Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu wa Kongo yanze gusinya amasezerano yo gucyura impunzi z'abanyarwanda ziba muri icyo gihugu
«Cessation clause» isobanuye ko ku wa 30 kamena 2013, impunzi z'abanyarwanda zigera ku bihumbi 49 181 (umubare wemezwa na HCR) n'ibihumbi 127 537 (umubare wemezwa na Guverinoma ya Kongo), zizatakaza uburenganzira bwazo bwo kuba impunzi. N'ubwo ari uko bimeze, Leta ya Kongo yo ibona ko ibisabwa byose kugirango izo mpunzi zitahe, bitarashyirwa mu bikorwa»
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu wa Kongo yongeraho ko «cessation clause» itazakemura na rimwe ibibazo n'ubundi izo mpunzi zari zisanganywe, haba ku rwego rw'akarere cyangwa muri Kongo ubwaho. Ibi abishingira ko hari imitwe y'abitwaje intwaro babarizwa mu turere twinshi tutazwi twa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Bwana Muyej akaba yemeza ko kugirango iki kibazo kirangire burundu ari uko «Leta ya Kongo n'u Rwanda bategura indi nama yihutirwa, yahurirwamo n'abahagarariye HCR, hakigirwa hamwe ishyirwa mu masezerano yasinyiwe i Goma ku wa 17 gashyantare 2010 n'ayo ku wa 30 nyakanga 2010, amasezerano yigirwagamo uburyo izo mpunzi zasubizwa mu Rwanda.
Ibyemezo bya Leta ya Kongo byagombye no gukurikizwa mu bindi bihugu bicumbikiye impunzi z'abanyarwanda.
Iki cyemezo cya minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu wa Leta ya Kongo cyagombye no kubahirizwa mu bindi bihugu byo muri Afurika bicumbikiye impunzi z'abanyarwanda. Ibihugu nka Malawi, Mozambique, Tanzaniya, Zambiya, Afurika y'Epfo, Uganda n'ahandi, bigaragara ko, n'ubwo bitarubahiriza ibisabwa na «cessation clause», bisa n'aho byari byiteguye gucyura impunzi z'abanyarwanda ku ngufu bitarenze taliki ya 30 kamena uyu mwaka. Niba Leta ya Kongo Kinshasa ibona ko ibisabwa kugirango impunzi z'abanyarwanda zitahe bitaratungana neza, ni na ko ibi bihugu bindi byagombye kubibona.
Ikigaragara nuko cessation clause yabaye nk'umutwaro ku mpunzi z'abanyarwanda aho zituye hose ku isi, kuko hafi ya zose zemeza ko icyo zahunze mu Rwanda ntaho cyagiye. Inyinshi zahunze umutekano wazo muke ukiri mu Rwanda, inkiko za gacaca zakunze kubafungira ubusa, n'akandi karengane kakirangwa mu bagize ubutegetsi bw'igitugu bwa Leta ya Kagame.
Amiel Nkuliza, Sweden.
Byashyizweho na editor on Apr 29 2013. Filed underAhabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.