Pages

Tuesday 30 April 2013

Rwanda: Mu gihe rukinga babiri, abaturage bo mu karere ka Muhanga barinubira uburyo ibigori bahinze bimwe uburenganzira bwo kubyitabaza ngo bibatungire imiryango


avril 29th, 2013 by rwanda-in-liberation

Mu gihe rukinga babiri, abaturage bo mu karere ka Muhanga barinubira uburyo ibigori bahinze bimwe uburenganzira bwo kubyitabaza ngo bibatungire imiryango.

Kimwe n'ahandi  bo mu bice bitadukanye  by'igihugu abaturage bo mu karare ka Muhanga,intara y'amajyepfo kayobowe n'umutegarugori  Mutakwasuku Yvonne  ubu inzara ibamereye nabi ku buryo ubu ingo nyinshi iyo zagiriwe umugisha zifata ifunguro rimwe ku munsi kubera ikibazo cy'inzara gikomeye gihari.

Iyi nzara abaturage bakaba barayihaye akazina k'akabyiniriro ka "Nyobozi" bishatse gusobanura ko bayitewe n'ubuyobozi bubategeka guhinga igihingwa kimwe cy'ibigori. Muri aka karere ka Muhanga hari ibishanga byinshi kandi ubuyobozi bwabategetse hose guhingamo ibigori kuburyo ubu ari mu mwero wabyo nyamara ngo ibi bigori bategetswe kubishyira mu mazu bita amahangari, aho bishyirwa mbere yo kujya kugurishwa n'abashoramari. Aba bashoramari bakaba aribo bagenera igiciro umuhinzi akenshi kiba ari gito cyane kandi n'amafaranga avuyemo agahabwa abaturage bitinze cyane kuko ngo bategereza igihe kidaca munsi y'amezi atatu kugirango bahabwe amafaranga yuwo musaruro. Abaturage kandi bakaba binubira ibihano bikarishye bahabwa iyo hagize ushaka kugira ikigori afata mu byo yahinze agirango agaburire umuryango we kuko ngo acibwa amande y'ibihumbi icumi(10,000frw) iyo afashwe.

Abaturage bakaba bavuga ko biteye agahinda kubona bicwa n'inzara kandi barahinze,bakabuzwa uburenganzira bwo kurya ibyo bihingiye maze bagategekwa kubigurisha ku giciro gito maze imitsi yabo igakiza abiyita ba rwiyemezamirimo kuburyo umurimo w'ubuhinzi basigaye bawita Uburetwa ( kukorera umuntu nta gihembo nta n'inyungu bigufitiye kandi ntagushime ).

Ikibaje kuruta ibindi nuko  icyi  kibazo inzego z'ubuyobozi  ku geza ku muyobozi w'akarere zikizi ariko zikirinda kugikemura kubera gutinya aba ba rwiyemezamirimo akenshi baba ari abasirikare bakomeye cg abasiviri ariko bakorera abasirikare bahinduye aba baturage uburyo bwiza bwo gukiriraho.

Gakara Deus Muhanga


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.