Pages

Tuesday, 30 July 2013

Rwanda: miracle ou mirage? par Radio-Canada.



15 avril 2011
Rwanda : miracle ou mirage?
http://www.radio-canada.ca/nouvelles/carnets/2011/04/15/132741.shtml
On parle souvent du « miracle rwandais » pour qualifier la reconstruction spectaculaire du pays. Le Rwanda a réussi à émerger des cendres du génocide et à bâtir une des économies les plus fortes d'Afrique de l'Est. Le pays a connu une croissance de plus de 5 % chaque année, de 2001 à 2008.  
 
Mais ce développement ne profite qu'à une minorité. 80 % des Rwandais vivent encore d'une agriculture de subsistance qui les maintient dans la misère. Et ces paysans sont majoritairement des Hutus. Mais cela, on n'a pas le droit de le dire dans le Rwanda de Paul Kagamé, qui dirige le pays d'une main de fer depuis 1994.  
 
La stabilité politique a fait du Rwanda la première destination touristique de la région des Grands Lacs. On a réussi à remplacer les images d'horreurs du génocide par celles des gorilles de montagne et des magnifiques décors naturels des mille collines. En 2010, le Rwanda a attiré 665 000 touristes. 52 % des devises étrangères du pays proviennent désormais de cette industrie.  
 
Le rapport Doing business 2010, de la Banque mondiale, classe le Rwanda dans le peloton de tête des pays africains ayant fait le plus de réformes pour faciliter la création d'entreprises et la construction. Le Rwanda serait aussi le pays le moins corrompu de l'Afrique de l'Est, selon l'ONG Transparency International.  
 
Depuis un an, toutefois, un nuage assombrit cette image de réussite. On réalise à quel point le développement se fait, au Rwanda, au prix d'importantes violations des droits de la personne. De hauts gradés de l'armée et des proches du président Kagamé désertent et révèlent le côté plus sombre du chef du Front patriotique rwandais.  
 
Pour la première fois, le régime est critiqué par des sources bien informées qui révèlent l'ampleur des moyens pris par l'État pour étouffer toute critique. Celui qui mène la charge, le général Faustin Kayumba Nyamwasa, ex-chef d'état-major, a été victime d'une tentative d'assassinat l'été dernier en Afrique du Sud. Ce pays a depuis rompu ses relations diplomatiques avec le Rwanda. 
 
En août 2010, le président Kagamé s'est fait réélire en recueillant 93 % des suffrages, un score stalinien obtenu en écrasant tout mouvement d'opposition, emprisonnant ou forçant à l'exil ceux qui osent critiquer son régime. Une loi interdisant les « propos qui divisent » permet au gouvernement d'emprisonner quiconque écrirait, par exemple, que la minorité tutsie occupe la majorité des postes dans la fonction publique. 
 
Dans le Rwanda post-génocide, il est interdit de faire une distinction entre Hutus et Tutsis. Tout le monde est Rwandais, point final. Il est interdit donc d'écrire, par exemple, que la très grande majorité des Hutus, qui forment plus de 80 % de la population, vit dans la misère, et profite peu des millions de dollars du tourisme. 
 
L'étoile de Paul Kagamé pâlit sur la scène internationale depuis un an. En octobre 2010, l'ONU a publié un rapport accablant : l'armée rwandaise aurait commis des crimes génocidaires contre les Hutus dans l'est du Congo, dans les années suivant le génocide.  
 
Le rapport décrit comment des milliers de civils – une majorité d'enfants, de femmes, de vieillards et de malades – ont été massacrés à coups de marteau. Sous le prétexte de traquer des génocidaires hutus dans l'est du Congo, des milices appuyées par le régime de Paul Kagamé auraient commis des crimes contre l'humanité.  
 
L'homme fort de Kigali, jusqu'ici appuyé sans réserve par les Américains et les Britanniques, n'est plus aussi sollicité dans les forums internationaux. Son dernier voyage en Belgique, en décembre, a été un fiasco diplomatique. Sa visite à Paris prévue en mars a été annulée. Les explications varient. Le nouveau ministre des Affaires étrangères de la France, Alain Juppé, n'était pas à l'aise avec cette visite, chuchote-t-on au quai d'Orsay. Des médias africains affirment plutôt que Paul Kagamé a annulé son voyage parce qu'il craignait un coup d'État durant son absence.  
 
Le reportage Mirage rwandais est diffusé à l'émission Une heure sur terre, le vendredi 15 avril, à 21 h.
Vous avez des questions, des remarques ou voulez me suggérer des thèmes que je n'ai pas abordés?

