abanyarwanda muri rusange bongera kubaho mu bwisanzure mu gihugu cyabo. Ni ngombwa rero ko ibyo bintu tubivugaho.Ni ngombwa ko nk'abanyarwanda mu bitekerezo dufite binyuranye, mu moko anyuranye tuvamo mu madini anyuranye tuvamo, twemera ko tugomba kwicara hamwe tukumvikana ni mpamvu ki ubwo bwicanyi bwabaye, ni bande babikoze, twakora iki kugirango ubwo bwicanyi butazongera kubaho. Noneho icyo gihe ibyo bizadufasha kwumvikana uburyo twateza imbere igihugu cyacu. Kuko ntabwo ubwoba nabonye mu bantu, n'imyumvire y'abantu uko imeze, ishobora gutuma abanyarwanda batera imbere. N'ibyo turi kwubaka ubu ngubu twaba turi kwubaka k'umusenyi, n'ejo n'ejobundi byakongera bigasenyuka kuko iyo urebye imitima y'abantu n'ibibazo/intambara bafite mu mitima yabo kubera icyo kibazo kugeza ubu ng'ubu gisa n'aho bababwira ngo mucyubikeho ntimukivuge ugasanga bishobora guteza ibibazo mu minsi iri imbere.
Twebwe muri FDU tukavuga tuti rero abanyarwanda muri rusange tugomba gutinyuka icyo kibazo tukakivuga kugirango dutangire inzira y'ubwiyunge, kugirango dutangire gushakira ubumwe hamwe. Cyane icyo twifuza ni uko nk'abanyepolitiki tugiye hamwe tukavugana icyo kibazo dushake inzira igihugu cyacu cyayoborwa. Kuko n'ubwo bwicanyi bwose bwaturutse ku miyoborere mibi y'igihugu. Niba twumvikanye rero uburyo hagiyeho inzego z'ubuyobozi, uburyo abantu bajya mu nzego z'ubuyobozi, ibyo bizatuma n'ibura ubwo bwicanyi butazongera kubaho. Ibyo bizaha abaturarwanda icyizere ko ubutegetsi buriho bubabereyeho, atrai ubutegetsi bubereyeho agatsiko aka n'aka, atari ubutegetsi bubereyeho ubwoko ubu n'ubu, atari ubutegetsi bubereyeho akarere aka n'aka, ariko ari ubutegitsi bubereyeho buri munyarwanda wese, ku buryo buri munyarwanda wese abwisangamo, umunyrwanda ntiyongere gutinya kuvuga mu gihugu cye.

VOA-KFM: Ariko ikibazo kimwe. Ibyo ni bimwe unenga uvuga ko bitagenda. Ariko noneho bimwe mu byo wavuga wageze mu Rwanda ushima mu myaka 16 jenoside ibaye noneho byaba byassrakozwe na leta iriho ni nk'ibihe?

IUV: Ndumva ako atari akazi kanjye ko gushima leta iriho. Bafite abantu babo babishinzwe bo kubavugira. Ndumva atari akazi kanjye. Twe icyatuzanye mu gihugu ni ugukora polilitiki yo gukosora ibyo tubona bitagenda neza. Naho abo kuvuga ibigwi ubutegetsi buriho, bafite abantu babo ndumva aribo bazabavuga ibigwi.

VOA-KFM: Ngirango noneho tugere ku kibazo cy'ishyaka ryanyu FDU-Inkingi. Ni ishyaka ryari risanzwe rikorera hanze muvuga ko muje kuryandikisha. Ndetse ngirango mwanatangaje ko muteganya kuzaba umukandida mu matora ya perezida wa repubulika muhagariye ishyaka ryanyu. Ubu mu cyumweru mumaze mu gihugu mwaba mwari mwatangira inzira zo kugira ngo mushake uburyo muryandikisha? Mwaba mwiteguye se ko rizemerwa mu minsi ya vuba?

