Pages

Saturday 27 April 2013

Rwanda: Ihuriro ry’abadepite ku rwego rw’isi ryongeye gusaba Leta ya Perezida Kagame guta muri yombi abishe depite Hitimana Léonard


Ihuriro ry'abadepite ku rwego rw'isi ryongeye gusaba Leta ya Perezida Kagame guta muri yombi abishe depite Hitimana Léonard

Ubanza iburyo ni Depite Hitimana Leonard atarashimutwa na maneko za Kagame
Ihuriro ry'abadepite ku rwego rw'isi, rizwi nka «Union Inter parliamentary» mu magambo y'icyongereza, ryongeye gusaba Leta ya perezida Kagame gukora iperereza ku rupfu rwa Depite Hitimana Léonard, kugirango abamwishe bashyikirizwe ubutabera vuba na bwangu.
Dr Léonard Hitimana, wari uzwiho kutaniganwa ijambo mu nteko ishinga amategeko ubwo yari umudepite w'ishyaka rya MDR, yashimuswe n'urwego rw'ubutasi (Directorate of Military Intelligence-DMI) ku itariki ya 07 mata 2003, umunsi yagombaga kunyomoza ikinyoma cya FPR mu nteko ishinga amategeko. Icyo gihe abadepite bagize ishyaka rya MDR bari bahawe amabwiriza yo gufatanya n'abadepite ba FPR mu gusesa ishyaka rya MDR ryaregwaga ingengabitekerezo ya jenoside, icyo kikaba ari cyo kirego cyonyine cy'urwitwazo rwo gusenya iryo shyaka, kubera ko ari ryo ryonyine ryateraga ubwoba ubutegetsi bwa FPR.
Mu gihe abandi bose bemeye gutatira igihango bakagambanira ishyaka ryabo rya MDR, barimo na minisitiri w'intebe icyo gihe wari Makuza Bernard, depite Hitimana n'abandi banyapolitiki bake nka Kabanda Célestin, bo banze kwifatanya n'abo bagambanyi, bahita bafata icyemezo cyo kwandika inyandiko yagombaga kuvuguruza ibinyoma bya FPR, ari na yo Hitimana yazize, dore ko ari we wenyine wagombaga kujya gufata ijambo agasomera mu ruhame iyo nyandiko yari ikubiyemo ibitekerezo by'abanyapolitiki bacye bari banze kuba ingaruzwamuheto za FPR.
Nyuma yo kubona ko depite Hitimana anambye ku bitekerezo byo kunyomoza FPR mu ruhame, akagaragaza ko igikorwa cyo gusesa MDR byari uko ishyaka riri ku butegetsi ryayitinyaga, ari na yo mpamvu bagombaga gufata icyemezo cyo kuyisesa, bihabanye n'ingengabitekerezo bayiregaga, uwari umuyobozi w'urwego rw'ubutasi rwa gisirikare (DMI), Gen Jack Nziza, yabonye amabwiriza aturuka kwa perezida Kagame yo guhita ashimuta Depite Hitimana ataragera mu rugo iwe, bakamwica.
Iyi nkoramaraso ya Kagame yasamiye hejuru ayo mabwiriza, ihita inayashyira mu bikorwa ikoresheje abasirikare bari bayiri mu nsi. Mu gushimuta na mbere yo kwica urubozo Hitimana, babanje kumukuramo amakuru perezida Kagame yari akeneye, barangije bamutwara i Kami, aho bamwiciye urw'agashinyaguro, bamuziza gusa ibitekerezo bye bya politiki, mu gihe amategeko mpuzamahanga atemera ko umudepite uba uhagarariye rubanda afungwa cyangwa ngo yicwe azira imirimo ye ya politiki aba akora; nyamara ayo mahame Leta ya Kagame ntiyigeze iyakozwa kuko ishimishwa gusa no kumena amaraso yabayinenga .
Mu cyemezo cyatowe mu bwiganze bw'amajwi n'ihuriro rigize inteko ishinga amategeko ku isi, ari ryo Union Inter parliamentary, ryatoye icyemezo nomero 128, iyo nteko ikaba yarabereye ahitwa QUITO, yanenze umwete mucye wakomeje kuranga inzego z'umutekano za Kagame, zananiwe gukora iperereza ryigenga kugirango hagaragare ukuri kw'ibura kwa Depite Léonard Hitimana.
Abanyarwanda bakaba basanga icyemezo cy'iri huriro mpuzamahanga ry'abadepite, basaba inzego z'umutekano za Kagame gukora iperereza k'uwishe Depite Hitimana Léonard, ku mabwiriza ya perezida Kagame, kirimo guta igihe, ko ahubwo bakwiriye gufata ibindi byemezo, byaba ibya diplomasi cyangwa gusaba ubutabera mpuzamahanga gukora iperereza ryigenga no guhana abakoze ubwo bwicanyi bwakorewe depite Hitimana Léonard, dore ko udashobora gusaba umuntu wakwiciye ngo abe ari na we ukora iperereza, bityo ngo nanarangiza yishyire mu maboko y'ubutabera.
Gasasira, Sweden.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.