Écrivez-moi à : carnets@radio-canada.ca
S

Congres idasanzwe ya FDU-Inkingi yanonosoye imikorere myiza y'ishyaka inagena icyerekezo gishya cy’ishyaka

Congres idasanzwe ya FDU-Inkingi yanonosoye imikorere

RadioItahuka

RadioItahuka

Saturday, 27 July 2013

Rwanda: Intwarane 11 ziherutse gufatirwa ku marembo kwa Perezida Kagame zagejejwe imbere ya parike, Padiri we yarekuwe


Intwarane 11 ziherutse gufatirwa ku marembo kwa Perezida Kagame zagejejwe imbere ya parike, Padiri we yarekuwe

kuya 26-07-2013 saa 10h27' | 1  22  yanditswe na Ernest Ndayisaba



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo abantu 11 barimo abagore 10 n'umusore umwe bahuriye mu itsinda Intwarane za Yezu na Mariya z'Indatanabafatiwe mu marembo yo kwa Perezida Paul Kagame aho atuye mu Kiyovu bagiye kumuhanurira ko niba ibintu bidahindutse amaraso ashobora kumeneka ari menshi kuri cyumweru cyo kuwa 21/7/2013 bagejejwe imbere y'Ubushinjacyaha ku rwego rw'ibanze rwa Nyarugenge.
Aba bantu uko ari 11 bafatiwe ku rugo rwa Perezida Kagame mu Kiyovu bavuga ko bamwifuza ngo aze bamuhanurire ibigiye kuba.
Nk'uko twabibagejejeho mu nkuru zacu zabanje aba bantu mbere y'uko bafatwa, bakaba barazengurutse rond-point ( round about) iri imbere y'inyubako ya Centenry House bakerekeza kuri Paroisse ya Saint Michel aho bari kumanukira berekeza mu Kiyovu kwa Perezida ngo kumuhanurira ko ngo natihana, amaraso menshi agiye kumeneka. Mu nzira bakaba baragendaga bavuza utugoma ndetse banaririmba.
Ubushinjacyaha ku rwego rw'Ibanze rwa Nyarugenge, bukaba bwemeje ko aba bantu uko ari 11 bakomeza kubazwa ku cyaha baregwa cyo guteza imidugararo muri rubanda no gukora imyigaragambyo mu nzira nyabagendwa itemewe bafunze.
Mu bagejejwe imbere y'Ubushinjacyaha ariko, Padiri Eugene Murenzi nawe wiyemereraga ko ari muri iri tsinda ry'amasengesho wari yafashwe mu ijoro ryo kuwa mbere taliki 22/7/2013 na Polisi y'u Rwanda we akaba atagaragayemo kuko yarekuwe ejo ku wa Kane.
Photo : Umusaraba uri ku mbuga Intwarane zisengeraho ku Muhima /Umuryango

Umuryango Human Rights Watch uherutse gushyira hanze ibikorwa bigayitse byagiye bikorwa n’inyeshamba za M23


Umuryango Human Rights Watch uherutse gushyira hanze ibikorwa bigayitse byagiye bikorwa n'inyeshamba za M23 byigajemo ubwicanyi hamwe no gufata abagore ku ngufu muri Kongo .