IUV: Murakoze. Muri iyi minsi ya mbere icyo nifuje nk'uko nabivuze nagiye i Kabgayi nagiye ku Gisenyi, nteganaya no kujya hirya no hino, ni ukubanza kureba mu gihugu wa mugani isura y'urugo.Wenda ndavuga nkurikije ibyo nabonye muri utwo duce tubiri maze kugendamo, ariko yenda ninjya ahandi nzahasanga ibindi. Ni byiza rero twifuje ko iminsi ya mbere umuntu yabanza kureba mu by'ukuri aho igihugu kigeze wa mugani, n'ibyo bibazo uko biri hanyuma nyuma umuntu akaraba uko yafatanya n'abanyarwanda bari hano mu gihugu tugashaka uburyo twasaba ko ishyaka ryacu ryakwandikwa. Ubundi amategeko avuga ko ishyaka ryemerwa mu gihe cy'ukwezi kumwe n'ubwo kugeza ubu bigaragara ko atariko bimeze kuko nafata urugero kuri ririya shyaka riharanira ibidukikije na demokarasi mu Rwanda (Green Party). Iyo urebye igihe rimaze risabye kwandikwa n'ingorane ryagiye rihura nazo, usanga natwe twiteguye ko izo ngorane dushobora kuzahura nazo. Ariko tukaba tuzeye ko ubutegetsi , abafite ubutegetsi bagomba kumva ko igihe kigeze cyo gushimangira amahame ya demokrasi mu Rwanda. Ntabwo abantu bashobora gukomeza kuvuga ngo kubera ko mu Rwanda habaye itsembabwoko ntabwo amarembo ya politiki afunguye. Kuko bagomba kumva ko iryo tsembabwoko ryabayeho kubera ko hari abantu bari bihariye ubutegetsi ntibashake guha rugari abandi, ntibashake guha abandi urubuga, ngo abantu bisanzure. Nkaba ntekereza ko ubutegetsi buriho ubu ibyo bubibona, bubyumva, budashobora gukora ikosa nk'iryo abandi bakoze, ngo fungirane abantu bukomeze bufunge amarembo, bubuze abantui kwisanzura cyangwa gukora politiki uko babyumva. Nkaba nizera rero ntashidikanya ko ishyaka ryacu rizandikwa kuko nta mpamvu mbona kugeza ubu ngubu ishyaka ritazandikwa.

VOA-KFM: Kandi wavuze ko nk'ishyaka Green Party uvuga ko ryo rigiye kumara igihe kirenze ukwezi ritaremerwa. Ikikwemeza ko ishyaka ryawe rizemerwa mu gihe kigeze k'umwezi cyangwa kirenzeho gatoya ni ikihe?

IUV: Nta cyemezo mfite ariko nta n'ubwo nshaka gucira urubanza abashinzwe kwandika ishyaka, ngo mvuge ngo ntibazanyemerera kandi ntarasaba urwo ruhushya. Ibyo byaba ari ugucira urubanza ku bintu badahari. Igihe bazaba banze kuryandika, bazasobanura impamvu banze kuryandika. Icyo gihe yenda twazabivugaho. Ariko ubu ng'ubu nemeza ko nta mpamvumvu n'imwe mbona batakwandika ishyaka, nta n'impamvu mbona nacira urubanza abantu ubu ngubu mvuga ngo ntimuzaryandika.

VOA-KFM: Tukiri kuri iki cy'ishyaka uretse wowe waje kuryandikisha nk'umuntu urihagarariye hano mu Rwanda ukaza ukaza kuryandikisha umuntu yakwibaza ati se abandi muri kumwe nk'ishyaka nabo barahari cyangwe se nabo barateganya kuza mu Rwanda cyangwa se niwowe gusa waje kwandikisha ishyaka ubundi rikaba ryakorera yo?

IUV: Ndagirango nibutse ko abantu twazanye, nazanye n'abantu bane ntabwo naje ndi njyenyine ariko hari abandi barwanashyaka basigaye inyuma ku mpamvu twakunze nazo kuvuga mu minsi yashize kubera ko abenshi ari impunzi, basabye impapuro z'inzira zo kugirango babashe kugaruka mu gihugu cyabo kugeza ubu izo mpapuro ntiziraboneka. Nkaba nizera ko mu minsi iri imbere tuzajya kureba abantu bashinzwe abinjira n'abasohoka tukababaza impamvu abo bantu batarahabwa impapuro z'inzira. Kuko ntabwo byumvikana ko impunzi birirwa ziri mu bihugu by'Afrika birirwa bazirukankana bakazitahisha ku ngufu, impunzi zri i Burayi zavuga ngo zishaka gutaha ngo muduhe impapuro zo gutaha, z'inzira bakanga kubaha impapuro z'inzira. Ntabwo byumvikana.  Nkaba nizeye ko icyo kibazo kizakemurwa. Ikindi wibajije niba ishyaka rizakomeza gukorera hanze ntabwo aribyo kuko twafashe icyemezo cyo kwimurira imirimo yacu yose ya politiki hano mu Rwanda. Ni ukuvuga ko nta mirimo ya politiki ya FDU Inkingi izongera gukorerwa hanze y'igihugu, imirimo ya politiki ya FDU-Inkingi yose izakorerwa hano mu Rwanda. Mu Rwanda hari abanyarwanda, ni ishyaka ry'abanyarwanda, dufite abayoboke kandi n'abandi bazadusanga ntabwo ibyo ari ikibazo.

