Pages

Saturday, 27 July 2013

Rwanda: Bwana Ruzindana Emmanuel agiye kwifashishwa na CNLG mu mugambi mubisha


Bwana Ruzindana Emmanuel agiye kwifashishwa na CNLG mu mugambi mubisha ngo harebwe uko leta ya Kigali yakongera guta mu kagozi Bwana Justin Mugenzi na bagenzi be baherutse kurekurwa n'urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

juillet 19th, 2013 by rwanda-in-liberation
 
Amakuru yizewe ikinyamakuru Rwanda in liberation process kimaze kumenya ni uko muri gereza ya Muhanga mu ntara y'amajyepfo ndetse no mu yandi magereza atandukanye tugikurikirana, harimo gucurirwa umugambi mubisha wo kureba uko Bwana Justin Mugenzi  na bagenzi be bakongera bagatabwa mu kagozi hifashijwe bamwe mu bagororwa bakatiwe n'inkiko Gacaca maze bagafasha mu gushinja nabo bakazagorerwa kurekurwa.
Uwo mugambi wo kureba uburyo bamwe mu baherutse kugirwa abere na ruriya rukiko rwa Arusha bakongera bakamanikwa urimo gucurwa ku bufatanye n'umuryango CNLG urengera inyungu z'abacitse ku icumu rya genocide ,ukunze no gushyirwa mu majwi mu kuba igikoresho cya leta ya Kigali aho ngo waba ari n'indiri y'abatangabuhamya b'abacurano bifashihwa mu kugerekaho urusyo abadashakwa n'ingoma ya General Pahuro Kagame hatagendewe ku kuba hari uruhare baba baragize mu marorerwa yabaye mu Rwanda.
Amakuru ajyanye n'uyu mugambi mubisha akaba yemeza ko CNLG irimo kwifashisha umugororwa witwa RUZINDANA Emmanuel usanzwe umenyereye ako kazi dore ko ngo asanzwe anifashishwa  mu guha imyitozo abashinjabinyoma bajyanwa Arusha cyane cyane mu gushinja abadashakwa n'ingoma ya FPR. Uyu Ruzindana akaba yarigeze kuba burugumesitiri wa komine Nyamabuye muri Gitarama mbere ya 1994.
Igitangaje muri uyu mugambi nuko ngo hari kwifashishwa abagororwa bakatiwe n'inkiko gacaca kurwego rwa nyuma ariko uyu muryango ngo ukaba urimo kugaruka ukababwira ko ngo bakongera gusaba imbabazi bakandika n'amabaruwa hanyuma ngo nawo ukabona icyo wazagenderaho usobanura impamvu zizatuma barekurwa kandi nyamara bari barakakitiwe ku buryo budasubirwaho . Ibi ngo bigamije kuzabasha guhisha ingororano yo gufasha  uyu muryango muri icyi gikorwa  gihangayikishije leta yaKigali ku irekurwa rya bariya barekuwe na ruriya rukiko rwa Arusha kandi ngo leta itarabishakaga. Amakuru kandi yemeza ko aba bashinjabinyoma bagiye gutozwa nabo ngo bemeye uyu mugambi  badashidikanya kuko nabo bazagorerwa kurekurwa bityo igihano bari barakatiwe kikaburizwamo hifashishijwe ariya mayeringororano yo gusaba imbabazi. Aba bashinja kandi ngo mubyo babwiwe n'uyu muryango CNLG ngo bagomba kugerageza gushinja hagamijwe no kwerekana ko Genocide yateguwe ngo kubera ko kugeza ubu iki kibazo cyo gutegurwa kwa Genocide kikibereye imbogamizi ikomeye ubutegetsi bwa FPR cyane ko kuri ruriya rukiko nta kimenyetso na kimwe rurabona cyuko Genocide yateguwe.
Twabibutsa ko uyu mugambi uhuye n'impungenge leta ya Kigali yerekanye ubwo aba ishaka kongera guhimbira dossier bagirwaga abere n'urukiko rwa Arusha ndetse mu gihugu hakaba harabaye imyigaragabyo yo kwamagana icyi cyemezo cy'urukiko cyo kurekura Juste Mugenzi na bagenzi be.
Gakire Deus

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.