Gihamya zerekana uburyo u Rwanda rukomeje gufasha inyeshamba za M23
Roth and Kagame (alt)
Keneth Roth,Umuyobozi wa Human Rights Watch urasaba loni,Perezida Obama hamwe n'ibihugu by'abaterankunga b'u Rwanda kwamagana perezida Kagame kumugaragaro kubera uburyo akomeje guhitana imbaga y'inzirakarengane ya baturage muri Kongo akoresheje inyeshamba ze za M23 kubera umururumba wamurenze wo gushaka gukomeza guhuguza umutungo kamere wa Kongo'
Umuryango Human Rights Watch washyize ahagaragara ejobundi inyandiko yerekana ibikorwa by'ubwicanyi simusiga bigizwe n'ubwicanyi hamwe no gufata ku ngufu inzirakarengane z'abasiviri. Iyo nyandiko isobanura uburyo izo nyeshyamba za M23 zishe abasiviri bagera kuri 44 bazira akarengane, zinafata abagore hamwe n'abakobwa ku ngufu bagera kuri 61, mu gihe gito cyane, dore ko ibyo babikoze kuva ejobundi muri werurwe 2013 kugeza magingo aya uwo mutwe ukaba ukibasiye abasiviri. Human Rights Watch ikaba yaranagaragaje uburyo abaturage, abatorotse inyeshyamba za M23, bagaragaje uburyo izo nyeshyamba zinjije abagabo hamwe n'incuke mu gisirikare ku ngufu, ibi bakaba barabikoreye mu Rwanda hamwe no muri Kongo.
Nyuma y'imishyikirano yamaze hafi amezi abiri, imirwano yongeye kubura mu ku wa 14 z'ukwezi kwa karindwi 2013, hagati y'ingabo z'igihugu cya Kongo (FARDC) hamwe n'inyeshyamba za m23 zarwaniraga mu burasirazuba bw'icyo gihugu, hafi y'umugi wa Goma.
Abaturage ba Kongo hamwe n'abatorotse inyeshyamba za M23 berekanye uburyo u Rwanda rukomeje gusuganya ibikorwa by'imfashanyo mu Rwanda kugirango babigemurire umutwe wanduye w'inyeshyamba za M23. Muri ubwo bufasha u Rwanda rugenera izo nyeshyamba za M23, harimo uruhererekane rw'abagabo baturuka mu Rwanda bagana muri Kongo, bakaba iteka baba bambaye imyenda ya gisirikare cy'ingabo z'u Rwanda (RDF), ari na bo bagemurira inyeshyamba za M23 ibintu bitandukanye birimo imifuka yo muceri ,inguguru z'amata , imbunda, amasasu hamwe n'ibindi bikoresho bya gisirikare biba bikenewe.
Iyo raporo na none yerekana uburyo inyeshyamba za M23 zari zimaze iminsi zikorera ibikorwa by'ubukangurambaga ku butaka bw'u Rwanda. Abasirikare bakuru b'u Rwanda bakaba baratoreje inyeshyamba za M23 abantu bagomba kwinjira mu gisirikare cyayo, bakaba banahora bavugana kandi abo basirikare b'u Rwanda bakaba banahura n'abayobozi b'inyeshyamba za M23 umunsi ku wundi.
Umuyobozi wa Human Rights Watch ushinzwe igisate cya Afurika, Daniel Bekele yabitangaje muri aya magambo: "Si gusa ko u Rwanda rwemereye inyeshamba zanduye za M23 ko zishakira abayoboke bo kwinjira mu mutwe wazo ko ubutaka bwarwo bakanaziha n'ibokosho byo kurwanisha ,ariko na none igisirikare cy'u Rwanda kikaba kinakomeje gutera ingabo mu bitugu inyeshyamba za M23 ku mugaragaro". Yaranakomeje avuga muri aya magambo: "Zimwe mu nkunga u Rwanda rutera izo nyeshyamba harimo no gutera ingabo mu bitugu umutwe nk'uriya uzwiho ibikorwa by'ubwicanyi ndengakamere, gufata abagore ku ngufu, hamwe n'ibikorwa ndengakamere byibasiye inyokumuntu".
Bumwe mu buhamya umuryango Human Rights Watch uherutse kubona, bukubiyemo ibiganiro yagiye ikorana n'abantu bagera ku ijana kuva mu kwezi kwa gatatu, muri abo hakaba harimo n'abahoze ari inyeshyamba za M23 bitandukanyije n'uwo mutwe hagati y'ukwezi kwa gatatu n'ukwa karindwi, kandi ikindi nuko bamwe mu baturage batuye hafi y'umupaka w'u Rwanda na Kongo aho usanga bamwe muri bo baragiye bakomeretswa bikabije.