VOA-KFM: Ukigera ku kibuga cy'indege hashize akanya gato werekeje ku rwibutso uhavuye hari abanyarwanda benshi bababajwe bitew n'amagambo wahavugiye. Abanyarwanda benshi bagiye yenda babazwa cyangwa se bacyeya babajijwe byagaragaraga ko mu mvugo zabo bamaganaga ibyo wahavugiye. Uzakorana gute n'abanyarwanda batangiye kukwamagana?

IUV: Ni ukureba abo banyarwanda ni bangahe? Ni bande? Kuki bavuze ibyo ngibyo ? Politiki ya hano mu gihugu turayizi. Mvuye i Burayi ariko hano uko politiki ikorwa ndabizi. Kubwira umuntu hariya ngo hamagara uvuge ibi, ubwo ni uburyo bwa politiki abantu bamwe badashaka. Icyo twebwe tuvuga ni uko nta munyapolitiki n'umwe ugomba kwitwaza amahano yagwiriye igihugu ngo ayitwaze ku mpamvu ze za politiki akumire abandi bantu. Ntabwo ibyo ngibyo tuzabyemera muri FDU-Inkingi. Ku Gisozi icyo nahavugiye nabwiye abanyarwanda yuko habaye itsembabwoko ry'abanyarwanda ko ariyo mpamvu nkigera mu Rwanda ntashobora kuryama ntabanjje kugera ku rwibutso rutwibutsa ayo marorerwa yabaye mu gihugu cyacu. Ariko nibukije yuko tutagomba guhagarira kw'itsembabwoko ryakorewe abatutsi gusa, hari n'ibikorwa by'itsembatsemba byakozwe. Ibyo bikorwa abo bantu nabo babikorewe bifuza ko nabo leta yabagenera igihe cyo kwibuka ababo, ko nabo agahinda kabo abantu bakumva. Ikibazo rero numvishije ni uko numvishe abantu benshi bavuga, nk'abantu bo muri Ibuka, ngo ntabwo ibyo bintu bigomba kuvugwa. Ntabwo byumvikana ukuntu abantu bavuga ngo ubwicanyi ubu n'ubu tubuvuge ariko ubundi bwicanyi tubwihorere. Abanyarwanda twarababaye. Icyo nsaba abanyarwanda ni uko tugira ubutwari bwo gutinyuka kureba amarorerwa yatubayeho. Nitwe nk'abanyrwanda twayagize. Ntabwo nemera ko dutinyuka kuvuga ngo aya yaturutse ku bazungu cyangwa yaturutse ku bandi. Nta muzuingu wafashe umuhoro ngo ajye gutema undi, nta muzungu wafashe Kalachnikov ngo ajye gufungira abana mu ishuri abarasemo urufaya. Ibyo byakozwe n'abanyarwanda hagati yacu ubwacu. Ukwo kuri tugomba kukwemera, ukwo kuri tugomba kukureba, tugomba no gutinyuka gufata ingamba nyazo. Ariko ntabwo twifuza ko hagira abantu kubera inyungu zabo za politiki, batuma abantu batavuga icyo batekereza, bitwaje ibyo byago, ayo mahano yagwiriye abanyarwanda. Ibyo ngibyo rwose bigomba gucika. N'abantu bariho mu bwoba kubera ibyo bintu, nasabye abanyarwanda ko tugomba gushira ubwoba, tugatinyuka ibibazo nk 'ibyo ngibyo tukagira ubutwari bwo kubireba  kuko nibyo byonyine bizadufasha kwubaka igihugu cyacu, bikanaturinda ko urubyiruko rw'ejo hazaza rwazongera guhura n'amarorerwa nk'ayo. Ariko kurenzaho, kurenza nk'urenza ivu k'umuriro, uwo muriro umunsi umwe uzongera uturike. Twe rero icyo twifuza, n'uko abanyarwanda badakomeza kurenzaho, ku gahinda bafite, ku kababaro bafite. Icyo twifuza ni uko abanyarwanda mu kababaro bagize muri ayo makuba yagwiriye u Rwanda, abantu bahabwe umwanya, bahabwe urubuga rwo kubivugaho, kugirango bashake uburyo ko bakongera gufatana mu kagongo, bagashaka uburyo twazamura igihugu cyacu mu mahoro, mu bwubahane.

VOA-KFM: Ngirango uravuga ibyo nka Victoire. Victoire uvuga ko ashaka ko abanyarwanda bongera bagatera imbere, bongera bakunga ubumwe, ni mumtu ki?

IUV: Ndubatse mfite abana batatu. Nkaba narize hano mu Rwanda ibintu bijyanye n'ubucungamari. Nakoze muri minisiteri y'ubucungamari muri douane mbere y'uko gukomeza kwiga mu Buholandi. Naho nizeyo mu mashuri ya Kaminuza ibintu bijyanye n'ubucungamari. Nyuma nakorayo mu isosiyeti y'abanyamerika nkarayo imyaka icyenda. Mukwa kane kw'uwaka washize nibwo neguye, ku mirimo nakoraga yampeshaga umushahara kugirango nitegure kuza gukorera politiki mu gihugu.

VOA-KFM: Sawa murakoze turabashimiye.

IUV: Namwe murakoze.


ICYITONDERWA: 
Iyi nyandiko iri no mu cyongereza.

INDI NKURU BIJYANYE:

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu wa Kongo yanze gusinya amasezerano yo gucyura impunzi z’abanyarwanda ziba muri icyo gihugu


Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu wa Kongo yanze gusinya amasezerano yo gucyura impunzi z'abanyarwanda ziba muri icyo gihugu

Minisitiri Muyej Richard asanga ko ishyirwa mu bikorwa rya «cessation clause» ritazakemura na rimwe ibibazo n'ubundi izo mpunzi z'abanyarwanda zari zisanganywe, haba ku rwego rw'akarere cyangwa muri Kongo ubwaho

Mu nama yabereye i Pretoria muri Afurika y'Epfo ku wa 18 mata uyu mwaka, inama yari igamije kunononsora ikibazo cy'izi mpunzi z'abanyarwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo, yari yahuje abahagarariye Leta ya Kongo, iy'u Rwanda ndetse na HCR. Minisitiri wa Kongo ushinzwe ubutegetsi bw'igihugu, Richard Muyej, na we wari muri iyo nama, yaje gutungura abari bayitabiriye, ubwo yangaga gusinya amasezerano impande zirebwa n'iki kibazo zari zemeje. Bwana Muyej, n'ubwo atarwanya «cessation clause», avuga ko «mbere y'uko yubahirizwa, hagombye kubaho ibiganiro biziguye, byahuza u Rwanda, Kongo ndetse na HCR».

«Cessation clause» isobanuye ko ku wa 30 kamena 2013, impunzi z'abanyarwanda zigera ku bihumbi 49 181 (umubare wemezwa na HCR) n'ibihumbi 127 537 (umubare wemezwa na Guverinoma ya Kongo), zizatakaza uburenganzira bwazo bwo kuba impunzi. N'ubwo ari uko bimeze, Leta ya Kongo yo ibona ko ibisabwa byose kugirango izo mpunzi zitahe, bitarashyirwa mu bikorwa»

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu wa Kongo yongeraho ko «cessation clause» itazakemura na rimwe ibibazo n'ubundi izo mpunzi zari zisanganywe, haba ku rwego rw'akarere cyangwa muri Kongo ubwaho. Ibi abishingira ko hari imitwe y'abitwaje intwaro babarizwa mu turere twinshi tutazwi twa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Bwana Muyej akaba yemeza ko kugirango iki kibazo kirangire burundu ari uko «Leta ya Kongo n'u Rwanda bategura indi nama yihutirwa, yahurirwamo n'abahagarariye HCR, hakigirwa hamwe ishyirwa mu masezerano yasinyiwe i Goma ku wa 17 gashyantare 2010 n'ayo ku wa 30 nyakanga 2010, amasezerano yigirwagamo uburyo izo mpunzi zasubizwa mu Rwanda.

Ibyemezo bya Leta ya Kongo byagombye no gukurikizwa mu bindi bihugu bicumbikiye impunzi z'abanyarwanda.

Iki cyemezo cya minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu wa Leta ya Kongo cyagombye no kubahirizwa mu bindi bihugu byo muri Afurika bicumbikiye impunzi z'abanyarwanda. Ibihugu nka Malawi, Mozambique, Tanzaniya, Zambiya, Afurika y'Epfo, Uganda n'ahandi, bigaragara ko, n'ubwo bitarubahiriza ibisabwa na «cessation clause», bisa n'aho byari byiteguye gucyura impunzi z'abanyarwanda ku ngufu bitarenze taliki ya 30 kamena uyu mwaka. Niba Leta ya Kongo Kinshasa ibona ko ibisabwa kugirango impunzi z'abanyarwanda zitahe bitaratungana neza, ni na ko ibi bihugu bindi byagombye kubibona.