Hiyongereye kuri ibyo bikorwa by'urukozwa soni, umuryango Human Rights Watch wanashyize ahagaragara inyandiko ikubiyemo ingero z'ubwicanyi hamwe n'ifatwa ry'abagore ku ngufu ryakozwe n'imitwe y'intagondwa z'abahutu b'abanyekongo bakorera imbere no hanze y'ibirindiro bigenzurwa n'inyeshyamba za M23. Yanagaragaje uburyo bamwe mu basirikare bakuru ba Leta ya Kongo bakomeje gufasha iyo mitwe y'intagondwa z'abahutu b'abanyekongo yitwaje intwaro, hamwe n'umutwe wa FDLR, umutwe wiganjemo umubare munini w'abahutu, abenshi muri bo bakaba baragize uruhare muri jenoside yo muri 1994.
Kuva uwo mutwe w'inyeshyamba za M23 wakubura imirwano mu kwezi kwa kane 2012, waranzwe n'ibikorwa byo kwica amategeko agenga ibihe by'intambara. Nubwo izo nyeshyamba za M23 zakoze ibyaha ndengakamere bikurikirana, uwo mutwe witwaje intwaro wakomeje kubona imfashanyo zigaragara ziturutse kuri bamwe mu basirikare b'u Rwanda. Nyuma yaho uwo mutwe winjiriye muri Goma by'agateganyo mu kwezi kwa cumi na kumwe, ukaza gasubira inyuma na none tariki ya mbere ukwakira, uwo mutwe ubu uragenzura ibice binini bya Rutshuru na Nyiragongo, bihana imbibi n'u Rwanda hamwe na Kongo.
Mu kwezi kwa kane tariki ya 25 na 26, inyeshyamba za M23 zishe abaturage b'inzirakarengane b'abahutu bagera kuri 15, zibakuye mu biturage bitandukanye nko muri groupement ya Busanza, ibarizwa muri Rutshuru, naho abandi bagera kuri batandatu barishwe hagati y'ukwezi kwa gatandatu, igikorwa cyafashwe nko "guhana" abaturage baregwa kuba ibyitso by'abahutu b'abanyekongo.
Abandi baturage b'inzira karengane bishwe n'inyeshyamba za M23 kuva mu kwezi kwa gatatu, barimo umusaza w'imyaka mirongo itandatu n'ibiri, wishwe arashwe amasasu kubera ko yari yanze gushyikiriza umwana we w'umuhungu M23, umumotari wari wanze guha amafaranga M23 na we yarishwe, inyeshyamba za M23 zafashwe zigerageza gutoroka na zo zarishwe, hamwe n'abandi bagiye baregwa ibyaha byo kuba ibyitso by'intagondwa z'abahutu.
Mu kwezi kwa karindwi tariki ya 5, inyeshyamba za M23 zigera kuri 4 zafashe umwana w'umukobwa w'imyaka 12 agiye kuvoma amazi mu giturage kibarizwa muri Rutshuru. Undi murwanyi wa M23 wari wagurije umukobwa w'imyaka 18 amafaranga hafi ya Bunagana, yaje kurasa uwo mukobwa isasu mu kirenge, nyuma y'aho yangiye gukorana imibonano mpuzabitsina na we.
Kuva mu kwezi kwa gatandatu, abayobozi b'inyeshyamba za M23 bahatiye abayobozi b'inzego z'ibanze kujya mu myitozo ya gisirikare hamwe no kugirango babacengezemo amatwara yabo, hamwe no kubasaba kubashakira abayoboke bagomba kwinjira muri M23. M23 ikaba yarafataga abo bayobozi b'inzego z'ibanze
nk'"abavuye ku rugerero", ku buryo bagomba guhamagazwa gutanga inkunga yo kurasana kimwe nk'inyeshamba za M23, mu gihe bakenewe.
M23 na none ikaba iherutse gushimuta hamwe no gufunga inzirakarengane z'abaturage mu byumweru bishize, abenshi muri abo bafunzwe akaba ari abahutu. M23 ikaba yarabaregaga gukorana na FDLR cyangwa gufatanya n'indi mitwe yitwaje intwaro y'abanyekongo b'abahutu. M23 ikaba yarabakubise nabi cyane, abandi ibamanika hejuru bahambiriye, nyuma iza kubafunga. Izo nyeshyamba za M23 zikaba zarahatiye benshi muri abo bari bakubiswe kinyamaswa kujya mu myitozo ya gisirikare kugirango bavemo inyeshyamba za M23.