Ikigaragara nuko cessation clause yabaye nk'umutwaro ku mpunzi z'abanyarwanda aho zituye hose ku isi, kuko hafi ya zose zemeza ko icyo zahunze mu Rwanda ntaho cyagiye. Inyinshi zahunze umutekano wazo muke ukiri mu Rwanda, inkiko za gacaca zakunze kubafungira ubusa, n'akandi karengane kakirangwa mu bagize ubutegetsi bw'igitugu bwa Leta ya Kagame.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Byashyizweho na editor on Apr 29 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyePolitiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry


Rwanda: Mu gihe rukinga babiri, abaturage bo mu karere ka Muhanga barinubira uburyo ibigori bahinze bimwe uburenganzira bwo kubyitabaza ngo bibatungire imiryango


avril 29th, 2013 by rwanda-in-liberation

Mu gihe rukinga babiri, abaturage bo mu karere ka Muhanga barinubira uburyo ibigori bahinze bimwe uburenganzira bwo kubyitabaza ngo bibatungire imiryango.

Kimwe n'ahandi  bo mu bice bitadukanye  by'igihugu abaturage bo mu karare ka Muhanga,intara y'amajyepfo kayobowe n'umutegarugori  Mutakwasuku Yvonne  ubu inzara ibamereye nabi ku buryo ubu ingo nyinshi iyo zagiriwe umugisha zifata ifunguro rimwe ku munsi kubera ikibazo cy'inzara gikomeye gihari.

Iyi nzara abaturage bakaba barayihaye akazina k'akabyiniriro ka "Nyobozi" bishatse gusobanura ko bayitewe n'ubuyobozi bubategeka guhinga igihingwa kimwe cy'ibigori. Muri aka karere ka Muhanga hari ibishanga byinshi kandi ubuyobozi bwabategetse hose guhingamo ibigori kuburyo ubu ari mu mwero wabyo nyamara ngo ibi bigori bategetswe kubishyira mu mazu bita amahangari, aho bishyirwa mbere yo kujya kugurishwa n'abashoramari. Aba bashoramari bakaba aribo bagenera igiciro umuhinzi akenshi kiba ari gito cyane kandi n'amafaranga avuyemo agahabwa abaturage bitinze cyane kuko ngo bategereza igihe kidaca munsi y'amezi atatu kugirango bahabwe amafaranga yuwo musaruro. Abaturage kandi bakaba binubira ibihano bikarishye bahabwa iyo hagize ushaka kugira ikigori afata mu byo yahinze agirango agaburire umuryango we kuko ngo acibwa amande y'ibihumbi icumi(10,000frw) iyo afashwe.

Abaturage bakaba bavuga ko biteye agahinda kubona bicwa n'inzara kandi barahinze,bakabuzwa uburenganzira bwo kurya ibyo bihingiye maze bagategekwa kubigurisha ku giciro gito maze imitsi yabo igakiza abiyita ba rwiyemezamirimo kuburyo umurimo w'ubuhinzi basigaye bawita Uburetwa ( kukorera umuntu nta gihembo nta n'inyungu bigufitiye kandi ntagushime ).

Ikibaje kuruta ibindi nuko  icyi  kibazo inzego z'ubuyobozi  ku geza ku muyobozi w'akarere zikizi ariko zikirinda kugikemura kubera gutinya aba ba rwiyemezamirimo akenshi baba ari abasirikare bakomeye cg abasiviri ariko bakorera abasirikare bahinduye aba baturage uburyo bwiza bwo gukiriraho.

Gakara Deus Muhanga


Saturday, 27 April 2013

INKINGI Y'AMAHORO, le 29 Avril 2013

IKIGANIRO INKINGI Y'AMAHORO
KUWA MBERE TARIKI YA 29 MATA 2013
 
Nk'uko bisanzwe buri wa mbere, saa mbiri za nimugoroba, isaha ya Washington DC, ishyaka FDU-Inkingi rigenera abakunzi ba Radiyo Itahuka, ikiganiro cyitwa "Inkingi y'Amahoro".
 