Umwe mu bapolisi bakuru ba M23, watorotse igipolisi cya M23 mu kwezi kwa kane yatangarije Human Rights Watch uburyo yagize uruhare mu iperereza ry'imfu z'abaturage b'inzirakarengane bagiye bicwa na M23 . Yavuze ko buri rubanza yakoreraga iperereza, umwe mu basirikare bakuru ba M23 witwa Innocent Kayna, yamubwiye ko azajya ahora avuga ko ari amabandi y'abaturanyi yishe abo baturage binzirakarengane , ko atari M23. Human Rights Watch ikaba yaragerageje kuvugana na Sultani Makenga, uyoboye inyeshyamba za M23 kugirango agire icyo atangaza kuri ibi bikorwa by'ubwicanyi ndenga kamere hamwe no gufata abagore ku ngufu bikomeje gukorwa n'inyeshamba, ariko ntiyaboneka.
Abinjijwe mu gisirikare cya M23 mu Rwanda n'abahoze bari mu gisirikare cya RDF, hamwe n'abahoze mu gisirikare cya FDLR, abenshi muri bo bakaba babarizwa mu bavuye ku rugerero "Reserve Forces", hamwe n'abaturage. Umwe muri abo binjijwe muri M23 ni umwana w'imyaka cumi n'itanu, watangarije Human Rights Watch, ari kumwe n'abandi basore batoya ko bajyanywe bababeshye ko bagiye kubashakira akazi k'ubushumba muri Kongo, ariko nyuma y'aho bagerejwe muri Kongo babahatiye kwinjira mu gisirikare cya M23. Bahawe amahugurwa mu bya gisirikare batojwe n'abasirikare bakuru b'u Rwanda babarizwa muri Kongo ku ngufu. Bababwira ko nibagerageza gutoroka bazabica. Bamwe mu batorotse mu nyeshyamba za M23 batangarije Human Rights Watch uburyo abasirikare bakuru b'u Rwanda bari barimo gutoza igisirikare, ikindi kiciro cy'abinjijwe mu nyeshyamba za M23.
Abahoze ari abasirikare bakuru muri M23 mu gice cyafashwaga n'u Rwanda, batangaje ko bazi abasirikare b'u Rwanda benshi bitwaga ko ari aba M23 ariko mu by'ukuri bakaba bari abasirikare b'u Rwanda. Abatorotse igisirikare cya Kongo batangarije Human Rights Watch ko hari umubare mwinshi w'abasirikare b'u Rwanda babarirwaga muri M23, bakaba baragendaga babyivugira ntacyo bibatwaye. Bamwe mu gihe baganiraga na bagenzi babo bo muri M23, bivugiraga ukuntu bahoze mu kazi ka Loni ko kurinda amahoro muri Darfur, mbere yuko boherezwa muri Kongo kugirango bafashe inyeshyamba za M23 mu guhangana n'ingabo za Loni hamwe na Kongo.
Abaheruka gutoroka muri M23 batangarije Human Rights Watch uburyo hahoraga urujya n'uruza rw'abasirikare b'u Rwanda muri Kongo, ubundi hakaba hari igihe byatwaraga icyumweru, hakahagera abandi basirikare baje gusimbura abandi hamwe n'abandi babaga binjijwe muri M23 baturutse mu Rwanda. Hari igihe uru ruhererekane rw'abasirikare rwaterwaga n'abasirikare babaga bavuye mu Rwanda gusimbura abandi cyangwa bazanye imbunda, amasasu hamwe n'ibindi bikoresho byifashishwa ku mbunda zikomeye igihe bazirashisha, kugemura ibyo kunywa harimo amata cyangwa imifuka myinshi y'umuceri hamwe n'ibindi bikoresho biba bikenewe.
Abatorotse inyeshyamba za M23 bakaba na none baratangarije Human Rights Watch, basobanura ibiganiro by'amatelefoni byabaga hagati y'inyeshyamba za M23 hamwe n'abasirikare bakuru b'u Rwanda, hamwe n'amanama yabaga na none hagati y'inyeshyamba za M23, abayobozi bakuru ba Congo hamwe n'u Rwanda.
Abatorotse mu nyeshyamba za M23 bakoranye ibiganiro na Human Rights Watch bavuze ko abasirikare bato b'u Rwanda, abakuru hamwe n'abatoza inyeshyamba "military instructors", bahoranye n'inyeshyamba za M23 mu buzima bwa buri munsi kandi hakaba hari n'abandi bagiye binjira mu nyeshyamba za M23 baturutse i Kigali mu mezi ashize.
Umuyobozi wa Human Rights Watch ushinzwe igisate cya Afurika, Daniel Bakele, yabivuze muri aya magambo: "Mu myaka 17 ishize, igisirikare cy'u Rwanda kivogera ubusugire bwa Kongo umusubizo, ari na ko kinjiza abasirikare bacyo mu myanya itandukanye ya Kongo y'iburasirazuba yazahajwe n'intambara, ari nako kigenda kirema imitwe yitwaje intwaro igishamikiyeho, iyo mitwe ikaba yarakoze ibyaha simusiga byibasiye inyokomuntu". Yakomeje muri aya magambo: "Nkuko byagiye bigenda mu bihe byahitse, u Rwanda rwagiye ruhakana ko rudafasha inyeshyamba za M23, ariko wagera ku birindiro byazo ukuri kukaba kwivugira".
Nubwo abayobozi b'u Rwanda bagiye bahakana ukuri ko Leta yabo idashyigikiye inyeshyamba za M23, ariko yaba abayobozi batandukanye muri Leta cyangwa abashinzwe igisirikare bose bahunze ukuri, bafata icyemezo cyo kwiyumanganya bakanga gusubiza ikifuzo cya Human Rights Watch cyuko bahura bakaganira ku bibavugwaho ko bafasha inyeshyamba za M23 ku mugaragaro, mbere yuko iki cyegeranyo gishyirwa ahagaragara.
Umuryango Human Rights Watch ukaba waraboneyeho umwanya wo kwihanangiriza u Rwanda kurekeraho gutera inkunga inyeshyamba za M23 kubera imyitwarire yazo idahwitse irangwa n'ibikorwa by'urukoza soni, unasaba Loni, intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k'ibiyaga bigari, hamwe n'ibihugu by'abaterankunga b'u Rwanda kwamagana ku mugaragaro uburyo u Rwanda rukomeje gufasha inyeshyamba za M23 kandi bikarufatira ibihano hamwe n'abayobozi b'u Rwanda bashinzwe gutera inkunga uyu mutwe witwaje intwaro.
Amnesty International ikaba yaraboneyo umwanya wo gusaba leta ya Kongo kudahirahira ishyira abayobozi biyo mitwe yitwaje intwaro baziho gukora ibyaha by'intambara mu gihe bazaba bavanga bamwe mubasirikare biyo mitwe mu gisirikare cya Kongo "FARDC" nkimwe mu nzira yo gukemura ikibazo cy'umutekano mucye urangwa muri Kongo, binyuze mu mishyikirano.
Nkuko bamwe mu banyamakuru mpuzamahanga bari hafi y'ahaberaga imirwano banafite amafoto batangarije Human Rights Watch ikanihera amaso ayo mafoto, yerekanaga uburyo abasirikare b'abanyekongo bifashe mu buryo bwa kinyamaswa, ubwo bashinyaguriraga imirambo y'abasirikare ba M23 biciwe mu mirwano yabaye kuya 16 z'ukwa karindwi, ubwo bamwe mu nyeshyamba za M23 zishwe n'ingabo za FARDC, ikaza kuzikorera ibikorwa by'urukoza soni bambura imyenda y'izo nyeshyamba ari na ko bakoresha ibice by'imbunda gukata ibice by'igitsina by'iyo mirambo, banakoresha imvugo y'amacakubiri. Amategeko mpuzamahanga abuza "gukora ibikorwa by'urukoza soni bitesha agaciro umuntu", harimo n'umurabo wa nyakwigendera.
Human Rights Watch ikaba na none yarashyize ahagaragara uburyo igisirikare cya Kongo cyafunze abahoze ari abarwanyi ba M23 hamwe n'abo bafatanyije bafatiwe ku rugamba n'icyo gisirikare, bakamara igihe kinini badashyikirijwe inkiko kandi bafungiwe ahantu hatazwi, uku gufungirwa ahantu hatazwi bikaba byarabaye umusubizo kandi na none bafunzwe mu buzima bubi cyane.
Human Rights Watch ikaba yarasabye igisirikare cya Kongo guhana abakoze ibikorwa byo gushinyagura hamwe no gufata nabi imirambo y'abasirikare ba M23 bafatiwe ku rugamba kandi isaba ko ibyo bikorwa bihagarara ako kanya.
Igisirikare hamwe n'abashinzwe ubutabera bagomba kureba uburyo inyeshyamba zifashwe hamwe n'abasiviri bafatiwe ku rugamba igihe cy'intambara ko bagomba gufatwa nk'uko amategeko mpuzamahanga abigena harimo no gushyikirizwa abacamanza babifitiye ububasha mu nshingano zabo kugirango abo bafashe babakanire urubakwiye cyangwa barekurwe. Imfungwa z'intambara zikaba zitagomba gufatwa nabi cyangwa ngo zifungirwe mu buzima bubi budakwiye ikiremwamuntu.
Gasasira, Sweden.
Byashyizweho na editor on Jul 27 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