Muri urwo rwego, kuri uyu wa mbere, tariki ya 29 Mata 2013, Dr. Emmanuel Mwiseneza, Umujyanama ushinzwe itangazamakuru no gutumanaho muri FDU-Inkingi, azatuganirira ku ngingo ikurikira:
 
"Amashyaka ya politiki na demokarasi ku ngoma ya FPR-Inkotanyi: Inzitizi n'amaherezo".
 
Muzabe muri benshi.
 
Ni kuri uyu wa mbere, tariki ya 29 Mata 2013, saa mbiri za nimugoroba (8:00pm) isaha ya Washington DC, Montreal, Ottawa na Toronto. Kuwa kabiri tariki ya kabiri Mata 2013, saa munani zo mu gitondo (2:00am) i Paris, Bruxelles, Frankfurt, Berlin, Hamburg, Munich, Cologne, Amsterdam na Madrid; saa saba zo mu gitondo (1:00am) i Londoni; saa cyenda zo mugitondo (3:00am) i Kigali, Bujumbura, Goma, Bukavu, Pretoria, Lusaka, Lilongwe, Harare, Maputo, na Johannesburg; saa kumi zo mu gitondo (4:00am) i Kampala, Nairobi, Mombasa, Arusha, Mwanza na Dar-Es-Salam; saa kumi n'ebyiri zo mu gitondo (6:00am) i New Delhi mu Buhindi; saa tanu z'amanywa (12:00am) i Sydney muri Australia.
 
Ohereza ikibazo cyawe ushaka kubaza Dr. Emmanuel Mwiseneza, Umujyanama ushinzwe itangazamakuru no gutumanaho muri FDU-Inkingi, ukoresheje email kuri: radioitahuka@gmail.com, na facebook kuri:
 
Ushobora kandi no guhamagara kuri: +1 347 945 6449.
 

Abatavuga rumwe na perezida Kagame basoje inama yabereye muri Norvege basaba abanyarwanda gushyira hamwe bakarwanya ingoma y’igitugu ya Kagame


Abatavuga rumwe na perezida Kagame basoje inama yabereye muri Norvege basaba abanyarwanda gushyira hamwe bakarwanya ingoma y'igitugu ya Kagame

Musonera Jonathan, uhagarariye ihuriro RNC mu Bwongereza
Inama yabereye Oslo muri Norvege yahuje abanyarwanda batandukanye, baturutse mu bihugu byo ku mugabane w'uburayi, yari yiganjemo abanyarwanda, abanyekongo, abanya Sudan y'amajyepfo, ndetse na bamwe mu baturage bo muri Norvege, yari yahuje abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame.
Mu bari bayitabiriye harimo na Musonera Jonathan, uhagarariye ihuriro RNC mu Bwongereza. Ubwo yafataga ijambo imbere y'imbaga y'abantu bari aho, yatangaje ko ikibazo abanyarwanda bafite muri iki gihe atari icy'amoko, ko ahubwo ari ibibazo by'imitegekere mibi n'igitugu byagiye biranga u Rwanda kuva ku ngoma ya cyami, iya Kayibanda, iya Habyarimana kugeza ejobundi ku ya Kagame, aho abo banyagitugu bose bagiye bategeka u Rwanda bagiye barangwa no kurema agatsiko k'abatoni babo bafatanya kuyogoza igihugu, abandi badashaka bakabigizayo, bityo asaba abanyarwanda gushyira hamwe bakarwanya ingoma y'igitugu ya Kagame bivuye inyuma.
Mu bandi bari aho barimo na none Musangamfura Sixbert ushinzwe ububanyi n'amahanga mu ishyaka rya FDU-Inkingi, na we wafashe ijambo, asaba abanyarwanda gufatanya bakarwanya ingoma ya Kagame bivuye inyuma, akaba asanga nta muntu ukwiriye kubuza umunyarwanda uburenganzira bwe bwo kwisanzura, ko uburenganzira buharanirwa, bityo asoza ashimangira ko abanyarwanda bakwiriye kurenga ikibazo cy'amoko, ahubwo bagashyira hamwe mu gutegura ejo hazaza h'igihugu cyabo.
Iyo nama yari yanitabiriwe n'abanyekongo baje gutungura abantu ubwo bavugiraga ku mugaragaro ko bari bazi ko abanyarwanda bose ari ababaye mu ntambara zitandukanye zagiye zibagabaho ibitero, zigahitana abenegihugu babo, ariko bakaba baratangarije abari aho ko baje kumenya ko umwanzi wabo atari abanyarwanda bose, ko ahubwo ari perezida Kagame n'agatsiko bafatanyije guhungabanya umutekano w'igihugu cyabo no kwica imbaga y'inzirakarengane z'abaturage babo, bagamije gusa gusahura igihugu cyabo, bityo bakaba barasoje bemereye abanyarwanda bari aho ko bagiye kubiganiraho n'abanyekongo bagenzi babo kugirango ntihazagire uwongera guhutaza umunyarwanda uwo ari we wese, ko ahubwo bakwiriye gushyira hamwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame bakamurwanya bivuye inyuma.
Iyo nama yari yitabiriwe n'abenegihugu cya Norvege, dore bari bafite n'abasemuzi, ikaba yarasojwe yemeje ko na none abari bayigize bazongera guhura mu mezi ataha, ikaba na none izabera mu gihugu cya Norvege, aho izahuza abanyarwanda batandukanye babarizwa mu bihugu bya Scandinavia.
Gasasira, Norvege.

Rwanda: Ihuriro ry’abadepite ku rwego rw’isi ryongeye gusaba Leta ya Perezida Kagame guta muri yombi abishe depite Hitimana Léonard


Ihuriro ry'abadepite ku rwego rw'isi ryongeye gusaba Leta ya Perezida Kagame guta muri yombi abishe depite Hitimana Léonard

Ubanza iburyo ni Depite Hitimana Leonard atarashimutwa na maneko za Kagame
Ihuriro ry'abadepite ku rwego rw'isi, rizwi nka «Union Inter parliamentary» mu magambo y'icyongereza, ryongeye gusaba Leta ya perezida Kagame gukora iperereza ku rupfu rwa Depite Hitimana Léonard, kugirango abamwishe bashyikirizwe ubutabera vuba na bwangu.
Dr Léonard Hitimana, wari uzwiho kutaniganwa ijambo mu nteko ishinga amategeko ubwo yari umudepite w'ishyaka rya MDR, yashimuswe n'urwego rw'ubutasi (Directorate of Military Intelligence-DMI) ku itariki ya 07 mata 2003, umunsi yagombaga kunyomoza ikinyoma cya FPR mu nteko ishinga amategeko. Icyo gihe abadepite bagize ishyaka rya MDR bari bahawe amabwiriza yo gufatanya n'abadepite ba FPR mu gusesa ishyaka rya MDR ryaregwaga ingengabitekerezo ya jenoside, icyo kikaba ari cyo kirego cyonyine cy'urwitwazo rwo gusenya iryo shyaka, kubera ko ari ryo ryonyine ryateraga ubwoba ubutegetsi bwa FPR.
Mu gihe abandi bose bemeye gutatira igihango bakagambanira ishyaka ryabo rya MDR, barimo na minisitiri w'intebe icyo gihe wari Makuza Bernard, depite Hitimana n'abandi banyapolitiki bake nka Kabanda Célestin, bo banze kwifatanya n'abo bagambanyi, bahita bafata icyemezo cyo kwandika inyandiko yagombaga kuvuguruza ibinyoma bya FPR, ari na yo Hitimana yazize, dore ko ari we wenyine wagombaga kujya gufata ijambo agasomera mu ruhame iyo nyandiko yari ikubiyemo ibitekerezo by'abanyapolitiki bacye bari banze kuba ingaruzwamuheto za FPR.
Nyuma yo kubona ko depite Hitimana anambye ku bitekerezo byo kunyomoza FPR mu ruhame, akagaragaza ko igikorwa cyo gusesa MDR byari uko ishyaka riri ku butegetsi ryayitinyaga, ari na yo mpamvu bagombaga gufata icyemezo cyo kuyisesa, bihabanye n'ingengabitekerezo bayiregaga, uwari umuyobozi w'urwego rw'ubutasi rwa gisirikare (DMI), Gen Jack Nziza, yabonye amabwiriza aturuka kwa perezida Kagame yo guhita ashimuta Depite Hitimana ataragera mu rugo iwe, bakamwica.
Iyi nkoramaraso ya Kagame yasamiye hejuru ayo mabwiriza, ihita inayashyira mu bikorwa ikoresheje abasirikare bari bayiri mu nsi. Mu gushimuta na mbere yo kwica urubozo Hitimana, babanje kumukuramo amakuru perezida Kagame yari akeneye, barangije bamutwara i Kami, aho bamwiciye urw'agashinyaguro, bamuziza gusa ibitekerezo bye bya politiki, mu gihe amategeko mpuzamahanga atemera ko umudepite uba uhagarariye rubanda afungwa cyangwa ngo yicwe azira imirimo ye ya politiki aba akora; nyamara ayo mahame Leta ya Kagame ntiyigeze iyakozwa kuko ishimishwa gusa no kumena amaraso yabayinenga .
Mu cyemezo cyatowe mu bwiganze bw'amajwi n'ihuriro rigize inteko ishinga amategeko ku isi, ari ryo Union Inter parliamentary, ryatoye icyemezo nomero 128, iyo nteko ikaba yarabereye ahitwa QUITO, yanenze umwete mucye wakomeje kuranga inzego z'umutekano za Kagame, zananiwe gukora iperereza ryigenga kugirango hagaragare ukuri kw'ibura kwa Depite Léonard Hitimana.
Abanyarwanda bakaba basanga icyemezo cy'iri huriro mpuzamahanga ry'abadepite, basaba inzego z'umutekano za Kagame gukora iperereza k'uwishe Depite Hitimana Léonard, ku mabwiriza ya perezida Kagame, kirimo guta igihe, ko ahubwo bakwiriye gufata ibindi byemezo, byaba ibya diplomasi cyangwa gusaba ubutabera mpuzamahanga gukora iperereza ryigenga no guhana abakoze ubwo bwicanyi bwakorewe depite Hitimana Léonard, dore ko udashobora gusaba umuntu wakwiciye ngo abe ari na we ukora iperereza, bityo ngo nanarangiza yishyire mu maboko y'ubutabera.
Gasasira, Sweden.