Rwanda: Bwana Ruzindana Emmanuel agiye kwifashishwa na CNLG mu mugambi mubisha


Bwana Ruzindana Emmanuel agiye kwifashishwa na CNLG mu mugambi mubisha ngo harebwe uko leta ya Kigali yakongera guta mu kagozi Bwana Justin Mugenzi na bagenzi be baherutse kurekurwa n'urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

juillet 19th, 2013 by rwanda-in-liberation
 
Amakuru yizewe ikinyamakuru Rwanda in liberation process kimaze kumenya ni uko muri gereza ya Muhanga mu ntara y'amajyepfo ndetse no mu yandi magereza atandukanye tugikurikirana, harimo gucurirwa umugambi mubisha wo kureba uko Bwana Justin Mugenzi  na bagenzi be bakongera bagatabwa mu kagozi hifashijwe bamwe mu bagororwa bakatiwe n'inkiko Gacaca maze bagafasha mu gushinja nabo bakazagorerwa kurekurwa.
Uwo mugambi wo kureba uburyo bamwe mu baherutse kugirwa abere na ruriya rukiko rwa Arusha bakongera bakamanikwa urimo gucurwa ku bufatanye n'umuryango CNLG urengera inyungu z'abacitse ku icumu rya genocide ,ukunze no gushyirwa mu majwi mu kuba igikoresho cya leta ya Kigali aho ngo waba ari n'indiri y'abatangabuhamya b'abacurano bifashihwa mu kugerekaho urusyo abadashakwa n'ingoma ya General Pahuro Kagame hatagendewe ku kuba hari uruhare baba baragize mu marorerwa yabaye mu Rwanda.
Amakuru ajyanye n'uyu mugambi mubisha akaba yemeza ko CNLG irimo kwifashisha umugororwa witwa RUZINDANA Emmanuel usanzwe umenyereye ako kazi dore ko ngo asanzwe anifashishwa  mu guha imyitozo abashinjabinyoma bajyanwa Arusha cyane cyane mu gushinja abadashakwa n'ingoma ya FPR. Uyu Ruzindana akaba yarigeze kuba burugumesitiri wa komine Nyamabuye muri Gitarama mbere ya 1994.
Igitangaje muri uyu mugambi nuko ngo hari kwifashishwa abagororwa bakatiwe n'inkiko gacaca kurwego rwa nyuma ariko uyu muryango ngo ukaba urimo kugaruka ukababwira ko ngo bakongera gusaba imbabazi bakandika n'amabaruwa hanyuma ngo nawo ukabona icyo wazagenderaho usobanura impamvu zizatuma barekurwa kandi nyamara bari barakakitiwe ku buryo budasubirwaho . Ibi ngo bigamije kuzabasha guhisha ingororano yo gufasha  uyu muryango muri icyi gikorwa  gihangayikishije leta yaKigali ku irekurwa rya bariya barekuwe na ruriya rukiko rwa Arusha kandi ngo leta itarabishakaga. Amakuru kandi yemeza ko aba bashinjabinyoma bagiye gutozwa nabo ngo bemeye uyu mugambi  badashidikanya kuko nabo bazagorerwa kurekurwa bityo igihano bari barakatiwe kikaburizwamo hifashishijwe ariya mayeringororano yo gusaba imbabazi. Aba bashinja kandi ngo mubyo babwiwe n'uyu muryango CNLG ngo bagomba kugerageza gushinja hagamijwe no kwerekana ko Genocide yateguwe ngo kubera ko kugeza ubu iki kibazo cyo gutegurwa kwa Genocide kikibereye imbogamizi ikomeye ubutegetsi bwa FPR cyane ko kuri ruriya rukiko nta kimenyetso na kimwe rurabona cyuko Genocide yateguwe.
Twabibutsa ko uyu mugambi uhuye n'impungenge leta ya Kigali yerekanye ubwo aba ishaka kongera guhimbira dossier bagirwaga abere n'urukiko rwa Arusha ndetse mu gihugu hakaba harabaye imyigaragabyo yo kwamagana icyi cyemezo cy'urukiko cyo kurekura Juste Mugenzi na bagenzi be.
Gakire Deus

La Haye mu Buholandi hatanzwe ikirego cyo kurenganura Yesu Kristo


La Haye mu Buholandi hatanzwe ikirego cyo kurenganura Yesu Kristo.

Urukiko Mpuzamahanga rw'Ubutabera (International Court of Justice, ICJ) ruherereye i La Haye mu Buholandi rwashyizeho inteko y'abacamanza igomba kwicara hamwe igasuzuma ikirego cy'Umunyakenya uvuga ko urubanza rwa Yezu w'i Nazareti rwaciwe hadakurikijwe amategeko .
Dola Indidis ni Umunyamategeko wabigize umwuga , uyu mugabo ukomoka mugihugu cya Kenya yatanze ikirego kivuga ko Yesu Kristo mwene Yozefu na Mariya yaba yaraciriwe urubanza nabi agafungwa kuburyo butemewe n'amategeko , agakubitwa kuburyo bukabije kugeza nubwo abambwe ku musaraba akaza no gushiram0 umwuka .
christ
Umwami Yesu yakubiswa ataranacibwa urubanza , ibi nabyo ngo binyuranyije n'amategeko
Muri Kanama 2007 nibwo uyu mugabo yatanze iki kirego mu  Rukiko Rukuru rwa Kenya mu Izina ry'Incuti za Yesu . Urukiko rwakiriye ikirego cye ndetse rugiha No. 965/2007 ,  urukiko rumaze kugisuzuma rwaje kumubwira ko ntabubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza , nawe ntiyazuyaza ashyikiriza ikirego cye urukiko rwa La Haye mu Buholandi .
Uyu munyamategeko aganira  n'Ikinyamakuru cyo mu Mujyi wa Nayirobi  kitwa " The Nairobian "  Indidis yagitangarije ko  Urukiko rwamenyeshejwe iby'urubanza rwe , anakibwira ko   ategereje ko umunsi wo kuburana  ugera .
Uyu mugabo usanzwe uzobereye mu mategeko yagize ati "Ntanze ikirego kuko ari inshingano zanjye guharanira ukuri ku byabaye kuri Yezu, kandi nagiye mu Buholandi njyanywe no gushakira ubutabera umugabo w'i Nazareti."
Dola Indidis yahoze ari  umuvugizi wa Polisi muri Kenya  , yakomeje agira ati Uko urubanza rwa Yezu rwaciwe ntibikurikiye amategeko agenga uburenganzira bwa muntu . Ponsiyo Pilato yakoze amakosa akomeye yo gucira urubanza Yezu Kristo mu gihe yari yabuze ibimenyetso bimuhama."
Ubwo iki kirego cyatangwaga bwa mbere cyatanzwe n'uyu mugabo mu izina ry'Incuti za Yezu, bagendeye ku ngingo ya 65 n'iya 67 y'itegeko nshinga rya Kenya, aho baregaga Tiberius wabaye Umwami w'Abami w'Abaromani kuva muri 42 mbere y'ivuka rya Yezu kugeza muri 37 nyuma rye. muri iki kirego baregaga Ponsiyo Pilato wari Guverineri w'Intara ya Yudeya muri icyo gihe, baregaga Ananiya wari Umunyamategeko Mukuru , uwari Umwigishamategeko mukuru , Umwami Herodi, Repubulika y'u Butaliyani ndetse na Leta ya Israel.
Yesu yarababajwe cyane none biteye agahinda uyu munyamategeko gutanga ikirego.
Yesu yarababajwe cyane none biteye agahinda uyu munyamategeko gutanga ikirego.
Pilato we aregwa kuba yarabonye nta cyaha uyu mwana w'Imana afite akarenga akamutanga ngo yicwe bityo amahoro aboneke mu gihugu. kuriki cyaha niho  Dola Indidis yagize ati " Ntibyari binemewe ko Pilato acira urubanza n'umuntu arimo gukubitwa , umucamanza kandi aba agomba guhagarara ku cyemezo cye ariko uyu we yakoreshejwe n'amarangamutima y'abantu."
Uyu mugabo n'abo bafatanyije kurenganura Yezu  bavuga ko n'uburyo bwa koreshejwe ubwo Yezu yahatwaga ibibazo butemewe n'amategeko. Indidis abajijwe niba ibyo akora atari ukwiraza inyanza yasubije ko  "Ibyo akora arugushaka ko amategeko yajya ashyirwa mu bikorwa kubantu bose ,mu buryo bungana "
Yesu atwaye umusaraba kubera umunaniro yaraguye
Yesu atwaye umusaraba kubera umunaniro yaraguye
Ikibazwa kugeza magingo aya ni ukumenya niba n'uru rukiko ruzaburanishwa ndetse rugacibwa nyuma y'imyaka isaga 2000 uyu mwene Yezu na Mariya abambwe inyabihanga.
Uyu mugabo amaze igihe kitari gito ategura ikirego cye . gusa haribazwa niba koko azatsinda uru rubanza ashoje nyuma y'imyaka isaga ibihumbi bibiri Yesu apfuye  .
 

Posted by RENOX — HUBERT

( ABAABAMAZE GUSOMA IYINKURU NI :: 479)

INKINGI Y'AMAHORO, KUWA MBERE TARIKI YA 29 NYAKANYA 2013

Nk'uko bisanzwe buri wa mbere, saa mbiri za nimugoroba, isaha ya Washington DC, ishyaka FDU-Inkingi rigenera abakunzi ba Radiyo Itahuka, ikiganiro cyitwa "Inkingi y'Amahoro".

Muri urwo rwego, kuri uyu wa mbere, tariki ya 29 Nyakanga 2013, Dr. Emmanuel Mwiseneza, Umujyanama ushinzwe itangazamakuru no gutumanaho muri FDU-Inkingi na Dr. Theophile Murayi, Umuvugizi wa FDU-Inkingi muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, bazatuganirira ku ngingo ikurikira:

"Buruseli: Congres idasanzwe ya FDU-Inkingi yanonosoye imikorere myiza y'ishyaka inagena icyerekezo gishya cy'ishyaka".

Muzabe muri benshi.

Ni kuwa mbere, tariki ya 29 Nyakanga  2013:
·        saa mbiri za nimugoroba (8:00pm) i Washington DC, Montreal, Ottawa na Toronto.
 
Kuwa kabiri, tariki ya 30 Nyakanga  2013:
·        saa sita z'ijoro (0:00am) i Dakar, Monrovia, Freetown na Abidjan.
·        saa saba z'ijoro (1:00am) i Londoni, Abuja, Yaounde, Brazzaville, na Bangui.
·   saa munani z'ijoro (2:00am) i Paris, Bruxelles, Frankfurt, Berlin, Hamburg, Munich, Cologne, Amsterdam, Madrid, Kigali, Bujumbura, Goma, Bukavu, Pretoria, Lusaka, Lilongwe, Harare, Maputo, na Johannesburg;
·      saa cyenda z'ijoro (3:00am) i Kampala, Nairobi, Mombasa, Arusha, Mwanza na Dar-Es-Salam.
·      saa kumi n'imwe n'igice zo mu rukerera (5:30am) i New Delhi mu Buhindi.
·       saa yine zo mu gitondo (10:00am) i Sydney muri Australia.

Ohereza ikibazo cyawe ukoresheje email kuri: radioitahuka@gmail.com, cyangwa facebook kuri: https://www.facebook.com/ijwi.ryihurironyarwanda

Ushobora kandi no guhamagara kuri: +1-347-945-6449.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.