M23 yavuye mu biganiro bya Kampala


M23 yavuye mu biganiro bya Kampala

Itsinda ryari rihagarariye M23 mu biganira bya Kampala kuwa 25 Mata 2013 ryavuyeyo, ariko risiga rivuze ko niba bifuza ko ibiganiro bigenda neza bazagaruka.
 delegation
Muri ibi biganiro byatangiye mu kwezi kwa mbere i Kampala, byabaye ibyo guterana amagambo hagati ya 'delegation' ya Kinshasa n'iya M23 kuko ibyagezweho ngo ari bicye muri ibi biganiro.
Hashize iminsi izo 'Delegations' zombi zatujwe muri hoteli zitegeranye na gato i Kampala zidahura, buri ruhande rutegura ingingo zarwo bategereje rendez-vous yo guhura bahabwa n'umuhuza mu biganiro, ariko ngo badaheruka kubona.
Muri uwo mwuka, M23 niyo ya mbere ibivuyemo abayihagarariye bakitahira muri Congo. Abayobozi bagera ku 10 bayo bisubiriye i Bunagana ahafatwa nk'ikicaro cya Politiki cya M23 mu mujyi uhana imbibe na Uganda muri DRC.
Mu cyumweru gishize Col Jean Marie Vianey Kazarama yari yanditse ku rubuga nkusanyambaga ati "Mazungumuzo Kampala haiendelee Muzuri. Inaoneka kama kabila iko natu zubaza akisubiri watanzania na wa SUDAF kufika. Anajidanganya. Hata wafike hawata weza kitu. Wanakuja kujikiliya ku pesa ya UN"
Muri M23 ubu ngo ikiyiraje ishinga ni ukumvikana hagati yabo ku bashaka guhanga n'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye, ubu ziri kwisuganyiriza muri Goma, ndetse n'abifuza ko byakemuka nta ntambara y'amasasu ibaye.
M23 yatangaje ko itaretse burundu ibiganiro, ariko ibivuyemo ngo bibanze bisubizwe ku murongo, ndetse yasize abayihagarariye babiri i Kampala nk'indorerezi.
M23 ngo iri kwisuganya
Abagize sosiyete sivire mu Ntara ya Kivu ya ruguru babwiye Radiookapi ko kuva kuwa 25 Mata ingabo za M23 ngo zamanutse zikajya mu duce twa Kanyamusengera hafi ya Mitshumbi, Kamambi na Kanyabayonga.
M23 kandi ngo yaba yitegura kohereza izindi ngabo zayo mu duce twa Lubero, Butembo na Beni nkuko bivugwa na Omar Kavota umuyobozi wungirije wa Sosiyete sivire muri Kivu ya Ruguru.
Ibi byose M23 ngo yaba iri kubikora kugirango izatungure cyangwa yo ntizatungurwe n'ibitero by'ingabo ziri kwegeranywa n'Umuryagno w'Abibumbye ziturutse muri Tanzania na Africa y'Epfo ngo zize zirwanye imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo na M23 irimo, nk'umuti bavugutiye ikibazo cy'ako karere.
RFI

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.